Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Joseph HABINEZA (Joe) ntakiri Minisitiri w’Umuco na Siporo muri Repubulika y'u Rwanda


posted on Feb , 15 2011 at 22H 25min 49 sec viewed 243640 times



Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 15 Gashyantare 2011, Bwana HABINEZA Joseph (Joe) ntakiri Minisitiri w’Umuco na Siporo muri Guverinoma y’u Rwanda.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Nyakubahwa Bernard Makuza ubwe kuri uyu mugoroba rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashingiye ku ngingo ya 125 y'itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, yakiriye kandi yemera ukwegura kwa HABINEZA Joseph ku mwanya wa Minisitiri w’Umuco na Siporo.

Ingingo ya 125 y'itegeko Nshinga igira iti "Buri Minisitiri, buri Munyamabanga wa Leta cyangwa undi wese mu bagize Guverinoma ashobora kwegura ku bushake bwe abikoze mu nyandiko. Inyandiko yo kwegura ishyikirizwa Perezida wa Repubulika binyujijwe kuri Minisitiri w’Intebe. Uko kwegura kwemerwa iyo mu gihe cy’iminsi itanu nyir’ubwite atisubiyeho kandi na Perezida wa Repubulika akamwemerera."

Bwana HABINEZA Joseph abaye Minisitiri wa mbere utabashije gukomeza urugendo rwe muri Guverinoma yahozeho, Perezida Paul Kagame yari yarongeye kugirira icyizere yose uko yakabaye, ngo bafatanye muri Manda ye ya kabiri. Tubibutse ko Abaministiri 23 n'abaminisitiri bungirije batatu (States Ministers / Secretaires d'Etat), aribo basubiranye inshingano zabo muri za Minisiteri babarizwagamo.

Joseph Habineza yigeze gukorera uruganda mpuzamahanga rwa Heineken mu gihugu cya Nigeria, ari naho yavuye aza kuba Minisitiri mu Rwanda. Uyu mwanya yari awumazeho igihe kirekire, dore ko yatangiye kuyobora iyi Ministeri kuva mu mwaka w’2004, igikomatanyijwe n’Urubyiruko, ubwo yitwaga Ministeri y’Urubyiruko,Umuco na Siporo. Mu mwaka w’2008, iyi Minisiteri yagabanyirijwe inshingano, isigarana Umuco na Siporo,naho urubyiruko ruhabwa Ministeri yarwo yayobowe kuva ubwo na Protais MITALI.

Itangazo rya Ministiri w’intebe ntirigaragaza impamvu z’ubwegure butunguranye bwa Habineza Joseph wahoze ari Minisitiri w’Umuco na Siporo, gusa nyir'ubwite mu kiganiro yagiranye na The New Times yagaragaje ko impamvu y'iyegura rye ari amafoto akomeje kunyanyagira kuri internet, yagize ati: "Neguye kubera impamvu zanjye bwite kuko iyo ubonye abantu bashyira ahagaragara amafoto n’ibindi nka biriya, si byiza ku muntu nka Minisitiri”.

NTWALI John Williams
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1| | 2| | 3| | 4| | 5|6 | | 7| | 8| | 9| | 10| | 11| | 12| | 13| | 14| | 15| | 16| | 17|
AuthorsComments
Page: | 1| | 2| | 3| | 4| | 5|6 | | 7| | 8| | 9| | 10| | 11| | 12| | 13| | 14| | 15| | 16| | 17|
by kaka Posted 2011-02-16 12:18:06

aaaaaah joe ndababye kabisa wari uri kwibyinira bend over aba babylon baragufotora kweli!!!ihangane ujye usunda aba bono badahari ahhaahhaahhaha




 
by akaga Posted 2011-02-16 12:12:39

Jo (Joseph Habineza) ni umugabo ahubwo. yari ashinzwe urubyiruko na siporo, sinumva impamvu bamugiraho ikibazo. agomba kwidagadura narwo, akumva n'icyo ruhumeka. kuba yari ari hamwe n'abakobwa rero, biragaragaza isura tugiha igitsina gore, bituma nacyo kizakomeza kwitinya, cyane nk'ubu turi mu matora, aho usanga bakiri bake, bavuga ngo imyanya imwe ni iyagenewe abagabo. None se ibya KIRABO na MUSONI ko byasakuje kuki bo bateguye? Nyinawagaga ntiyagendeyemo se, none se ni UBUTWARI CG UBUGWARI? Joe yaje atruka muri HENEKEN azasubirayo, ibiceri biracyahari.




 
by fleurzy Posted 2011-02-16 12:00:59

Agiye tukimukeneye!




 
by kampeter Posted 2011-02-16 11:51:40

Ewana abagabo iki nikigeragezo twahawe kabisa,ariko rwose ibi bintu bigomba gucukumburwa ukuri kugashyirwa ahagaragara ziriya nkumi ibyazo bikamenyekana kandi nibidakorwa ejo niwowe,kandi rwose Abasenga rwose musengere abayobozi bacu kuko iyingingo nayo irasaba ubutwari bukomeye




 
by mbjk020 Posted 2011-02-16 11:33:04

Ibyo ni ibisanzwe,usibyeko ziriya nkumi wasanga zari kuri MISSION.cq zikaba zashakaga succes,maze zikamu profita




 
by abubaviri Posted 2011-02-16 11:11:42

Ewana igendere nibura ariko bazaguhe indi mirimo like ambassadeur kuko hehe n'izo nkumi z'urwanda .




 
by ndadenys Posted 2011-02-16 11:08:02

NITWE DUTAHIWE SHA ABAGABO BOSE BARENDANA HANO HANZE NUKO YABIKOZE KIBABIRONI AHUBWO NYIRUBUTAKA AZAMURYA IKINYUNGUTI




 
by lingusquad Posted 2011-02-16 10:50:59

life ni inzira ndende kandi igoye, life ninzira Brenden kandi iuwacumitiwe nimana agirango murupfu ni rugira inkaka




 
by khadija.suleiman Posted 2011-02-16 10:46:30

This is a set-up. People simply did not like Joe's dedication to this country. Remember the SMS that led to the sacking of a certain cabinet Minister a few years ago? This is part of it, only that Joe was just not cautious enough. Ofcourse they knew he was a reckless party animal and they used that loophole thoroughly well. Joe, get to the bottom of this matter bro, continue serving your nation




 
by ntare500 Posted 2011-02-16 10:35:20

ayo ma picture arihe se ko ntayo mbona bibaho nuko ariwe umenyekanye




 
by imahirwe Posted 2011-02-16 10:16:28

hangane Joe naba nawe? iki?bakemuye ibibazo by'abashomeri n'abarimu bambuwe ibirarane bakareka vie privé yawe?




 
by Unknown Posted 2011-02-16 10:12:49

arko se mwatubwiye aho ayo mafoto aherereye natwe tukihera amaso then tugatanga comment.....




 
by Unknown Posted 2011-02-16 09:59:23

Bimurenganya none se ko ntabagabo bakiba mu gihugu bose bashiriye muri gereza. Reka ajye yiterera urubariro. Gashyende we nakubwira iki uretse ko iyo wakinjiyemo ukivamo wangara. Nta mugisha ukiboneka urete ingaruka zacyo. ukicuza icyo washakagamo utaye urwawe.




 
by kalman Posted 2011-02-16 09:51:32

Ariko mwa bantu mwe mwavuze make? Uwajya mu buzima bwite bwanyu akareba ibyo mukorera ahatagaragara, akanabifotora yabona ibingana iki cyangwa bisa bite? Nta wudakosa kandi byibura we yabyemeye agenda atanduranije. Kuri jye ni umugabo utari perfect yego kandi no one is perfect anyway including me and everyone else kuri uru rubuga. Twimutera imijugujugu rero.




 
by Unknown Posted 2011-02-16 09:48:14

uwo mugabo murakere kumuseka kuko twese nabwo turi abere kdi kumuntu ukunda igihugu cye ntakwiye gushimishwa nibintu nkabiriya na sarkozy baramufotoye ariko ntacyo byatanze byose ninjajwa zabanyamakuru




 
by pkagame86 Posted 2011-02-16 09:46:51

ikimbabaje nge nuko tutazongera kubona umu minister ushimisha urubyiruko nkawe erega biri munshingano ziwe gushimisha urubyiruko, yararimo ararushimisha you know!!!, ariko rero nanone nawe ajye akuramo imbuto kabisa yego byabaho ari minister muri public then akanemera ko bamufotora, ntago ari example aduha nkurubyiruko!!




 
by radiorwanda Posted 2011-02-16 09:40:32

Yebaba weeee, njye mbabajwe n'abatipe bitwa ngo bakunda ziriya nkobwa!




 
by radiorwanda Posted 2011-02-16 09:39:20

Akaryoshye nitgahora mu itama Man! But you're trully a man. It was time to act as such. Be blessed




 
by mugaboboss Posted 2011-02-16 09:38:05

none se Mr joe aremeza ko izo nkumi zamufataga ku ngufu?
byavuzwe kuva cyera ko uriya mugabo akunda hasi,
mbese umuntu ufite inshingano nka ziriya yemera ko abo bakobwa bamwitendekaho gute?
ngo bose bamaze kujya hanze y'igihugu? yamenye ayo makuru y'izo nkumi ate niba bataziranye? ntabwo ari habineza gusa kuko hari n'abandi benshi ariko....
iminsi y'igisambo irabaze!!!




 
by me Posted 2011-02-16 09:35:31

Ariko ntimuzi ko igishuko cy'umugabo ari umugore.Niba mureba film za mafia mwabonako ari mafia yo murwego rwo hejuru bamukoreye.niyihangane life goes on kandi bamenye ko mafia zirutanwa everything in this world has a price.Jah Luv Pce




 
by forRwanda Posted 2011-02-16 09:23:39

Joe Habineza is one of his kind: very hardworking, youthfull and charismatic manager with issues regarding his private.
Should he considered a "bad guy"? I don't think so. Why? Simply because human beings are not categorically good or bad but a good mixture of these.
I also think that he should publicly apologize instead of giving "reasons". He should also completely retire from public service.




 
by enkurun Posted 2011-02-16 09:23:33

Satani aragushora ntagukure, iyo aza kubaha Imana n'abantu aba yabubashye




 
by bwengabupfe Posted 2011-02-16 09:20:28

Alors, ikosa rero rishyizwe kubakobwa bifotoroje kuri Joe, Joe se yarebaga he ariko kuki mwikunda kweli, ntawamukuye iwe kungufu nanuwamushyize ho ingufu, kuki mwumva abao bakobwa aribo bafite ikosa.




 
by Unknown Posted 2011-02-16 09:18:48

TURASABA uyu watanze comment witwa 'karejama' ko yatwoherereza aho twakura ayo mafoto yubikiye JOE imbehe, cyangwa se n'undi wese waturangira aho ari turamwinginze nayatwereke!




 
by Unknown Posted 2011-02-16 09:12:36

Ndabona hari abatumva icyo aricyo kuba Ministre. Hari uwavuze ngo mbere yo kua Ministre uri umuntu, nibyo ariko umuntu azi gutandukanya ikibi n'icyiza. Kuba Ministre uba userukiye igihugu, hari myitwarire ugomba kureka, ibyo bijyana kandi na conscience professionnelle. Ikindi kandi harimo avantage na inconvénients, imwe muri izo inconvénients zo kuba uri umuyobozi ukomeye ni uko nta vie privée uba ufite nk'umuntu usanzwe, ako ukoze kose gashyirwa ahagaragara uretse ko mu Rwanda bitari bimenyerewe cyane. Byaba umutego bitaba umutego, les faits sont là kandi ibyo birahagije. Rero bayobozi ntacyo kwireguza wafashwe gutyo, uhesheje isura mbi igihugu, isura yawe nayo irangiritse n'imirimo myiza yose wakoze iribagiranye kubera icyo kintu. Ni amakosa mabi akabije. Birashoboka ko ari wowe ufashwe wenda abandi birababera isomo. Gusa Bayobozi muharanire kuba inyangamugayo kandi mwihishe mu Mana ntabwo ijya ikoza isoni pe. Muce bugufi musabe Imana ibabere umujyanama mukuru, mugendere mu nzira zayo niho muzashobora guhangana n'imitego y'umwanzi.




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com