Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Joseph HABINEZA (Joe) ntakiri Minisitiri w’Umuco na Siporo muri Repubulika y'u Rwanda


posted on Feb , 15 2011 at 22H 25min 49 sec viewed 243668 times



Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 15 Gashyantare 2011, Bwana HABINEZA Joseph (Joe) ntakiri Minisitiri w’Umuco na Siporo muri Guverinoma y’u Rwanda.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Nyakubahwa Bernard Makuza ubwe kuri uyu mugoroba rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashingiye ku ngingo ya 125 y'itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, yakiriye kandi yemera ukwegura kwa HABINEZA Joseph ku mwanya wa Minisitiri w’Umuco na Siporo.

Ingingo ya 125 y'itegeko Nshinga igira iti "Buri Minisitiri, buri Munyamabanga wa Leta cyangwa undi wese mu bagize Guverinoma ashobora kwegura ku bushake bwe abikoze mu nyandiko. Inyandiko yo kwegura ishyikirizwa Perezida wa Repubulika binyujijwe kuri Minisitiri w’Intebe. Uko kwegura kwemerwa iyo mu gihe cy’iminsi itanu nyir’ubwite atisubiyeho kandi na Perezida wa Repubulika akamwemerera."

Bwana HABINEZA Joseph abaye Minisitiri wa mbere utabashije gukomeza urugendo rwe muri Guverinoma yahozeho, Perezida Paul Kagame yari yarongeye kugirira icyizere yose uko yakabaye, ngo bafatanye muri Manda ye ya kabiri. Tubibutse ko Abaministiri 23 n'abaminisitiri bungirije batatu (States Ministers / Secretaires d'Etat), aribo basubiranye inshingano zabo muri za Minisiteri babarizwagamo.

Joseph Habineza yigeze gukorera uruganda mpuzamahanga rwa Heineken mu gihugu cya Nigeria, ari naho yavuye aza kuba Minisitiri mu Rwanda. Uyu mwanya yari awumazeho igihe kirekire, dore ko yatangiye kuyobora iyi Ministeri kuva mu mwaka w’2004, igikomatanyijwe n’Urubyiruko, ubwo yitwaga Ministeri y’Urubyiruko,Umuco na Siporo. Mu mwaka w’2008, iyi Minisiteri yagabanyirijwe inshingano, isigarana Umuco na Siporo,naho urubyiruko ruhabwa Ministeri yarwo yayobowe kuva ubwo na Protais MITALI.

Itangazo rya Ministiri w’intebe ntirigaragaza impamvu z’ubwegure butunguranye bwa Habineza Joseph wahoze ari Minisitiri w’Umuco na Siporo, gusa nyir'ubwite mu kiganiro yagiranye na The New Times yagaragaje ko impamvu y'iyegura rye ari amafoto akomeje kunyanyagira kuri internet, yagize ati: "Neguye kubera impamvu zanjye bwite kuko iyo ubonye abantu bashyira ahagaragara amafoto n’ibindi nka biriya, si byiza ku muntu nka Minisitiri”.

NTWALI John Williams
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1| | 2| | 3| | 4| | 5| | 6|7 | | 8| | 9| | 10| | 11| | 12| | 13| | 14| | 15| | 16| | 17|
AuthorsComments
Page: | 1| | 2| | 3| | 4| | 5| | 6|7 | | 8| | 9| | 10| | 11| | 12| | 13| | 14| | 15| | 16| | 17|
by emmynkuru Posted 2011-02-16 09:07:01

ngewe ndagaya abari bacu bafite ikibazo nukuri kuki badafata imyanzuro kweli? ibaze nawe koko? ukaba ufite fiance umuntu akagushukisha frw tuuuuuu birababaje nukuri gusa mwisubireho kd sibariya gusa banyampinga bacu gukunda ifaranga bizabatura kugiti gusa namwe murasebyeeeeeeee




 
by mitchel.goet Posted 2011-02-16 09:05:29

Iyi nkuru y`uriya mu ministre ni akumiro pe! Hano muri Canada natwe dukunze gukurikirana amakuru yo mu Rwanda dusoma IGIHE. Umuntu cg abantu bihishe inyuma yo gutangaza ariya mafoto kuri plateforme publique, bakoze iyo umuntu yakwita VIOLATION DE LA VIE PRIVEE (privacy abuse). Ku ruhande rumwe, niba bariya bakobwa bari bafite gahunda yo kwandagaza Joe, they are to blame, ababishyize ahagaragara, they are to blame too. Ku rundi ruhande, Joe nk`umuntu w`umugabo wiyubashye kandi ufite umwanya ukomeye muri Leta, ntiyari akwiriye gufatirwa mu mutego nk`uriya.








 
by murwanas2004mev Posted 2011-02-16 08:56:51

mwambabariye mukambwira neza ukuntu umuntu abona ariya mafoto nkirebera agafirime ko ndi kujya ku bivugwa gisenyi singire icyo mbona?




 
by Unknown Posted 2011-02-16 08:55:51

MBESE KO BIHEREYE KURI JOE BA TORERO N'ABANDI NKAWE BO BASHATSE NTIBAJYA BATINYA APPAREIL PHOTO NA ZA KAMERA? ARIKO NTACYO DA BAMWE MUZEHE ABA YABAMENYE KARE AKABA ABEGEJE KURUHANDE GATO




 
by ukuri2010 Posted 2011-02-16 08:54:18

Haaah biratangaje peeee,president anyuze umukubuzo mu bayobozi biwe nahubundi baradukoreza isoni igihugu.Buriya si joe gusa nuko ariwe ufatiwe mucyaha.abayobozi batarafatwa bisubireho naho ubundi akabo kashobotse.




 
by radiorwanda Posted 2011-02-16 08:46:54

Ariko rero nubwo ariwe ufashwe si we wenyine kuko hari nabamurenze.Bo uretse no gusambana baranabyitwaza bakagaba imyanya y' igihugu bayigaabira amahabara yabo.None se ninde uyobewe ko Willy RUKUNDO yari umurokore none ubu akaba yarabaye urubito kubera Faith MBABAZI! Amahoteli ya Rwamagana , RUSIZI , MUSANZE na Rubavu niyo abizi neza.buriya rero baba baziko rubanda rutabizi.barebereho ibibaye kuri Joe nibo bisigaje.ORINFOR bayigize akarima kabo wagirango nibo banyigihugu bonyine.Ese Willy RUKUNDO yagiye asambana gusa akareka kugaba imyanya y' ikigo cy' igihugu ayiha nabajura bacurisha amadiplome.Faith iyo licence ya SFB wacurishije yo iragukoraho.gusambana byo ndabona mwarabigize umukino.Mana tabara uru Rwanda.




 
by Unknown Posted 2011-02-16 08:43:25

ok ;umugabonpe




 
by Repentant Posted 2011-02-16 08:38:21

Tout ca c'est jouissance temporaire, et Satan nous guete partout pour nous faire tarder de nous repentir. Les croyants, repentissez vous a Allah,Le Seul qui accepte le repentir a fin que vous soyez sauve avant qu'il ne soit tard! Il n'est jamais tard (si vous le faites aujourd'hui).




 
by opinionleader Posted 2011-02-16 08:37:12

Men those chicks are hot!!!




 
by Unknown Posted 2011-02-16 08:15:10

Yampayinka AKA Berluskon kageze iwacu hahahahahahaa yego sha.




 
by Unknown Posted 2011-02-16 08:12:29

Niba Habineza ibyo avugwaho ari ukuri, Imana imubabarire cyane, kandi nawe agire ubutwari bwo gusaba abanyarwanda bose imbabazi azisabe n'Imana kuko yo yuzuye imbabazi ntimeze nkatwe abantu. Kandi yihane ubutazongera gukora icyo cyaha kigayitse cyane.Uwiteka amufashe.




 
by mukarwego Posted 2011-02-16 08:10:16

mwakoma urutsyo mukome ningasire, abo bari b'urwanda bakora ayo marorerwa bo mubateganyirizi iki niba koko ibivugwa aribyo?ese ubwo si misiyo baba barahawe nabo bagakabyi inkuru kugirango babone cash, mushishoze murebe neza,niba uwo mugabo atarengana cyane ko abantu benshi baba bashaka vamo njyemo!ubwo rero mugire inama abacyina iyo micyino bayireke kuko ejo nibo tuzababona babatangaje




 
by karehe Posted 2011-02-16 08:09:57

Bibaho ariko kwemera amafoto nk'ariya uri umuyobozi birakabije. Joe, wihanangirize ziriya nkumi zagukojeje isoni imbere ya rubanda. smiley




 
by yuhjhb Posted 2011-02-16 08:07:26

joe.

pole sana n'uko warifite respo, ariko ngo uvuga n'uko aba atarafatwa kandi ubishoboye agutere ibuye; ariko kandi uri UMUGABO PE PE
MAISHA INAENDEREYA.

GOD HELP.




 
by vuvu Posted 2011-02-16 08:04:42

NGEWE VUVUZELA NIYAMYE ABAKOBWA BOSE YABA ABO MU RWANDA CYANGWA SE MU MAHANGA BAZASHAKA KUZA KUNYIFOTOZA IRUHANDE AMAYERI YANYU YOSE NDAYAMENYE IBUYE RIGARAGAYE NTAGO RIBA RIKISHE ISUKA.NIYAMYE NKOMEJE ABAKOBWA BOSE N ABAGORE BOSE KO NTAWE UGOMBA KUNYEGERA BAGE BAMPA AKABOKO .IFOTO MUZABONA MUZAMENYE KO ARI MONTAGE PURE .NTA NZE IGIHE .COM B ABASOMYI BOSE BACYO KO UWO MUZABONA ARIKUMWE N ABAKOBWA CYANGWA SE ABAGORE ATARI NGEWE AHUBWO AZABA ARI MONTAGE GUSA GUSA.IBI MUBIFATE GUHERA UBU NGUBU MU KIBONA IYI MESSAGE.ABAKOBWA N BAGOREBOSE KUNYEGERA CYANGE CYANE BAFOTORA NDABIYAMYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE
GUHERA IKI GIHE.DORE KO MU MAZE GUKORA IBARA.JOE ARABAZIZE KANDI YAKORAGA NEZA NTA SONI.NTIHAGIRE UUTERA IBUYE . smiley smiley smiley smiley smiley smiley




 
by Unknown Posted 2011-02-16 08:01:50

Erega twe kujya kure, iyo umuntu amaze igihe ku butegetsi, yiyumvamo akamana gashobora gukora ibyo gashatse nta mpungenge, nibwo amakosa nkariya atangira,retournement de fonds, ruswa, kwica ugakiza ni bindi bijyana no kumva ko wabaye tout puissant.Mandat z'abategetsi zikwiye kuba ngufi bishoboka ibyo byatuma kudamarara bicika. Naho izo nkumi se ko ari umutego wa bui mugabo, awugwamo ahanini abawusimbuka ni mbarwa.




 
by Unknown Posted 2011-02-16 08:01:21

Joe yakoze ibintu abagabo bose bakora nawamutera ibuye ahubwo mwihane kuko abamuseka abamwandi ka nabo baziyandike gusa uyu mushinga nawutera inkunga kabisa bose bagafatwa




 
by aigleroyale Posted 2011-02-16 07:52:52

smiley zwahama




 
by Unknown Posted 2011-02-16 07:47:31

Ikiremwa muntu kigira ses faiblesses naturelles, ibyo nttwabitindaho. Icyakora icyo kiremwa muntu cyahawe n'ubwenge! Sinumva ukuntu u ministre w'umuco, agwa muri izo faiblesses mvuga akarengaho akemera ko bamufata amafoto kuko iyo uryarebye si umuntu wafotowe bwihishwa, mu mayeri, yari abizianabibona ko afotorwa. Ku bwange yari akwiye kuga mu kigo ngorora muco, nibwo yamenya akamaro k' inshingano yari yarahawe. Ibyo yakoze atihishe c'est une insulte à l'égard du gouvernemet rwandais yari yaramwizeye.




 
by Unknown Posted 2011-02-16 07:46:06

Bijya biba byiza mbere yo kubumbura akamywa uvuga cyangwa gufata ikaramu wandika ukwiye kuzunguza ururimi karindwi mukamywa cyangwa ugatekereza kubyo ugiye kwandika mbere yuko ugira icyo wandika.

Biba nabyiza mbere yo guca urubanza kumenya amategeko agenga uwo urucira namategeko yabigenewe

Bikaba akarusho iyo ubaye umunyagihugu ukamenya n'umuco wanyu ukawurwanaho,urugero m'umuco wakinyarwanda birazira bikaziririzwa gusebanya hejuru yibyo hari nitegeko ribihana

Ndagirango abaza kugira icyo bavuga kuriyi nkuru babanze bibaze kubyo mvuze haruguru.

ndasaba abandika comment kuriyi web mujye mwandika ibyubaka.

Joe arahira amategeko atazagenderaho ntago yarahiriye kutazongera kwidagadura,yarahiriye kutaziyandarika,ibyo yakoze rero ntiyiyandaritse ahubwo yaridagaduye,ndagirango ntimwibagirwe ko nyuma yo kuba minisitiri ari umuntu winyama n'amaraso,muzabaze ababiciyemo nkabanyamerika kungoma ya BILL CRINTON uko byagenze mubabaze nimpamvu nyuma yabyo bamwongeye amanda??????.

Ndasaba abandika comment kuri iyi web kumenya amagambo akwiye yo kuvugamo ibintu,aho isi igeze nta sebanya buhanga rikeneye ikeneye iterambere unaniwe agafashwa,agashigikirwa.

ndasaba abanyarwanda muri rusange gukomera kwima amatwi nababatanya mbibutsa icyo muhora mubwirwa
"NTAMUNTU USHOBORAKUGUHA AGACIRO,AGACIRO URAKIHA KUKO BIRI MUSHOBOZI BWANYU BIBE NO MUBUSHAKE BWANYU"

Mbere yuko ndangiza ndasaba gouvernement y'u Rwanda gukomera no gukomeza umugambi wo kubaka u Rwanda

Ndangije mbifuriza amahoro n'amahire,umurava mukazi,gutera imbere twubaka urwatubyaye.




 
by karangwa_r Posted 2011-02-16 07:26:41

Igendere ndananiwe narakuguyaguye uranga none ndananiwe!!.




 
by Unknown Posted 2011-02-16 06:41:41

Birababaje




 
by Unknown Posted 2011-02-16 06:32:32

murekeraho ari kuri net yarangiye aricuza




 
by mp_mp Posted 2011-02-16 06:31:51

harya we nta minister yahemukiye?




 
by kayitareg Posted 2011-02-16 06:20:40

utabikunda ninde usibye ko ...................???




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com