Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
DiasporaAmakuruUbuhanziUbuhamya

Amwe mu mateka ya Sebanani Andereya, uwabaye ishusho yo kwigisha urukundo mu Banyarwanda


posted on Apr , 12 2011 at 10H 42min 30 sec viewed 14514 times



-Yari Umunyamakuru n’Umuhanzi, ukundwa ndetse ugikundwa na benshi

-Sebanani yapfuye mu buryo bw’umubiri ariko roho ye iracyari kumwe n’umuryango n’inshuti ze

-Indirimbo Urabaruta, Karimi ka shyari, Zuba ryanjye, Urwo ngukunda ni cyimeza, Mama Munyana, Susuruka ni zindi ni urwibutso rukomeye yasigiye Abanyarwanda

-Kubera urukundo rwamurangaga byatumye umufasha we amutura indirimbo y’urwibutso yise “Uracyariho”.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, yishe benshi, kuva ku mwana wari mu nda, uwari umaze gukura, abagore n’abagabo, abasaza n’abakecuru rukukuri; iyi jenoside kandi yibasiye abakozi bakoraga mu nzego zitandukanya, ihitana abakinnyi, abahanzi n’abandi batagira ingano; abo bose bazize uko baremwe kandi igiteye agahinda bose bishwe urupfu rw’agashyinyaguro nta kindi bazira uretse uko baremwe.

Muri iyi nkuru tugiye kubageza amwe mu mateka y’Umuhanzi Sebanani Andereya wamamaye cyane mu ndirimbo zinyuranye ndetse no mu makinamico yagiye atambuka ndetse n’ubu acyumvikana kuri Radiyo Rwanda, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nk’uko bitangazwa na Mukamulisa Anne Marie Umufasha wa Nyakwigendera Sebanani, Sebanani Andereya yavutse mu mwaka wa 1952 avukira mu cyohoze ari Perefegitura ya Gitarama muri Komini Kigoma ubu hasigaye ari mu Ntara y’Amajyepfo.

Nk’uko uyu Mufasha we akomeza abivuga ngo Sebanani yari umuhanzi w’icyamamare muri muzika ndetse no mu ma kinamico, Sebanani kandi yari afite impano yo kwicurangira akoresheje ibyuma bya kizungu nka piano (soma piyano), gitari kuvuza ingoma n’ibindi.

Mu mwaka wa 1973 ni bwo yinjiye mu itsinda (orchestre) ryitwaga “Vox Populi” naho kuva 1979 kugeza 1983 we na bagenzi be batangije orchestre “Impala” (yakunzwe ndetse kugeza n’ubu igikungwa na benshi), kuva icyo gihe ngo banahise bamuha akazina k’akabyiniriro ka “Pépé la Rose”.

Nyakwigendera Sebanani ni we wabaye umuhanzi mu muryango w’iwabo ari na yo mpamvu Mukakalisa yemeza ko inganzo ye nta handi yayikomoraga uretse kuba yarabyiyumvagamo gusa.

Sebanani yari afite ibihangano by’umwimerere we, kandi yibandaga cyane ku buzima busanzwe, gukosora ibitagenda iyo yabonaga ibintu bizamba mu muryango nyarwanda ndetse no ku rukundo.

Mukamulisa Anne Marie ubwo yaganiraga n’Ikinyamakuru Izuba rirashe dukesha iyi nkuru yagize ati “Sebanani iyo yajyaga guhanga yabanzaga akitegereza uko umuryango nyarwanda uhagaze ku gihe cye ahereye ku baturanyi be ba hafi, yaririmbaga urukundo rwa kivandimwe agamije kurubyutsa kuko urwa benshi rwari rwarakonje ndetse n’urw’abasore n’inkumi”.

Zimwe mu ndirimbo za nyakwigendera Sebanani zakunzwe na benshi (yewe zikinakunzwe) harimo “Urabaruta”, “Karimi ka shyari”, “Zuba ryanjye” “Urwo ngukunda ni cyimeza”, “Mama Munyana”, “Susuruka” yaririmbanye n’umufasha Anne Marie Nkumbuye umwana twareranywe n’izindi zinyuranye.

Ikindi umufasha wa Nyakwigendera Sebanani Andereya yatangaje ni uko yari umuntu urangwa n’urugwiro ndetse ugasanga arangwa no gususurutsa abo bari kumwe akoresheje ibiganiro bisetsa.

Kubera urukundo Sebanani yagiraga rwo kubana neza n’abaturanyi n’umufasha we, byatumye Mukamulisa Anne-Marie amutura indirimbo y’urwibutso yise “Uracyariho”.

Iyo ndirimbo ngo Mukakalisa yayikoze mu rwego rwo kugaragaza ko n’ubwo Sebanani yavuye mu bamukunda, ariko ko bakimuzirikana kandi ko umuhanzi adapfa kuko ibihangano bye bituma aguma mu mitima y’abari bamuzi aho usanga abantu benshi bamwibukira mu ndirimbo ze ndetse n’amakina mico atandukanye.

Mukamulisa kandi yavuze ko kuba Sebanani atakiriho bitavuze ko yazimye kuko yasize abana baseruka mu izina rye, kandi ngo yapfuye mu buryo bw’umubiri ariko ko roho ye iracyari kumwe n’umuryango we ari na yo mpamvu yamutuye iyo ndirimbo.

Sebanani kandi ngo yakundaga kwegera abana be akabigisha kwanga umugayo n’umushiha ibi kandi ngo bikagaragarira buhanzi bwe bwabaga bwiganjemo amagambo yamagana urwango, amatiku, kwivanga na munyangire, n’ibindi, yageragezaga kandi kugira inama abantu cyane nk’uko byumvikana mu butumwa bukubiye mu ndirimbo ye yise “Karimi ka shyari”, aho abakangurira kurangwa n’umutima ukunda batababazwa n’ibyiza abandi bagezeho.

Nyakwigendera Sebanani yararirimbaga akaba n’umuyamakuru wa Radiyo Rwanda, dore ko ari ku rutonde rw’abahoze bakorera iyo radiyo bibukwa buri mwaka mu ijoro ritegurwa n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (Orinfor).

Uretse kuba Sebanani yibukwa nk’umwe mu banyamakuru ba ORINFOR b’inararibonye Nyakwigendera Sebanani yarasohotse ku rutonde rw’abahanzi 14 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 rwashyizwe ku mugaragaro n’Ishyirahamwe ry’Abahanzi ba Muzika mu Rwanda (LIRAM).

Sebanani Andereya yasize abana 4 yabyaranye na Mukamulisa Anne Marie aribo Sheja Eliane, Damarara Diane, Shyengo Frida n’umuhungu wa bucura ariwe Songa Aristide.

image
Madamu Sebanani (iburyo) n'Imfura ye Sheja Eliane (ibumoso)

image
Aba ni abana ba Sebanani Andre, uhereye iburyo hari Songa Arstide umuhungu wa Sebanani wibutsa benshi isura ya Se, Diane Damarara, Frida Shyengo n'imfura ye Sheja Eliane uri ibumoso

image
Nyakwigendera Sebanani Andereya

Ruzindana RUGASA
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Hague: abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi batanze ubuhamya
 
Bamwe mu banyarwanda ntibishimiye igikorwa cyo kugabanya inzibutso za jenoside
 
Gisagara: abarokotse jenoside birwanyeho bahashya abicanyi, ariko bananirwa…
 
Abacitse ku icumu basanga kwiyubaka ari ukwirinda ibiguhungabanya no kunyurwa n’ibyo ufite
 
Amwe mu mateka ya sebanani andereya, uwabaye ishusho yo kwigisha urukundo mu banyarwanda
 
Urwibutso rwa ntarama, isura nyakuri igaragaza uburyo umututsi yishwe mu buryo bw’indengakamere
 
Huye: sinzi tharcisse yashimiwe ubutwari yagize bwo kurokora abantu 118
 
Ubuhamya: mu muryango wa gisanura innocent wari ugizwe n'abantu 188, hasigaye 2
 
Page:1 | | 2|
AuthorsComments
Page:1 | | 2|
by Unknown Posted 2011-04-19 09:57:44

Uzi ko njye numva inkuru y'urupfu rwe, kubyiyimvisha bikangora! nanubu ndiho ndayisoma ngahita mbona isura ye aririmba. aba bana be vraiment, bazatubabarire bakore igitaramo hamwe na maman wabo, cyane ko numvise nawe akora mu nganzo, ubundi tuze dutarame tugabanye agahinda dore ko katashira. Ariko ntibazazane izi nzana z'ubu. bari bonyine byarushaho kuba byiza kandi nzi ko babishobora. bakaririmba izabo ubundi tugashyiraho n'iza papa wabo tugatarama weeeee...., sha twarahombye!




 
by kamalialphonse Posted 2011-04-18 14:36:24

TUMUZIRIKANE KANDI DUHARANIRE KUMWIGANA HMANA ITUBE IMBERE




 
by nkuyinka Posted 2011-04-13 11:01:55

Ariko buriya umuryango wa Sebanani uriyumva ute koko? byibuze hari uwe wigeze asoma commentaires z'iyi nkuru ngo arebe ukuntu uyu musaza yari yarahogoje abanyarwanda bose? Nyabuna turagirango tubone commentaire y'umwe mu bana be rwose kuko ibi birarenze. Iyo niyo nkuru abanyarwanda bose bavuzeho rumwe ijana ku ijana ku gihe.com kuva iyi website yabaho. Nguyu umuntu ugomba kubera abanyarwanda urugero rero.Uwavuze ngo hagomba gutegurwa award yo guha umuryango wa Sebanani we nabishyiremo ubushake kuko njye ndumva niba hari uwaturusha igitekerezo cyaho twakomanga mu nzego za leta rwose nanjye natanga umusanzu wanjye uko nshoboye. Uwavuze ku bana be rwose njye ntacyantunguye kuko ntiyigeze abarata uko batari kuberako byanze bikunze imfura nk'iriya igomba gusiga copies comformes a l'original.
Famille Sebanani; nimutwiyereke haba kuri stade cyangwa kuma radiyo yo mu rwanda nitutanabaha amafaranga tuzabahe amatoni n'amatoni y'urukundo n'ubwuzu tubafitiye nk'uko byagaragaye kuri iyi website.
Imana ibishime kandi ibihanganishe, muzahura na Sebanani umunsi Rurema azamutwereka tukamuhoberana ibyishimo.




 
by Unknown Posted 2011-04-13 09:10:28

Nkunda indirimbo z'iyi ntwariii,kuburyo urundi rubyiruko rumbaza impamvu ntakunda indirimbo z'iki gihe,nkabasubiza ko inyigisho,impanuro zirimo ntaho zihuriye n'iza sebanani cg impala muri rusange.

Indirimbo,Ibihangano by'ubu muzambwire niba ntaho bihuriye n'umuvumo w'igihugu cyanyoye amaraso.Ariko gusenga bigenda bikiza igihugu ntitwibhebe.Naho ubundi ntakuntu wakwica abantu inzirakarengane z'inyangamugayo nk'iyi ntwari maze ngo hongere haboneke indirimbo cg ibihangano atari nka ziriya pirates tubona.

"Seul l'amour peut garder quelque vivant".
"Heroes never die".




 
by Toto Posted 2011-04-13 09:09:20

Numvishe mwibanze ku ndirimbo reka nivugire theatre yabaga arimo nakundaga:Amabaga ya Masoyinyana, Uravuga izina jyewe nitwa El Dorado Alto Madrid De Santos, Nzashira ingurugunzu nkiri ingagi,Mbarimo mbazi,ariko iyo nari narafashe mu mutwe nkunda kurusha izabayeho n'izizaza ni Icyanzu cy'Imana aho avuga ati:....Uranzi ? undi ati:Ndakuzi ati: Ndi inde? Undi ati: Uri Kwibuka. Sebanani ati:Ibuka rero ! Nakubwiye ko naje gukiza umuntu nzi ariko we atanzi. Kandi ubu ndiye?!(Iyi kinamico sinjya nyimenyera) N'ubu ngana ntya iracyantera ubwoba gusa nkunda ko irangira neza Uwera abanye na Kwibuka.




 
by Unknown Posted 2011-04-13 01:36:50

kuki mutatubwiye uko Sebanani andereya yapfuye koko nakomeje nsoma ndinda ndangiza inkuru ntabyo mbonye, ahubwo umwanditsi yakomezaga akora ibyitwa "repetition" muzampe numero ya songa mwisuhurize bitewe nukuntu nakundaga se




 
by Unknown Posted 2011-04-13 01:14:55

Umuhungu we ni se kabisa yaba afro ndetse n'isura. None se we yaba ari umuhanzi ko mbana nawe byamubera?




 
by owenclaver Posted 2011-04-12 16:14:19

Njye ndagira ngo mbamenyeshe ko ndi gushaka theatres as copies kugirango njye nzumva kuko ntari murwanda aho nabasha kuzumva kuri radio.ikindi kandi niyo nahaba mbere yo kumva theatre mbanza kumenya niba Sebanani arimo.niyo mpamvu nsaba uwaba afite zimwe muri copies zizo kinamico yanyandikira kuri iyi email.ibihembo bikomeye biramuteganyirijwe.bibaye biturutse mumuryango we byaba arakarusho kuko nibo bambere bafite uburenganzira kubihangano byumubyeyi wabo.Imana ibakomeze




 
by owenclaver Posted 2011-04-12 15:59:48

Isi irarya iyariye uyu mukunzi wabanyarwanda bose ukuyemo inkoramaraso zamudutwaye.njye hari inama atanga mundirimbo ye imwe aho avuga ati" uzumvishe amatwi ashyire ubwenge bwawe kandi urihutire kumva ariko utinde kuvuga" nubu iyo nyigisho nyigenderaho nkiyo nahawe na data.kandi bituma mbasha kubana nabantu bose.naboneraho gusaba urubyiruko rw'urwanda kujya bumva indirimbo ze baziga byinshi bizabafasha mubuzima bwabo.ntituzamwibagirwa




 
by owenclaver Posted 2011-04-12 15:46:44

Isi irarya iyariye uyu mukunzi wabanyarwanda bose ukuyemo inkoramaraso zamudutwaye.njye hari inama atanga mundirimbo ye imwe aho avuga ati" uzumvishe amatwi ashyire ubwenge bwawe kandi urihutire kumva ariko utinde kuvuga" nubu iyo nyigisho nyigenderaho nkiyo nahawe na data.kandi bituma mbasha kubana nabantu bose.naboneraho gusaba urubyiruko rw'urwanda kujya bumva indirimbo ze baziga byinshi bizabafasha mubuzima bwabo.ntituzamwibagirwa




 
by cyomoro.obrien Posted 2011-04-12 13:17:54

@Shamyburn:Ntugire ikibazo na mba kuko yadusigiye umusore Ngabo y'isonga dore ko yitwa SONGA akora mu mirya y'inanga ya kizungu (ndavuga Guitare) ukaba wamuha ibyo utunze byose dore ko ari nawe bucura bwe ariko ibikorwa bye birenze imyaka ye: mbese ni photocopie a l'originale de son pere. Songa komereza aho maze ugere ikirenge mu cya papa maze tugushyigikire ucyuse!! Afite umukobwa witwa "SHYENGO", dore ko anasa n'izina rye"ni Shyengo ry'abato" buri gihe iyo muhuye akwakiriza inseko nziza itagira uko isa, afite ijwi rimwe rihebuje kandi n'inganzo ayikura ku babyeyi dore ko afite n'indirimbo zitandukanye hejuru yo kuba yiga muri kaminuza, akaba hari ikunze kumvwa cyane yahise no kuli Salus yitwa "Mama", ubu njye nyibitseho uzancake nyikumvishe. Mukuru wa Shyengo we yitwa "DAMARARA" nawe sinabona aho mpera mvuga ibye kuko aririmba muri Chorale y'aba-Adventistes kandi ijwi rye ni ryiza cyane. Amaze iminsi mike ashatse yahesheje icyubahiro n'ishema abamwibarutse, bizi umugabo we ubu "waDAMARAYE". Sinarangiza ntavuze imfura ya Sebanani yitwa "SHEJA", akaba ishema n'isheja ry'abamwibarutse, nawe akoze mu nganzo wamunganya na bike. Nawe yarashatse ahesha ishema ababyeyi kandi ni mama w'abana babiri!!Watembereye kwa MAMA SHEJA malgre ibyababyeho ntiwakwifuza gutaha kuko bakwakirana urukundo rwinshi maze SONGA agakora mu mirya ya guitare, SHYENGO ati ndaje agashyenga akuganiriza, uki-DAMARARIRA wagirango urasezeye utashye ugasohokana ishya n'iSHEJA. Sebana... genda umuntu wakudutwaye imburagihe yaraduhemukiye pe!! Njye ndi umukunzi wawe kandi famille yawe nyikunda nk'uko nikunda nzayihora inyuma kuko ni incuti nyancuti!




 
by fizo1985 Posted 2011-04-12 13:01:17

Wari intwari tuzahora tukwibuka,ubutumwa wari ufite mu ndirimbo zawe bufite aho bwadukuye naho bwatugejeje niyo mpamvu tudashobora kuzakwibagirwa,kandi Imana ikomeze irinde abo wasize umuryango wawe wose ndetse n'abanyarwanda bose uko bagukundaga nanubu niko biri,Imana iguhe iruhuko ridashira.




 
by mahoro Posted 2011-04-12 12:22:32

Great souls never die..., n'ubu aracyasusurutsa imitima! Nta kabuza ataramiye ijabiro kwa Jambo!




 
by kessia Posted 2011-04-12 10:09:24

abakwishe barakabura amahoro kugeza bavuye kwisi.sinamenya niba wenda ahuri ubona ibibera aha...nakubwira ko theatre z iki gihe zitakinshira ishati,ubu nzumva gusa iyo bavuze ko hari bunyureho izakera.Imana iguhe umugisha nja numv abawusabira na Muhamadi da!!!!!!!!




 
by goodfidele2002 Posted 2011-04-12 09:07:27

Iyo mwibutse umutima uratera nkababara nkabura amahoro nkabura uwamfasha ngo tumuvugeho kuko numva ariho umutima wanjye watuza yoooooooo

TWIZEYE KO IMANA YAKWAKIRIYE

Njye naramukundaga bigatuma mvuga ko avuka mu gace k'iwacu bw'urwenya , mbere y'uko genocide yakorewe abatutsi imutwara

Rwose Iyaba byashobokaga umuryango we ugahabwa Ishimwe (award ) mu rwego rw'igihugu kandi rwose byaba bifite ishingiro

AHUBWO MUREKE DUFATANYE ICYO GIKORWA KIGERWEHO




 
by mussincor Posted 2011-04-12 08:40:04

ngarutse mbinginga mbasaba ko mwansunikira iyi nkuru kuri e-mail yanjye. Murakoze




 
by mussincor Posted 2011-04-12 08:36:19

Umugani wa Nkuyinka, njye uwamfasha kubona ku buryohe bwa Nyakwigendera mbonana n'abantu be. Nabwira ko ikinamico yabaga arimo nabanzaga kuyumva nkabona kurya cyangwa nkaba nariye kare. N'ubu sindumva neza ukuntu umuntu yakwica Sebanani. Ariko seriously muzampe contacts z'abe. Rubasha




 
by Unknown Posted 2011-04-12 08:14:18

imana izakwakire mubayo tuzahora tukwibuka




 
by uknown Posted 2011-04-12 07:29:37

Imana imwakire mu bayo




 
by bettyuwam Posted 2011-04-12 06:04:23

it's very good and constructive to remember and commemorate for artists because they have been of great importance to the community and the nation as well,and this encourages their families thinking that they are not alone.
thank you.
betty.




 
by Unknown Posted 2011-04-12 05:49:03

tuzahora tubibuka




 
by alinaferry Posted 2011-04-12 05:40:31

Que son âme RIP. Diane and family we're with u! Be strong




 
by Unknown Posted 2011-04-12 05:13:33

Ndibuka indirimbo ye yaririmbagamo aban be, wowe ukimbagiranISHEJA ibyabo byose n'amaSHYENGO cyo DAMARARA mwana nkunda ......!! twabuze intwari nimpamo pee!!




 
by nkuyinka Posted 2011-04-12 04:33:16

Kubw'Urukundo nkunda Sebanani byumwihariko n'Impala muri rusange muzamfashe wenda mbonane n'umwe wo mu muryango we wenda nashira agahinda maranye iminsi. Namenyeko umukobwa we yiga iButare njye mvuyeyo ariko ankundiye cyangwa umwe w'iwabo yamfasha nkaganira nawe.
Imana yamutwatse iziko tumushaka iruhande rwacu, n'imushyire aheza haruta kuri iyi si aho natwe tuzamusanga tukibanira mubyishimo bizira iherezo.




 
by cyomoro.obrien Posted 2011-04-12 04:20:34

Dear late Sebanani,turagukunda kandi tuzahora tukwibuka. Wabaye urugero ku bato n'abakuru, intambwe wateye n'ikivi watangiye humura imfura wasize: Mama Sheja,Sheja, Damarara, Shyengo, Songa hiyongereyeho incuti n'abavandimwe humura tuzacyusa. Wasize abana bafite umuhate mu gukora kandi n'ubwo bakiri bato mu myaka, mu bitekerezo no mu bwenge barakuze kandi ibikorwa byabo bigaragarira abanyarwanda bose ndetse mu minsi mike biraba bisesekaye no mu mahanga.
Njye ngira nti abateguye kandi bagashyira mu bikorwa Genocide yadutwaye abeza bacu n'ibyiza bagombaga kuguma kutugezaho Rurema azabababarire kuko nabo sibo baravangiwe ntibazi ibyo barimo, gusa bamenyeko buri gihe ikiza kizahora gitsinda ikibi.
My your soul rest in peace father kandi ibitekerezo, inama nziza n'ibikorwa byawe ntibizigera bizima.




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com