Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Imigambi mibisha ya ba Kayumba, ba Rusesabagina, FDLR na FDU ni inzozi zitazashoboka - Prof Nshuti Manasseh


posted on Mar , 15 2011 at 10H 53min 37 sec viewed 55031 times



Mu nyandiko ze, Prof. Nshuti Manasseh wigeze kuba Minisitiri muri Leta y'u Rwanda, akaba anazwiho ubuhanga mu myandikire n'isesenguramyumvire, amaze iminsi yandika kuri Kayumba, Karegeya, Gahima, Rudasingwa, Rusesabagina, FDLR, FDU n'abandi batavuga rumwe na Leta y' u Rwanda. Muri iyi nyandiko arakomeza asesengura intege nke abona mu bashaka guhirika Leta y'u Rwanda, akabyita inzozi z'imigambi mibisha idateze gushoboka.

Inyandiko ikurikira ni iya Prof. NSHUTI Manasseh twabashyiriye mu Kinyarwanda tuyikuye mu Cyongereza:


Nk’uko nabivuze mu nyandiko yanjye iheruka, ubufatanye bw’agatsiko k’abahemu bane n’imitwe ya FDLR na FDU ya Ingabire Victoire ntibikigibwaho impaka. Biragaragara ko aba bahemu bane bahisemo gufatanya n’imitwe izwiho kuba inkoramaraso mu buryo ndengamyumvire.

Igiteye urujijo kuri aka gatsiko ka bane (Gang of four /Bande des quatre) ni uko bakomeje guhakana amakuru y’ikimenyabose, nko kuba bafatanya n’imitwe y’iterabwoba FDLR/FDU-Inkingi. Mu mpera z’icyumweru gishize Kayumba yavugiye kuri BBC ahakana imikoranire na FDLR, uku kujijisha gukomeye kikaba kimwe mu byahoze biranga imico ye.

Nyamara ibi bihabanye n’ibimenyetso byose bifatika bishimangira ubufatanye n’imikoranire by’umushinga wabo wuzuye ubugome bukabije, kabone n’ubwo imigambi mibisha nk’iyi ari inzozi zitazigera zishoboka.

Nk’ubu, Paul Rusesabagina wigize intwari ya Hollywood muri Film “Hotel Rwanda” unitirirwa ibikorwa by’ubutabazi, yiyemereye ko afite aho ahuriye na FDLR, umutwe w’iterabwoba ubarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro yahaye abanyeshuri n’imbaga yari ikoraniye kuri Kaminuza “University of Central Florida” i Orlando, Rusesabagina yavuze ko yahuye na Gahima n’umuvandimwe we Rudasingwa, uko ari batatu bakaba bakorana bya hafi ngo bagerageze guhirika Leta y’i Kigali yatowe n’abaturage binyuze muri demokarasi. Rusesabagina yavuze kandi ko afitanye imikoranire ikomeye na Kayumba na Karegeya, kandi ko bakomeje gushakisha uburyo bwo gukuraho Leta y’u Rwanda.

Imbere y’abantu 500 muri Kaminuza yavuzwe, Rusesabagina yakomeje kwita FDLR “Urugaga rwo kubohora u Rwanda” nk’abagamije impinduka mu Rwanda. Kubwe n’agatsiko ka bane, FDLR si umutwe w’iterabwoba (n’ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Abibumbye bayishyize ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba), ariko aba bagabo bo bayitezeho guhindura amateka y’u Rwanda. Ubu Rusesabagina arafatwa nk’uyoboye RNC bise Rwanda National Congress.

Uburyo Rusesabagina ahakana jenoside bugaragara henshi, yaba Rudasingwa, Gahima, Karegeya na Kayumba nabo ibyabo birigaragaza. Niba aba ari bo batavuga rumwe n’ubutegetsi dukeneye mu gihugu cyacu, Imana ibaturinde. Bashobora gusa kujijisha no kwifatira umuntu utarigeze amenya ibyabo mu gihe cyose bari mu myanya y’ubuyobozi , naho ubundi ntacyo bavuze (ntacyo bari cyo).

Kayumba we akomeje gukina n’imyumvire y’Abanyarwanda yibwira ko ari mike. Abanyarwanda bazi ibyo bashaka, bazi n’ubasha kubibagezaho. Nta n’umwe muri aba bagambanyi bane wigeze abasha kubibagezaho, nta n’uwabishobora ubu.

Mu minsi ishize, ishami rya FDU-Inkingi ryifatanyije na RNC mu Burayi, aho Gahima n’umuvandimwe we Rudasingwa bahagarariye Kayumba muri iki gikorwa. Niba FDU Inkingi yarifatanyije mu buryo bugaragara na FDLR (Na Ingabire akaba akurikiranyweho gutera inkunga no guha intwaro FDLR), kuki Kayumba yahakana ubufatanye n’uyu mutwe w’iterabwoba kandi ugizwe n’abajenosideri.

Biracyakomeza

Prof. NSHUTI Manasseh
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1| | 2| | 3| | 4|5 |
AuthorsComments
Page: | 1| | 2| | 3| | 4|5 |
by princeaime2003 Posted 2011-03-15 04:13:24

mais quelle honte! comment est-on arrivé là? ca ne va pas servir de stigmatiser Kayumba jusqu'au point de perdre le pedale. Nous rwandais tout cela nous inquiette de plus en plus, on ne sait plus qui croire. Nous voulons la justice et pas la politique politicienne. Laissez la justice faire son boulot, nimugaragaze ibimenyetso bifatika maze ubundi mureke gukora akazi ko guca imanza kandi ubutabera buhari.
Les rwandais veulent voir les institutions forte et independantes. Nous faisons confiance en notre justice alors laissez là faire son job.et là on sera tous content. EST CE QUE LA REVOLUTION DU JASMIN NE NOUS A PAS SERVI D LAISSON? NE NOUS PRENEZ PAS POPUR DES IMBECILES JE VOUS PRIE




 
by Unknown Posted 2011-03-15 04:04:23

you professor Manasse,I fill really very sad!May be you are joking bcoz you level is now negatively criticized




 
by alice Posted 2011-03-15 04:03:14

ahaaaaaaaaa intambara tjr ubwo nyine twitegure marato iyi se yo tuzayikizwa n,iki ko ari iya bavandimwe?!!!!!!!!




 
by ndimbati Posted 2011-03-15 04:02:24

Uyu niwaundi bavuze ngo ufite indege Kagame akodesha se? sinari nabona ifoto ye. Yewe Rwanda wagorwa.




 
by Unknown Posted 2011-03-15 03:51:16

Uwiteka niwe ushobora kuduha amahoro nukuri. naho imitima y'abantu irashukana kuko ntawe umenya icyo undi atekereza niryo banga rikomeye Imana yaduhishe, naho ubundi twakamenye abavuga ukuri muri mwese. Nimuhinduke rero mumenye Uwiteka aturinde anadufashe kubana neza n'abaturage nta buryarya. kuko niwe ushoboye byose. Nimurebere ku, biri kuba mu mahanga menshi hanyuma mugerageze kwiyambaza Uwahanze isi mwo gahekamwe, naho ubundi Yesu azarinda agaruka mugiterana amagambo nimutaba maso.




 
by Unknown Posted 2011-03-15 03:31:31

KO UTATUBWIRA SE AHO WAKUYE AYO KUGURA INDEGE KO ARIYO MATSIKO ABANYARWANDA DUFITE




 
by dancillag Posted 2011-03-15 03:27:43

Nkibivuga! Ni akumiro! Google: Africatime/Rwanda. Murebe inkuru... Nari maze kwamagana ibi none nguye ku nkuru y'uko Ingabire yahawe ishimwe (igikombe) kubera urugamba ngo yarwanye rw'amahoro... na démocratie.... yebaba we! Barasebye kandi bazakomeza basebe! Ninde se uyobewe aho tugeze muri démocratie, mu mibereho y'abaturage.... muri succès nyinshi ku rwanda no mu mihigo myinshi S.E Kagame yesheje.....birirwa bamusebya! Aba bashyigikiye Ingabire na bagenzi be bazageraho bimanike!




 
by Unknown Posted 2011-03-15 03:26:47

Cash zinjizwa na twa tudege se ziraza neza bwana Nshuti Manasseh we????!!!! smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley cyangwa nawe ntujya umenya Acountability yazo???!! smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley

Reka ibyo BIGARASA kubivugaq cyane bituma dukomeza gucyeka ko bigifite imbaraga mu banyarwanda! Ariko ububndi mwazabaretse ko batsinzwe, bakaba barakatiwe ikibabaje ni iki? Reba nawe inkuru zibavugaho uko zingana! mu gihe kitarenze iminsi 10 hano ku IGIHE.COM! Hari ibyo mudukinga! smiley smiley smiley




 
by Unknown Posted 2011-03-15 03:26:17

BIBABABAJE KUBONA UMUNTU WITWA PROFESSOR NKA NSHUTI Manassé nawe yinjira mu mugambi wo gukomeza kwigisha abanyarwanda ibihuha.

Ese ko nta kabura imvano kuki niba uri umuhanga kandi usesengura kuki utavuga ku cyabateranyije na Kayumba n'ako gatsiko ke? ahubwo mwajwemo none murimo muradukina ku mubyimba, uko byagenda kose abanyarwanda turabihorera ariko iyo muvuga ukuri cg ibinyoma tuba tubizi.

Nimurekere aho kutugira ibicucu namwe mutiretse! Kuko ikinyoma kiratinda ntigihera kandi nubwo murwanira ubutegetsi nta wuzaba ku isi imyaka amagana, kuki mudafata amasomo ku irindimuka ry'ibikonyozi byo mu barabu? na catastrophes ziri kubera muri Japan zagombye kubigisha kuko ubwenge bw'umuntu bufite aho bugarukira bitabaye ibyo JAPAN N'UBUHANGA BWAYO BAHAGARITSE IMITINGITO NA TSUNAMI! ARIKO MWE MWIBWIRA KO ARIMWE IMANA YAHAYE UBWENGE BWO GUTEKEREZA NEZA, MURIBESHYA!

NJYE NDIMWE NARI GUSHAKA UKO NUMVIKANA NABO MWITA ABANZI BANYU KUKO NIBWO MUZAGIRA AMAHORO! KUKO GUHIGA UMWANZI SIBYO BITANGA AMAHORO AHUBWO KUMWIYEGEREZA NIBYO BIYATANGA, BYABAYE GUHIGA UMWANZI BITANGA AMAHORO UBU AMERICA MU INTAMBARA IKORA KU ISI ZO KURWANYA TERRORISME YAKAGOMBYE KUBA IFITE AMAHORO ARIKO AHUBWO UKO IGENDA ITERA INTAMBARA NIKO UMUTEKANO W'ABATURAGE WAYO UGENDA UBA MUKE!

MUREKE ABANA B'ABANYARWANDA BATURANE, ESE BWANA PROF NSHUTI UBU KO WARUTASHYE UBU WAKWIFUZA KONGERA GUFATA IY'UBUHUNGIRO? KUYKI SE WOWE NIBA URI IMPUGUKE IREBA KURE UTAGIRA IBIKOMEREZWA BYO MURI IYO NGOMA YANYU MAZE MUGACA ITEKA RYO KURWANYA IGITERA UBUHUNZI CYOSE MU RWANDA?

MUMBABARIRE IBITEKEREZO BYANJYE BIHITE KUKO NTA NGENGABITEKEREZO IRIMO KUKO NABONYE ARI IGIKANGISHO MU RWANDA KANDI SINDI N'UMUNYAPOLITIKI AHUBWO NDI UMUNYARWANDA UKUNDA UKURI N'UBUTABERA BYO SOKO Y'MAHORO ARAMBYE MU RWANDA NO KU ISI YOSE !MURAKOZE KUTANYONGA IGITEKEREZO CYANJYE




 
by Unknown Posted 2011-03-15 03:23:56

aba bagabo baduhaye amahoro koko ndavuga aba ba ruharwan badashobotse bashaka gutesha abanyarwanda amahirwe yo kugira umahoro numudendezo uhagije !!!!!!!!!!!!!!




 
by dancillag Posted 2011-03-15 03:18:26

Icyo nasaba buri wese, ni ukutirara ngo twumve ko izi nkozi z'ibibi zicika intege... Oya ni ukubamagana buri munsi, buri saha, buri munota! Rusesabagina, Kayumba na bagenzi be, FDLR, FDU ya Ingabire... Ino mu mahanga ho turacyari inyuma kuko usangamo abantu benshi bagifite imyumvire ya kera, bashyigikira aba ba rutwitsi-kamenamaraso! Abandi ugasanga duhugiye mu bindi ariko ntitwibuke kwiha umunota ngo twamagane aya mashyano! Urukundo, ishyaka n'ubutwari..... dusobanuke kandi twihe agaciro maze tubacyahe... Mugire amahoro.




 
by Unknown Posted 2011-03-15 03:04:39

Ibi bintu mukomeza kudasobanura mubica hirya bizatugezahe? FDLR, FDU Inkingi, FPR,RNC...mwawkicaye hasi mukagabana ubusa dusigaranye nk'abanyarwanda ariko mukaduha amahoro koko!! Habure n'umwe muri mwe wemera ko umunyarwanda wese akeneye amahoro ya nyayo koko!! Mwese muatahiriza inda zanyu.Ese mwibagiwe ko kubeshya ari icyaha? Ko kwica ari sakirirego? Ko gusahura ukennye bitababarirwa? Ndambiwe kumva inkuru nk'izi rwose...




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com