Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Joseph HABINEZA (Joe) ntakiri Minisitiri w’Umuco na Siporo muri Repubulika y'u Rwanda


posted on Feb , 15 2011 at 22H 25min 49 sec viewed 243480 times



Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 15 Gashyantare 2011, Bwana HABINEZA Joseph (Joe) ntakiri Minisitiri w’Umuco na Siporo muri Guverinoma y’u Rwanda.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Nyakubahwa Bernard Makuza ubwe kuri uyu mugoroba rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashingiye ku ngingo ya 125 y'itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, yakiriye kandi yemera ukwegura kwa HABINEZA Joseph ku mwanya wa Minisitiri w’Umuco na Siporo.

Ingingo ya 125 y'itegeko Nshinga igira iti "Buri Minisitiri, buri Munyamabanga wa Leta cyangwa undi wese mu bagize Guverinoma ashobora kwegura ku bushake bwe abikoze mu nyandiko. Inyandiko yo kwegura ishyikirizwa Perezida wa Repubulika binyujijwe kuri Minisitiri w’Intebe. Uko kwegura kwemerwa iyo mu gihe cy’iminsi itanu nyir’ubwite atisubiyeho kandi na Perezida wa Repubulika akamwemerera."

Bwana HABINEZA Joseph abaye Minisitiri wa mbere utabashije gukomeza urugendo rwe muri Guverinoma yahozeho, Perezida Paul Kagame yari yarongeye kugirira icyizere yose uko yakabaye, ngo bafatanye muri Manda ye ya kabiri. Tubibutse ko Abaministiri 23 n'abaminisitiri bungirije batatu (States Ministers / Secretaires d'Etat), aribo basubiranye inshingano zabo muri za Minisiteri babarizwagamo.

Joseph Habineza yigeze gukorera uruganda mpuzamahanga rwa Heineken mu gihugu cya Nigeria, ari naho yavuye aza kuba Minisitiri mu Rwanda. Uyu mwanya yari awumazeho igihe kirekire, dore ko yatangiye kuyobora iyi Ministeri kuva mu mwaka w’2004, igikomatanyijwe n’Urubyiruko, ubwo yitwaga Ministeri y’Urubyiruko,Umuco na Siporo. Mu mwaka w’2008, iyi Minisiteri yagabanyirijwe inshingano, isigarana Umuco na Siporo,naho urubyiruko ruhabwa Ministeri yarwo yayobowe kuva ubwo na Protais MITALI.

Itangazo rya Ministiri w’intebe ntirigaragaza impamvu z’ubwegure butunguranye bwa Habineza Joseph wahoze ari Minisitiri w’Umuco na Siporo, gusa nyir'ubwite mu kiganiro yagiranye na The New Times yagaragaje ko impamvu y'iyegura rye ari amafoto akomeje kunyanyagira kuri internet, yagize ati: "Neguye kubera impamvu zanjye bwite kuko iyo ubonye abantu bashyira ahagaragara amafoto n’ibindi nka biriya, si byiza ku muntu nka Minisitiri”.

NTWALI John Williams
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1| | 2| | 3| | 4| | 5| | 6| | 7| | 8|9 | | 10| | 11| | 12| | 13| | 14| | 15| | 16| | 17|
AuthorsComments
Page: | 1| | 2| | 3| | 4| | 5| | 6| | 7| | 8|9 | | 10| | 11| | 12| | 13| | 14| | 15| | 16| | 17|
by Unknown Posted 2011-02-16 05:11:09

UKURI GUCYA MU ZIKO NTIGUSHYA,Joe yiciriye urubanza ubushinjacyaha butavunitse,iyi ngeso ye iranga abayobozi benshi muri guverinoma ya PEREZIDA kagame,mu gihe gito nabo baragaragara nkawe nta perereza ribaye,ibi n'ugutera igihugu imivumo rwose mwisubireho,u Rwanda rukomezanye ibyiza murangwa n'bupfura bayobozi rwose mwiyubahe,MANA FASHA U RWANDA




 
by fidelin20 Posted 2011-02-16 05:10:13

joe, pole kweli iliya mali nta wagutera ibuye. Humura ubuzima burakomeza.




 
by kabera Posted 2011-02-16 05:06:52

ariko umuntu azaba imfizi y'igihugu abizire, abarinze mwese mujye mumushaka




 
by Unknown Posted 2011-02-16 05:06:33

Sha ujya kuvuga aba atarabona kuko najye izo photo ndazibonye
ariko mr JOE yakoze igikorwa kizima ntawamutera ibuye ahubwo nawe wariye neza ntiwabura kubikora
Gusa ahubwo umuntu wamufotoye ni intwari kuko iyi leta irashinganye
ushobora kwibwira ko ukomeye hari abkomeye kukurenza
JOE
urugendo rwiza cyakora uzize amafuti.




 
by Unknown Posted 2011-02-16 05:02:00

wowe ybladock mu byukinisha icyo kireke kuko ntuzi uwo ukinisha uwo ariwe . nakugira inama yo kudakinisha Imana kandi ni inyembabazi ntihaniraho ariko utazashyokerwa ukumirwa.Vuga abantu bagenzi bawe ariko kuri sujet ya Bible wacuritse yireke sibyo? nkwifurije Imbabazi z'Imana




 
by kampeter Posted 2011-02-16 05:01:44

Don't Worry Joe is only God who tell us the true story.




 
by alig Posted 2011-02-16 05:01:03

ewana biriya bintu biragayitse byo;ariko mwari muzi ko asanzwe abikora..nge ndabaza abo bakobwa ese murubaza ko kumutanga leta yo itarizi ko abikora??cg mufite ababishyuye sha???in english thy say"what goes around comes around"ejo ni ba uncle banyu naba so ngaho nimwibaze abana ba joe ukuntu bagiye kuba ridiculous muri bagenzi babo?umudamu we se??sha mumenye ko namwe mwaryikoreye suguhorera joe kuko nawe yakoze aamfuti ariko kumushyira kuri fcbuk byo mwakabije warangizaq ngo uba pennyslavania???naho hari abanyarwanda nawe uragayitse rero ukuntu wari wamwinjiyemo ntanisoni kandi binagaragara ko umushaka nawe uyobewe iki??niba ufite na boyfrnd cg umuteganya ntamuntu azaba afite nawe wizaniye imivumo rwose ..sorry 4 u my dear akariro kacye na feri.nge nkumuntu ukunda sport joe yaragerageje kugeza naho urwanda rujya muri mondial???ahubwo nuwo gushimwa hamwe nahamwe apana abo nabonye bagaya d A a Z uwagushyiraho wakora iki??kuvuga gusa..minister pole sana birashika all d best in ur new life




 
by kayirama12 Posted 2011-02-16 05:00:57

jo ndakwemera sana kwegura kwawe kurambabaje




 
by ziribosco Posted 2011-02-16 05:00:34

Mr joe laisse tombe uruvuga undi ntirugorama njye nkuri inyuma tout ce qui se presente devant le canaeux il faut tire suis cent pour cent a vous




 
by katabogamp Posted 2011-02-16 04:58:51

joo naba nawe urintwari watinyutse nokwegura ese ubundi ninde wagutera ibuye ahaaa!!!! gusa inkiko zirebebe niba nta mineri urimo niba arimo usange bersconi




 
by Unknown Posted 2011-02-16 04:58:23

Mujye kuri Internet, mukoreshe "Google" cg izindi search engines, muraza kugwa kuri website, niba Leta itatanze itegeko ivuga ko iyo website itakwerekanwa mu Rda.

Niba mugifite ingorane zo gusobanukirwa n'ibyo mbagejejeho, mwandike "joseph_13_02_11" harya bashakishiriza, muraza kuhagera. Mumbabarire kuko ndamutse nanditse ku buryo busiguye, iyi nyandiko ntiyahita! Ese mukoreshe ubwenge bwanyu.




 
by digson Posted 2011-02-16 04:58:08

ayomafo ari kuyihe site wangu? ngo ndebe ibyo birori!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!




 
by Unknown Posted 2011-02-16 04:56:58

kubona ayo mafoto? Muzi gukoresha Google? Gusa ni uko iyo website ariho ishobora kuba yabaye blocked na ba ISP (Internet Service Provider) bo mu Rda. Thanks.




 
by beanyira Posted 2011-02-16 04:55:48

beanyiraMinistre Joseph tumushimye ubutwari yagize bwo kwegura. Yerekanye ko adatsimbaraye cyane ku buyobozi. Ikindi kandi ntiyirenganye, ntihagire n'umucira urubanza kuko uwo ari we wese bamufotoye muri vie privée ye haboneka ibikabije kurusha ibye. Yezu ababajije ngo "utarabikora namutere ibuye", nta n'umwe waboneka!!! Nta gikuba cyacitse rero. Niba byanakozwe nabamurwanya, ntacyo bagezeho kuko Joe ntabwo yigiye kuba Ministre, azakora n'ibindi kandi abeho neza. Ndizera ko n'umuryango we udahungabana kuko ni abakristu kandi bazi ko intege nke zibaho. Ahubwo turagaya cyane abafashe ariya mafoto rwihishwa bakayatangaza babifashijwemo n'iriya site, nayo turayigaya cyaneeeee...




 
by me2u Posted 2011-02-16 04:54:32

me2uUmucuruzi wa byeri=>Minisitiri, Umudjo, umupfubuzi, Bwana=> Ikigarasha, Nyakatsi=> bye bye Joe; Wakundaga inkumi turabizi twese kandi ntanuwagutera ibuye...Hari ikibazo kimwe gusa: Ubu se ko umaze 6 years uri Bwana Minister, ubu niho digital cameras zigiye zagera mu rwanda? hihihihi dore uhindutse Kigarasha Minister... RPF iraguhemukiye sana kuko bakwiciye carrier wari watangiye yo kuba umudiplomate, bagusubije muri marketing ya byeri. Niba uwabigukoze umuzi, uzamubwire we tuzerekana amafoto ye irimo




 
by priscillahmahano Posted 2011-02-16 04:54:16

Umuco minister Joseph Habineza yigishaga ni mubi ariko mushimiye ko yafatiwe mu cyuho akavanamo ake karenge. Nisabiraga ko abera abandi bategetsi urugero , maze nabo bakibuka ko hari byinshi bashinzwe bazambagatanya maze bo ubwabo bakibwiriza bagatanga imihoho. Mvuze ntyo, ntekereza muri Gasutamo, muri ministeri y' imari, mu biro by' umuvunyi, abacamanza n' ahandi henshi. Kuki mutareba ruriya rugero rwa Habineza ubonye ko yajambije akazi ashinzwe akikuriramo ake karenge ? Nimugende rwose murekere akazi abagashoboye.




 
by Unknown Posted 2011-02-16 04:53:36

Ubundi se umuntu wikundira amajipo agira amatiku? Cyangwa MSIMAMO! Aho umuyaga werekeje ijipo niho areba! Puuuu! Ngo bashinzwe imico da!~ smiley smiley smiley smiley




 
by Unknown Posted 2011-02-16 04:52:08

ICYAKORA UBAYE UMUGABO KWEGURA UTAREGUZWA KU NGUFU. ARIYA MAFOTO ATEYE ISONI MU MUNTU NKAWE KANDI BYITWA KO UHAGARARIYE UMUCO!!!!
Après les échecs la vie continue, IHANGANE NI WOWE WIZIZE RWOSE.
ESE UBUNDI WEMERERAGA IKI KO BAGUFOTORA? UMUNTU UFITE UMUGORE N'ABANA BAKURU!!!!




 
by Unknown Posted 2011-02-16 04:50:49

NTABWO BITANGAJE PE!amagambo wavugaga your jocks mu ma discours byagaragazaga ko hari face yawe mbi ushaka guhishya ! ariko abaswahiri barayamaze ngo siku ya mwizi ni arubayine! na bandi bazafatwa ni benshi yego ariko igihe cyabo kirahari! genda uhemukiye u Rwanda ariko unkoni ikubise mukeba uyirenza urugo! ibyo ukoreye abandi babyeyi nawe bizakubaho bitari kera kuko ibyo kwisi bigenda bihinduka! cyakora polisi yari ikwiye guhagurukira abayobozi nkamwe bagahanwa namategeko ingeso nkizo zigacika!




 
by muvimvi1 Posted 2011-02-16 04:49:45

Kuki ariko abanyarwanda duhimba inkuru???mwagize Imana mubona amaphoto ye ibyo ndabyemera ariko se mbere yaho yavuzwe gake???ngo ngaho arwaye Sida muri mwese ninde wamupimye???kandi uwo azafata kungufu azavuge,kandi nuwo azasaba azange!!!! njye muransetsa iyo muvuga ngo Joe akunda inkumi ahubwo nizo zimukunda zikamugusha mubishuko kandi mwibuke ko twambaye umubiri.YEZU ati"utarabiko namutere ibuye".Joe humura bibaho kandi ntamvura idahita,maze abagusebeje bishimime ariko nabo bararye bari menge kuko umunsi numwe baravuga ngo ihora ihoze.

Bonne chance ds ta vie kandi tukuri inyuma kuko ntako utagize uretse abanyarwanda bindashima.




 
by hadakm Posted 2011-02-16 04:47:55

Murifuza kubona ayo mafoto? Muzi gukoresha Google? Gusa ni uko iyo website ariho ishobora kuba yabaye blocked na ba ISP (Internet Service Provider) bo mu Rda.

Nagerageje kubaha URL y'iyo site ariko "igihe.com" cyanze guhitisha inyandiko yanjye.

Thanks.




 
by heineken Posted 2011-02-16 04:43:01

Joe uri umugabo kwegura.Sinavuga ko uzize ubusa ariko benshi bakora amabi atandukanye uretse kwifotozanya n'inkumi gusa kandi batagira icyo bishisha.Wowe uzize ko utihishahisha no gukundwa n'inkumi zikwifotorezaho,kandi ni umutego mubi cyane.Karibu dukorane Heineken




 
by iclaude82 Posted 2011-02-16 04:41:46

niba ari igitsina nabandi bitegure kwegura, ntamugabo udakunda icyo kintu hahaha,nibagiwe izina ryacyo bahu!!!! ariko nawe ndamuzi yakabyaga yigeze ansanga ahantu mu mahanga ndeba uko yishimana ninkumi zacu ndavuga nti sigusa, none rero ngayo nguko, Mugire amahoro.




 
by Unknown Posted 2011-02-16 04:41:18

ABIFUZA KUBONA AYO MA @PHOTO ATEYE UBWUZU JYA MURI GOOGLE WANDIKEMO IJAMBO UMUHANUZI UBUNDI WISOMERE KURI PAGE D'ACCEUIL




 
by gafigijohn Posted 2011-02-16 04:39:46

ngo joe atera inkumi ewehanu icyarimwe!!!!




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com