-Yari Umunyamakuru n’Umuhanzi, ukundwa ndetse ugikundwa na benshi
-Sebanani yapfuye mu buryo bw’umubiri ariko roho ye iracyari kumwe n’umuryango n’inshuti ze
-Indirimbo Urabaruta, Karimi ka shyari, Zuba ryanjye, Urwo ngukunda ni cyimeza, Mama Munyana, Susuruka ni zindi ni urwibutso rukomeye yasigiye Abanyarwanda
-Kubera urukundo rwamurangaga byatumye umufasha we amutura indirimbo y’urwibutso yise “Uracyariho”.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, yishe benshi, kuva ku mwana wari mu nda, uwari umaze gukura, abagore n’abagabo, abasaza n’abakecuru rukukuri; iyi jenoside kandi yibasiye abakozi bakoraga mu nzego zitandukanya, ihitana abakinnyi, abahanzi n’abandi batagira ingano; abo bose bazize uko baremwe kandi igiteye agahinda bose bishwe urupfu rw’agashyinyaguro nta kindi bazira uretse uko baremwe.
Muri iyi nkuru tugiye kubageza amwe mu mateka y’Umuhanzi Sebanani Andereya wamamaye cyane mu ndirimbo zinyuranye ndetse no mu makinamico yagiye atambuka ndetse n’ubu acyumvikana kuri Radiyo Rwanda, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Nk’uko bitangazwa na Mukamulisa Anne Marie Umufasha wa Nyakwigendera Sebanani, Sebanani Andereya yavutse mu mwaka wa 1952 avukira mu cyohoze ari Perefegitura ya Gitarama muri Komini Kigoma ubu hasigaye ari mu Ntara y’Amajyepfo.
Nk’uko uyu Mufasha we akomeza abivuga ngo Sebanani yari umuhanzi w’icyamamare muri muzika ndetse no mu ma kinamico, Sebanani kandi yari afite impano yo kwicurangira akoresheje ibyuma bya kizungu nka piano (soma piyano), gitari kuvuza ingoma n’ibindi.
Mu mwaka wa 1973 ni bwo yinjiye mu itsinda (orchestre) ryitwaga “Vox Populi” naho kuva 1979 kugeza 1983 we na bagenzi be batangije orchestre “Impala” (yakunzwe ndetse kugeza n’ubu igikungwa na benshi), kuva icyo gihe ngo banahise bamuha akazina k’akabyiniriro ka “Pépé la Rose”.
Nyakwigendera Sebanani ni we wabaye umuhanzi mu muryango w’iwabo ari na yo mpamvu Mukakalisa yemeza ko inganzo ye nta handi yayikomoraga uretse kuba yarabyiyumvagamo gusa.
Sebanani yari afite ibihangano by’umwimerere we, kandi yibandaga cyane ku buzima busanzwe, gukosora ibitagenda iyo yabonaga ibintu bizamba mu muryango nyarwanda ndetse no ku rukundo.
Mukamulisa Anne Marie ubwo yaganiraga n’Ikinyamakuru Izuba rirashe dukesha iyi nkuru yagize ati “Sebanani iyo yajyaga guhanga yabanzaga akitegereza uko umuryango nyarwanda uhagaze ku gihe cye ahereye ku baturanyi be ba hafi, yaririmbaga urukundo rwa kivandimwe agamije kurubyutsa kuko urwa benshi rwari rwarakonje ndetse n’urw’abasore n’inkumi”.
Zimwe mu ndirimbo za nyakwigendera Sebanani zakunzwe na benshi (yewe zikinakunzwe) harimo “Urabaruta”, “Karimi ka shyari”, “Zuba ryanjye” “Urwo ngukunda ni cyimeza”, “Mama Munyana”, “Susuruka” yaririmbanye n’umufasha Anne Marie Nkumbuye umwana twareranywe n’izindi zinyuranye.
Ikindi umufasha wa Nyakwigendera Sebanani Andereya yatangaje ni uko yari umuntu urangwa n’urugwiro ndetse ugasanga arangwa no gususurutsa abo bari kumwe akoresheje ibiganiro bisetsa.
Kubera urukundo Sebanani yagiraga rwo kubana neza n’abaturanyi n’umufasha we, byatumye Mukamulisa Anne-Marie amutura indirimbo y’urwibutso yise “Uracyariho”.
Iyo ndirimbo ngo Mukakalisa yayikoze mu rwego rwo kugaragaza ko n’ubwo Sebanani yavuye mu bamukunda, ariko ko bakimuzirikana kandi ko umuhanzi adapfa kuko ibihangano bye bituma aguma mu mitima y’abari bamuzi aho usanga abantu benshi bamwibukira mu ndirimbo ze ndetse n’amakina mico atandukanye.
Mukamulisa kandi yavuze ko kuba Sebanani atakiriho bitavuze ko yazimye kuko yasize abana baseruka mu izina rye, kandi ngo yapfuye mu buryo bw’umubiri ariko ko roho ye iracyari kumwe n’umuryango we ari na yo mpamvu yamutuye iyo ndirimbo.
Sebanani kandi ngo yakundaga kwegera abana be akabigisha kwanga umugayo n’umushiha ibi kandi ngo bikagaragarira buhanzi bwe bwabaga bwiganjemo amagambo yamagana urwango, amatiku, kwivanga na munyangire, n’ibindi, yageragezaga kandi kugira inama abantu cyane nk’uko byumvikana mu butumwa bukubiye mu ndirimbo ye yise “Karimi ka shyari”, aho abakangurira kurangwa n’umutima ukunda batababazwa n’ibyiza abandi bagezeho.
Nyakwigendera Sebanani yararirimbaga akaba n’umuyamakuru wa Radiyo Rwanda, dore ko ari ku rutonde rw’abahoze bakorera iyo radiyo bibukwa buri mwaka mu ijoro ritegurwa n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (Orinfor).
Uretse kuba Sebanani yibukwa nk’umwe mu banyamakuru ba ORINFOR b’inararibonye Nyakwigendera Sebanani yarasohotse ku rutonde rw’abahanzi 14 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 rwashyizwe ku mugaragaro n’Ishyirahamwe ry’Abahanzi ba Muzika mu Rwanda (LIRAM).
Sebanani Andereya yasize abana 4 yabyaranye na Mukamulisa Anne Marie aribo Sheja Eliane, Damarara Diane, Shyengo Frida n’umuhungu wa bucura ariwe Songa Aristide.
Madamu Sebanani (iburyo) n'Imfura ye Sheja Eliane (ibumoso)
Aba ni abana ba Sebanani Andre, uhereye iburyo hari Songa Arstide umuhungu wa Sebanani wibutsa benshi isura ya Se, Diane Damarara, Frida Shyengo n'imfura ye Sheja Eliane uri ibumoso
Nyakwigendera Sebanani Andereya
Ruzindana RUGASA