Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Lt Col Rutaremara yagarutse birambuye ku ikemangwa ry’ubunyangamugayo bwa Theogene Rudasingwa


posted on Mar , 10 2011 at 20H 00min 46 sec viewed 61619 times



Nyuma y'inkuru yasohotse mu kinyamakuru The New Times yari ifite umutwe ugira uti "Kayumba Nyamwasa fails to absolve himself from links with FDLR", bishatse gusobanura mu Kinyarwanda ”Kayumba Nyamwasa yananiwe kwikuraho imikoranire gahati ye na FDLR”, Umuvugizi w'Ingabo Lt Col Jill Rutaremara yifashishije ibimenyetso ashimangira ikemangwa ry'ubunyangamugayo bwa Theogene Rudasingwa wigeze kuba Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inyandiko ikurikira yahinduwe mu Kinyarwanda na Shaba Erick Bill, Umunyamakuru ku IGIHE.com kuko iy'umwimerere iri mu Cyongereza:

Ndashaka gushimira Julius Mutarambirwa ku bw’ inyandiko ye yise ”Kayumba Nyamwasa yananiwe kwikuraho imikoranire gahati ye na FDLR”, yasohotse muri The New Times yo kuwa 5 Werurwe 2011.

Nk’uko Mutarambirwa yabigaragaje neza “Hari amakuru afatika y’ iperereza agaragaza ko hari imikoranire hagati ya Kayumba Nyamwasa, bagenzi be na FDLR, indi mitwe itavuga rumwe na leta n’ abantu ku giti cyabo, ababatera inkunga ndetse n’ ababashigikiye.

Ikindi kandi, ayo makuru ashimangirwa n’ abahoze muri FDLR, bakemera gushyira intwaro zabo hasi ku bushake bagataha; ndetse n’ ibyatangajwe muri raporo y’ Akanama k’ Umutekano mu Muryango w’ Abibumbye.

Sinabasha kugaragaza ishusho y’ imyitwarire ya Kayumba Nyamwasa neza kurusha uko Mutarambirwa yabigenje. Gusa ndashaka gufasha Mutarambirwa kongeraho ko Kayumba ari umuntu wikunda kandi uharanira inyungu ze bwite, udashobora kurwana intambara igaragara. Ntibitangaje ko abambari be bibasiraga inzirakarengane z’ abaturage bakoresheje gerenade.

Ubwo Mutarambirwa yavugaga ku birego, ubwiregure ndetse n’ ibitekerezo bidafatika bya Kayumba na Karegeya, akoresheje imyifatire y’ ubugome ya Kayumba; yibagiwe kuvuga ku mateka n’ imyifatire ya Rudasingwa.

Bamwe muri twe bagize ibyago byo kwigana na Rudasingwa muri Kaminuza ya Makerere ndetse tukabana nawe mu nzu (ahahoze hitwa Lumumba Hall), turakibuka uburyo Rudasingwa, wahoraga utuje, witonda agaragaza n’ ubuziranenge mu maso he, yaje guhinduka umuriganya, umubeshyi ndetse nyuma yaho akaza gutoroka Ishuri ry’ Ubuvuzi rya Makerere (Makerere Medical School), akiri mu mwaka wa kabiri.

Bamwe muri twe baracyaterwa ubwoba n’ igikorwa yitekerereje we ubwe ndetse akanagikora, cyaje kumuhesha akabyiniriro ka 'REDCOM' . Ni nde wakwizera umuntu wagize atya, mu mwaka w’ 1982 agatera ubwoba (blackmail) abanyeshuri bagenzi be b’ Abanyarwanda, bene wabo ndetse n’ abacuruzi b’ Abanyarwanda babaga i Kampala, abasaba kwishyura akayabo k’ amafaranga, yiyise Bwana REDCOM CX-1200, agamije gusa kwironkera umutekano?

Ibyo Rudasingwa yakoraga mu myaka ya za 1980 birasa neza neza n’ ibyo abashimusi (pirates) bari gukora ku nkengero z’ Inyanja y’ Abahinde. Itandukaniro rihari gusa ni uko nta muntu yafasheho bugwate. Rudasingwa ni umuhanga cyane mu guhisha ubugome bwe, ni nayo mpamvu gahunda y’ ibikorwa bye by’ ubugome yavumbuwe, ari uko bamwe mu bo yateraga ubwoba bishyuye inshungu (ransom).

Ni nde wakwizera umuntu watorotse Ishuri ry’ Ubuvuzi rya Makerere mu mwaka w’ 1982 agahungira muri Kenya, yiyambitse uruhu rwo kuvuga ngo arahigwa n’ ibikorwa by’ inzego z’ umutekano? Impunzi z’ Abanyarwanda zabaga muri Kenya, harimo n’ umuvandimwe we Gerald Gahima, baribuka uburyo impuhwe bagiriye Rudasingwa zayoyotse nyuma yo kuvumbura ko yahunze igihugu cya Uganda kubera igikorwa cya REDCOM yakoze abitewe n’ amadeni y’ indengakamere yagushijwemo n’ ubuzima burenze kandi buhambaye, butari bufite aho buhuriye na busa n’ ubushobozi bwe.

Abakoranye nawe mu Rwanda ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nzego zitandukanye, baracyavuga ibikorwa bye bigayitse ndetse n’ imico ye yo kwikunda no guharanira inyungu ze bwite. Ku rundi ruhande, abakuranye nawe by’ umwihariko bene wabo, bemeza ko Rudasingwa afite ibibazo byo mu mutwe, bikomoka ku mateka ye ababaje ndetse n’ imikurire ye.

Ibi byaba ukuri cyangwa ntibibe byo, amateka ya Rudasingwa yuzuyemo utubazo twinshi (question marks), bituma ubunyangamugayo bwe buba ubwo kwibazwaho.

Kandi ubwo, uyu ni umuntu wirirwa avuga ndetse yandika kandi yigira nk’ umwere, umukiranutsi ndetse nk’ ufite igisubizo cy’ ibibazo by’ u Rwanda. Ibi byose Rudasingwa abikora mu rwego rwo kugusha neza (to appease) abanyamahanga bamuyoboye ndetse na bamwe mu Banyarwanda batishimye, aho aba ategereje ko bamuha ibyangombwa (some handouts).

Umuvugizi w’ Ingabo z’ U Rwanda, Lt Col Jill Rutaremara
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1| | 2| | 3|4 | | 5| | 6| | 7| | 8|
AuthorsComments
Page: | 1| | 2| | 3|4 | | 5| | 6| | 7| | 8|
by dancillag Posted 2011-03-11 03:55:18

Rudasingwa na bagenzi be bose n'ubundi bitonde, bareke gusebya igihugu babeshya amahanga, biyongerera ikimwaro mu gufatanya ubugome bw'ubunyamaswa hamwe na FDRL, FDU n'abandi.... Ndakeka (usibye abirengagiza) ko abanyarwanda bose bazi aho inyungu zabo ziri: ubuzima bwiza, amahoro, umutekano, iterambere...! Nkamwe rero muzwiho ubusembwa burenze kamere, sinumva impamvu mukomeza gusakuriza hanze, mutubuza amahoro, muca inshuro kubera inda zabarenze igituza, mwitwaza ngo muje kurengera abanyarwanda! Muzabage mwifashe! Twe tubona abayobozi bacu bakora ibishoboka byose ngo u Rwanda rutere imbere, Kagame wenyine yesa imihigo itabarika n'ubwo ntawe uneza rubanda! Mwe mbibutse ko utuka utamutuka aba yituka!




 
by murenzi1 Posted 2011-03-11 03:49:57

Ahubwo nta bunyagamugayo afite idosiye ya escroquri muri Kenya




 
by muhangi Posted 2011-03-11 03:48:57

Yebabawe birabaje kumva umuntu wa karakiteri zimeze gutyo gusanga ariwe w'irirwa abeshya abanyarwanda kumuyoboka ntabagenzibe banyarwanda dukwiye kwitandukanya ntimyumvira nibitecyerezo by'abantu nkabo kuko ntaho byatuganisha usibye kudusubiza inyuma, Dr Rudasingwa ukwiye kurecyeraho gukomeza kuyobya abanyanda




 
by sanyu Posted 2011-03-11 03:46:33

jye ndabona ahubwo umugani umukwiye ari uyu:

Yagiye kwangara
-----------------
Uyu mugani, bawuca iyo bumvise umuntu yikuye mu bususuruke akajya guhobagizwa n'akaga imihanda yose; nibwo bavuga, ngo: "Yagiye kwangara!" (Bamwe banavuga ko yagiye iwabo w'abakobwa). Wakomotse kuri Nyiramataza muka Rukali; ahasaga umwaka w'i 1400. Yikuye mu bususuruke yicyura kwa Ngara, amaze kugerayo hamuhindukira inka y'inkungu; atangira guhobagizwa n'umuruho.
ndabona nawe azaruhira imahanga, natagaruka mu rwamubyaye. erega amahanga arahanda!!




 
by humurarawanda Posted 2011-03-11 03:44:52

Twongeye gushimira nyakubahwa Jules Rutaremala nubwo nubya bamwe batangiye kurakara kubera ko nabo bazi ko bashobora kuraswaho muhamew hamwe tubamenye sha!mwari mwarihinduye ibirura muntama eregaaaa!!!




 
by Unknown Posted 2011-03-11 03:42:58

Aba bagabo se burya nukubitwaraga ibisambo , ibisahiranda = kutagira ubugabo ntibyahura no gukunda igihugu kandi kudakunda igihugu ntiwagikorera ntibitangaje !




 
by Unknown Posted 2011-03-11 03:42:04

Nta kurangwa ninda nini byayobora igihugu kuko ntiwabona uko werekeza ku igihugu mu murongo byaba nka za ivory cost ntacyo byageraho




 
by Unknown Posted 2011-03-11 03:40:57

1.Aba bagabo ntibari bakwiye kuba abayobozi kuko ntawe utanga icyo adafite nta discipline ntyacyakorwa !




 
by paultarama Posted 2011-03-11 03:37:10

Dusabire abagabo b’inda nini nka ba Gahima n’uyu mukuru we Rudasingwa cyakora wumvise ibyo bavuga bagenzi wavuga uti abantu hano!ahaaaa!! sha nukuri mwaroze abanya Rwanda bihagije ariko ubu turimo turagenda tubamenya buhoro buhoro ngo ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka!!muzabage mwifashe!!




 
by Unknown Posted 2011-03-11 03:32:36

Ntamuntu wabacirta akarurutega kuko tumenye ko bifite aho biva kuba bateza abanyarwanda akaduruvayo nkaka!!is their habit in the last time!!




 
by Unknown Posted 2011-03-11 03:25:12

. Krabaye!! mwabantu mwe se uru Rwanda ko mbona rwari rwararitwe n’abanyamabi koko ariko ikiza nuko bomonganye puuuuu!! Mugihe muzaba mutarisubiraho muzagume iyo ngiyo ntabajura n’abasambanyi dukeneye mu Rwanda kandi bitwa abayobozi icyo nkundira umusaza erega arakosora!!!azajya abanjonjporera gake gake ngirango nawe muramuzi ko adatinzamo!!




 
by ntarindwa Posted 2011-03-11 03:23:01

UYU MUGABO RUTAREMARA ARAKOZE AHUBWO KUTUBURIRA KU BUGOME N'UBUGAMBANYI BWA RUDASINGWA; UBU SE KOKO UMUNTU NAMENYA UBUBI BW'MUNTU YAKWICECEKERA KEREKA WENDA ATIRIRWA YIYAMATSA NGO ARAVUGA, NGO ARAVUGANIRA ABAHUTU NKAHO HARI UWABIMUTUMYE. KUBA URIYA RUDAS YARIGEZE GUKORERA AHANTU HAKOMEYE NTIBYAMUKURAHO KUBA YARAHEMUKIYE ABANYARWANDA WENDA BIKABA BITARI BIZWI MBERE CYANGWA BAKAMUGOROGOZA NGO BAREBE KO WENDA YABIKORESHWAGA N'...NONE RERO NGO MUTIMA MUKE NTAKWIRWA MU RUTIBA ATUMYE AMAFUTI YE AJYA AHAGARAGARA, ARIJYE NA RUCA NKA RUMIRA KUKO NTA RUVUGIRO, NTA N'IMPAMVU, BAGUCIYE AMAZI AYA Y'IKINAMBA!




 
by kabare Posted 2011-03-11 03:11:24

Ntabwo se ubwo twaba twirengagije ko na Gahima mukuru we arangwa n’amanyanga nandi mabi atandukanye !aha rero bavandimwe mubareke niko bavutse ariko mfite amatsiko yo kumva nk’amaganya uwabibarutse afite mubyeyi wihangane ibyaye ikiboze irakirigata aba bahungu bawe n’amahano ariko wowe akazi kawe buriya wasanga ntako utagize ntawakugaya hari igihe umwana akuberabeza !abo nabo rero nta kundi ubwo uzabyakire!!ngaho nyumvira noneho ngo bagiye gufatanya nababamariye imiryango nonese ubwo nibwo bwiyunge bashaka !! birirwa batera bantu ama grenades!!




 
by kalungi Posted 2011-03-11 03:09:22

mwe murakinisha Rudasingwa!! uzi ko yigeze guheza Radio cassette!! ndibuka rimwe tukiga, yabaga muri makerere, hari umugabo w'inshuti ye wamufataga nk'umwana, kuko yamuhaga n'amafaranga yo kujya ku ishuri,n'andi yo gukemura duke mu tubazo yari afite. uyu mugabo wakoraga muri pharmacy yaje kumutiza radio ngo ajye kunva music kuko yari yamubwiye ko afite party. ariko igitangaje ni uko yaje kwanga kuyimusubiza, kuko yahise ayigurisha, amubwira ko yayibuze!! baje no kureba muri WANDEGEYA aho bari bacumbitse, basanga ntayihari. ariko kubera ko bari barabuze uko bamugenza, uwo mugabo yarakomeje aramwihanganira, kuko yabonaga umwana nk'uwo utifashije, byongeye ho ukomoka mumiryango y'impunzi ntakuntu yari kubaho. ni byinshi keretse ku gihe.com banyemereye nkaboherereza ubuzima bwe bwose kuva tukiga makerere, bagakura mo inkuru imwe. ibyo byari umusigimgero!!!
contact me on kalungi@yahoo.com, for more info.




 
by Unknown Posted 2011-03-11 03:05:24

Jyewe mbo aria ho amasengesho kuko mbona isi nidatangirira hafi naho bari barahayogoza ariko se ibyo bavuga byonyine ntibigaragaza uko babanye na environment barimo!!Ariko buriya wenda ntawamenya bazisubireho basi bemere bace bugufi babane neza n’abanyarwanda twe kuvuma iritararenga!!!




 
by zambrotan Posted 2011-03-11 02:57:02

burya imana ihora ihoze koko!uzi kayumba amenesha abaturage bari baturiye parike y'akagera akabambura amasambu aho yagendaga ayitirira ba baringa!ni uko twagize abayobozi b'inyangamugayo bakamukoma imbere naho ubundi ni umuntu iyo urebye ubona ari umuntu ugira irari ry'ibintu kabone niyo yabanza kumena amaraso uretse ko yanayamennye akaba anakomeje yitwaje imitwe y'ibisambo yakoresha!none akaba asigaye yihandagaza ngo arashaka demokarasi! yewe iye twarayibonye ni agumane agahinda ke !!!




 
by rugaju Posted 2011-03-11 02:49:39

ahubwo jye ndabona Rudasingwa akwiye umugani nkuyu ukurikira.

Yigize syoli
===============
Uyu mugani baca ngo: "Yigize syoli", bawuca iyo babonye umuntu wese wigize umushirasoni kabuhariwe, akaba ikinani muri byose; ni bwo bagira, bati: "Uno mwana cyangwa uno muntu yigize syoli!" Byakomotse kuri Syoli w'i Nyagahanga (Byumba); ahagana mu mwaka w'i 1600. nawe rero yigize syori yanga kunvira abamukuriye!!




 
by Unknown Posted 2011-03-11 02:48:51

Yewe uwavuga ay’inzuki ubuki ntibwanyobwa!!gusa ntawe byagatangaje kumva ko Kayumba wari umunyamanyanga by’indengakamere umunyagasuzuguro kuba muyobora , Karegeya wahoze ari umuryi wa ruswa , gutorokesha abicanyi abakingira ikibaba n’ibindi bitandukanye , Ruharwa Gahima mu bijyanye no guheheta Rudasingwa we mwamwiyumviye n’abandi benshi bishaka kwifatanya nabo ntanumwe utazwi amabi ye!!nimwicecekere murebe aho abagabo bagaragara!!!




 
by Unknown Posted 2011-03-11 02:47:53

buriya umuntu ka gahima wihandagaza akavuga ko ari umunyamategeko ariko akayica nk'utayazi!!uzi iyo yihandagazaga akagutera ubwoba akubwira ko yagufunga urufunguzo akarujugunya kubera ko utamuhaye icyuho cyo gusahura ibya rubanda!!




 
by ybladock Posted 2011-03-11 02:43:09

nka kayumba iyo atinyuka agashinja president kagame igitugu buriya iyo akigira ko aba yarafunzwe kera!ni uko mbona kagame agira kwihanganira abantu bitewe n'uko ari umuntu ugira kugoragoza no kwihanganira uwagaragaje imyitwarire igayitse akamukosora ngo arebe ko yakwisubiraho ariko nka kayumba we rwose nti ashobotse kuko yarihanganiwe bihagije! ni uko umutima muhanano utuzura igituza nyine!buriya kayumba ni umuntu wagaragaje guharanira inyungu ze bwite aho yagiye agaragarwaho n'ubusahuzi,ubwambuzi,ubwicanyi n'andi mabi menshi!ariko akanamenya kubihisha no gutera ubwoba uwabaga yabibonye;ubu niyo mpanvu abantu usanga biriniguye bakagaragaza amafuti ye aho amaze komonganira kuko ntawari kubitinyuka akiri muri iki gihugu !buriya yari afite agatsiko k'ibisambo by'ingufu yatezaga uwashoboye kuba yamwitambitse ngo atagera ku mafuti ashatse maze bikamutesha umutwe ndetse n'ubuzima rugeretse.ariko burya koko ntagahora gahanze reka aryozwe ibyo yakoze kuko yarenganyije benshi.




 
by cacara Posted 2011-03-11 02:42:07

Aha nashakaga kuburira urubyiruko ruri mu mashuri ko background y’muntu burya nayo ijya igira effect mu mumibereho yawe ndetse na service uha abantu mugihe ari ngombwa ko uzitanga! Nanabibutsa ko mugomba kujya mwiyeza muri societé mubamo kuko birakurikirana !si non on paurra devenir comme cet home qu’on vient de nous parler!! Bana burya icyo muzaba cyo urakivukana ariko ariko effort personnel nayo iba ari ngombwa mubuzima bityo mukazavamo abayobozi beza !! by:




 
by cyitatire Posted 2011-03-11 02:38:45

Rudasingwa yigize kabushungwe
-------------------------------

Uyu mugani baca ngo: "Yigize kabushungwe", bawuca iyo babonye umuntu wigize indakoreka, bamugoragoza akaba ikinani; ni bwo bagira, bati: "Naka uriya yigize kabushungwe". Wakomotse kuri Bushungwe w'i Kageyo mu Cyingogo (Gisenyi); ku ngoma ya Mutara Rwogera ahasaga mu mwaka wa 1850.
none rero na Rudasingwa nawe biragaragara ko yigize kabushungwe, kuko igihe bahereye bamugoragoza, byaranze.!




 
by tariza Posted 2011-03-11 02:34:52

KOko mbega!abategetsi bagiye bayobora u Rwanda mucunge neza ushobora gusanga hari n'abandi nkabo mubakanire urubakwiye nabo nyuma ariko yo kutugezaho amabi bagiye bakora kuko hari igihe najyaga nibaza nti" Ese urwanda n'aba bagabo ninde uri mukuri wenda twirengagije gato ibikorwa bigaragarira amaso ya buri wese gusa nyine ubwo uyu mugabo abere abandi urugero hatazajya hagira uwitwara uko ashatse ngo aha ntibamuzi!!




 
by mugisha2007 Posted 2011-03-11 02:32:05

iyo unaniwe baragusimbura




 
by ericius Posted 2011-03-11 02:31:19

nzuri iyi!! Ukuri ni ukuri. Aho bahereye biyambika uruhu rw’ intama ari ibirura?Baragaragaye! smiley




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com