Warning: file_get_contents(http://news.igihe.org/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=11150&pg=7) [function.file-get-contents]: failed to open stream: HTTP request failed! HTTP/1.1 404 Not Found in /home1/lex92/public_html/igihe.com/news.php on line 38
www.igihe.com - news - lt col rutaremara yagarutse birambuye ku ikemangwa ry’ubunyangamugayo bwa theogene rudasingwa
Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Lt Col Rutaremara yagarutse birambuye ku ikemangwa ry’ubunyangamugayo bwa Theogene Rudasingwa


posted on Mar , 10 2011 at 20H 00min 46 sec viewed 61571 times



Nyuma y'inkuru yasohotse mu kinyamakuru The New Times yari ifite umutwe ugira uti "Kayumba Nyamwasa fails to absolve himself from links with FDLR", bishatse gusobanura mu Kinyarwanda ”Kayumba Nyamwasa yananiwe kwikuraho imikoranire gahati ye na FDLR”, Umuvugizi w'Ingabo Lt Col Jill Rutaremara yifashishije ibimenyetso ashimangira ikemangwa ry'ubunyangamugayo bwa Theogene Rudasingwa wigeze kuba Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inyandiko ikurikira yahinduwe mu Kinyarwanda na Shaba Erick Bill, Umunyamakuru ku IGIHE.com kuko iy'umwimerere iri mu Cyongereza:

Ndashaka gushimira Julius Mutarambirwa ku bw’ inyandiko ye yise ”Kayumba Nyamwasa yananiwe kwikuraho imikoranire gahati ye na FDLR”, yasohotse muri The New Times yo kuwa 5 Werurwe 2011.

Nk’uko Mutarambirwa yabigaragaje neza “Hari amakuru afatika y’ iperereza agaragaza ko hari imikoranire hagati ya Kayumba Nyamwasa, bagenzi be na FDLR, indi mitwe itavuga rumwe na leta n’ abantu ku giti cyabo, ababatera inkunga ndetse n’ ababashigikiye.

Ikindi kandi, ayo makuru ashimangirwa n’ abahoze muri FDLR, bakemera gushyira intwaro zabo hasi ku bushake bagataha; ndetse n’ ibyatangajwe muri raporo y’ Akanama k’ Umutekano mu Muryango w’ Abibumbye.

Sinabasha kugaragaza ishusho y’ imyitwarire ya Kayumba Nyamwasa neza kurusha uko Mutarambirwa yabigenje. Gusa ndashaka gufasha Mutarambirwa kongeraho ko Kayumba ari umuntu wikunda kandi uharanira inyungu ze bwite, udashobora kurwana intambara igaragara. Ntibitangaje ko abambari be bibasiraga inzirakarengane z’ abaturage bakoresheje gerenade.

Ubwo Mutarambirwa yavugaga ku birego, ubwiregure ndetse n’ ibitekerezo bidafatika bya Kayumba na Karegeya, akoresheje imyifatire y’ ubugome ya Kayumba; yibagiwe kuvuga ku mateka n’ imyifatire ya Rudasingwa.

Bamwe muri twe bagize ibyago byo kwigana na Rudasingwa muri Kaminuza ya Makerere ndetse tukabana nawe mu nzu (ahahoze hitwa Lumumba Hall), turakibuka uburyo Rudasingwa, wahoraga utuje, witonda agaragaza n’ ubuziranenge mu maso he, yaje guhinduka umuriganya, umubeshyi ndetse nyuma yaho akaza gutoroka Ishuri ry’ Ubuvuzi rya Makerere (Makerere Medical School), akiri mu mwaka wa kabiri.

Bamwe muri twe baracyaterwa ubwoba n’ igikorwa yitekerereje we ubwe ndetse akanagikora, cyaje kumuhesha akabyiniriro ka 'REDCOM' . Ni nde wakwizera umuntu wagize atya, mu mwaka w’ 1982 agatera ubwoba (blackmail) abanyeshuri bagenzi be b’ Abanyarwanda, bene wabo ndetse n’ abacuruzi b’ Abanyarwanda babaga i Kampala, abasaba kwishyura akayabo k’ amafaranga, yiyise Bwana REDCOM CX-1200, agamije gusa kwironkera umutekano?

Ibyo Rudasingwa yakoraga mu myaka ya za 1980 birasa neza neza n’ ibyo abashimusi (pirates) bari gukora ku nkengero z’ Inyanja y’ Abahinde. Itandukaniro rihari gusa ni uko nta muntu yafasheho bugwate. Rudasingwa ni umuhanga cyane mu guhisha ubugome bwe, ni nayo mpamvu gahunda y’ ibikorwa bye by’ ubugome yavumbuwe, ari uko bamwe mu bo yateraga ubwoba bishyuye inshungu (ransom).

Ni nde wakwizera umuntu watorotse Ishuri ry’ Ubuvuzi rya Makerere mu mwaka w’ 1982 agahungira muri Kenya, yiyambitse uruhu rwo kuvuga ngo arahigwa n’ ibikorwa by’ inzego z’ umutekano? Impunzi z’ Abanyarwanda zabaga muri Kenya, harimo n’ umuvandimwe we Gerald Gahima, baribuka uburyo impuhwe bagiriye Rudasingwa zayoyotse nyuma yo kuvumbura ko yahunze igihugu cya Uganda kubera igikorwa cya REDCOM yakoze abitewe n’ amadeni y’ indengakamere yagushijwemo n’ ubuzima burenze kandi buhambaye, butari bufite aho buhuriye na busa n’ ubushobozi bwe.

Abakoranye nawe mu Rwanda ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nzego zitandukanye, baracyavuga ibikorwa bye bigayitse ndetse n’ imico ye yo kwikunda no guharanira inyungu ze bwite. Ku rundi ruhande, abakuranye nawe by’ umwihariko bene wabo, bemeza ko Rudasingwa afite ibibazo byo mu mutwe, bikomoka ku mateka ye ababaje ndetse n’ imikurire ye.

Ibi byaba ukuri cyangwa ntibibe byo, amateka ya Rudasingwa yuzuyemo utubazo twinshi (question marks), bituma ubunyangamugayo bwe buba ubwo kwibazwaho.

Kandi ubwo, uyu ni umuntu wirirwa avuga ndetse yandika kandi yigira nk’ umwere, umukiranutsi ndetse nk’ ufite igisubizo cy’ ibibazo by’ u Rwanda. Ibi byose Rudasingwa abikora mu rwego rwo kugusha neza (to appease) abanyamahanga bamuyoboye ndetse na bamwe mu Banyarwanda batishimye, aho aba ategereje ko bamuha ibyangombwa (some handouts).

Umuvugizi w’ Ingabo z’ U Rwanda, Lt Col Jill Rutaremara
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1| | 2| | 3| | 4| | 5| | 6|7 | | 8|
AuthorsComments
Page: | 1| | 2| | 3| | 4| | 5| | 6|7 | | 8|
by cyatengwajoyce Posted 2011-03-10 16:21:19

Inka yange ndayikunda ese burya twari twarajwemo tutabizi nyabuneka niba hari n'undi mwaba muzi mutubabarire mumudushyirire ahagaragara kuko birakabije kumva umuntu wiyita ko arwanira ukuri akaba yararanzwe n'amateka numva ari mabi kurusha n'ayi'interahamwe! aha ntakundi nyine nuko Leta ari umubyeyi wenda yagiye imugoragoza ngo irebe ko yakwikosora ariko ibye n'agahomamunwa ndakurahiye!!




 
by rubanda Posted 2011-03-10 16:14:20

Ngaho nyumvira uwo mu democrate ra wacu ngo ushaka kuhagararira abanyarwanda yita ngo ko bari kurengana ubwo se ko numva yaranzwe na terorism muri we gusa icyo ashaka kuzanira abanyarwanda n'iki reka ma ahubwo tube maso naho ubundi banya rwanda twazashiduka turimo gusubira mumateka twavuyemo!!
jye ndamwaganye kumugaragaro!




 
by singizwa Posted 2011-03-10 16:11:11

Yewe ibi ntibibatangaze, kuko afite akabazo psychologique!! nawese, umuntu wavutse kuri Gahiga nkwavu, yarangiza agapfusha nyina, akiri muto, ubundi akajujubya na Mukase, ubundi se yashoberwa akagarura nyina, aho yaje atwite Gahima, bose bakareranywa bavukana kuri nyina gusa, bagakura ari nk'indahekana!!! urunva koko abantu bari barazingamye bakura neza? kubera rero Rudasingwa ariwe utaragiraga nyina, niwe wahurutse cyane, ninayo mpanvu mubona atari tayari!! ibi rero jye ntibyantunguye.




 
by nzabambonam Posted 2011-03-10 16:10:27

Basomyi b'urubuga igihe.com ndabasuhuza.Ndagirango ngire icyo nsubiza uyu mugabo Jill Rutaremara ku tubazo yibajije cyangwase yabajije abanyarwanda,niba uru rubuga ruri buhitishe igitekerezo cyanjye:
Urabaza inshuro nyinshi uti:ninde wakwizera Rudasingwa kubera ibibi byinshi yari yarakoreye i bugande muri za 1980?
Ahubwo ngyewe ndakubaza nti:Ninde ahubwo utakwizera uwizewe n"icyama cye FPR kikirangiza gutsinda kikamugira umunyamabanga mukuru wacyo igihe kirekire?
Ninde ahubwo wakihandagaza ntiyizere uwo nyakwubahwa umukuru w'igihugu, wari umuzi cyane kuko babanye muri ibyo byose,yizeye akamugira umunyamabanga we mukuru muri Presidence kubera certainement ubushishozi amuziho?
Ninde kandi ahubwo utakizera uwo igihugu cyizeye ngo abe ariwe ugiserukira mu gihugu cya mbere cy'igihangange kw'isi kandi cy'igishuti cy'urwandaUSA?
Ese wowe ko mbona wari umuzi cyane wafashije iki igihugu cyawe uvugako ukunda cyane kugirango ntikigwe mu mutego kimuha ariya mabanga yose akomeye kuriya kandi yari umushimusi(pirate),umugome,umujura ,n'ibindi bitutsi byinshi wavuze haruguru?
Arikose niba ibi byose uvuga ari ukuri kandi ukaba wari ubizi ariko ntugire icyo ubikoraho ngo utabare igihugu cyawe ,tukwise umugambanyi twaba dutukanye?
Ubuse noneho ,abanyarwanda bizere wowe batazi undi uhishiriye muri iki gihe kandi umuzi neza akaba yaba ariho ayogoza igihugu wibereye hariya noneho tukazunva ngo ko wari uzi neza ko yari umugome ?
Ubuse ejo n'uzana irindi tiku ngo hari uwo bitaga pirato kubera ibi n'ibi ngo kandi wari ubizi ,ubwo noneho tuzakwemere?
Urabona umuntu nkuriya urwaye mu mutwe ahawe amabanga nk'ariya ukicecekera warangiza uti ningye ukunda igihugu kumurusha?
Abanyarwanda turafata iki tureke iki?
Ngyewe rwose uyu Mugabo ntabwo muzi na gahoro ariko kubera ko nizera President wacu ,nizeye n'uriya mugabo kuko igihugu n'umukuru w'igihugu bari baramuhaye icyizere kigeze hariya .
Ahubwo uwo ngiye kwibazaho cyane ni wowe .
Ndagusabye rwose unsubize kuri utwo tubazo twangye .
Nongeye gusaba igihe.com kutanyongera igitekerezo cyangye.




 
by eseee Posted 2011-03-10 16:06:19

Birasanzwe ko iyo bavuze ibigondamye imihoro irakara!ariko ibiriho cyangwa ibyabayeho biravugwa nimusigeho!!gusa nasbaga nyakubahwa Rutaremara kuduha amateka y'abandi nka ba kayumba karegeya na mukuru wa Rudasingwa Gahima Gerard!!yeweee!
ese burya mama!!




 
by jalous Posted 2011-03-10 16:00:10

Arikose ubundi ubu iyo adatoroka ntaba yaratumize bunguri? umuntu watangiye ubuteka mutwe akiri muto, urunva yari kuba agezehe? ngaho nagende akorane na FDLR namubwira iki!! ubwo bazafatanye no GUFATA KU NGUFU, kuko aribyo bikorwa bigezweho bya FDLR!!




 
by Unknown Posted 2011-03-10 15:54:52

Rutaremara ashobora kutwemeza ko Rudasingwa yabaye umunyamabanga mukuru wa FPR,ambassadeur muri USA,umuyobozi wa bureau ya prezida atabikwiye!genda Rwanda waragowe.




 
by ally Posted 2011-03-10 15:54:18

Ariko koko inda nini yishe ukuze! ibaze nkaba baherutse kuvuga muri cya cyari cyabo ngo ni ishyaka (RNC)ngo INGABIRE ararengana!! ibaze amagambo yavugiye ku Gisozi, none abiyita ko ngo babohoye igihugu bakamufasha kubiba ingengabitekerezo ya jenoside!! puuuuuu




 
by salomon Posted 2011-03-10 15:49:03

Aba bose birirwa batuma FDLR ngo ize gutera amagerenade, mu Rwanda, barangiza bakavuga ubusa gusa??!! we nabariya baginga, ngo ni ba Rusesabagina, bigize ba commando, ngo bakina ama films, kandi ari fictions gusa!! bage bareka kwirirwa basebya abantu, ahubwo ubutabera buzabakurikirane.




 
by Unknown Posted 2011-03-10 15:44:48

Abantu birwa babeshya amahanga, gusa naho babunzwa n'inda nini! ngo harya babohoye igihugu? nonese ko bahise mo kukiboha? gukorana na FDLR, byose byerekana ko nta cyiza bashakira u Rwanda, kuko ntakuntu waba ufatanyije n'abicanyi, bahekuye u Rwanda, ngo uvuge ko hari ikiza urwifuriza.




 
by Unknown Posted 2011-03-10 15:38:29

Umunyarwanda yabyaye umwana amwita Bazivamo. Abyaye uwakabiri amwita "Mbonabihita", uwa gatatu amwita "Bamporiki", hagati aho umuturanyi we yabitaga "Mbarimombazi, Nzabamenya, Haje (abakiga, abega, abahutu,), Gatwa, n'andi nk'ayo. Iyo mwicara mukavuga ibyo mwabagamo i Bugande, ni abanyarwanda bangahe bari bahari (ijanisha)??? Nonese ko mutabivuze muri 94 mutanga imyanya?
Ngo "Uwavuga imitarire y'inzuki ntiyarya ubuki". Yewe umugani ugana akariho koko. Ni mugomeze muryane iherezo muzisama mwasandaye. Ubwo muraje mutubwire n'iby'uwasabirije minerval cyangwa utararangije amashuli ye. Cyangwa se muzatubwira iby'uwavuze ngo "Ko Yezu mumusenga yize amashuli angahe"??? Nzabandora ni umwana w'umunyarwanda.




 
by samy Posted 2011-03-10 15:36:35

ntagitangaza n'ubundi, ndabona yari yarananiranye kera! ubundi jye mbona uwabanaga nawe yari yarihanganye, kuko, amafuti nk'ayingutiya yagiraga ntawundi wayihanganira!




 
by gisanura Posted 2011-03-10 15:35:20

ariko se koko, tujye tubwizanya ukuri, ubu ni iyihe ngingo yagarutseho ku buryo burambuye nk'uko muri kubivuga? ahubwo ko atwicishe amatsiko gusa!!

none se ko wumva yatorotse ishuri ry'ubuvuzi, yaje kuba Dr gute? ese yakomereje muri Kenya? yagarutse i bugande se ntibamufata ngo bamufunge?

ese yabateraga ubwoba akoresheje ubuhe buryo? ayo mafaranga se yabakaga yayabakaga ababwira ko ari ay'iki? mudusobanurire neza, ntabwo mbona icyo mwita ngo "yagarutse birambuye"

ese ko mutubwira ngo "wakwizera gute" umuntu nkawe wakoze amakosa angana gutyo, igihe bamugiraga Ambassador, ibyo bintu byari bizwi? none se umuntu nk'uwonguwo, agirwa ate umujyanama wa president wa republika?

mudusobanurire tumumenye neza, bamenyereye kubeshya abatabazi, ni byiza ko noneho ababazi mutangiye kubatubwira!

Murakoze!




 
by Unknown Posted 2011-03-10 15:19:45

Hahaaaaaaaa




 
by Unknown Posted 2011-03-10 15:18:04

ARIKO NDUMVA NIBA AMAKURU NKAYA ABA AZWI NIBYIZA KO AGARAGAZWA MBERE YUKO NYIRAYO YANGIZA SOCIETY. NONE SE KUKI BIVUZWE UBU?




 
by kagabo Posted 2011-03-10 14:48:54

Sha na mwe muraducanga rwose! ubwose umuntu wari uteye atyo mumuzi ni gute yabaye dierecteur muri presidence?!!!! abaturage rwose muratubeshya!!! umuntu wari uteye utyo agahabwa umwanya nkuriya koko?!!!!!!! smiley




 
by Unknown Posted 2011-03-10 14:38:02

Ibi ntizoroha kabisa! ndizera ko noneho inenge ze zose zishyizwe ahabona, ubwo abashaka kumwisunga bazabage bifashe. Gusa dukomeje kwibaza ukuntu abantu nk'aba bagirirwa icyizere bikabije mu kazi ka Leta kandi amateka yabo aba azwi bihagije.Abazima ntibahinguka aho imyanya itangirwa? Abakiri ku mbehe namwe mube mukuramo ayanyu kuko umunsi mwiswe ibigarasha and useless ibyanyu bizajya hanze.Gusa namwe abavuga abandi n'akari imurori tubwirwa ko mwese mutari shyashya. Nimubareke birwarize n'ubundi ko ari umwanda wageze hanze!




 
by Unknown Posted 2011-03-10 14:13:11

Ibi byose niba ari byo byaba bibabaje kubona barahabwaga iyo myanya kandi bazwiho izo ngeso.ese kuki koko bivugwa nyuma batagikorera leta?Amateka nk'ayo nta muntu wagombye kuyaboneraho akazi nk'ako yari afite.




 
by annelise_8 Posted 2011-03-10 14:10:24

Urakoze kuba udusobanuriye mu rurimi twumva neza,
Muri paragraphe ya nyuma Umuvugizi w'ingabo yanditse ko Rudasingwa ari NK'UFITE IGISUBIZO CY'IBIBAZO BY'U RWANDA: birumvikana ko Umuvugizi afite ubwenge kandi ko afite n'UKURI kuko au moins yemera ko hari IBIBAZO mu Rwanda( iyo ni intambwe pe). Naho ku kibazo cy'IBISUBIZO ce n'est pas necessairement abo bahunze bagomba kubishakira ibisubizo;natwe turahari dushobora kubona ibisubizo bya nyabyo kandi ntago twabaye aho za Makerere....ngo tube natwe dufite amateka(mais,nabo baremerewe gusubiza).
Kwikunda kwe wavuze,njye nabishyira mu gihe cya nyuma y'intambara (gusahura no kwiyishyura igihe wataye uri muntambara yo KUBOHOZA IGIHUGU)aho umwe wese yashakaga kubaho yiyibagiza amateka ye mabi ababaje (INZARA) nkuko wabikomojeho mu nyandiko yawe.
Ariko, sincerement ndagushimira ko ujya unyuzamo ukandika inkuru ushaka gusobanura ibintu:NI BYIZA KUKO NI NAHO UMUNTU ABASHA KUKUMVA NEZA KUKO IYO UMUNTU YANDIKA ARABANZA AGATEKEREZA: NTA GUHUBUKA KUBAMO.
A la prochaine!




 
by kijyambere Posted 2011-03-10 14:03:41

hari amakuru najyaga nsoma mu museso yavugaga ko rudasingwa na mwenenyina bari mu banyereje amafaranga atabarika ubwo hubakwaga hotel serena, agomba kuba yari igisahira nda, gusa muzehe arebe neza nubu ibisahira nda biravyahari kandi apeti iracyari yose, abijonjore abite hanze bitazatwicira viziyo




 
by martinhabo2002 Posted 2011-03-10 13:59:52

Ubugome bwa Rudasingwa se bwana jill urabuvuga wowe urabuzi? njye nabanye nawe tukiri ishyanga, twariganye ariko tuza kugirana ikibazo kubera umukobwa twembi twakundaga, andusha power kuburyo yakoza na plot zo kunyivugana. We na mukuru we niri niri




 
by fdlr Posted 2011-03-10 13:54:02

none se uwo rudaingwa yabaye amabsaderi ryali???niba yari inkundamugayo kuki bamuretse akaduhagarira muri usa kdi!!!iyo bamwohereza sri lanka cg za bangladesh!
«..ndetse na bamwe mu Banyarwanda batishimye..» abo batishimye ubwo barakajwe n iki???none se niba avugira abatishimye urumva ahubwo atari umwana mwiza???jye simuzi ariko ndumva ntacyo uyu tito amuvuzeho kibi!!simbona n impamvu yo kumuvuga kuko si umusirikare watorotse...ahubwo nibaza ko muvanga amasaka na masakaramentu!!!nzaba mbarirwa ni umu fdlr watashye!




 
by Songa Posted 2011-03-10 13:39:30

Ni akumiro! Umuntu ufite amateka ameze gutyo aba Ambassadeur ate? Chef de cabinet? None se ibi kuki bivuzwe amaze kwambuka kuki bitavuzwe mbere agitorwa cyangwa se akiri umuyobozi?
Ni bande bandi bafite amateka mabi mu gihugu ngo tuyamenye mbere y'uko bambuka?

There are lots of unanswered questions out there!




 
by mukayoussef Posted 2011-03-10 13:25:42

kuki mwamuhaye akazi kandi muziko afite ibibazo byo mumutwe ?
murasebya gusa ndakindi.




 
by Unknown Posted 2011-03-10 13:13:07

Ni akumiro pe!!!!!!!
Niba muba mufitanye ikibazo hagati yanyu ntimukabishyiremo abaturage,kuko nyuma yi myaka 16 mubohoje urwatubyaye, sinunva ukuntu watubwira ibyo yakoze mu myaka 40 ishize ,biragaragara nyuma yo gusoma ibi ko murimo gusebanya hagati yanyu,rutaremara nareke kuzura akaboze ntaho yaba ataniye nabo yita ko ari babi!!!!




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com