Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Joseph HABINEZA (Joe) ntakiri Minisitiri w’Umuco na Siporo muri Repubulika y'u Rwanda


posted on Feb , 15 2011 at 22H 25min 49 sec viewed 243784 times



Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 15 Gashyantare 2011, Bwana HABINEZA Joseph (Joe) ntakiri Minisitiri w’Umuco na Siporo muri Guverinoma y’u Rwanda.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Nyakubahwa Bernard Makuza ubwe kuri uyu mugoroba rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashingiye ku ngingo ya 125 y'itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, yakiriye kandi yemera ukwegura kwa HABINEZA Joseph ku mwanya wa Minisitiri w’Umuco na Siporo.

Ingingo ya 125 y'itegeko Nshinga igira iti "Buri Minisitiri, buri Munyamabanga wa Leta cyangwa undi wese mu bagize Guverinoma ashobora kwegura ku bushake bwe abikoze mu nyandiko. Inyandiko yo kwegura ishyikirizwa Perezida wa Repubulika binyujijwe kuri Minisitiri w’Intebe. Uko kwegura kwemerwa iyo mu gihe cy’iminsi itanu nyir’ubwite atisubiyeho kandi na Perezida wa Repubulika akamwemerera."

Bwana HABINEZA Joseph abaye Minisitiri wa mbere utabashije gukomeza urugendo rwe muri Guverinoma yahozeho, Perezida Paul Kagame yari yarongeye kugirira icyizere yose uko yakabaye, ngo bafatanye muri Manda ye ya kabiri. Tubibutse ko Abaministiri 23 n'abaminisitiri bungirije batatu (States Ministers / Secretaires d'Etat), aribo basubiranye inshingano zabo muri za Minisiteri babarizwagamo.

Joseph Habineza yigeze gukorera uruganda mpuzamahanga rwa Heineken mu gihugu cya Nigeria, ari naho yavuye aza kuba Minisitiri mu Rwanda. Uyu mwanya yari awumazeho igihe kirekire, dore ko yatangiye kuyobora iyi Ministeri kuva mu mwaka w’2004, igikomatanyijwe n’Urubyiruko, ubwo yitwaga Ministeri y’Urubyiruko,Umuco na Siporo. Mu mwaka w’2008, iyi Minisiteri yagabanyirijwe inshingano, isigarana Umuco na Siporo,naho urubyiruko ruhabwa Ministeri yarwo yayobowe kuva ubwo na Protais MITALI.

Itangazo rya Ministiri w’intebe ntirigaragaza impamvu z’ubwegure butunguranye bwa Habineza Joseph wahoze ari Minisitiri w’Umuco na Siporo, gusa nyir'ubwite mu kiganiro yagiranye na The New Times yagaragaje ko impamvu y'iyegura rye ari amafoto akomeje kunyanyagira kuri internet, yagize ati: "Neguye kubera impamvu zanjye bwite kuko iyo ubonye abantu bashyira ahagaragara amafoto n’ibindi nka biriya, si byiza ku muntu nka Minisitiri”.

NTWALI John Williams
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1| | 2| | 3| | 4| | 5| | 6| | 7|8 | | 9| | 10| | 11| | 12| | 13| | 14| | 15| | 16| | 17|
AuthorsComments
Page: | 1| | 2| | 3| | 4| | 5| | 6| | 7|8 | | 9| | 10| | 11| | 12| | 13| | 14| | 15| | 16| | 17|
by Unknown Posted 2011-02-16 06:18:17

TWESE TWITONDE NTITUZI ICYARI CYIRI INYUMA Y'ARIYA MAFOTO NIBONEYE!!!!!!!!!
BARIYA BAKOBWA BAHAWE AMAFRANGA KUGIRANGO BAKORERE JOE IBINTU BIBI NKA BIRIYA!!!!!!!! ARIKO NTABWO MUZI POLITIQUE?.




 
by kayiladis Posted 2011-02-16 06:10:12

Ese ubwo ziriya nkobwa zo ntasoni zifite?inda zabo nini no kwifuza ibyisi bizareka aho bibera akago zirirwana ibitabo mumamodoka baguriwe nabagabo babantu ngo bajiye kwiga cyangwa guchuruza naho nimibiri yabo,reka babatere SIDA Ikibazo nuko abana bazabura pampeksi kubera mwebwe,Ibirineti bya FIME rero bakoresha guhisha isoni bimeze nkamaso yinyenzi bwa busimba nibyo bisa




 
by karejama Posted 2011-02-16 06:09:51

Itangazo: Muri press conference irangiye mu kanya Joe amaze gutangaza ko ariya mafoto yafashe 2 years back, akaba avuga ko muri iriya party atari ahari wenyine ahubwo byari nka conspiracy aho abafotoraga bashyize focus aho yari ari.

Analyse: Mbanje guha Pole Joe kuko ibyamubayeho byaba no kuri benshi cyane urebye za Rwagakoco z'abakobwa bari bamuteze. Mu byukuri iyo witegereje neza usanga bariya bakobwa atari ukwifotoza no kwishimisha bari bagamije, kumuntu witegereza neza wese arabona ko byari umupango. nawe se reba nkiriya foto aho ririya habara ryikora rikamuzamura akanananwa ngo akunde agaragare mu ifoto. Ibyago biragwira koko.

Igitekerezo: Ni koko joe bari babamutumye biragaragara ariko Leta imenye ko joe ariwe ufashwe mu gihe hari benshi bakora nkabiriya kdi bagakingirwa kibaba. Ikindi Joe yitangarije ko ziriya kabwera ngo zose zahise zijya hanze nyuma yo kumwubikira imbehe.ariko kandi namwe mwese mufite umubiri (igitsina gabo), namwe koko ziriya nkumi zikwibasiye waziva mu nzara?Reba kiriya cyari cyamwibasiye cyambaye lunettes, mwabonye intege zacyo, ibisusu, .... mwabonye se kariya kamwitendetseho katandaraje? PLZ dufite ikibazo

Umwanzuro: Bimaze kugaragara ko abakobwa bo mu Rwanda koko bazakora ibira kubera ubwiza bwabo bitwaza. Ariko nagirango nisabire ababishinzwe barebe uko babyaza banyampinga bacu umusaruro aho guteza jam n'impagarara muri iki gihugu cyacu.




 
by starato01 Posted 2011-02-16 06:07:28

gusa icyo navuga nuko bamwe kubayobozi ariho ruzingiye gusa ikizacye yabonye umutahe nahindure imirimo yagikundaga nkaho kita zamugwa amahoro




 
by ngabo2025 Posted 2011-02-16 06:04:52

Ntamvura idahita na Joe aragiye ariko abazamukurikira nibenshi kuko kariya kageso gafitwe nabenshi kur'iyingoma ya Paul.




 
by admin Posted 2011-02-16 05:58:26

Hello, IGIHE community,

Uwaba afite ikibazo cyo gusoma inkuru iyo ariyo yose ku rubuga, yafotora icyo kibazo akoresheje keyboard ya mudasobwa ye, ubundi agakanda ahanditse "print scrn", nyuma akifashisha programme bita Paint iba muri mudasobwa hafi ya zose kugirango abashe kubika ifoto igaragaza imiterere y’inkuru iyo ayisoma, nyuma iyo foto akayitwoherereza kuri email ikurikira: info@igihe.com. Ibyo biradufasha gukemura ibibazo bimwe na bimwe twagiye tugezwaho n’abanyarubuga.

Murakoze!




 
by kayiladis Posted 2011-02-16 05:57:01

MBEGA AKAGA UMUGABO AGUSHIJE?ESE UBWO ABANTU BARANGA NKA BARIYA NGO BAJYE MUMYANYA YUBUYOBOZI KUCYI BATABANZA GUSHISHOZA,ESE IYO BAMUHA AKAZI KO UBU DJ AHO KUMUGIRA MINISTER,BAMWE MUBAYOBOZI BANDUZA IZINA RYA LETA BAGOMBA GUKURICYIRANWA KOKO UBUSAMBANYI NIBUBI KANDI BUTERA UMWAKU NKUWO JOE AHUYE NAWO,ESE UBWO AZONGERA KUJIRA ICYO AVUGA IWE MURUGO?




 
by elkass Posted 2011-02-16 05:56:36

OK BANYAKUBAHWA BANDI NIMWE MUTAHIWE KUKO HARI ABO TUZI BIRIRWA BATWARA INKUMI Z'ABANDI, NGAHO UTABIKORA NAMANIKE AKABOKO, TUZABAFOTORA MPAKA MWUMIRWE.




 
by loipop Posted 2011-02-16 05:54:52

mr joe ihangane wihanganire agashomeri




 
by nkunzemma Posted 2011-02-16 05:51:06

Nari numvise ibya bariya ba Senateurs ndavuga nt JOe ntaraye none birabaye. Amafoto jye nayabonye ejo kuri Face Book nahise nanikuriraho copies zanjye uko yari 13. JOe yari yibereye ka gahungu kamwe mu bakobwa ijana. Pole sanaaa Joe kandi ubaye intwari wanze kuba nka ba Gbagbo batsimbarara ibintu byabananiye.




 
by habimana Posted 2011-02-16 05:50:31

Joe umupfubuzi mpuzamahanga. niwe tuzohereza hanze ngo aduserukire.




 
by kine005 Posted 2011-02-16 05:50:03

ndamushima cyane habineza kuko harabandi bagiye bafatirwa mubyuho ntibegure
ndabona dutangiye kubona democratien nyine oyo ukoze amakosa agaragarira abantu bose egura were gukomeza kwiteza abisi yakoze igikorwa cyabagabo kabisa gusa ingeso yara zanye sinziza nkumuyobozi nabandi bikatisha muma hotel bamenyeko iminsi ari 40




 
by Unknown Posted 2011-02-16 05:47:54

ba nyakubahwa bayobozi mwari muzi ko ari mwebwe nkingi igihugu cyubakiyeho?ese muzi ko mugizwe n'imiryango yanyu niba ikibazige kirimo guhungabana kubera imyitwarire,ndashaka kuvuga ingo zidakomeye,murumva fondation y'igihugu ari iyihe?gushavuza abo mwashakanye ntibiri bubasige amahoro ndakurayihe,ibyo birahure bya fumer muzamura muhishemo byinshi ahaaa,murahemukira igihugu kandi ingaruka zingeraho kuko iyo gisebye mba nsebye;ariko ko Mzee KAGAME AJYA MENYA GUSHISHOZA CYANEEEEEEE ntabwo abona iyi nenge iri mu bayobozi,ariko nizeye ko abizi,he reacts in the rigt time




 
by Unknown Posted 2011-02-16 05:45:37

reba kuri prophete umuhanuzi urasangaho amafoto




 
by Unknown Posted 2011-02-16 05:37:00

smiley sha Joe igendere kandi ntuzagire ipfunwe ry'amagambo y'abanyarwanda. Nta kibi wakoze ahubwo bahagurukire ibyo bisambo by'abayobozi, byirirwa bikeesha igihugu, byirirwa birenganya abanyarwanda muri rusange, byirirwa bigambanira abandi ndetse binahimbira amakosa abandi nyuma y'ibyo byose bikanasambana. Ibyo nibyo bigomba guhagurukirwa naho ibindi ntacyo bivuze. Bn chance Joe kandi ntacyo uzaba ndetse ho njyewe tuzikoranira kera. Be courageous




 
by Unknown Posted 2011-02-16 05:31:48

murebere amafoto kuri profile ya facebook ya ibivugwa gisenyi murayabona cg kuri wall ya ibivugwa gisenyi




 
by lzinamw Posted 2011-02-16 05:30:42

Joe se uretse kurya abana na ba nyina ni iki yateje imbere? cyakora ntawubura icyo amara yapfubuye benshi...




 
by franchesco Posted 2011-02-16 05:29:37

Joe, Sheet happens. those who want fotos go youtubing.




 
by baguma Posted 2011-02-16 05:29:25

ingorane zigwira abagabo, biriya ntawutabikora cyeretse umurwayi n'umukene!ahubwo tumenye ko abakobwa n'abagore uko Eva yashutse Adam nabo uwo murage bawufite maze tubagendere kure kabone niyo byaba bigeze mu mahina nk'aho Joe yafotorewe!pore bwana. smiley




 
by Unknown Posted 2011-02-16 05:29:01

yewe muravuga joe ziriya nkumi se zo ibyazo si agahomeramunwa ra, ibaze ababyeyi babo nabo bari baziko bafite disi abana b'itonda babyeyi ni ukujya kumavi kuko ntibyoroshye pe twibuke kandi ko sodomo na gomora byarimbuwe n'ubusambanyi bukabije!!!!,reka dufate igihe cyo gusenga twese nk'abanyarwanda kugirangi Imana ibabarire abanyarwanda kuko ibikorerwa mu bwihisho sibyiza pe




 
by Unknown Posted 2011-02-16 05:24:47

Joe namwemeraga kuburyo nsanga kuba yakundaga ibyo bintu ntawamutera ibuye kuko ni urwabose naho ubundi yari umuugabo pe.




 
by busouvenir Posted 2011-02-16 05:23:05

Umunsi umwe,umuntu yaravuze ngo "abagabo bararya imbwa zikishyura"niba yiririye ibyo bamuhaye,nkamwe n'abafashe ayo mafoto,bibarebaho iki?there is no such a thing than a free lunch!kandi buri wese azabazwa ibye!gare a vs qui jugez les autres.




 
by nsabimanapaul Posted 2011-02-16 05:20:48

njye namukundiraga ko atajyaga yisondeka kandi nubundi ntazisondeka!




 
by Unknown Posted 2011-02-16 05:18:55

Ngo Imico? Nindese ucyitaye ku mico? ibyo byajyanye n'ingoma ya Habyara




 
by yuku Posted 2011-02-16 05:16:31

sha igendere wa mugabo we!ziriya nkumi si wowe wenyine ntawe zitagushya ariko biteye isoni na responsabilité warufite kujya mu bibondo si umuco nyarwanda inkumi.com .igikurikiraho nuko uri buregwe gukora violence mba ndoga rwabishyingwe.




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com