Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Kuba hari abanyeshuri babayeho nabi kuko batagifashwa na Leta turabizi- Murigande


posted on Feb , 27 2011 at 07H 52min 45 sec viewed 38105 times



Mu gihe minisiteri y’uburezi ibinyujije mu kigo gushinzwe guha inguzanyo abanyeshuri ba Kaminuza (SFAR) ikomeje gusuzuma ibibazo byatanzwe na bamwe mu banyehsuri batisanze ku rutonde rw’abazakomezwa guhabwa amafaranga 250 000 ku mwaka yo kubafasha kubaho, minisitiri w’uburezi, Dr Charles Murigande aratangaza ko bigenda bigaragara ko hari abakuweho bakagira ibibazo bikomeye bitandukanye, byanaviriyemo bamwe kutagaruka ku ishuri.

Mu kiganiro na The New Times, Minisitiri Murigande yavuze ko mu ntangiriro z’uyu mwaka, abagera kuri 5% batashoboye kwiyandikisha, abandi bakaba bariyandikishije ariko ntibige kuko babaga bari hanze bashaka imibereho. Ati “rwose ubwo si ubuzima bukwiye ku munyeshuri. Bamwe babeshejweho n’ubugiraneza bwa bagenzi babo, bagasangira ifunguro, amacumbi n’ibikoresho bitandukanye. Natwe ntitwifuza ko byamera gutyo, ariko ibihe byarahindutse kandi ingengo y’imari yacu ni nto cyane.”

Minisitiri Murigande kandi yemeye ko habayeho amakosa mu gushyira abantu ku rutonde rw’abazafashwa, aharebewe kuri lisiti zatanzwe na gahunda y’Ubudehe (ishyira abantu mu byiciro by'ubukungu bitandukanye)n’amakuru yatanzwe n’abanyehsuri ku butunzi bwabo (student status evaluation forms), anavuga ko minisiteri y’uburezi na SFAR bari kureba uburyo bafasha abanyeshuri bakozweho cyane kurusha abandi, aho bashyizeho ikipe izazenguruka za Kaminuza ireba abatarasuzumwe uko bikwiye.

Akaba anasaba abanyeshuri bakozweho n’icyo kibazo kuba bihanganye, anabasaba kuzatanga amakuru y’ukuri kandi yuzuye mu rwego rwo kwihutisha icyo gikorwa.

Ibi byose bivuzwe mu gihe amakuru atangwa na za Kaminuza n’amashuri makuru atandukanye yerekana ko bamwe mu banyeshuri batagifashwa na SFAR babayeho nabi bishoboka. Abanyeshuri batari bake batangarije igihe.com ko hari abigomwa kurya iminsi imwe n’imwe ngo barebe ko bacuma iminsi.

Ku waba yibaza ati “ikibazo kiri he ko n’ubundi mu minsi nk’iyi bourse yabaga itaraza, babagaho bate?” Abanyeshuri barasubiza bati “biroroshye ko umuntu yakuguriza igihe aba azi ko bourse izaza ukamwishyura. Niba ntayo ufite, biragoye kugira icyo uvuga usaba ideni.”

Kayonga J
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1| | 2| | 3| | 4|5 |
AuthorsComments
Page: | 1| | 2| | 3| | 4|5 |
by kine005 Posted 2011-02-27 01:42:43

icyo kibazo cyagane ubushishozi kuko cyazaduteza ikibazo kinini smiley




 
by dieudonne2006mail Posted 2011-02-27 01:39:15

Hari benshi bashwa na SFAR kandi bishoboye, abakeneye inguzanyo ntibayibone SFAR igabanye kwikubira.




 
by bigxavier07 Posted 2011-02-27 01:23:30

Njye nabuze ticket yo gusubira imuhira ngo nkore reclamations nk'abandi.Gusa mfite icyizere ko bizasubirwamo.


DORE UKO MBIBONA


None se ko nshimye ko hari abarekaramye kuko batashyizwe ku rutonde babikwiye,SFAR yaba izakura ku rutonde abahashyizwe batabikwiye?


Iyo utekereje cyane kuri iki kibazo,usanga igisubizo cyaba"YEGO"kuko bitabaye ibyo UWAGIZE AMAHIRWE AGASHYIRWAHO MBERE KANDI ATABIKWIYE,YABA ATWAYE UMWANYA W'UTAZAGIRA AMAHIRWE YO GUTORANYWA.


Umwanzuro rero uzaba ari ukuba twese bayiduhaye hanyuma bakabisubiramo bibereye kuri terrain.


Kutajya kuri terrain bizatuma n'ubundi habaho ruswa,icyenewabo...bityo SFAR ihabwe amakuru atari yo.


Ariko nanone kujya kuri terrain bizatwara igihe n'akayabo k'amafaranga ku buryo batakaza nka 1/2 cy'inguzanyo batwimye.Mugire amahoro.Mwihanganire comment yanjye ndende.




 
by gikanu Posted 2011-02-27 01:15:29

ukwezi kumwe, amezi abiri, ukwagatatu n'ejo bundi, utarya, utiga, wakwizera ute, ni ugusenga dusaba ministri "ifunguro ridutunga uriduhe none" mwami!

Imikemurire y'iki kibazo ntabwo ibahesha ikuzo rwose. amikoro amikoro...ahari ubshake ntakidashoboka birazwi kuva kera kare kandi na bose. abashinzwe iki kibazo bakwiye carte rouge bose.




 
by dekleindo Posted 2011-02-27 01:03:34

none se abatariyandikishije bazabashakira carendrier yabo cyangwa bazabasibiza?ubwose noneho ayo makuru badushakaho kuki batayatwatse kare? :




 
by Unknown Posted 2011-02-27 00:33:08

Mwihangane banyeshuri kdi mukomeze kugira imyumvire myiza!




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com