Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Kuba hari abanyeshuri babayeho nabi kuko batagifashwa na Leta turabizi- Murigande


posted on Feb , 27 2011 at 07H 52min 45 sec viewed 38141 times



Mu gihe minisiteri y’uburezi ibinyujije mu kigo gushinzwe guha inguzanyo abanyeshuri ba Kaminuza (SFAR) ikomeje gusuzuma ibibazo byatanzwe na bamwe mu banyehsuri batisanze ku rutonde rw’abazakomezwa guhabwa amafaranga 250 000 ku mwaka yo kubafasha kubaho, minisitiri w’uburezi, Dr Charles Murigande aratangaza ko bigenda bigaragara ko hari abakuweho bakagira ibibazo bikomeye bitandukanye, byanaviriyemo bamwe kutagaruka ku ishuri.

Mu kiganiro na The New Times, Minisitiri Murigande yavuze ko mu ntangiriro z’uyu mwaka, abagera kuri 5% batashoboye kwiyandikisha, abandi bakaba bariyandikishije ariko ntibige kuko babaga bari hanze bashaka imibereho. Ati “rwose ubwo si ubuzima bukwiye ku munyeshuri. Bamwe babeshejweho n’ubugiraneza bwa bagenzi babo, bagasangira ifunguro, amacumbi n’ibikoresho bitandukanye. Natwe ntitwifuza ko byamera gutyo, ariko ibihe byarahindutse kandi ingengo y’imari yacu ni nto cyane.”

Minisitiri Murigande kandi yemeye ko habayeho amakosa mu gushyira abantu ku rutonde rw’abazafashwa, aharebewe kuri lisiti zatanzwe na gahunda y’Ubudehe (ishyira abantu mu byiciro by'ubukungu bitandukanye)n’amakuru yatanzwe n’abanyehsuri ku butunzi bwabo (student status evaluation forms), anavuga ko minisiteri y’uburezi na SFAR bari kureba uburyo bafasha abanyeshuri bakozweho cyane kurusha abandi, aho bashyizeho ikipe izazenguruka za Kaminuza ireba abatarasuzumwe uko bikwiye.

Akaba anasaba abanyeshuri bakozweho n’icyo kibazo kuba bihanganye, anabasaba kuzatanga amakuru y’ukuri kandi yuzuye mu rwego rwo kwihutisha icyo gikorwa.

Ibi byose bivuzwe mu gihe amakuru atangwa na za Kaminuza n’amashuri makuru atandukanye yerekana ko bamwe mu banyeshuri batagifashwa na SFAR babayeho nabi bishoboka. Abanyeshuri batari bake batangarije igihe.com ko hari abigomwa kurya iminsi imwe n’imwe ngo barebe ko bacuma iminsi.

Ku waba yibaza ati “ikibazo kiri he ko n’ubundi mu minsi nk’iyi bourse yabaga itaraza, babagaho bate?” Abanyeshuri barasubiza bati “biroroshye ko umuntu yakuguriza igihe aba azi ko bourse izaza ukamwishyura. Niba ntayo ufite, biragoye kugira icyo uvuga usaba ideni.”

Kayonga J
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1| | 2| | 3|4 | | 5|
AuthorsComments
Page: | 1| | 2| | 3|4 | | 5|
by tuku Posted 2011-02-27 10:28:08

Bana b'urwanda mujye mwihanganira ibyemezo bibatunguye kuko nabyo ni ubutwari nubwo muba mushegeshwe n'ingaruka zabyo kandi nizeye ntashidikanya ko Nyakubahwa Paul Kagame Azagira icyo agihinduraho




 
by antocool7 Posted 2011-02-27 10:14:39

nitwa mukundwa solange iyo ntagira umuntu ngo andwaneho nari nsohotse muri KIST ntana diploma ntahanye. uwo muvandimwe ugira impuhwe mwifurije amahoro yoImana.tukaba dushaka gushinga fondation yo gushaka uko twabaho tubifashijwe n'umuryango ufasha abana babakobwa wa ba suisse'Aid for African women'. niba nawe uri umukobwa waguweho nicyo kibazo nyandikira kuri iyi e mail.solamuka2009@yahoo.fr, kuberako tumaze kuba benshi abasgaye nabo muri KIST na KIE.




 
by unknown Posted 2011-02-27 09:21:22

Bubarack niwe wabwiraga abaturage ngo nibihanagane arangize mandat ye none na Muligande ngo nimwihangane, kuzageza ryri cyangwa nuko yumvise ko Kagame yabimenye? Kazamudererana!!




 
by ukuri2011 Posted 2011-02-27 09:18:29

Dore ukuntu habayeho ukwibeshya.Kugendera kuri liste y'Ubudehe ni ukwibeshya pe.Nk'urugero:Biterwa na quartier utuyemo.Umutindi wa Nyarutarama arusha umutungo umukungu wa Kinyamakara.
Ahubwo bari bakwiye gukora ipereza bagafata abanyeshuri barira muri za restaurant z'ikigo zishyurwa bourse aruko ije.Baba bakennye pe.
Bazabisubiremo.




 
by lilly Posted 2011-02-27 09:12:58

yewana murebe conventions za nations unies.
Kwiga ni uburenganzira bwa buri mwana.
Inguzanyo irahabwa ikazishyurwa umuntu arangije
atangiye gukora. Niba rero ari ubuntu mwaragitsinzwe.
Imyaka ibaye myinshi, bamwe baba barishyuye deja.
Mukanguke.




 
by gogo Posted 2011-02-27 09:07:16

ewana ibi byiganwe ubushishozi kuko ari kibazo kuri twese




 
by vivy Posted 2011-02-27 08:21:14

Twumve abayobozi birashoboka cyane ko erreur zibera munzego zo hasi kuko nawe rero ushatse watuza tukiyubakira igihugu wirinze amagambo!!




 
by njeancome Posted 2011-02-27 07:34:54

Ibyemezo by'aba bayobozi hari ubwo usanga bibabaje ukagira ngo bo ntibize. Ubu se bizakosorwa hamaze kwangirika ibingana iki? Ese koko abanyarwanda barareshya imbere y'amategeko, niba ari byo kuki hari aboroherezwa kwiga abandi bakaremererezwa kandi buri muntu afite ubwo burenganzira bw;ibanze droit fondamental? Niba MURIGANDE yavuze ngo barabizi nibyo ntiyabeshye kuko banabikoze babizi, niyo mpamvu mbona hakwiye kubaho commisssion yiga kiriya kibazo kujya kubaza abanyeshuri mu mashuri bigamo se byakemura iki ahubwo bakwiye kugendera ku makuru bafite bakajya ku kibuga kuyahuza n'ukuri mugihe abo banyeshuri bari kw'ishuri, Ese MURIGANDE yabajije ikigo cy'igihugu gishinzwe statistique uko gikora ubushakashatsi. NJYE BYARAMBABAJE UBU AMASHURI NAYAHAGARIKIYE AHO ARIKO NIZEYE IMPINDUKA.




 
by lintambara40 Posted 2011-02-27 07:33:51

Nyujije amaso muri comments zimaze kwandikwa hano bintera kwibaza byinshi. Hari invugo imaze kuntera ishozi aho abafata ibyemezo bakora amafuti baba bazi neza banabigambiriye batangira kunva critics zibaye nyinshi bakajijisha ngo mistake, to say a very small problem which can get solved at anytime: Ikinyoma cyambaye ubusa. Aha ndabwira Pseudo @Cyusa n'abandi nabonye mwarumbutse, what do you mean by development? Iterambere cg iteranyuma? Iterambere ridashingiye k'uburezi bufite ireme nirihe terambere? Indicators watanga ziryo terambere atari iyo ntero mwese mwikiriza iri vague ngo iterambere dore ko wagirango hari icyo mupfana n'abidishyi? Ubwo utekereje neza urabona aba cadre b'igihugu ejo bazaba ari abacadre nyabaki niba Leta iri gufata abanyeshuli babahanga ikabaka uburyo bakwiga neza, what's that? Kwisi hose uvanyemo u Rwanda niho badaha priority umwana w'umuhanga nashake abe akomoka kwa president. Wowe uvuga iterambere ushaka namwe mushaka gusobanura iyi program mbi kurusha na Muligande mumenye ko mutari kubaka, muri mo murasenya, muri make mushyigikiye amafuti nkaya. To day u re happy kuberako ntangaruka uri kunva bt i can assure you, you will get the impact on you of yr sa called mistake! Njyewe iyi program narayamaganye, ndayamaganye, nzanayamagana as longer as igishyirwa mubikorwa whatever explanations you can provide!!!




 
by malowill17 Posted 2011-02-27 07:15:55

Uwo ministiri Muligande Charles yize mugihugu cy'uburundi yali impunzi yakagombye kutabyibagirwa??




 
by Unknown Posted 2011-02-27 06:28:39

Kutumbwira ngo tube twihanganye bimeze ko kubwira umuntu wakuruwe n'umugezi ngo nabe yihanganye utumeho amato yo kumurohora nyamara byashobokaga ko umuha ishami ry'igiti akabasha kuvamo,kuko ushobora gutegereza amato ukarohora intumbi.. Ntago bikwiye ko ko umuntu ataruka iminsi atarya rwose kuko ngo ikirima ni ikiri mu nda.imitekerereze y'umushonji iganisha kucyo kurya. Iba ntagikozwe igihugu ntikitege gusarura aho kitabibye( ireme ry'uburezi ntiwarifatanya ni inzara).




 
by Unknown Posted 2011-02-27 06:23:34

Kugera kure siko gupfa. Nihanganishije bagenzi banjye bahuye n'iki kibazo, mugihe tugitegereje udufasha.




 
by Unknown Posted 2011-02-27 06:22:35

Kugera kure siko gupfa. Nihanganishije bagenzi banjye bahuye n'iki kibazo, mugihe tugitegereje udufasha.




 
by chogamwa Posted 2011-02-27 05:11:53

Sawa, ubwo ubizi. Ni wowe Ministre na nde wundi ko ari wowe ushinzwe iyi gahunda mu rwego rwa nyuma ? Ahubwo ubwo wemerako ;kuba abanyeshuri bariho nabi kubera gahunda washyizeho hita wegu(zwa)ra vuba nta yandi mananiza barebe ibindi bagushinga ariko uburezi ubuvemo kuko imbabazi zawe ni nkeya
nibutse ko niyo yaba umwana umwe aramutse agize ibibazo bikomeye biturutse ku muyobozi cyaba ikibazo kuri we nkanswe abana benshi kuriya
Egura kabisa
Igihe e mail yanjye muyireke mwo kabyara mwe
Birambabaje cyane




 
by eogenne Posted 2011-02-27 05:03:34

Nkuko minister MURIGANDE abyemera ko habaye amakosa mugushyira abanyeshuri kurutonde,nubu ntakizahagarika ayo makosa kuba mugihe bagikoresha za list zitangwa naboyobozi bibanze kubera ( sentments).Inama: Niyiyambaze ingabo na police yigihugu kuko nta murenge numwe wabona utarimo abashinzwe umutekano.Urujgero iyo bitaba ingabo mwisanganywa ryubutaka ntabwo biba byararangiye neza nubwo ntabyera ngo de.




 
by mulindaeugen Posted 2011-02-27 04:56:02

Ngo "Kuba hari abanyeshuri babayeho nabi kuko batagifashwa na Leta turabizi"... murabizi nyine!!! hari ubwo twari tuyobewe ko mubizi???




 
by Unknown Posted 2011-02-27 04:37:15

ingaruka zo guhubuka.com




 
by bududuriisidore Posted 2011-02-27 04:27:51

Ni byiza ko bigiye gukosorwa, ahubwo nibabyihutishe




 
by Julien686 Posted 2011-02-27 03:34:06

Birababaje byose ariko bizashira




 
by cyusa Posted 2011-02-27 03:30:57

Nimureke duaharire SFAR ibyayo kuko nitubyivangamo birapfa byose kandi ntitugumye kubyitiranya ngo tubihe inyito itariyo kuko aho ninaho usanga hari ikibazo cyatuma abanyarwanda bamwe bashyuha imitwe ngo hari abemerewe kwiga n'abatemwerewe kandi twese tuzi neza ko mu Rwanda icyo kibazo cyakemutse kera!nongerra kwibutsa abahakanyi b'iterambere ry'urwanda ko ntacyo bazageraho namba usibye kwishyushya imitwe gusa!!!




 
by emmyabens Posted 2011-02-27 03:13:08

really the government and concerned organisation should make sure that they rectfy th problem cos the student are suffering and this may change their way of life and affect their studies




 
by Unknown Posted 2011-02-27 02:37:26

Hanyuma se umwana narangiza 12YBE, Harya siyo igiye gukurikira 9YBE? yeee ntabone uburyo bwo gukomeza azabona akazi kwande?Uti azihangira umurimo,yabba atarashoboye kuriha ishuri ashobore kwihangira umurimo?Ngaho nimunsubize.




 
by Unknown Posted 2011-02-27 02:25:57

Erega nimujye munamenya uko igihugu cyanyu gihagaze ereur ishobora kubaho rwose hakajyaho ababtabikwiye ariko kubwo kwibeshya kandi ababashyiraho si perezida wa repubulika yemwe si na Muligande ni abantu babana babemeza ko bagakwiye kujya kurutonde ese kuki mwumva ko ntawushobora kugira ikosa wundi utari Kagame aho rero ntimukahahere ngo musebye ubuyobozi ngo burashaka kubuza abahutu kwiga!ntabwo aribyo!




 
by kuku Posted 2011-02-27 02:16:03

Iki nicyo nkundira les politiciens...Bakubwira ko ikibazo bacyizi ndetse kiri mu nzira zo gukemuka..ariko akenshi amasinde akurariraho kubera ibyizere..!!!




 
by mahinamike Posted 2011-02-27 01:49:44

Ikosa ryabayeho mbere, ni uko kugendera kuri listes z'ubudehe kwari ukwibeshya kuko, umuntu ahora yifuza gutera imbere, ntawifuza gusubira inyuma, akaba ariyo mpamvu hari bamwe mubari kuri urwo rutonde bagiye biteza imbere bakava mu cyiciro kimwe bajya mu kindi (niba barabaruwe nk'abatindi nyakujya muri 2006, ubu bakoze ibishoboka bajya mu cyiciro cy'abakene bifashije, mu gihe umukene wifashije yagiye mu cyiciro cy'abakungu, etc). ntitwakwiyibagiza ko, kubera impamvu zitandukanye, umuntu ashobora guhura n'ibibazo by'ubuzima, akava mu cyiciro cy'abakungu, akisanga mu cyiciro cy'abatindi, ibyo byose bikaba byaragendeweho ntagusesengura cyangwa ngo bumve ko umuntu adahora hamwe (hari abateye imbere, hari abagumye uko bari bameze, hari n'abasubiye inyuma), kugendera kuri listes z'ubudehe kwabaye kwibeshya ari nayo mpamvu byagize ingaruka kuri benshi.......

But, don't worry, H.E arabizi, arabitekerezaho buri munsi kandi arimo kubishakira igisubizo, ntimwihebe, mufunge mkanda, ntimucike intege vuba kuko ikibazo cyazakemuka bitagishoboka ko wakomeza ishuri ryawe, ugapfusha umwaka ubusa. Courages friends !!!!!!!!!!!!!!!!!




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com