Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Joseph HABINEZA (Joe) ntakiri Minisitiri w’Umuco na Siporo muri Repubulika y'u Rwanda


posted on Feb , 15 2011 at 22H 25min 49 sec viewed 243656 times



Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 15 Gashyantare 2011, Bwana HABINEZA Joseph (Joe) ntakiri Minisitiri w’Umuco na Siporo muri Guverinoma y’u Rwanda.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Nyakubahwa Bernard Makuza ubwe kuri uyu mugoroba rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashingiye ku ngingo ya 125 y'itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, yakiriye kandi yemera ukwegura kwa HABINEZA Joseph ku mwanya wa Minisitiri w’Umuco na Siporo.

Ingingo ya 125 y'itegeko Nshinga igira iti "Buri Minisitiri, buri Munyamabanga wa Leta cyangwa undi wese mu bagize Guverinoma ashobora kwegura ku bushake bwe abikoze mu nyandiko. Inyandiko yo kwegura ishyikirizwa Perezida wa Repubulika binyujijwe kuri Minisitiri w’Intebe. Uko kwegura kwemerwa iyo mu gihe cy’iminsi itanu nyir’ubwite atisubiyeho kandi na Perezida wa Repubulika akamwemerera."

Bwana HABINEZA Joseph abaye Minisitiri wa mbere utabashije gukomeza urugendo rwe muri Guverinoma yahozeho, Perezida Paul Kagame yari yarongeye kugirira icyizere yose uko yakabaye, ngo bafatanye muri Manda ye ya kabiri. Tubibutse ko Abaministiri 23 n'abaminisitiri bungirije batatu (States Ministers / Secretaires d'Etat), aribo basubiranye inshingano zabo muri za Minisiteri babarizwagamo.

Joseph Habineza yigeze gukorera uruganda mpuzamahanga rwa Heineken mu gihugu cya Nigeria, ari naho yavuye aza kuba Minisitiri mu Rwanda. Uyu mwanya yari awumazeho igihe kirekire, dore ko yatangiye kuyobora iyi Ministeri kuva mu mwaka w’2004, igikomatanyijwe n’Urubyiruko, ubwo yitwaga Ministeri y’Urubyiruko,Umuco na Siporo. Mu mwaka w’2008, iyi Minisiteri yagabanyirijwe inshingano, isigarana Umuco na Siporo,naho urubyiruko ruhabwa Ministeri yarwo yayobowe kuva ubwo na Protais MITALI.

Itangazo rya Ministiri w’intebe ntirigaragaza impamvu z’ubwegure butunguranye bwa Habineza Joseph wahoze ari Minisitiri w’Umuco na Siporo, gusa nyir'ubwite mu kiganiro yagiranye na The New Times yagaragaje ko impamvu y'iyegura rye ari amafoto akomeje kunyanyagira kuri internet, yagize ati: "Neguye kubera impamvu zanjye bwite kuko iyo ubonye abantu bashyira ahagaragara amafoto n’ibindi nka biriya, si byiza ku muntu nka Minisitiri”.

NTWALI John Williams
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1| | 2| | 3|4 | | 5| | 6| | 7| | 8| | 9| | 10| | 11| | 12| | 13| | 14| | 15| | 16| | 17|
AuthorsComments
Page: | 1| | 2| | 3|4 | | 5| | 6| | 7| | 8| | 9| | 10| | 11| | 12| | 13| | 14| | 15| | 16| | 17|
by Unknown Posted 2011-02-17 07:44:01


birababaje joe apres les echecs la vie contunue. smiley smiley smiley




 
by sendemile Posted 2011-02-17 07:31:28

joe no fear ntaho bitaba na bill clinton byamubayeho wowe komeza intego yawe abi bana nibaboneka ujye uburya n'urupfu rurabarya




 
by sendemile Posted 2011-02-17 07:28:14

joe no fear ntaho bitaba na bill clinton byamubayeho wowe komeza intego yawe abi bana nibaboneka ujye uburya n'urupfu rurabarya




 
by Unknown Posted 2011-02-17 07:27:42

umugabo bwira atariye ntibwira atabonye ikarume nu ndi wese wumugabo byamubaho .




 
by b.oliva1 Posted 2011-02-17 07:24:28

Nta muntu ushobora kuguha agaciro,agaciro urakiha.Said by Our FATHER MZEE KAGAME.So,iri jambo jye ndiha agaciro kanini cyaneeeeeeee!!1




 
by khris19866 Posted 2011-02-17 07:00:44

where are the pics!!!????????




 
by Unknown Posted 2011-02-17 06:37:33

Cyakora ndumiwe pe! Mu rwanda ntaho tujya ndabyiboneye nanjye.

Njye ubu nakomeje gutangazwa cyane n'abantu bakomeje kuvugira ex- minister Joe
ngo bahohoteye private life ye,ngo ntibumva impamvu yeguye, ngo abantu bari gukabiriza iriya nkuru, ngo amafoto ntacyo atwaye, ngo yari ari kwidagadura n'ibindi n'ibindi bigerageza
kumuhanaguraho icyaha.

Nonese mwa bantu mwe ko ibijya gupfa bihera mu muco no mu myitwarire,
biriya murabona ari inyifato yo gushyigikira koko?? twakwemeza, twanakangurira n'abana bacu?

Oya nimumbwire?

Ariko hagati aho,ndagira ngo mbibutse ko JOE:

- Arubatse afite umugore
- Ni umugabo ufite abana bakuru
- Yari ministre w'UMUCO mu gihugu cy'u Rwanda
- Ni umugabo ukuze nibaza ko arengeje imyaka 45

Reka tugende ingingo kuyindi (aha ndabwira abantu nabonye bakomeje gushaka kumushyigikira cg kumvikanisha ko ibyo yakoze byumvikana cg ko atagombaga kwegura)

INGINGO YA 1:

Imyitwarire y'umugabo washatse,ufite urugo ni iyihe? mwansubiza?usibye ko abagabo bikunda, tubonye nka minisitiri runaka w'umudamu azengurutswe n'abasore bafatanye bari kubyinana ingwatira kuriya,bari kunywa amayoga nka kuriya,twabishyigikira ngo ni private life? hein? ese twakumva ko ari ntacyo bitwaye koko, ku mutegarugori w'u Rwanda?

Abaye se ari umudamu wawe uri kubikora wabyishimira se nk'umugabo we? ngo ni imyidagaduro??(siniriwe mvuga uko umugore yabyakira abonye umugabo we muri biriya)

oya, mbere yo gushyigikira ibintu buhumyi tujye tubanza tunatekereze. Usibye no mu muco nyarwanda , ubundi no mu mico y'ahandi abashakanye bagomba kwitwara gute? Biriya bigaragara kuri ariya mafoto koko mushobora guhagagarara ku maguru yanyu yombi mukamaramaza mukemeza ko bikwiye????????
Ndumva mwakwibaza mukisubiza namwe ubwanyu. Tureke fanatism kandi tumenye ko inyifato nk'izi iyo zidahanwe arizo zica kandi zikoreka society.


INGINGO YA 2:

Ubwo se koko, nk'umugabo ufite abana ubwo urugero atanga ni uruhe? mugihe yifotoza ariho akanda amabuno y'abakobwa! ubwo se impanuro waha nk'umwana wawe w'umukobwa yatangiye kuraruka ni izihe? Ese ubwo yakumva ra? abona ibyo wirirwamo? ubwo se umuhungu wawe natangira guteragura
utwana twabandi amada uzamurenganya? Narwara ibiswaku se uzamuveba? Ngaho namwe nimubwire nanone
ko biriya ntacyo bitwaye? Abana dutangire tubakangurire amaraha hakiri kare rero pe pe pe!!!
. Ubwo se abana ba Joe, babonye ariya mafoto babyakiriye gute?
Ubwo se uwuva ko se yeguye kubera amajipo arabyishimira?
Ni ahanyu.

INGINGO YA 3:

Ngaho nimumbwire noneho , nka ministri w'umuco ruriya ni urugero nyabaki?
aho abantu ntibakwibaza niba yarumvaga koko inshingano yari ashinzwe?
Ubwo se mwa mfura mwe, murumva ko ministre w'umuco ari nta
karusho koko yari akwiye kugira kurenza abandi baministri kubera ko ashinzwe
umuco by'umwihariko????
Ako karusho ni kariya se? ni ugukorakora abari, no kubivurugutamo boye ifundi mu bivuzo?
Ubwo se umuco akangurira urubyiruko muri ariya mafoto ni uwuhe.
Oyaaaaaaaaaaaa, tujye dushyira mu gaciro ikibi tukite ikibi kandi tucyamagane. Umuco wa Habineza Joe, wo ntawo pe! he was the wrong person in the wrong place.
ikindi kandi ndagira ngo mbabwire ko bitari ariya mafoto gusa, abantu
bamuzi neza bazi imyitwarire ye.

INGINGO YA NYUMA

Bavandimwe se, utagera ntanagereranya!! ubuse JOE n'imyaka ye, uretse n'ubuministri,abona ko iriya ari inyifato y'umugabo wiyubashye wo mu kigero cye??? Oya ni munsubize??? biriya
wenda bikozwe n'umusore w'imyaka 27,28, 29, byagira uko byumvikana, ariko ndibaza ikigero agezemo atari icyo gukubana n'abakobwa bangana kuriya,barimo abo abyaye.
N'iyo bahurira mu myidagaduro public cg private yagira uko abyitwaramo nk'umuntu ukuze,wiyubashye kandi wubahisha imyaka ye, ariko bitari kuriya rwose bavandimwe!

Niba dukunda umuco wacu ntitwakagombye gushyigikira amafuti nk'ariya.

NB: Ikindi kandi ereagaaa, ntanikitubwira ko ariya mafoto ari yo yonyine yafashwe,
wenda wasanga hari ibirenze biriya bitashyizwe ahagaragara ntawamenya.



Kuyavuga si ko kuyamara,
kandi mbiseguyeho ku bw'igitekerezo kirekire


Murakoze cyane




 
by Unknown Posted 2011-02-17 06:35:17

Abapadiri bakoze site iriho ariya mafoto ni abitwa ba Thomas Nahimana na Fortunatus ni abantu byayobeye mission yo kwigisha ijambo ry'Imana none biyeguriye umujinya n'ubugome!Mushatse mugarukire Imana




 
by Unknown Posted 2011-02-17 06:21:35

Joe,urangwa no kuvugisha ukuri,ntabgo uri hypocrite ubivuga kenshi muma discour yawe,urumunya bwenge, inshingano leta yagushinze wazikoze neza pe, naho biriya nubusa. Inama nakugira iyo heineken bavuga warayirenze ntagusubira inyuma ibyiza birimbere, igihugu cyawe cyarakwizeye kiraguhamagaza none usubireyo? reka daaaaa. TURAGUKUNDA CYANEEEEEEEEEEEEE




 
by barekye25 Posted 2011-02-17 05:31:33

Amagambo make ibikorwa byinshi!!!!!
utarakora nkibyo minister yakoze azamutere amabuye.
kandi mwibuke yuko Imana ikiri ku ntebe yimbabazi nta burenganzira mufite
bwo gucya imanza kuko ejo wasanga ariwowe.




 
by Unknown Posted 2011-02-17 05:19:45

Vous y entrez avec courage et fougue,et vous y sortez mouillé et fatigué.




 
by Unknown Posted 2011-02-17 05:13:39

Sha uriya mugabo muramurenganya nawe byakubaho uraraba ziriya ntege yari kuzivirira ngaho da ahaaaaaaaaaaaaa




 
by tgirberto Posted 2011-02-17 04:41:09

inkuru yavuye kuri site yabapadiri baba hanze
ahaaa




 
by makabanya Posted 2011-02-17 04:22:40

iyi leta ntimuyizi yashatse kumkuraho
ibura iko ibigenza ituma abakobwa bayo ngo
bagambanira deja hari murugo si mukabari
erega ni ni umuhutu ahubwo yariyaratinze kuvaho
niyihangane nibisanzwe




 
by ruagari Posted 2011-02-17 04:16:04

ariko ibyo murimo ni ibiki ko Habineza yatewe na gini mwarangiza mukayita abakobwa bu Rwanda!ngewe umwe ndamuzi twiganye indera yitangiye ubuhamya ko yajyaga ikuzimu. Joe ararenganye.




 
by amahoro Posted 2011-02-17 04:01:54

ndashaka juste kumenya aho kwimwa bourse, umurengwe, FPR na Leta ya Kagame, n'ariya mafoto bihuriye??? Uwanditse biriya akeneye amahugurwa menshi yo kumenya icyo ashaka niba ashaka ko ajya asomwa n'abantu bajijutse! suis desolee, mw'itangazamakuru nta potage cyangwa agatogo bibamo, ni one subject at a time!!Ihangane ubanze wige ureke fanatisme, ibyo nibyo bituma president wacu anenga itangazamakuru mu Rwanda, banza usupportinge ibyo ukora ubanze wige icyo aricyo itangazamakuru uve mu mikino, urasebya abanyamakuru b'umwuga!




 
by Unknown Posted 2011-02-17 03:40:47

Pole sana Joe, nubwo wafashwe, ihangane, kuko iminsi y'umujura iba ibaze, ndi umugabo mugenzi wawe kandi nanjye nkunda igitsina pe!!! Ariko ndakubwiza ukuri ko ntawe ukina aswera!! Nanjye nigeze gufatwa ariko urugo rwai rusenyutse habuze gato. Turagusengera




 
by wilsonmushabe Posted 2011-02-17 03:21:13

sorry sir;nothing is unusual.if it is denied;therefore it is denying the nature which is impossible!




 
by zacksmiller Posted 2011-02-17 03:20:06

Ndamugaya gusa kuba yarabyiniraga muri salon ingana na 4m care gusa, buriya se iyo akubita umutwe kuri télévision, cg niho apangira liste y AMAVUBI makuru?




 
by warenallan Posted 2011-02-17 03:11:25

it is away that the government and joe himself decided to fall away from the government.one of the girls is my sister so i have all the information.




 
by Unknown Posted 2011-02-17 02:55:15

nta mpamvu yo kuniga comments kuko urubuga rwashyiriweho gutanga a ibitecyerezo, jyewe abashima joe ngo n'Intwari nibo bigwari, inyangamugayo ita umugore n'abana be ikajya kwandavura mubana akwiye kubyara !!! smiley smileywarangiza ngo umushinze umuco nyarwanda, ubwo se usibye urugo rwe , imiryango ahemukiye ningahe?yarangiza akajya kuri radio na TVR ngo aratangaza icyatumye atanga imihoho , nta mugabo urimo , arasuzuguritse kandi niwe wisuzuguje nabihanirwe rero wenda yazikosora mu minsi iri mbere...agatsinda akanavuga ngo arimo arashakisha uwasyhize amafoto kuri internet, ubu se niberekena ayo mu biro agaritse inkumi mu ntebe azavuga iki? cyera utugabo nka turiya twakubtwaga iminyafu nabo tutazi....bitege amaso smiley smiley smiley smiley




 
by amusabarara Posted 2011-02-17 02:48:24

Uwohereje ariya mafoto niwe gicucu, kuko iyo agira ikibazo aba yarazisohoye muri 2008 iyo soiree iraye ibaye. Hari abandi babiri inyuma pour salir Joe, wenda bamufutiye ishyari ko yari umukozi mwiza kandi ashimwa n`abanyarwanda yarafitiye akamaro.Guceza ni son droit, kandi uceza wese siko aba afite iyo myumvire igayitse y`abo batangaje ariya mafoto. Habineza aragiye, ariko agiye yikuyeho icyasha mwari mumuteye. Abantu benshi ntibemeranya na nyirugushyira ariya amafoto kuri internet. BBC yo yaraye ivuze ko ari un des etudiants de l`UNR, niba ari uko dutekereza, kwiga ntacyo bitumariye.




 
by badegaf Posted 2011-02-17 01:23:49

ariko buriya ariya mafoto ubwayo numuco yarishizwe?




 
by Unknown Posted 2011-02-17 00:45:24

Ndababaye kuba joe agiye agasiga muri gvrt abantu ntavuze bazanye ibicurane by'ibiguruka mu RWANDA!




 
by hanky Posted 2011-02-17 00:44:18

Hi Bro Joe Pole sana !!!!
Ariko Private life has nothing to do with your work, you cld be gilty if it was done in working hours and in the office.




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com