Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Joseph HABINEZA (Joe) ntakiri Minisitiri w’Umuco na Siporo muri Repubulika y'u Rwanda


posted on Feb , 15 2011 at 22H 25min 49 sec viewed 243496 times



Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 15 Gashyantare 2011, Bwana HABINEZA Joseph (Joe) ntakiri Minisitiri w’Umuco na Siporo muri Guverinoma y’u Rwanda.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Nyakubahwa Bernard Makuza ubwe kuri uyu mugoroba rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashingiye ku ngingo ya 125 y'itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, yakiriye kandi yemera ukwegura kwa HABINEZA Joseph ku mwanya wa Minisitiri w’Umuco na Siporo.

Ingingo ya 125 y'itegeko Nshinga igira iti "Buri Minisitiri, buri Munyamabanga wa Leta cyangwa undi wese mu bagize Guverinoma ashobora kwegura ku bushake bwe abikoze mu nyandiko. Inyandiko yo kwegura ishyikirizwa Perezida wa Repubulika binyujijwe kuri Minisitiri w’Intebe. Uko kwegura kwemerwa iyo mu gihe cy’iminsi itanu nyir’ubwite atisubiyeho kandi na Perezida wa Repubulika akamwemerera."

Bwana HABINEZA Joseph abaye Minisitiri wa mbere utabashije gukomeza urugendo rwe muri Guverinoma yahozeho, Perezida Paul Kagame yari yarongeye kugirira icyizere yose uko yakabaye, ngo bafatanye muri Manda ye ya kabiri. Tubibutse ko Abaministiri 23 n'abaminisitiri bungirije batatu (States Ministers / Secretaires d'Etat), aribo basubiranye inshingano zabo muri za Minisiteri babarizwagamo.

Joseph Habineza yigeze gukorera uruganda mpuzamahanga rwa Heineken mu gihugu cya Nigeria, ari naho yavuye aza kuba Minisitiri mu Rwanda. Uyu mwanya yari awumazeho igihe kirekire, dore ko yatangiye kuyobora iyi Ministeri kuva mu mwaka w’2004, igikomatanyijwe n’Urubyiruko, ubwo yitwaga Ministeri y’Urubyiruko,Umuco na Siporo. Mu mwaka w’2008, iyi Minisiteri yagabanyirijwe inshingano, isigarana Umuco na Siporo,naho urubyiruko ruhabwa Ministeri yarwo yayobowe kuva ubwo na Protais MITALI.

Itangazo rya Ministiri w’intebe ntirigaragaza impamvu z’ubwegure butunguranye bwa Habineza Joseph wahoze ari Minisitiri w’Umuco na Siporo, gusa nyir'ubwite mu kiganiro yagiranye na The New Times yagaragaje ko impamvu y'iyegura rye ari amafoto akomeje kunyanyagira kuri internet, yagize ati: "Neguye kubera impamvu zanjye bwite kuko iyo ubonye abantu bashyira ahagaragara amafoto n’ibindi nka biriya, si byiza ku muntu nka Minisitiri”.

NTWALI John Williams
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1| | 2| | 3| | 4|5 | | 6| | 7| | 8| | 9| | 10| | 11| | 12| | 13| | 14| | 15| | 16| | 17|
AuthorsComments
Page: | 1| | 2| | 3| | 4|5 | | 6| | 7| | 8| | 9| | 10| | 11| | 12| | 13| | 14| | 15| | 16| | 17|
by karemerajean Posted 2011-02-17 00:38:18

Icyo twifuza kandi dusaba abayobozi,nuko bagerageza kwifata runtu,bakareka kwiyandagaza,kuko ibyo nabyo nikimwe muri ruswa zamunga Igihugu cyacu:Urugero,Ihagarikwa ryabakozi ku kazi muri iki gihe,bifitanye isano muri ubwo busambanyi,aho usanga bamwe mu birukanwa cyangwa mubahagarikwa ku kazi,ari abadashoboye gusavinga bamwe mubayobozi bigize rubebe.Reta iba yatanze iyo gahunda kunyugu zi Gihugu ariko imikoreshereze yabyo,niyo idahwitse.Turifuza ko Leta yabihagurukira ikareba neza,naho ubundi karatubanye,ntaho turi kwerekeza urubyaro rwacu,rwejo hazaza.




 
by nifete Posted 2011-02-17 00:24:15

Ingaruka z'icyaha nizo mbi! kdi bibere isomo n'abandi bose bitwara nkawe kuko iy'iminsi yanone nimibi, imisigati yajemo nkongwa muritonde murebe kure kugirango murame ! smiley




 
by Unknown Posted 2011-02-17 00:04:38

sha nimwivugire kuko ururimi rurikaraga!!mbese buriya murumva biriya ari ibintu byakuvana ku mwanya nkuriya entant ke mnister?nooooo,,,nyuma y'akazi n'icyo uricyo mu kazi ubuzima bukomeza nk'umuntu so niba yarabyinnye kandi akabyina slow avuye ku kazi cg ari mu kiruhuko murumva ari ikosa ???ese ko president museveni yasohoye indirimbo,iyo iza kuba iri muri style ya slow ntiyari kuyibyina kandi akayibyinana nuwo babyumva kimwe???mureke kw'exager....




 
by Unknown Posted 2011-02-16 23:20:36

hi




 
by info Posted 2011-02-16 22:32:52

Ese mbabaze , ubundi Joe ajya kuba minister ,hari umumana butuma atavugana cg ngo yegere igitsina gore, wenda munshinga no ze harimo no kwegera igitsina gore ngo amenye uko igihugu gihumeka ibicishije muri iyo nzira, uziko musetsa koko, nonese Joe ni injiji abuze ahandi yakorera ibyo ashaka nk`abandi bose bihisha bakajya za Kampala ngo ingo zidasenyuka,
ahubwo mwiririre n`urubyaro rwanyu. kandi ngo mwunve ibyo nvuga ntimurebe ibyo nkora.
Joe va hasi ukore ,ureke abavuga badafite naho bavugira,umutima wawe werekana ko ari ntacyo wishinja kuko ubikora bose babireba.
Ese uwo muco muvuga niwo ukuraho ubukene n`ibindi bibazo twifitiye laaaa!!!
Abo bakobwa se mbabaze ,ese ni impinja zizi gufata mubitugu amabuno zigapanura, Joe ni mwarimu w`umuco cg ni minister uhagarariye umuco,umuco wapfuye kera se Joe niwe uje kuwuhindura nabanyirubwite batawushaka? , ibyo mubirisha kugeza ryari mwagiye mufungura ubwonko mugakora mukareka gukoreshwa gicakara,hejuru yibyanyu!!!!!
Joe ibyo ntacyo bivuze ,ba ruharwa bariyorobetse , move on my friend,
just take a break.uhhhhhhhhhhhhhhhh




 
by kiza Posted 2011-02-16 22:09:30

Abafite igihe baravuga, mwagiye mwunva ibyo nvuga mukirengagiza ibyo nkora!!!laa!!! ahaaaa....ni mwiririre n`urubyaro njye mundeke.
nonese habaye iki.??? umutima we ntacyo umushinja kuko ibisanzwe yabikoze bose babireba, aho umubi ni wowe ukora ishano wihishe...
Joe, ntugire ikibazo va hasi ukora abandi bavige.....
Perezida w`amerika ko byamubaye ho se ayoboye imbaga iruta iyo wari uyoboye...uri umu jeune kandi wakoreraga aba jeune , ikibazo kiri heheee!!!!
fata ikiruhuko ubundi uhindure imirimo , ce n`est pas la fin du monde mon frere.




 
by ttmarcel Posted 2011-02-16 20:48:14

Igihe, message yanjye mwayinize. Iyi ntimuyinige dis... Mwahangiye imirimo bariya bakwobwa. KBC utegereje iki wabahaye akazi bagaceza none kwo bakuramo agatubutse. Joe ntihazagire uwuzagukanga muri uwo mugi habera byinshi biruta gusangana n'inkumi. Izo ni za chantages ntubitekerezeho nibaguha chance yo gukorera igihugu mu bundi buryo uzatanga umuganda ukwo ubishoboye. Kandi nubwo ntamuganda watanga ntuzarusenya kukwo uri mu ba rwubatse. Ibyiza biri imbere




 
by makengapaul Posted 2011-02-16 16:56:17

sha joe, ntiwaruzi ko amabuno atera umwaku? isubirire muri bralirwa yo muri nigeria, ariko ntuzibagirwe icyo amabuno agukoreye?




 
by peacendume Posted 2011-02-16 16:27:38

iminsi yigisambo irabaze!!!!!!!!!!!!!!!!!!!kandi ngo ntawutwika inzu ngo ahishe umwotsi.njyewe uyu mugabo joe ndamugaye kandi nawe yigaye .ziriya nkumi nazo zigaye kuko zagiye kukarubanda niba ari nuburyo bwa politique nihahandi bagipfuye, nuwabatumye yarabashutse. ese ubundi ko havugwa inkumi na joe ko hariya kumafoto nabonye atari mukabari ari nko murugo rwumuntu kandi ko jeo avuga ko yari yatumiwe yatumiwe nande?gusa iyo ushatse gusuzuguza IMANA iyo urebye nabi ikwambika igisuzuguriro. namwe mumeze nkawe mwisubireho. smiley




 
by katirimu Posted 2011-02-16 15:43:29

Mon ami Joe, ubaye igitambo! Abagutera amabuye nyamara bamwe baibuze, abandi baraye babikoze, hari n'abavuyeyo mu kanya ndeba kandi birengagije ko nabafotoye!!! Mwitegure namwe mbagaragaze




 
by Unknown Posted 2011-02-16 14:16:19

smiley Mwavuze make ra! namba nawe yanze polemique ahita yegura! ubu se ntabo muzi byabaye scandale bagafatanwa n'abagore b'abagabo nkatswe inkumi! yego simbishyigikiye, ariko ntanikigararagaza ko yasambanaga! akoze kigabo niyigire muri business!




 
by louisenelly2 Posted 2011-02-16 14:15:20

yooooooooooooo joe baramubesheye cane kandi ndizerako ntawe udatamba?mubuzima gutamba nico nkintu cambere ugwaruka dukunda so ndibaza vrm ko yariko arashimisha ruriya gwaruka basha




 
by Unknown Posted 2011-02-16 14:05:26

Vous y entrez avec courage et fougue,et vous y sortez mouillé et fatigué!




 
by semasaka Posted 2011-02-16 13:57:34

Amafoto ni meza kandi ni mabi!
Murarye muri menge




 
by semasaka Posted 2011-02-16 13:52:53

Udukumi turaryoha erega!
Njyewe narumiwe




 
by Unknown Posted 2011-02-16 13:35:50

nakumiro




 
by Unknown Posted 2011-02-16 13:28:45

Ndababaye cyane kuba amakosa yose hari abayashyira ku abakobwa,kandi mwibuke ko nta mukobwa wahamagara umuhungu ashaka kumukoresha amakosa nkayongayo.noneho minister!!!no,no batureke...




 
by suza Posted 2011-02-16 13:01:21

ko mbona kubyina slow mwabigize ikibazo kandi nzi ko kuyibyina nubundi mugomba gufatana murifuza ko yajya ibyinwa bateze amaboko cg se bazunguza imitwe?. jyewe ntacyaha mbonamo kuko uwanditse iyi nkuru ntiyavuze igihe byabereye naho byabereye .birashoboka ko byabaye ataba mimistre,kandi niyo yaba yari yarabaye we hariya nimurugo not in public place.qualification zibyaha amurega kugiti cye ntazisobanura ahubwo yahisemo gutuka leta nabayobozi.umuseso,umuvugizi,imboni,kayumba,karegeya,mushaidi niyi nkuru bihuriye hehe cg se gutangira inkuru avuga ko yimwe bourse.sinshidikanya kuba uwanditse iyi nkuru ashobora kuba yatumwe na fdlr cg se ba rwanda breefing.mushishoze neza murasanga ariwo murongo abarwanya igihugu bafashe kuko ubundi buryo bwabananiye.




 
by umutoniangie Posted 2011-02-16 12:51:08

uyu si umuco ni akaburarugero joe abaye rurahirirwa pee yenda regis(city radio) yahumeka.




 
by scartum80 Posted 2011-02-16 12:38:37

sinzi impamvu mutangara cyane isi tugezemo ibyo ntabwo byakabaye ari ikibazo!!nigiki gitangaje???simbona nimpamvu yatumye uyu mugabo yegura!!ntabwo ashobora kuba ari amafoto gusa!!




 
by ekabera73 Posted 2011-02-16 12:34:36

asaba imbabazi ziki?iyo ni smiley private life yumuntu,yesu ngo utarabikora namutere ibuye,arebye asanga bose bikuye....




 
by uwitije Posted 2011-02-16 12:30:24

Mugire amahoro banyarwanda!Uyu mugabo ntakosa narimwe twamushinja kuko nta gihamya nakimwe cyemeza ko ariya mafoto aribyukuri niyo kandi byaba aribyo amafoto ajyanye nibyo ashinzwe,kuko ahagarariye siporo n'umuco,ese ubundi icyaha ni ukubyina cg ni ugufotorwa?Nyamara ibikorerwa mu bwihisho nibyo byinshi kdi ababikora nibo bakabya induru!!!Ndashimira RWose Ministre gusabana ntazabireke.




 
by Unknown Posted 2011-02-16 12:29:00

SE BARI BARYOSHYE SE SHA JOE KO BAKUBANYE BENSHI IYO UDUHA PASSE??????????????????????????????????????????????




 
by tinatana Posted 2011-02-16 12:27:40

karabaye rero ni hatari.Ngo hari andi mafoto yabayobozi agiye kujya hanze baregura se nabo????NI AKAGA ABAZI KO NABO BAGUYE MU MUTEGO BAREBE UKO BABIGENZA NTASOHOKE .NGO NTAGO BATINDA KUYASHYIRA HASI CYANE KO BABONYE KO KWEGURA BYIHUTA .IGIHE NI IKI MU SHISHOZE.KUBA UMUYOBOZI NTAGO BYOROSHYE.




 
by efk Posted 2011-02-16 12:19:51

sindabikora ,ariko ubanza biryoha pee!zwahama kabisa.




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com