Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

U Rwanda ntirwakiriye neza kugaruka kwa Alain Juppé muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Bufaransa


posted on Mar , 03 2011 at 08H 37min 04 sec viewed 38550 times



Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Madamu Louise Mushikiwabo, yatangaje ko kuba Alain Juppé yaragaruwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa byatunguye u Rwanda ndetse ntirwabyakira neza.

Tariki 27 Gashyantare uyu mwaka Alain Juppé yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa asimbura Michele Alliot-Marie wari umaze kwegura nyuma y’aho byari bimaze kugaragarira ko yaruhukiye muri Tuniziya mu gihe gishize ubwo hari imyigaragambyo yo kwamagana Ben Ali, ibi bigafatwa nka sikandali.

Hagati y’umwaka w’1993 n’1995, Alain Juppé nabwo yari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa ubwo nyakwigendera Francois Mitterand yari akiri Perezida w’icyo gihugu. Juppé ni umwe mu bashyizwe mu majwi na Raporo ya Komisiyo Mucyo ku kuba yarafashije bikomeye abakoze jenoside. Komisiyo Mucyo yari igamije gukora iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Usibye Alain Juppé , hari abandi banyepolitiki n'ingabo b’Abafaransa bagera kuri 33 bashyizwe mu majwi na Raporo Mucyo ku kuba baragize uruhare mu gutera ingabo mu bitugu abagize uruhare mu gushyira Jenoside yakorewe Abatutsi mu bikorwa barimo uwari umukuru w’igihugu Francois Mitterand, Hubert Védrine, Edouard Balladur, Dominique de Villepin, François Léotard ndetse na bamwe mu bayobozi b’ingabo.

Minisitiri Mushikiwabo Louise yatangaje ko kuba umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa warongeye ugasubirana kuva mu mwaka w’2009, byaturutse ahanini ku kubwizanya ukuri no kwizerana hagati ya Perezida Paul Kagame na Perezida Nicolas Sarkozy, n’ubwo hari ibibazo byinshi kandi bikomeye byari bitarabonerwa ibisubizo.

Mushikiwabo yatangarije The New Times ko kugirango umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa ukomeza utere imbere, Bwana Juppé bizasaba ko agira icyo akora, we nk’umuntu ngo wagize uruhare rukomeye mu byabereye mu Rwanda. Yavuze ko kubwa Leta y'u Rwanda, igikekwa ni uko yakomereza aho abamubanjirije bari bagejeje, ndetse agakurikiza umurongo washyizweho na Perezida Sarkozy.

Evode Kalima yacitse ku icumu rya Jenoside, kuri ubu ni Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Avuga ko kugaruka kwa Juppé ku mwanya yahozeho mu gihe cya Jenoside biteye kwibaza. Agira ati: “Kugaruka kwe kuri uriya mwanya biteye ikibazo kuko Alain Juppé ni umuntu ugira imvugo y’ubwiyemezi, udashobora kwicuza ibyo yakoze kandi urangwa no gushaka kwihorera”.

Kalima yavuze ko atewe impungenge no kuguruka kwa Alain Juppé muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa, ngo kuko ashobora gushaka guhangana na guverinoma y’u Rwanda aho kurushaho gushimangira umubano mwiza.

Nyamara n’ubwo yakomeje kujya ashyirwa mu majwi, Minisitiri Alain Juppé ahakana ibyo kuba yaragize uruhare mu gutera ingabo mu bitugu abicanyi bakoze Jenoside mu 1994 (Kanda hano usome inyandiko yiyandikiye yisobanura), ahubwo we akavuga ko ntako u Bufaransa butagize kugirango burokore bamwe mu baturage bari mu kaga.

Mu kiganiro Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Laurent Contini yagiranye na Contact FM, yavuze ko u Rwanda rudakwiye guterwa impungenge no kuba Alain Juppé yaragarutse mu mwanya nk’uriya ngo kuko umukuru w’igihugu ari Sarkozy, kandi uyu akaba yaramaze kubona neza icyerekezo cy’umubano ukwiye kubaho hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.

Kayonga J.
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1| | 2| | 3|4 |
AuthorsComments
Page: | 1| | 2| | 3|4 |
by Unknown Posted 2011-03-03 01:43:11

Ntabwo numva ukuntu u Rwanda rwivanga mubibazo byibindi bihugu, erega France ntabwo igomba kubaza u Rwanda mbere yogushira Gouvernement yabo. Niba basaba basabe neza ariko bareke kudukoza Isoni.




 
by Unknown Posted 2011-03-03 01:28:32

ariko mugira ibibatesha umwanya koko. Iyo tujya kwishimira Juppé cyangwa undi wese, yari kutwubakira amazu angahe y'abavandimwe bacu basenyewe nyakatsi?




 
by Unknown Posted 2011-03-03 01:28:06

Ariko twagiye tubonako na nyina wundi abyara umuhungu.Jupe n'abandi bose bavugwa na Mutsinzi bose ni abantu bakomeye mubufaransa.Iki ni ikimenyetso gikomeye cyuko na raporo nshya izaza ivuguruza iya Mutsinzi.Nayo se tuzavua ko ibogamye?Politiki y'ubufaransa niba ihangayikishije u Rwand aniuko hari impamvu..kandi ikomeye.Igihu kikiri kuri genocide rwandais(not tutsi) igihe cyose kitaratamuruka FPR izagira ubwoba bw'ibyavuka.Abongereza n'abanyamerika bavanyemo abafaransa muri aka karere ariko ntibivuga ko Abafaransa babyishimiye..kugera aho u Rwanda rutwarira imodoka ibumoso!! Mureke Sarkozy yaberetse politiki yo mubushorishori...Kuki twe tutemera abivanga muri politiki yacu ariko tugakunda kwivanga muz'ibindi bihugu..ni uko turi kamara se????




 
by Runyoni Posted 2011-03-03 00:43:58

None u Rwanda rutegeka u BUFARANSA rero??! Mucyenyere ahubwo vuba aha murumva uko ak'imanza gashyuha! Alain Juppe azisobanura ntatinya amagambo, ahubwo abafite ibyo bicyeka vuba aha turabumva!




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com