Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Lt Col Rutaremara yagarutse birambuye ku ikemangwa ry’ubunyangamugayo bwa Theogene Rudasingwa


posted on Mar , 10 2011 at 20H 00min 46 sec viewed 61599 times



Nyuma y'inkuru yasohotse mu kinyamakuru The New Times yari ifite umutwe ugira uti "Kayumba Nyamwasa fails to absolve himself from links with FDLR", bishatse gusobanura mu Kinyarwanda ”Kayumba Nyamwasa yananiwe kwikuraho imikoranire gahati ye na FDLR”, Umuvugizi w'Ingabo Lt Col Jill Rutaremara yifashishije ibimenyetso ashimangira ikemangwa ry'ubunyangamugayo bwa Theogene Rudasingwa wigeze kuba Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inyandiko ikurikira yahinduwe mu Kinyarwanda na Shaba Erick Bill, Umunyamakuru ku IGIHE.com kuko iy'umwimerere iri mu Cyongereza:

Ndashaka gushimira Julius Mutarambirwa ku bw’ inyandiko ye yise ”Kayumba Nyamwasa yananiwe kwikuraho imikoranire gahati ye na FDLR”, yasohotse muri The New Times yo kuwa 5 Werurwe 2011.

Nk’uko Mutarambirwa yabigaragaje neza “Hari amakuru afatika y’ iperereza agaragaza ko hari imikoranire hagati ya Kayumba Nyamwasa, bagenzi be na FDLR, indi mitwe itavuga rumwe na leta n’ abantu ku giti cyabo, ababatera inkunga ndetse n’ ababashigikiye.

Ikindi kandi, ayo makuru ashimangirwa n’ abahoze muri FDLR, bakemera gushyira intwaro zabo hasi ku bushake bagataha; ndetse n’ ibyatangajwe muri raporo y’ Akanama k’ Umutekano mu Muryango w’ Abibumbye.

Sinabasha kugaragaza ishusho y’ imyitwarire ya Kayumba Nyamwasa neza kurusha uko Mutarambirwa yabigenje. Gusa ndashaka gufasha Mutarambirwa kongeraho ko Kayumba ari umuntu wikunda kandi uharanira inyungu ze bwite, udashobora kurwana intambara igaragara. Ntibitangaje ko abambari be bibasiraga inzirakarengane z’ abaturage bakoresheje gerenade.

Ubwo Mutarambirwa yavugaga ku birego, ubwiregure ndetse n’ ibitekerezo bidafatika bya Kayumba na Karegeya, akoresheje imyifatire y’ ubugome ya Kayumba; yibagiwe kuvuga ku mateka n’ imyifatire ya Rudasingwa.

Bamwe muri twe bagize ibyago byo kwigana na Rudasingwa muri Kaminuza ya Makerere ndetse tukabana nawe mu nzu (ahahoze hitwa Lumumba Hall), turakibuka uburyo Rudasingwa, wahoraga utuje, witonda agaragaza n’ ubuziranenge mu maso he, yaje guhinduka umuriganya, umubeshyi ndetse nyuma yaho akaza gutoroka Ishuri ry’ Ubuvuzi rya Makerere (Makerere Medical School), akiri mu mwaka wa kabiri.

Bamwe muri twe baracyaterwa ubwoba n’ igikorwa yitekerereje we ubwe ndetse akanagikora, cyaje kumuhesha akabyiniriro ka 'REDCOM' . Ni nde wakwizera umuntu wagize atya, mu mwaka w’ 1982 agatera ubwoba (blackmail) abanyeshuri bagenzi be b’ Abanyarwanda, bene wabo ndetse n’ abacuruzi b’ Abanyarwanda babaga i Kampala, abasaba kwishyura akayabo k’ amafaranga, yiyise Bwana REDCOM CX-1200, agamije gusa kwironkera umutekano?

Ibyo Rudasingwa yakoraga mu myaka ya za 1980 birasa neza neza n’ ibyo abashimusi (pirates) bari gukora ku nkengero z’ Inyanja y’ Abahinde. Itandukaniro rihari gusa ni uko nta muntu yafasheho bugwate. Rudasingwa ni umuhanga cyane mu guhisha ubugome bwe, ni nayo mpamvu gahunda y’ ibikorwa bye by’ ubugome yavumbuwe, ari uko bamwe mu bo yateraga ubwoba bishyuye inshungu (ransom).

Ni nde wakwizera umuntu watorotse Ishuri ry’ Ubuvuzi rya Makerere mu mwaka w’ 1982 agahungira muri Kenya, yiyambitse uruhu rwo kuvuga ngo arahigwa n’ ibikorwa by’ inzego z’ umutekano? Impunzi z’ Abanyarwanda zabaga muri Kenya, harimo n’ umuvandimwe we Gerald Gahima, baribuka uburyo impuhwe bagiriye Rudasingwa zayoyotse nyuma yo kuvumbura ko yahunze igihugu cya Uganda kubera igikorwa cya REDCOM yakoze abitewe n’ amadeni y’ indengakamere yagushijwemo n’ ubuzima burenze kandi buhambaye, butari bufite aho buhuriye na busa n’ ubushobozi bwe.

Abakoranye nawe mu Rwanda ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nzego zitandukanye, baracyavuga ibikorwa bye bigayitse ndetse n’ imico ye yo kwikunda no guharanira inyungu ze bwite. Ku rundi ruhande, abakuranye nawe by’ umwihariko bene wabo, bemeza ko Rudasingwa afite ibibazo byo mu mutwe, bikomoka ku mateka ye ababaje ndetse n’ imikurire ye.

Ibi byaba ukuri cyangwa ntibibe byo, amateka ya Rudasingwa yuzuyemo utubazo twinshi (question marks), bituma ubunyangamugayo bwe buba ubwo kwibazwaho.

Kandi ubwo, uyu ni umuntu wirirwa avuga ndetse yandika kandi yigira nk’ umwere, umukiranutsi ndetse nk’ ufite igisubizo cy’ ibibazo by’ u Rwanda. Ibi byose Rudasingwa abikora mu rwego rwo kugusha neza (to appease) abanyamahanga bamuyoboye ndetse na bamwe mu Banyarwanda batishimye, aho aba ategereje ko bamuha ibyangombwa (some handouts).

Umuvugizi w’ Ingabo z’ U Rwanda, Lt Col Jill Rutaremara
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1| | 2| | 3| | 4| | 5| | 6| | 7|8 |
AuthorsComments
Page: | 1| | 2| | 3| | 4| | 5| | 6| | 7|8 |
by mbabazijo Posted 2011-03-10 13:05:28

namwe mwiyumvire abayobozi bacu uko babayeho mbere ko baza kwigira inyangamugayo mu Rwanda kandi amateka yabo yerekana ko ari ba ruharwa. erega uwakwiga cv zanyu mwese nta n'umwe wasigara. none se ko mwihaye amapeti na za degree, hari ibyo mwari mukwiye koko? mwihangane musangire duke mwasanze i Rwagasabo n'utundi abazungu babaha bavanye mu misoro yabo biyushye akuya.




 
by Rukara Posted 2011-03-10 12:57:22

Ariko se umuntu w'umugabo nka Rutaremara yandika inyandiko nkiyi yuzuyemo amatiku gusa n'amazimwe? umuco waratakaye pe! umuntu azizera nde kwiki gihe? nako ngo ni munyangire da...

Kubanyamakuru b'igihe.com, aho kunigwa n'ijambo nzanigwa nuwo ndibwira.. ndabivuze nimushaka commentaire yanjye muyinige nubundi namwe simwe.




 
by Unknown Posted 2011-03-10 12:57:15

Ahaaaaaaa, ntibizoroha, karekose se?




 
by unknown Posted 2011-03-10 12:56:13

gusebanya.com ndabona isebanyabuhanga murigeze kure, mukomereze aho! Ijambo ritinze mukanwa rigeraho rigacika inkonda!




 
by Unknown Posted 2011-03-10 12:50:49

hoohohohohohohohohohohohohohohohohohohohohohohohohohohoh my be




 
by comment Posted 2011-03-10 12:48:04

Ariko rero ibi ni ISEBANYABUHANGA.COM, none se ko yari afite inenge zose bamueheraga iki kariya kazi gasaba ubudakemwa muri presidence? abanyarwanda nabo bazi ubwenge kandi bazi gusesengura

Rutaremara we byohorere, uwavuga ay'inzuki ubuki ntibwaribwa!!

Mutanyongera comment dore nta kibi mvuze!!




 
by paul08503204 Posted 2011-03-10 12:44:34

mwashyiraho comment nkiyi mushaka iki? Ko muba mushaka iryoheye amatwi. Harya ngo ni site y' igenga? Yatangijwe n' intiti!!




 
by Unknown Posted 2011-03-10 12:26:21

ABO SE S'IBIGARASHA mubareke kuko ntacyo bashoboye ! Erega nimwe mutuma tubibuka kandi twarabibagiwe. Uko byamera kose n'abanyarwanda bagomba kuva mu buhunzi bagasubira iwabo, noneho bakisobanura m'ubutabera.




 
by Unknown Posted 2011-03-10 12:22:33

UMVA MBESE NGO UMUVUGIZI WINGABO ARATAVUGA UBUSA... UBWO SE BITWUNGUYE IKI, WOWE SE NTAMAFUTI WAKOZE UKIRI UMUJEUNE? IBI UKOZE SI UKUVUGIRA INGABO AHUBWO NI AMAZIMWE




 
by rwafr2 Posted 2011-03-10 12:22:10

Ayiweeeeeeeeeeeee,nti mujya musubiza ibyo babavuzeho ahubwo mura sebanya ko numva ngo yagize ikibazo cya mateka yabayeho ese abo base bishwe ni gituntu kinzara ko ntacyo babaye ese ko baba bayoboye abanyarwanda muzabaze Siteriya.




 
by Unknown Posted 2011-03-10 12:19:48

Iyi nkuru koko n'umuvugizi w'ingabo wayanditse? ko mbona aramatiku ? Igihe mugomba kwemera inyaandiko muzi neza uwazanditse bitabaye ibyo mugiye gukurikiranwa.




 
by Unknown Posted 2011-03-10 12:14:37

BBooooouuuuuuuuuuuuuuuuuu!!!!! smiley smiley smiley smiley smiley smiley




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com