Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
IndwaraAstuces

Niba ukeneye kwirinda kunanuka bikabije, dore inama


posted on Mar , 31 2011 at 09H 45min 46 sec viewed 12457 times



N’ubwo muri iyi minsi abantu bitabira kunanuka, ntago ariko buri muntu unanutse aba afite ubuzima bumeze neza. Kunanuka cyane rero nabyo bishobora kugira ingaruka zitari nziza ku mubiri.

Kunanuka bisobanuye gutakaza ibiro wari ufite mu gihe runaka. Umuntu ku giti cye ashobora kubona ko yananutse cyangwa akabibwirwa na bagenzi be basanzwe babana nawe, nk’aho usanga imyenda yajyaga igukwira yarabaye minini n’ ibindi.

Dore zimwe mu mpamvu zitera kunanuka:

Umubiri uba ukoresha imbaraga nyinshi ziruta izo winjiza binyuze mu byo kurya no kunywa.

-Kunanuka bishobora guterwa n’indwara nka kanseri, SIDA n’izindi; Diyabete (sukari) nayo ishobora kugaragazwa no kunanuka bikabije.

-Gutakaza appetit, gufata indyo ituzuye cyangwa inzara nabyo bitera kunanuka kubera ibitunga umubiri bikawutera kubyibuha biba bitabonetse.

-Umuntu kandi ashobora kwifatira icyemezo cyo kunanuka akagabanya ibiro ku bushake kugirango agire ubuzima bwiza.

Kongera ibiro cyangwa kubyibuha nabyo biterwa no kwiyongera kw’ibinure cyangwa imyakura n’amazi bigize umubiri.

Uburyo bukoreshwa mu gusuzuma ibiro bikwiriye cyangwa se bidakwiriye

Kunanuka cyangwa kubyibuha birenze ku muntu urengeje imyaka 18 ni byo abaganga bita indice de masse corporelle (IMC) [body mass index (BMI)].

Kugirango umenye IMC/BMI yawe, ufata ibiro byawe (kg) ukagabanya uburebure bwawe (m) inshuro ebyiri.

Reba ibisubizo ubonye igice birimo, biraguha n’ibisobanuro ku biro ufite.

Ibiro bike = kunanuka cyane (Poids insuffisant) < 18,5

Ibiro bihagije (Poids normal) 18,5 - 24,9

Ibiro byinshi (Excès de poids) 25,0 - 29,9

Kubyibuha birenze urugero (Obésité) 30,0 - 34,9

Urugero: Umuntu ufite ibiro 69kg, akagira uburebure bungana na centimetero 1,73 (1m73) IMC/BMI = 69kg/1.73x1.73 = 23—

Uyu muntu afite ibiro bikwiriye. Ntananutse kandi ntabyibushye cyane ku buryo bya mutera uburwayi.

Kanda hano usome icyo wakora kugirango ugarure ibiro byawe(kubyibuha).

Uwera Astrida
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Ugutwi kutagiriwe isuku, ni nk’icyari cya mikorobe
 
Inama 5 zagufasha kugira ubuzima bwiza (igice cya ii)
 
Inama 5 zagufasha kugira ubuzima bwiza(igice cya i)
 
Gutanga urugingo ngo umuntu afashe mugenzi gukira ntibivugwaho rumwe
 
Ese kurira gukabije ku bana mu mezi atatu abanza byaba ari indwara ?
 
Kuba hashyirwaho ibigo byita ku bantu bageze muzabukuru nti bivugwaho rumwe
 
Kubona ibintu ukibwira ko hari ubundi byabayeho (déjà-vu) ntibyari bikwiye kugira uwo bitera ubwoba
 
Ikoranabuhanga mu by’ubuvuzi «open clinic» rigiye kwagura amarembo
 
Dusobanukirwe: kwifungisha burundu ku mugabo no gukona biratandukanye
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by mantab_gad007 Posted 2011-04-05 03:21:38

Uyu mubare ntabwo ariwo, dore uko bimeze: 1) 69/1.73*1.73=69
1.73*2=3.46
2) 69/3.46=19.94
Uwera wanditse iyi nkuru 23 wayikuye he? yisubiremo, ni nziza turayikeneye. thx!




 
by kakajohn.kaka Posted 2011-03-31 09:39:45

Ni uburebure bwikubye kabiri.Mugane FOOD SCIENCE and TECHNOLOGY(KIST)barabyigisha




 
by justine Posted 2011-03-31 08:35:23

mutugire inama y uko twananuka




 
by Unknown Posted 2011-03-31 07:54:56

Nibyo , iyo ukubye na bwikube kabiri igisubizo gitandukana no gukuba kabiri. Bityo na resultat ubonye ushaka ibiro byawe biratandukana. Musobanure neza .




 
by findawe Posted 2011-03-31 05:19:55

merci rata uwera aho kutwuhira inkuru za politique n;amatiku gusa mujye munyuzamo udukuru nk'utwo turakenewe




 
by Unknown Posted 2011-03-31 03:46:46

hi MBI yange ni 20.




 
by kanyarugendo Posted 2011-03-31 03:07:23

ibyo watubwiye mumagambo bitandukanye nibyo waduhaye murugero:
gukuba kabiri bitandukanye nubwikube kabiri.
ni uburebure ukubye kabiricg ni uburebure bwikubye kabiri?
mudusobanurire.
murakoze.




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com