Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Lt Col Rutaremara yagarutse birambuye ku ikemangwa ry’ubunyangamugayo bwa Theogene Rudasingwa


posted on Mar , 10 2011 at 20H 00min 46 sec viewed 61539 times



Nyuma y'inkuru yasohotse mu kinyamakuru The New Times yari ifite umutwe ugira uti "Kayumba Nyamwasa fails to absolve himself from links with FDLR", bishatse gusobanura mu Kinyarwanda ”Kayumba Nyamwasa yananiwe kwikuraho imikoranire gahati ye na FDLR”, Umuvugizi w'Ingabo Lt Col Jill Rutaremara yifashishije ibimenyetso ashimangira ikemangwa ry'ubunyangamugayo bwa Theogene Rudasingwa wigeze kuba Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inyandiko ikurikira yahinduwe mu Kinyarwanda na Shaba Erick Bill, Umunyamakuru ku IGIHE.com kuko iy'umwimerere iri mu Cyongereza:

Ndashaka gushimira Julius Mutarambirwa ku bw’ inyandiko ye yise ”Kayumba Nyamwasa yananiwe kwikuraho imikoranire gahati ye na FDLR”, yasohotse muri The New Times yo kuwa 5 Werurwe 2011.

Nk’uko Mutarambirwa yabigaragaje neza “Hari amakuru afatika y’ iperereza agaragaza ko hari imikoranire hagati ya Kayumba Nyamwasa, bagenzi be na FDLR, indi mitwe itavuga rumwe na leta n’ abantu ku giti cyabo, ababatera inkunga ndetse n’ ababashigikiye.

Ikindi kandi, ayo makuru ashimangirwa n’ abahoze muri FDLR, bakemera gushyira intwaro zabo hasi ku bushake bagataha; ndetse n’ ibyatangajwe muri raporo y’ Akanama k’ Umutekano mu Muryango w’ Abibumbye.

Sinabasha kugaragaza ishusho y’ imyitwarire ya Kayumba Nyamwasa neza kurusha uko Mutarambirwa yabigenje. Gusa ndashaka gufasha Mutarambirwa kongeraho ko Kayumba ari umuntu wikunda kandi uharanira inyungu ze bwite, udashobora kurwana intambara igaragara. Ntibitangaje ko abambari be bibasiraga inzirakarengane z’ abaturage bakoresheje gerenade.

Ubwo Mutarambirwa yavugaga ku birego, ubwiregure ndetse n’ ibitekerezo bidafatika bya Kayumba na Karegeya, akoresheje imyifatire y’ ubugome ya Kayumba; yibagiwe kuvuga ku mateka n’ imyifatire ya Rudasingwa.

Bamwe muri twe bagize ibyago byo kwigana na Rudasingwa muri Kaminuza ya Makerere ndetse tukabana nawe mu nzu (ahahoze hitwa Lumumba Hall), turakibuka uburyo Rudasingwa, wahoraga utuje, witonda agaragaza n’ ubuziranenge mu maso he, yaje guhinduka umuriganya, umubeshyi ndetse nyuma yaho akaza gutoroka Ishuri ry’ Ubuvuzi rya Makerere (Makerere Medical School), akiri mu mwaka wa kabiri.

Bamwe muri twe baracyaterwa ubwoba n’ igikorwa yitekerereje we ubwe ndetse akanagikora, cyaje kumuhesha akabyiniriro ka 'REDCOM' . Ni nde wakwizera umuntu wagize atya, mu mwaka w’ 1982 agatera ubwoba (blackmail) abanyeshuri bagenzi be b’ Abanyarwanda, bene wabo ndetse n’ abacuruzi b’ Abanyarwanda babaga i Kampala, abasaba kwishyura akayabo k’ amafaranga, yiyise Bwana REDCOM CX-1200, agamije gusa kwironkera umutekano?

Ibyo Rudasingwa yakoraga mu myaka ya za 1980 birasa neza neza n’ ibyo abashimusi (pirates) bari gukora ku nkengero z’ Inyanja y’ Abahinde. Itandukaniro rihari gusa ni uko nta muntu yafasheho bugwate. Rudasingwa ni umuhanga cyane mu guhisha ubugome bwe, ni nayo mpamvu gahunda y’ ibikorwa bye by’ ubugome yavumbuwe, ari uko bamwe mu bo yateraga ubwoba bishyuye inshungu (ransom).

Ni nde wakwizera umuntu watorotse Ishuri ry’ Ubuvuzi rya Makerere mu mwaka w’ 1982 agahungira muri Kenya, yiyambitse uruhu rwo kuvuga ngo arahigwa n’ ibikorwa by’ inzego z’ umutekano? Impunzi z’ Abanyarwanda zabaga muri Kenya, harimo n’ umuvandimwe we Gerald Gahima, baribuka uburyo impuhwe bagiriye Rudasingwa zayoyotse nyuma yo kuvumbura ko yahunze igihugu cya Uganda kubera igikorwa cya REDCOM yakoze abitewe n’ amadeni y’ indengakamere yagushijwemo n’ ubuzima burenze kandi buhambaye, butari bufite aho buhuriye na busa n’ ubushobozi bwe.

Abakoranye nawe mu Rwanda ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nzego zitandukanye, baracyavuga ibikorwa bye bigayitse ndetse n’ imico ye yo kwikunda no guharanira inyungu ze bwite. Ku rundi ruhande, abakuranye nawe by’ umwihariko bene wabo, bemeza ko Rudasingwa afite ibibazo byo mu mutwe, bikomoka ku mateka ye ababaje ndetse n’ imikurire ye.

Ibi byaba ukuri cyangwa ntibibe byo, amateka ya Rudasingwa yuzuyemo utubazo twinshi (question marks), bituma ubunyangamugayo bwe buba ubwo kwibazwaho.

Kandi ubwo, uyu ni umuntu wirirwa avuga ndetse yandika kandi yigira nk’ umwere, umukiranutsi ndetse nk’ ufite igisubizo cy’ ibibazo by’ u Rwanda. Ibi byose Rudasingwa abikora mu rwego rwo kugusha neza (to appease) abanyamahanga bamuyoboye ndetse na bamwe mu Banyarwanda batishimye, aho aba ategereje ko bamuha ibyangombwa (some handouts).

Umuvugizi w’ Ingabo z’ U Rwanda, Lt Col Jill Rutaremara
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1| | 2| | 3| | 4| | 5|6 | | 7| | 8|
AuthorsComments
Page: | 1| | 2| | 3| | 4| | 5|6 | | 7| | 8|
by tlaww.1976 Posted 2011-03-11 00:10:32

Yaaaaa... noneho ndarambiwe, ngiye kukumvamo pe!! kuko ndabona ibyo nkuziho byose byaramenyekanye. Bwana Rudasingwa uzi ko nkuzi urabizi ko twiganye Makerere Medical School, nubwo waje gukomera burya igeso ntiryamirwa, uramenye rero kuko najye ndumva ngiye kugukuraho amaboko. Narinzi ko igeso wagiraga yarangiye, reka rero nkubwire niba ataribanga kandi uzi ko amabanga yawe nzi ari menshi' ubwo buriganya, ubutekamutwe, ubusambo bwo kutanyurwa ubiterwa niki? Uramenye aho nuzamera nka cya gisiga cyu rwara rurerure.....uramenye rero burya ibuye rya garagaye ntiriba ricyishe isuka. Amayeri,imigambi, nibikorwa byawe nuko bimaze kumenyekana. Ese wagiye unyurwa nibyo ubonye? N'inama nakugiraga, ibindi reka nkuhishire ibanga.




 
by nathans Posted 2011-03-11 00:07:09

Akabaye icwende ntikoga, aba bagabo birirwa bitwaza Kagame aho kugira ngo bisobanure, Kagame niwe Rwanda? Mubareke bavuge bazageraho bahore.




 
by Unknown Posted 2011-03-11 00:05:18

inda nini yishe ukuze koko ntabwo igisambo kiyobora abantu nkuba abantu nkaba barakoreye igihugu birababaje kuko bari bazwiho ubukundamugayo ntibari bakwiye gukora pe




 
by duseke Posted 2011-03-11 00:04:54

Ubwo se koko umuntu nkuwo yayoboraga ate !jyewe ubwo mbambuze icyo navuga ariko se uyumuryango nturyokoye mwakabyaramwe! abahehesi abakorakozi ntagitangaje kirimo rero kumva ko avuga nabi Leta arashaka gukora covering of his dommage !! a shame on him!!




 
by Unknown Posted 2011-03-10 23:58:30

Ariko aba bagabo ubundi babacitse gute?ubundi se bahereye ruhande bashaka n' abandi bari kuzengereza abanyarwanda ko wasanga bahari?Ntabwo u Rwanda rugomba kubembereza abanyamafuti.Leta y' u Rwanda ikomeze umugambi wayo, kandi abanyarwanda tuyishyigikire niba dushaka kugera kure!




 
by kamarade Posted 2011-03-10 23:55:28

Numuhemu mubi ahubwo abo yambuye azabishyure areke kupfa nabi mumahanga!1ese burya yaranakorakoraga dii!!yababababa!!!arababaje uwo mugabo gito rwose!!




 
by girubu Posted 2011-03-10 23:52:58

ereba ba shahu bariya bagabo bari baragiriwe akabanga ngo barebe ko bakwikosora, ariko biranga. Ahubwo Leta y' u Rwanda ni umubyeyi rwose.




 
by Unknown Posted 2011-03-10 23:46:06

abagabo nkaba koko bari ntibaawe utanga kwiye kuyobora koko ntawe utanga icyo adafite discipline nkeya irangirana no kwiba nuburiganya bwinshi !!!!!!!!!!!!!!!!!!!




 
by gahuku Posted 2011-03-10 23:42:29

ndibaza niba uyu munsi ibintu nkibi aribwo biba bikimenyekana????!!!!! ntabwo dukwiriye kuba abacakara b'inkuru zishaje kd byaba binababaje leta yarabakoreshaga izi ibi byose kuko ntibyumvikana ukuntu waba warabanaga n'umuntu uzi ibye byose hanyuma ukamuha akazi mwatandukana ukaba aribwo umenya amakossa ye nhyuma y'imyaka myinshi. Niba ariko bimeze nagira inama abayobozi bacu kujya bashishoza mbere yo guha umuntu imyanya ikomeye aho kgo tujye dusigara murujijo rw'ibivugwa avuye k'ubuyobozi




 
by mumenye. Posted 2011-03-10 23:39:01

alko ge hali ibintu bintangaza cyane uzi ko umunntu wese iyo atandukanye na politiki runaka atabura ibisebo cg ubusembwa yambara ako kanya. i can finally se gukora muli leta cyane il faut ko yitwararika ntatandukane nayo. gusa icyo uwo waba wese ufite imyitwarire mibi mugihe wavuyeho!!! ntaruhande ndiho kuko nzizi kugeza ubu icyabajyanye bose kuko nta cspscity mbifitiye




 
by Unknown Posted 2011-03-10 23:38:24

yeah sure smiley smiley smiley




 
by keila Posted 2011-03-10 23:37:14

Umushishozi azatubwire n'amateka ya Jerome ngendahimana na General Rwarakabije tumenye niba ari shyashya.




 
by marygrace.uwase Posted 2011-03-10 21:49:07

Ariko rero ngusebya umuntu mwakoranye ngo ni uko mwashwanye ntabwo ari byiza.Umuntu wese agira force akagira na faiblesse.




 
by Unknown Posted 2011-03-10 19:25:43

Umutego mutindi ushibukana nyirawo pe !
Bwana Jill , good luck , man ! Ndabona aka kazi katoroshye !

Nkusi




 
by Unknown Posted 2011-03-10 18:42:04

Banyamakuru mwe!ibi ni byo dukeneye koko?twungutse iki se?




 
by Unknown Posted 2011-03-10 17:45:48

hari umunyarubuga wigeze kudushyiriraho agatekerezo niba ari intare na Bakame mubyo kugabura umuhigo, ariko iyaza kukadushyiriraho uyu munsi!
hhhhh smiley smiley ! Nyabuneka abantu bakuze batangiriye hafi bagakomakoma ko ndeba amazi agiye kurenga inkombe?




 
by Ruriyabandi Posted 2011-03-10 17:40:26

Akazi karagwira! Hari umugabo duturanye yise umwana we Bucyanayandi! harahagazwe mba ndoga Simbizi mwene Ntagahoragahanze ka Riberakurora!!




 
by rwabwip Posted 2011-03-10 17:11:18

ndumiwe kabisa... Lt.Col ntabwo yashobora kuvuga ay'amateka.. muramubeshera,, ndabasabye mukureho iyo photo.... iyi nkuru ishobora kuba yahimbwe na Rusesabagina nibindi bigarasha,, umuvugizi w'Ingabo ntabwo yavuga ibi




 
by Unknown Posted 2011-03-10 17:06:09

MU GIHE TUGEZEMWO NUMVA ABANYARWANDA TUTAHA AGACYIRO IBINTU NKIBI. NKUKO ABAMBANJIRIJE BAGUMYE KUBIBAZA, NI KUKI ABO BANTU MUHAMYA IBYAHA, BAHOZE MUMYANYA IKOMEYE KANDI MWARI MUZI IBYO BYOSE??? KUBA ABO BABAYE BABI KUKO BAVUYEHO BIVUGA KO LETA YUZUYE BENSHI BATARI BAZIMA!!!

BWANA RUTAREMARA NIBAZA KO IYI NYANDIKO UTABANJE KUYIYUMVIRAHO NEZA, BISHOKA KUBA WARAYANDIKANYE UMUJINYA NKO KUBASUBIRIZA KU NKOKO. IBYO NSHAKA KUKUBYIRA NUKO NTANUMWE URI KURI IYI SI ARI UMWERE KUKO UMWERE ARI MW'IJURU. UGIYE USESENGURA KU MUNTU WESE RELO NAWE UTISIZE WASANGA AHUBWO ABO UVUZE BASHOBORA KUBA BAGENDEKA. KANDI TUMENYEKO UMUNTU ASHOBORA GUHINDUKA KUKO IMANA IDUHA CHANCE ZIHAGIJE KUGIRA TUVE MU MAVUTI YACU.

BANYARWANDA RELO NAMWE BATEGETSI BU RWANDA NITUVE MU MAVUTI N'AMATIKU, NO KWITWAZA AMOKO CANGWA AMASHAKYA RUNAKA KUKO MURI BURI SHAKYA HABAMO ABEZA N'ABABI. NIBYABATANGAZA RELO FDLR IFITE ABANTU BAFITE IBITEREZO BIZIMA NKUKO IFITE ABANDI BAFITE IBITEKEREZO BIBI. NA FPR NAYO N'UKO NANDI MASHYAKA YOSE.

IBYO NKABANYARWANDA TURABIRAMBIWE NIBA KOKO UBUTEGETSI BURIHO UBU IBYO BABUNENGA ARI UKURI NIBUHINDURE, KUKO IBYIZA UBU BUTEGETSI BWAKOZE NIBYINSHI KUBURYO BUTANANIRWA NO GUVUGURURA IBIBANGAMIYE ABANYARWANDA.

NAHO NASHAKA NO KUBWIRA ABARWANIRA BOSE UBUTEGETSI, BIYITIRIRA IBIGWI BYIZA CYANGWA BAVUGA AKARUSHO BAZARUSHA ABANDI KO AKENSHI ARAMAGAMBO, NABO BAGIYEHO NTABITANGAZA BYABAHO BABA NKABANDI CANGWA SE BIKABA UMWAKU.

NDANGIJE NSABA ABANYARWANDA KO MURI GIHE KO NZI KO BENSHI BAMAZE KUMENYA IMANA, KO MUGIHE DUSHAKA ABATEGETSI BAYOBORA URWANDA, TWAKWISHIRA HAMWE AHO TURI HOSE KUGIHE TWEMERANIJE TUGASENGERA HAMWE, TUGASABA IMANA IKADUHA ABATEGETSI DUKWIRIYE. MUMENYE IBYO TWIGIRA BYOSE KO NTAWUTAZI KO ATIREMYE KANDI KO NTAMIGAMBI YIFITEHO USIBYE IYAMUREMYE.

IMANA IGUME IRINDE URWANDA N'ABANYARWANDA KANDI IDUHE ABATEGETSI YO IBWAYO YITOREYE.

MURAKOZE




 
by rwandiko Posted 2011-03-10 16:54:26

smiley smiley smiley smiley




 
by Unknown Posted 2011-03-10 16:46:57

Bomboli bomboli mul FPR.




 
by tbyagatonda Posted 2011-03-10 16:43:24

haaaa!!baravuga kayumba ntibamuzi!!!kuko ugiye mu mateka ye ugasesengura imyitwarire ye wasanga ari wa muntu wiyorobeka akiyambika uruhu rw'intama ariko afite ingeso mbi zose zirenze izo umuntu muzima yashobora kwibaza no kwihanganira igihe kirekire!buriya kayumba ni umuntu ushakisha ifaranga aho ryaba riri hose kabone niyo yaba yunvise ko riri no munda y'umwana yibyariye cyangwa umubyeyi we yamubaga ariko akarigera ho!hari ubwo yigeze kwica umukecuru mwene wabo wari utuye ikibungo amuziza amafaranga make cyane yari yaramugurije kugirango yikure mu bukene,uwo mukecuru ahombye kayumba ntiyabikojejwe !!yaramwishe da!!




 
by Unknown Posted 2011-03-10 16:38:52

ubu se urushyi nakubiswe na rudasingwa akiri umuyobozi,nzarega he?cg ubwo asigaye agenda yububa muzanshakire itike njye kurumwishyura,nta nzika ngira ariko ibi bitumye uburakari bwanjye bufata indi ntera,uzi neza agace,cg town ,street aharereyemo ambwire,




 
by byanyuma Posted 2011-03-10 16:38:17

Ntagitangaje kirimo na Mukuru we ruzingiye ku nkumi ngo arebaho rikaka!!ariko imiryango iragwira pee!!!gusa Leta igira imbabazi nayo igakabya abo bantu ijy iberekana hakiri kare kuko ndabona amaherezo twazashiduka bibaye birebire ariko nyine ubundi ngo guhana ni uguhozaho buriya wasanga baragiraga ngo bikosore ariko akageso karanga!!nuko rero nimuduhe n'ayandi makuru kuri bagenzi babo nabo bigize ingunge mumahanga!ariko nkamwe mubona murwanira harya ngo abahe banyarwanda babatumye ko ntawabajya inyuma uwo twemera ko tumuzi n'abamufasha kukiyobora mwe rwose wenda muzaze murwana izo mwasize mu rwanda muzi uko zingana zizabarasa mute umutwe ariko ntawifuriza abanyarwanda kongera kubi=ona aho amaraso ameneka ngirango namwe murabizi ko byabagwa nabi na bo mwita ko murwanira niba banahari babigwamo kereka niba mushaka gukaoresha imipanga namwe ibyubu ntibikinishwa wasnga mwarajijishaga ngo murarwanira igihugu mwarangiza muakabahukamo!!hhmm!!nakumiro koko!!




 
by ahaaaa Posted 2011-03-10 16:26:58

Ariko ababyeyi baruha ye ariko se umubyeyi ubyara aba bagabo koko ntiyarwokoye!ngaho umwe yikundira amajipo 'ndavuga Gahima Gerard 'undi nawe arakorakora nubwo n'inkumi nazo numva atarazoroheye!!GAHIMA rero nawe rwose ndumva dukeneye ibye birambuye ndetse na Kayumba nyamwasa wigize kizigenza muba mafia yewe akabaye icwende ntikoga nubundi wasanga naho Rudasingwa ari yarabiyogoje!!Gahima we nabonye arangwa no guhuzagurika gusa!!!




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com