N’ubwo muri iyi minsi abantu bitabira kunanuka, ntago ariko buri muntu unanutse aba afite ubuzima bumeze neza. Kunanuka cyane rero nabyo bishobora kugira ingaruka zitari nziza ku mubiri.
Kunanuka bisobanuye gutakaza ibiro wari ufite mu gihe runaka. Umuntu ku giti cye ashobora kubona ko yananutse cyangwa akabibwirwa na bagenzi be basanzwe babana nawe, nk’aho usanga imyenda yajyaga igukwira yarabaye minini n’ ibindi.
Dore zimwe mu mpamvu zitera kunanuka:
Umubiri uba ukoresha imbaraga nyinshi ziruta izo winjiza binyuze mu byo kurya no kunywa.
-Kunanuka bishobora guterwa n’indwara nka kanseri, SIDA n’izindi; Diyabete (sukari) nayo ishobora kugaragazwa no kunanuka bikabije.
-Gutakaza appetit, gufata indyo ituzuye cyangwa inzara nabyo bitera kunanuka kubera ibitunga umubiri bikawutera kubyibuha biba bitabonetse.
-Umuntu kandi ashobora kwifatira icyemezo cyo kunanuka akagabanya ibiro ku bushake kugirango agire ubuzima bwiza.
Kongera ibiro cyangwa kubyibuha nabyo biterwa no kwiyongera kw’ibinure cyangwa imyakura n’amazi bigize umubiri.
Uburyo bukoreshwa mu gusuzuma ibiro bikwiriye cyangwa se bidakwiriye
Kunanuka cyangwa kubyibuha birenze ku muntu urengeje imyaka 18 ni byo abaganga bita indice de masse corporelle (IMC) [body mass index (BMI)].
Kugirango umenye IMC/BMI yawe, ufata ibiro byawe (kg) ukagabanya uburebure bwawe (m) inshuro ebyiri.
Reba ibisubizo ubonye igice birimo, biraguha n’ibisobanuro ku biro ufite.
Ibiro bike = kunanuka cyane (Poids insuffisant) < 18,5
Ibiro bihagije (Poids normal) 18,5 - 24,9
Ibiro byinshi (Excès de poids) 25,0 - 29,9
Kubyibuha birenze urugero (Obésité) 30,0 - 34,9
Urugero: Umuntu ufite ibiro 69kg, akagira uburebure bungana na centimetero 1,73 (1m73) IMC/BMI = 69kg/1.73x1.73 = 23—
Uyu muntu afite ibiro bikwiriye. Ntananutse kandi ntabyibushye cyane ku buryo bya mutera uburwayi.
Kanda
hano usome icyo wakora kugirango ugarure ibiro byawe(kubyibuha).
Uwera Astrida