Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Imigambi mibisha ya ba Kayumba, ba Rusesabagina, FDLR na FDU ni inzozi zitazashoboka - Prof Nshuti Manasseh


posted on Mar , 15 2011 at 10H 53min 37 sec viewed 55059 times



Mu nyandiko ze, Prof. Nshuti Manasseh wigeze kuba Minisitiri muri Leta y'u Rwanda, akaba anazwiho ubuhanga mu myandikire n'isesenguramyumvire, amaze iminsi yandika kuri Kayumba, Karegeya, Gahima, Rudasingwa, Rusesabagina, FDLR, FDU n'abandi batavuga rumwe na Leta y' u Rwanda. Muri iyi nyandiko arakomeza asesengura intege nke abona mu bashaka guhirika Leta y'u Rwanda, akabyita inzozi z'imigambi mibisha idateze gushoboka.

Inyandiko ikurikira ni iya Prof. NSHUTI Manasseh twabashyiriye mu Kinyarwanda tuyikuye mu Cyongereza:


Nk’uko nabivuze mu nyandiko yanjye iheruka, ubufatanye bw’agatsiko k’abahemu bane n’imitwe ya FDLR na FDU ya Ingabire Victoire ntibikigibwaho impaka. Biragaragara ko aba bahemu bane bahisemo gufatanya n’imitwe izwiho kuba inkoramaraso mu buryo ndengamyumvire.

Igiteye urujijo kuri aka gatsiko ka bane (Gang of four /Bande des quatre) ni uko bakomeje guhakana amakuru y’ikimenyabose, nko kuba bafatanya n’imitwe y’iterabwoba FDLR/FDU-Inkingi. Mu mpera z’icyumweru gishize Kayumba yavugiye kuri BBC ahakana imikoranire na FDLR, uku kujijisha gukomeye kikaba kimwe mu byahoze biranga imico ye.

Nyamara ibi bihabanye n’ibimenyetso byose bifatika bishimangira ubufatanye n’imikoranire by’umushinga wabo wuzuye ubugome bukabije, kabone n’ubwo imigambi mibisha nk’iyi ari inzozi zitazigera zishoboka.

Nk’ubu, Paul Rusesabagina wigize intwari ya Hollywood muri Film “Hotel Rwanda” unitirirwa ibikorwa by’ubutabazi, yiyemereye ko afite aho ahuriye na FDLR, umutwe w’iterabwoba ubarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro yahaye abanyeshuri n’imbaga yari ikoraniye kuri Kaminuza “University of Central Florida” i Orlando, Rusesabagina yavuze ko yahuye na Gahima n’umuvandimwe we Rudasingwa, uko ari batatu bakaba bakorana bya hafi ngo bagerageze guhirika Leta y’i Kigali yatowe n’abaturage binyuze muri demokarasi. Rusesabagina yavuze kandi ko afitanye imikoranire ikomeye na Kayumba na Karegeya, kandi ko bakomeje gushakisha uburyo bwo gukuraho Leta y’u Rwanda.

Imbere y’abantu 500 muri Kaminuza yavuzwe, Rusesabagina yakomeje kwita FDLR “Urugaga rwo kubohora u Rwanda” nk’abagamije impinduka mu Rwanda. Kubwe n’agatsiko ka bane, FDLR si umutwe w’iterabwoba (n’ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Abibumbye bayishyize ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba), ariko aba bagabo bo bayitezeho guhindura amateka y’u Rwanda. Ubu Rusesabagina arafatwa nk’uyoboye RNC bise Rwanda National Congress.

Uburyo Rusesabagina ahakana jenoside bugaragara henshi, yaba Rudasingwa, Gahima, Karegeya na Kayumba nabo ibyabo birigaragaza. Niba aba ari bo batavuga rumwe n’ubutegetsi dukeneye mu gihugu cyacu, Imana ibaturinde. Bashobora gusa kujijisha no kwifatira umuntu utarigeze amenya ibyabo mu gihe cyose bari mu myanya y’ubuyobozi , naho ubundi ntacyo bavuze (ntacyo bari cyo).

Kayumba we akomeje gukina n’imyumvire y’Abanyarwanda yibwira ko ari mike. Abanyarwanda bazi ibyo bashaka, bazi n’ubasha kubibagezaho. Nta n’umwe muri aba bagambanyi bane wigeze abasha kubibagezaho, nta n’uwabishobora ubu.

Mu minsi ishize, ishami rya FDU-Inkingi ryifatanyije na RNC mu Burayi, aho Gahima n’umuvandimwe we Rudasingwa bahagarariye Kayumba muri iki gikorwa. Niba FDU Inkingi yarifatanyije mu buryo bugaragara na FDLR (Na Ingabire akaba akurikiranyweho gutera inkunga no guha intwaro FDLR), kuki Kayumba yahakana ubufatanye n’uyu mutwe w’iterabwoba kandi ugizwe n’abajenosideri.

Biracyakomeza

Prof. NSHUTI Manasseh
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1| | 2|3 | | 4| | 5|
AuthorsComments
Page: | 1| | 2|3 | | 4| | 5|
by Unknown Posted 2011-03-16 05:12:32

Ndabasuhuje mwese bakunzi bururubuga nabarudushyiliyeho , ubu rero nagize ikibazo gikomeye , kandi nfite ikibazo , iyo mbona abayobozi bakuru b'Ingabo zacu , nabayobozi bakuru bacu civilian buli munsi baba bashyizeho Topic ivuga Kayumba nabagenzi be , rwose bintera ubwoba , simbabeshye , kuko uyo usesenguye usanga ababagabo batinyitse cyane , sinumva impamvu bahora kuli uru rubuga , muli za news papers, ahali buvugwe Speech , hose bavugwamo , niyo topic yaba kuburezi , aliko bazamo , nimumbwire niba ishyamba ali ryeru ??




 
by isaacirabareba Posted 2011-03-16 04:54:38

ko mwanyongeye message?
none se hari icyo mwayinenze? umunyamakuru ntakwiye kubogama




 
by mukakaro50 Posted 2011-03-16 04:39:32

ubunyonzi turabwamaganye




 
by Unknown Posted 2011-03-16 03:14:54

Yewe Manaseeh niba yahaga agaciro titre ye Prof, naho ubundi amafuti ayarusha abazima n'abapfuye, ntiyakwiye gusebya abandi, azabanze yikorere autocritique,mbabajwe n'Imana atinyuka kuvuga, Yewe, nta nkumi yigaya




 
by ndabirambiwe Posted 2011-03-16 02:31:08

ARIKO UBUNDI KAYUMBA NI IMFUNGWA AGOMBA GUCUMBIKIRWA MURI 1930 NLKUKO INKIKO ZATEGETSE SIMBONA IMPAMVU YO KWIRWA ABAFANA BA FPR N'ABA CAPITALISTE (INDEGE OWNER) BISOBANURA NKAHO URUKIKO RWAMURENGANIJE. MU BYUKURI IGISIGAYE NI UKUMUZANA AGAFUNGWA NAHO AYO MAGAMBO YEREKANA KO YABA ARI DANGER KU BUTEGETSI BWA KAGAME. KANDI NATWE BIDUHAGARIKA UMUTIMA BURI MUNSI NINDE WANDITSWE MU ITANGAZAMAKURU NI KAYUMBA. MUDUHE AMAHORO DUFITE IBINDI BIDUSHISHIKAJE MURI IKI GIHE. AHUBWO MUREBE NIBA NTA BINDI BIGARASHA BIRYAMYE MURI LETA I KIGALI NO MURI RDF NABYO MUBIKANIRE BITARAHUNGA. DORE KO HARI INDWARA YO KUVUGA IBIBI BY'UMUNTU ATAGIHARI.




 
by Unknown Posted 2011-03-15 22:22:04

MUTUBWIRE IBYA JAPAN




 
by joanna1985-1985 Posted 2011-03-15 16:29:24

yewe ga Rwanda ndumiwe peeee nta democracie mbona peee . gusa bose baba bishakira ibyo kuzuza ibifu nta kindi. politic ??????????




 
by Unknown Posted 2011-03-15 16:13:08

Mbanze nshimire bwana NSHUTI , ntago rero bikwiye ko duhalira aba bagabo
ijambo nkaho bafite ukuli.

Nubwo ndi umudemocrate wemara ko iyo umuntu afite icyo anenga cyangwa
avuga akivuga, iliko na none ntakimbuza kwita "injangwe, injangwe". Aba
bagabo balivuguruza cyane. Gufatanya na fdrl bazi neza imigambi yayo bitaye isoni aliko n'agahinda ku bazi ubutwali bwobo ku rugamba barwanya ziliya nyamaswa.

Aliko se ni gute KAYUMBA ,KAREGEYA...batinyuka kujya gufatanya na fdrl ! aliko se ninde munyarwanda isibye impumyi wabashyigikira ! Mwalimu Julius
NYERERE wali Perezida wa TANZANIA yigeze kuvuga igira ati : "hali abakunda
gishyigikira, kubulyo banikorera abo bashyigikiye " arongera ati :"aliko
nibamenya ko bikoreye amasanduka alimo ubusa bazayatura hasi maze babone ko baruhiye ubusa".

Ibi rero nabibyira abashyigikiye ba Kayumba ,ba Rusesa na ba Ingabire.
Abanyarwanda ubu tuzi icyatsi n'ururo ntabwo muzadushuka ngo tubakundire.
Nibagumye babeshye abazungu babaha amaraliro , naho twe batuveho ; twitoreye Paul KAGAME kandi atuyoboye neza n'undi umeze nkabo utumva amatwara ye na porogaramu yatumye tumuha ikizere wihishe mu butegetsi,
azamuta hanze kuko afite untumbero imwe : y'ubumwe by'abanyarwanda, umutekano, kurwanya ubukene no kugeza u RWANDA ku majyambere. Pfatanyije
na byana NSHUTI rero ku bakurugutura.




 
by Unknown Posted 2011-03-15 15:42:14

Abasangira ubusa bitana ibisambo.Icyo mupha ni haguruka nyishingeho nanjye. Kayumba, Karegeya Gahima,Rudasingwa, Ntibishimiye kubaho badategeka kandi baravukanye imbuto.




 
by paso Posted 2011-03-15 15:20:40

erega ntawe uhana uwahanutse, kugira inama umuntu wamaze kwifatanya na FDLR biragoye cyane. bizasaba kumujyana muri rehab!!!!!!!!




 
by juruabdoul Posted 2011-03-15 14:57:55

@cado barinda babasaba kuganira hejuru y' amanyanga bakoze?kwaba ari ukumenyereza abantu nabi,ahubwo byibura bazipfe agasoni basabe imbabazi abanyarwanda kuko aribo batangije akaduruvayo no kuyobya abanyarwanda. Ndavuga ba Kayumba na bagenzi be!




 
by rutikurar Posted 2011-03-15 14:56:25

Ariko kayumba yibaza ko abanyarwand turi ibizongwe bidashoboye gushishoza no kureba ibigaragarira amaso y'abantu?rusesabagina wemeye ku mugaragaro ko ashyigikiye umutwe w'inkoramaraso kandi akaba ari umunyamuryango ukomeye wa RNC agaco ka kayumba n'ibindi bisahiranda ubwo aba abona atarimo kwikinisha?




 
by Unknown Posted 2011-03-15 14:52:45

biriya bigarasha byasanze kujya mu mutwe wahekuye abanyarwanda bizabageza kuki?babona ibyo bavuga bakoze bitarabaye ubusa!none se iyo baturatira inkovu z'imiringa bambaye ubu yasimbuwe n'amayugi bimaze iki?ko icyo abanyarwanda dukeneye tukizi kandi ko atari bari ya bajura bakiturusha!




 
by Unknown Posted 2011-03-15 14:49:24

biriya bisambo se ibyabo ko twabimenye!ugirango ibyo babeshya hari ubitindaho ko tuzi ubusambo no kwikunda byabo,none se basanze kwifatanya na fdlr ari cyo gisubizo ?ibigwari biragwira gusa!




 
by muvunandinda Posted 2011-03-15 14:37:42

Ese niba uvugisha ukuri wowe Nshuti wabwira abanyarwanda aho wakuye amaf.waguze indege 2? ndakereza ko buri wese mu byo avuga atekereza ko ari we munyakuri!! Ari kose abo bane bafite ukuri? None aho wowe waba uri miseke igoroye? Imana izabagaraza!




 
by Unknown Posted 2011-03-15 13:49:29

smiley on te traitera comme tu as traite les autres le mal que tu as fait retruoner sur toi meme. acclamons tous la parole d'un intelligent!




 
by cado Posted 2011-03-15 12:48:28

mukomeze mubacire urwo gupfa kubera ii batahamgarwa bgo baganire ko nabandi atari shyashya kubera iki baciriwe imanza bagiye! None se kuri leta ya kera uwavugaga ko inkotanyi zarenganye zifite ukuri ntibicwaga ko bashyigikiye ibyitso? Ubu se ababashije Kwitanga bagakorana nazo sibo bakomeye muri iyi Leta mubareke uwo Imana izafasha azabikire.














Mureke nabo bagerageze na FPR niko yatangiye kandi niba ari ibisambo sibo bonyine , ibihe biha ibindi mwitege impinduka na KADAFI ntiyarazi ko byamubaho. kandi muraziranye kuki mubikamga gukomeza kubavuga nibwo babona ingufu ku basoma izi nkuru niba se ,mukomeye kuki mwabatinye

















 
by jmasetsa Posted 2011-03-15 12:47:57

Abo nabashaka kutuvutsa ibyiza tumaze kugeraho mubareke ntibabishobora!!!




 
by alinemariukamusoni Posted 2011-03-15 12:09:08

nshuti ibyo ivuga byose turemeranya ryose birababaje kubona abantu babaye aba mbere mu guhagarika genocide ubu baba bafatanyije na FDLR kandi bazi neza ibyo abayigize basize bakoze mu Rwanda.birababaje.Inama nagira kAYUMBA na bagenzi bo nugusubiza ubwenge ku gihe bakagaruka mu gihugu cyababyaye baghasaba imbabazi ku makosa bakoze ndabizi ko tuyobowe n'umubyeyi mwiza kandi ukunda abana be kuko ubyaye ikiboze arakirigata biryo nizera ko azabababarira bagasubira mu muryango. ryose Kayumba ndagusaba gucisha bugufi iukagaruka mu gihugu cyukubyaye aho guhora uzerera ahantu hose ariko usebya igihugu cyawe wakwibuka uko wahoraga ushishikariza abo wayoboraga gukunda igihugu none si gukunda igihugu n'ukugiteza umutekano muke? ndagusabe wibuke byose wavuze maze winege kandi nizerako ugarutse umuryango wagukize icyo uricyo ubu wakubabarira ukagusubize mu bandi banyamyuryango.Kagame mzee wacu turagukunda nk'urubyiruko ibigarasha nka Kayumba nabagenzi be ntacyo batwara igihugu cyacu kuko twiyemeje kukibumbatira kugeza gupfa.mzee songa mbere abajeune turinyuma yawe kandi twamenye ukuri ntituzongera gushukwa n'uwariwe wese.




 
by Unknown Posted 2011-03-15 11:40:42

Haa, mukunda byacitse kweli!!! Indege, etc... imitungo ko ibavugishije? siyo itubuza umutekano. Ahubwo mwirangazwa nabishakira kugaragara, no gutegeka, namaramuko etc.... Gusa Nyagasani yatwihereye umuyobozi pee, ahasigaye, wagira Amashuli, imitungo nta Rukundo rwigihugo, byose biba imfabusa peeeeeeeeeeeee mukore mwirangazwa nibyo bigarasha smiley smiley




 
by rwabjon Posted 2011-03-15 10:49:19

Umugabo nyamugabo nuhora ari maso,turashimira cyane abayobozi bacu ko batubera maso.kandi namwe mwibereye iyo mumahanga akenshi muvuga urwanda mudaherukamo muzaze mwirebere urwanda nyarwo(real rwanda)mujye muvuga ibyo mwabonye. twe turi mugihugu tuzi abaturaje ishinga.amahoroyanyagasani abane namwe...




 
by isaacirabareba Posted 2011-03-15 10:48:53

Cyokora Nshuti azi ukri kose...twirengagije ibyo avuga.

ni umunyemari wujuje ibya ngombwa.kuko yavanye igishoro cyo kugura indege zihenze cyane mu mushahara yigisha economics muri Kenya.ibi byavuzwe n'umuvunyi.

Mwitege indege abandi barimu ba economics bagiye kugura.




 
by tuyi Posted 2011-03-15 10:19:28

Sha ibya Politiki nimubyihorere barakora ibyo baziranyeho, barapfa ibyo basangiye namwe muri muri Mama wararaye. Muhumure izo ntambara Imana izazuturinda naho abandi sha bafite ibyo bapfa. Va ku bantu di, !!!




 
by Unknown Posted 2011-03-15 09:41:17

stOp prOpaganda!




 
by rugambageb Posted 2011-03-15 09:20:06

sawa mukomeze mutugezeho amakuru tumenye aho iguhugu kigeze




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com