Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Lt Col Rutaremara yagarutse birambuye ku ikemangwa ry’ubunyangamugayo bwa Theogene Rudasingwa


posted on Mar , 10 2011 at 20H 00min 46 sec viewed 61623 times



Nyuma y'inkuru yasohotse mu kinyamakuru The New Times yari ifite umutwe ugira uti "Kayumba Nyamwasa fails to absolve himself from links with FDLR", bishatse gusobanura mu Kinyarwanda ”Kayumba Nyamwasa yananiwe kwikuraho imikoranire gahati ye na FDLR”, Umuvugizi w'Ingabo Lt Col Jill Rutaremara yifashishije ibimenyetso ashimangira ikemangwa ry'ubunyangamugayo bwa Theogene Rudasingwa wigeze kuba Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inyandiko ikurikira yahinduwe mu Kinyarwanda na Shaba Erick Bill, Umunyamakuru ku IGIHE.com kuko iy'umwimerere iri mu Cyongereza:

Ndashaka gushimira Julius Mutarambirwa ku bw’ inyandiko ye yise ”Kayumba Nyamwasa yananiwe kwikuraho imikoranire gahati ye na FDLR”, yasohotse muri The New Times yo kuwa 5 Werurwe 2011.

Nk’uko Mutarambirwa yabigaragaje neza “Hari amakuru afatika y’ iperereza agaragaza ko hari imikoranire hagati ya Kayumba Nyamwasa, bagenzi be na FDLR, indi mitwe itavuga rumwe na leta n’ abantu ku giti cyabo, ababatera inkunga ndetse n’ ababashigikiye.

Ikindi kandi, ayo makuru ashimangirwa n’ abahoze muri FDLR, bakemera gushyira intwaro zabo hasi ku bushake bagataha; ndetse n’ ibyatangajwe muri raporo y’ Akanama k’ Umutekano mu Muryango w’ Abibumbye.

Sinabasha kugaragaza ishusho y’ imyitwarire ya Kayumba Nyamwasa neza kurusha uko Mutarambirwa yabigenje. Gusa ndashaka gufasha Mutarambirwa kongeraho ko Kayumba ari umuntu wikunda kandi uharanira inyungu ze bwite, udashobora kurwana intambara igaragara. Ntibitangaje ko abambari be bibasiraga inzirakarengane z’ abaturage bakoresheje gerenade.

Ubwo Mutarambirwa yavugaga ku birego, ubwiregure ndetse n’ ibitekerezo bidafatika bya Kayumba na Karegeya, akoresheje imyifatire y’ ubugome ya Kayumba; yibagiwe kuvuga ku mateka n’ imyifatire ya Rudasingwa.

Bamwe muri twe bagize ibyago byo kwigana na Rudasingwa muri Kaminuza ya Makerere ndetse tukabana nawe mu nzu (ahahoze hitwa Lumumba Hall), turakibuka uburyo Rudasingwa, wahoraga utuje, witonda agaragaza n’ ubuziranenge mu maso he, yaje guhinduka umuriganya, umubeshyi ndetse nyuma yaho akaza gutoroka Ishuri ry’ Ubuvuzi rya Makerere (Makerere Medical School), akiri mu mwaka wa kabiri.

Bamwe muri twe baracyaterwa ubwoba n’ igikorwa yitekerereje we ubwe ndetse akanagikora, cyaje kumuhesha akabyiniriro ka 'REDCOM' . Ni nde wakwizera umuntu wagize atya, mu mwaka w’ 1982 agatera ubwoba (blackmail) abanyeshuri bagenzi be b’ Abanyarwanda, bene wabo ndetse n’ abacuruzi b’ Abanyarwanda babaga i Kampala, abasaba kwishyura akayabo k’ amafaranga, yiyise Bwana REDCOM CX-1200, agamije gusa kwironkera umutekano?

Ibyo Rudasingwa yakoraga mu myaka ya za 1980 birasa neza neza n’ ibyo abashimusi (pirates) bari gukora ku nkengero z’ Inyanja y’ Abahinde. Itandukaniro rihari gusa ni uko nta muntu yafasheho bugwate. Rudasingwa ni umuhanga cyane mu guhisha ubugome bwe, ni nayo mpamvu gahunda y’ ibikorwa bye by’ ubugome yavumbuwe, ari uko bamwe mu bo yateraga ubwoba bishyuye inshungu (ransom).

Ni nde wakwizera umuntu watorotse Ishuri ry’ Ubuvuzi rya Makerere mu mwaka w’ 1982 agahungira muri Kenya, yiyambitse uruhu rwo kuvuga ngo arahigwa n’ ibikorwa by’ inzego z’ umutekano? Impunzi z’ Abanyarwanda zabaga muri Kenya, harimo n’ umuvandimwe we Gerald Gahima, baribuka uburyo impuhwe bagiriye Rudasingwa zayoyotse nyuma yo kuvumbura ko yahunze igihugu cya Uganda kubera igikorwa cya REDCOM yakoze abitewe n’ amadeni y’ indengakamere yagushijwemo n’ ubuzima burenze kandi buhambaye, butari bufite aho buhuriye na busa n’ ubushobozi bwe.

Abakoranye nawe mu Rwanda ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nzego zitandukanye, baracyavuga ibikorwa bye bigayitse ndetse n’ imico ye yo kwikunda no guharanira inyungu ze bwite. Ku rundi ruhande, abakuranye nawe by’ umwihariko bene wabo, bemeza ko Rudasingwa afite ibibazo byo mu mutwe, bikomoka ku mateka ye ababaje ndetse n’ imikurire ye.

Ibi byaba ukuri cyangwa ntibibe byo, amateka ya Rudasingwa yuzuyemo utubazo twinshi (question marks), bituma ubunyangamugayo bwe buba ubwo kwibazwaho.

Kandi ubwo, uyu ni umuntu wirirwa avuga ndetse yandika kandi yigira nk’ umwere, umukiranutsi ndetse nk’ ufite igisubizo cy’ ibibazo by’ u Rwanda. Ibi byose Rudasingwa abikora mu rwego rwo kugusha neza (to appease) abanyamahanga bamuyoboye ndetse na bamwe mu Banyarwanda batishimye, aho aba ategereje ko bamuha ibyangombwa (some handouts).

Umuvugizi w’ Ingabo z’ U Rwanda, Lt Col Jill Rutaremara
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1| | 2| | 3| | 4|5 | | 6| | 7| | 8|
AuthorsComments
Page: | 1| | 2| | 3| | 4|5 | | 6| | 7| | 8|
by psaruhara Posted 2011-03-11 02:28:31

abakunzi b'uru rubuga mugire amahoro;reka aba bagabo bashyirwe ahagaragara kuko bari barahinduye abantu ibiragi bakoresheje imyanya bari bari bafite. iterabwoba ryabo si iryanone aho barimo kumena amaraso y'abayarwanda babatera amagrenades!bahereye kera aho nka gahima na kayumba kuko umwe yagushinjaga genocide undi akagushinja ko ubangamiye umutekano w'igihugu ari ukugirango bagucecekeshe ntihabe n'undi wazatinyuka kugaragaza uko bakora amafuti yabo.




 
by kalisa Posted 2011-03-11 02:26:57

Ese mwe birabatunguye? kuva akiri muuto, yaranzwe no kubura urukundo rw'ababyeyi. kandi muzi ko bigira ingaruka ku mibereho y'abantu. ubwo rero murunva ko bifite invano, ntagitangaza byagakwiye gutera, kuba yararanzwe n; 'ubuzima nkubu.




 
by trukeba Posted 2011-03-11 02:22:57

sha iki nicyo gihe cyo kwinigura kuko ntawashoboraga gutinyuka kuba yagira icyo avuga kuri aba bagabo bakiri mu myanya y'ubuyobozi kuko bari barigize ibimana uvuze amafuti yabo bakamuviraho inda imwe kuko bari bafite ikintu cy'agatsiko k'ibisambo;uwabaga atinyutse kugaragaza imyitwarire idahwitse ya biriya bisambo,gahima yahitaga ahuruduka nk'iy gatera akagutera ubwoba bw'uko yagushyira kuri liste ya ba ruharwa kabone niyo wabaga wararokotse ba ruharwa nyiri zina ari ukugirango bagucecekeshe burundu;ubwo kayumba nawe agakoresha abasirikare yari yaragize abe maze si ukugutesha umutwe kakakubona!!!yewe twarabakize!reka duhumeke dushyitse mu nda.




 
by kanka Posted 2011-03-11 02:19:51

Nubundi Rudasingwa yatangiye amanyanga kuva kera! Reba nawe tukigana muri P7, twakoze ikizamini gisoza amashuri, tugomba kujya muri kaminuza, agira atya aratsindwa, arangije nkaho yashatse ukundi yakomeza amasomo, ahindura amazina, yiyita Rudasingwa Theogene, amazina ya mubyarawe witwaga RUDASINGWA Alphonse. Ubundi amazina ye bwite yitwaga NDATINYA THEOGENE. ngaho namwe mwunve da!! nari naranze kubivuga ngo ntavaho nkomeretsa abayobozi, ariko noneho ndabivuze, kuko ubu we yararwiyambitse nahame hamwe mbivuge.




 
by gatfidos Posted 2011-03-11 02:15:05

Ntabwo byoroshe pe!Numuvuge mufite ahomubivugira kubera imyanya ibaha ubwo bushobozi bwo kuvuga.Abaturutse i Burundi cyangwa Congo batagaragara mu myanya yikiyobozi bazavuga amateka yabande?




 
by ruganzugoldon Posted 2011-03-11 02:12:59

yewe ngo ubyaye ishyano araryonsa!ba kayumba ,rudasingwa ,karegeya ni abantu bagiye biyorobeka bagakora amafuti menshi amwe bakayitirira abandi ariko aribo bayakoze kubera ubucakura n'ubusambo bwinshi barangwaho,barihanganirwaga nk'abantu hizewe ko bakwikosora nabo bakabyemera ndetse bakanasaba imbabazi abandi banyamuryango ariko burya umutima muhanano ntiwuzura igituza byageze aho kubera imiterere yabo kwihishira birabangira niko komongana baragenda;none basigaye barigize miseke igoroye nk'aho wagirango abanyarwanda ntitubazi!!




 
by jane Posted 2011-03-11 02:11:29

aya makuru ra?Ewana nari narabuze ubyemeza wizewe!Keep it up Jules




 
by nshimiye Posted 2011-03-11 02:08:43

smiley Jules akomereze aho ashimangire aho ukuri guhagaze muri iki gihe , kuko abanyarwanda benshi ntibakurikirana ibya politiki cyane, baba bari mu gihirahiro.Umuvugizi w' ingabo nakomeze asobanure, akoreshe n' ibindi bitangazamakuru ageze ku bantu uko ukuri guhagaze. smiley




 
by sido Posted 2011-03-11 02:08:10

nubundi bano bagabo bari bafite agatsiko twakita akabantu bapinga! bashatse rero kwigira nk'abandi ba nye politiki, ngo ubwo bahanganye na leta mawe! ese ubundi umuntu ashinga opposition ntakintu gifatika ashingiyeho agira ngo bizamworohera? babure kugaruka bagasaba imbabazi bakagabanyirizwa ibihano, bakomeze bate umutwe muri za FDLR zamaze gucika amazi, bo bazabaca Sebeya!




 
by milou Posted 2011-03-11 02:02:50

Birababaje kubona abantu nkaba twaritwizeye,ko baje kubaka u Rwanda, aribo bagiye kurusubiza mu ntamabara zurudaca. niba mukumbuye kurwana, mwagiye mugafasha, abafite umutekano muke mu bihugu byabo kugarurara amahoro? arikose ubundi utayahaye igihugu cyawe, wayaha abandi? nange ndarondogoye!




 
by kamir Posted 2011-03-11 02:02:46

Aho u Rwanda rugeze nta muntu n' umwe ugomba kurusubiza inyuma cyane bamwe b'akaboko karekare n'abaterabwoba. Muri miliyoni zigera mu icumi habura undi wakora neza kurusha ibi byigomeke byari byarigize ibimana, bihesha isura mbi ubuyobozi?Ahubwo mwaratinze kubikurikirana




 
by kajangwe Posted 2011-03-11 02:02:20

Bravo igihe gutanga urubuga nkuru ariko kandi comments zabantu mujyaa muziha agaciro. Kd abantu nka Jill mujya mubagezaho comments zibareba kuko bizamufasha kwikosora. si non uru rubuga ntacyo rwaba rumaze. kandi amenye ko amagambo yavuze nimpita gihe out of date. Thx.




 
by Unknown Posted 2011-03-11 01:54:42

No comment




 
by Unknown Posted 2011-03-11 01:51:09

Rudasingwa nabagenzi be bajye babesha abanyamahanga abazungu nabandi batabazi. Ahubwo Jill ibyabo yabigize ibanga, uwavuga ayabo ntawakongera kubareba Mumaso. Ahubwo Kagame Ubugiraneza bwe harigihe buzamera nkubwayankware. Jye nibaza nukuntu bakomezaga gukomera? Ibisambo.....gusa..sha nimundeke nuko ntafata ibyemezo?....




 
by ketu Posted 2011-03-11 01:33:54

Ndumiwe koko! Sha ntawe utazi amayeri y'inkotanyi!




 
by Unknown Posted 2011-03-11 01:26:53

The Devil you know is better than the Angel you don't know...I don't care




 
by mmanzi Posted 2011-03-11 01:15:35

Duharanire ibyateza Urwanda Imbere maze turwanye icyatanya Abanyarwanda.




 
by byiza Posted 2011-03-11 00:58:34

birababaje rwose kandi biteye n'isoni kubona umuntu nka Kayumba waharaniye amahoro mu gihugu cya mubyaye akaba yarahindukiye ubu akaba yarifatanyije na FDLR, ariko ibi byose akaba ari inda nini ibyihishe inyuma, kuko ntibiba byumvikana ko umuntu nkuyu ahindukira akifatanya n'interahamwe, ibimenyetso byagiye bitangwa na bamwe mubo bakoranaga muri FDLr.




 
by Unknown Posted 2011-03-11 00:52:10

Ku rundi ruhande, abakuranye nawe by’ umwihariko bene wabo, bemeza ko Rudasingwa afite ibibazo byo mu mutwe, bikomoka ku mateka ye ababaje ndetse n’ imikurire ye.
!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!




 
by butoyijoan Posted 2011-03-11 00:46:44

Umva nawe Abantu birwa babeshya amahanga, gusa naho babunzwa n'inda nini! ngo harya babohoye igihugu? nonese ko bahise mo kukiboha? gukorana na FDLR, byose byerekana ko nta cyiza bashakira u Rwanda, kuko ntakuntu waba ufatanyije n'abicanyi (abagenosideri), bahekuye u Rwanda, ngo uvuge ko hari ikiza urwifuriza.




 
by Unknown Posted 2011-03-11 00:25:58

Ariko aho ntabwo bagiye muri FDLR kugirango babone uko bigarukira neza? None se ba Ninja bishe abana i Nyange ntibaganje? Wenda nabo baciye iyo nzira bagaruka bakajya Mutobo bagasubizwa mu ngabo ?! Narumiwe jyewe! Iyumvire nawe Jill ngo "umuntu ufite utubazo mu buzima..."! Kuki bamuha akazi? Mbese ubwo si nko gusuzugura abanyarwanda kubona bashyiraho umuntu bazi ko afite utubazo ngo abe ariwe ubahagararira? Mumbwire pe!?




 
by Unknown Posted 2011-03-11 00:20:56

Yes yes dutegereje n'ibindi byose muzabitubwira natwe ubu nicyo kituraje inshinga, cyokora byose biragenda bikazagusha muri report ya Ruzibiza umva rero Jill ndabona ufite amakuru menshi kubuzima bwite bw'abo mwabanye bose wowe witegure kubitubwira neza umunsi uzaba wabaye nganda6 rwose uzabe umugabo ubiduhe wenda nzaba nange ndimo kwinjiramo nawe nkurwanye kahave
akazi keza igihe ukikarimo.




 
by Kanyandekwe Posted 2011-03-11 00:19:24

Intambara y'amagambo iri ku musozo! Ejo uzumva indi yindi(...)yatangiye. Muri Bibiliya haranditse ngo ufite amatwi arumve icyo.....(ntimumbaze umurongo mperuka abanyarwanda barenga 80% ari aba Kristu/o!




 
by kmugogo Posted 2011-03-11 00:14:11

hari uwavuze ko bariya bagabo yaba kayumba cyangwa rudasingwa ari abantu banyurwa n'amabi (psychopates)kuko ntibisobanutse ukuntu batera amagrenades mu banyarwanda barimo abavandimwe babo,ababyeyi n'abandi bo mu miryango yabo!!ese niba banze abanyarwanda benewabo bo ntiyabagirira impuhwe!bigaragare rero ko bafite ikibazo mu mitwe yabo




 
by kanyarwanda Posted 2011-03-11 00:12:15

Ikigaragara cyo n'uko nta musimamo bariya bagabo bafite muri politike. Ikindi kandi bakaba atari indakemwa mu ngeso. Kuko njye simpakana ko umuntu atahindura uruhande muri politike.Ariko twese tureba, tubona iyo u Rwanda rurimo rugenderamo muri iyi minsi ari intangarugero nk'uko benshi mu banyarwanda tubihamya ndetse bigatangarirwa n'amahanga. Kwitarura rero ukajya gukorana na FDLR nta gushidikanya, koko umuntu yatangira kujya gushakira neza muri nature yawe, ngo umenyekane neza uwo uri we kuko bishoboka ko uwo muntu yaba yariyambitse uruhu rw'intama kandi ari ikirura.




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com