Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
DiasporaAmakuruUbuhanziUbuhamya

Amwe mu mateka ya Sebanani Andereya, uwabaye ishusho yo kwigisha urukundo mu Banyarwanda


posted on Apr , 12 2011 at 10H 42min 30 sec viewed 14546 times



-Yari Umunyamakuru n’Umuhanzi, ukundwa ndetse ugikundwa na benshi

-Sebanani yapfuye mu buryo bw’umubiri ariko roho ye iracyari kumwe n’umuryango n’inshuti ze

-Indirimbo Urabaruta, Karimi ka shyari, Zuba ryanjye, Urwo ngukunda ni cyimeza, Mama Munyana, Susuruka ni zindi ni urwibutso rukomeye yasigiye Abanyarwanda

-Kubera urukundo rwamurangaga byatumye umufasha we amutura indirimbo y’urwibutso yise “Uracyariho”.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, yishe benshi, kuva ku mwana wari mu nda, uwari umaze gukura, abagore n’abagabo, abasaza n’abakecuru rukukuri; iyi jenoside kandi yibasiye abakozi bakoraga mu nzego zitandukanya, ihitana abakinnyi, abahanzi n’abandi batagira ingano; abo bose bazize uko baremwe kandi igiteye agahinda bose bishwe urupfu rw’agashyinyaguro nta kindi bazira uretse uko baremwe.

Muri iyi nkuru tugiye kubageza amwe mu mateka y’Umuhanzi Sebanani Andereya wamamaye cyane mu ndirimbo zinyuranye ndetse no mu makinamico yagiye atambuka ndetse n’ubu acyumvikana kuri Radiyo Rwanda, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nk’uko bitangazwa na Mukamulisa Anne Marie Umufasha wa Nyakwigendera Sebanani, Sebanani Andereya yavutse mu mwaka wa 1952 avukira mu cyohoze ari Perefegitura ya Gitarama muri Komini Kigoma ubu hasigaye ari mu Ntara y’Amajyepfo.

Nk’uko uyu Mufasha we akomeza abivuga ngo Sebanani yari umuhanzi w’icyamamare muri muzika ndetse no mu ma kinamico, Sebanani kandi yari afite impano yo kwicurangira akoresheje ibyuma bya kizungu nka piano (soma piyano), gitari kuvuza ingoma n’ibindi.

Mu mwaka wa 1973 ni bwo yinjiye mu itsinda (orchestre) ryitwaga “Vox Populi” naho kuva 1979 kugeza 1983 we na bagenzi be batangije orchestre “Impala” (yakunzwe ndetse kugeza n’ubu igikungwa na benshi), kuva icyo gihe ngo banahise bamuha akazina k’akabyiniriro ka “Pépé la Rose”.

Nyakwigendera Sebanani ni we wabaye umuhanzi mu muryango w’iwabo ari na yo mpamvu Mukakalisa yemeza ko inganzo ye nta handi yayikomoraga uretse kuba yarabyiyumvagamo gusa.

Sebanani yari afite ibihangano by’umwimerere we, kandi yibandaga cyane ku buzima busanzwe, gukosora ibitagenda iyo yabonaga ibintu bizamba mu muryango nyarwanda ndetse no ku rukundo.

Mukamulisa Anne Marie ubwo yaganiraga n’Ikinyamakuru Izuba rirashe dukesha iyi nkuru yagize ati “Sebanani iyo yajyaga guhanga yabanzaga akitegereza uko umuryango nyarwanda uhagaze ku gihe cye ahereye ku baturanyi be ba hafi, yaririmbaga urukundo rwa kivandimwe agamije kurubyutsa kuko urwa benshi rwari rwarakonje ndetse n’urw’abasore n’inkumi”.

Zimwe mu ndirimbo za nyakwigendera Sebanani zakunzwe na benshi (yewe zikinakunzwe) harimo “Urabaruta”, “Karimi ka shyari”, “Zuba ryanjye” “Urwo ngukunda ni cyimeza”, “Mama Munyana”, “Susuruka” yaririmbanye n’umufasha Anne Marie Nkumbuye umwana twareranywe n’izindi zinyuranye.

Ikindi umufasha wa Nyakwigendera Sebanani Andereya yatangaje ni uko yari umuntu urangwa n’urugwiro ndetse ugasanga arangwa no gususurutsa abo bari kumwe akoresheje ibiganiro bisetsa.

Kubera urukundo Sebanani yagiraga rwo kubana neza n’abaturanyi n’umufasha we, byatumye Mukamulisa Anne-Marie amutura indirimbo y’urwibutso yise “Uracyariho”.

Iyo ndirimbo ngo Mukakalisa yayikoze mu rwego rwo kugaragaza ko n’ubwo Sebanani yavuye mu bamukunda, ariko ko bakimuzirikana kandi ko umuhanzi adapfa kuko ibihangano bye bituma aguma mu mitima y’abari bamuzi aho usanga abantu benshi bamwibukira mu ndirimbo ze ndetse n’amakina mico atandukanye.

Mukamulisa kandi yavuze ko kuba Sebanani atakiriho bitavuze ko yazimye kuko yasize abana baseruka mu izina rye, kandi ngo yapfuye mu buryo bw’umubiri ariko ko roho ye iracyari kumwe n’umuryango we ari na yo mpamvu yamutuye iyo ndirimbo.

Sebanani kandi ngo yakundaga kwegera abana be akabigisha kwanga umugayo n’umushiha ibi kandi ngo bikagaragarira buhanzi bwe bwabaga bwiganjemo amagambo yamagana urwango, amatiku, kwivanga na munyangire, n’ibindi, yageragezaga kandi kugira inama abantu cyane nk’uko byumvikana mu butumwa bukubiye mu ndirimbo ye yise “Karimi ka shyari”, aho abakangurira kurangwa n’umutima ukunda batababazwa n’ibyiza abandi bagezeho.

Nyakwigendera Sebanani yararirimbaga akaba n’umuyamakuru wa Radiyo Rwanda, dore ko ari ku rutonde rw’abahoze bakorera iyo radiyo bibukwa buri mwaka mu ijoro ritegurwa n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (Orinfor).

Uretse kuba Sebanani yibukwa nk’umwe mu banyamakuru ba ORINFOR b’inararibonye Nyakwigendera Sebanani yarasohotse ku rutonde rw’abahanzi 14 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 rwashyizwe ku mugaragaro n’Ishyirahamwe ry’Abahanzi ba Muzika mu Rwanda (LIRAM).

Sebanani Andereya yasize abana 4 yabyaranye na Mukamulisa Anne Marie aribo Sheja Eliane, Damarara Diane, Shyengo Frida n’umuhungu wa bucura ariwe Songa Aristide.

image
Madamu Sebanani (iburyo) n'Imfura ye Sheja Eliane (ibumoso)

image
Aba ni abana ba Sebanani Andre, uhereye iburyo hari Songa Arstide umuhungu wa Sebanani wibutsa benshi isura ya Se, Diane Damarara, Frida Shyengo n'imfura ye Sheja Eliane uri ibumoso

image
Nyakwigendera Sebanani Andereya

Ruzindana RUGASA
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Hague: abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi batanze ubuhamya
 
Bamwe mu banyarwanda ntibishimiye igikorwa cyo kugabanya inzibutso za jenoside
 
Gisagara: abarokotse jenoside birwanyeho bahashya abicanyi, ariko bananirwa…
 
Abacitse ku icumu basanga kwiyubaka ari ukwirinda ibiguhungabanya no kunyurwa n’ibyo ufite
 
Amwe mu mateka ya sebanani andereya, uwabaye ishusho yo kwigisha urukundo mu banyarwanda
 
Urwibutso rwa ntarama, isura nyakuri igaragaza uburyo umututsi yishwe mu buryo bw’indengakamere
 
Huye: sinzi tharcisse yashimiwe ubutwari yagize bwo kurokora abantu 118
 
Ubuhamya: mu muryango wa gisanura innocent wari ugizwe n'abantu 188, hasigaye 2
 
Page: | 1|2 |
AuthorsComments
Page: | 1|2 |
by Shamyburn Posted 2011-04-12 04:17:07

RIP . Numuntu w'umugabo cyane. Indirimbo ze nanubu ndara nzumva.Nizere ko nibura uwo musore we yazakora mu nganzo akongera akamutwibutsa.




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com