Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Lt Col Rutaremara yagarutse birambuye ku ikemangwa ry’ubunyangamugayo bwa Theogene Rudasingwa


posted on Mar , 10 2011 at 20H 00min 46 sec viewed 61515 times



Nyuma y'inkuru yasohotse mu kinyamakuru The New Times yari ifite umutwe ugira uti "Kayumba Nyamwasa fails to absolve himself from links with FDLR", bishatse gusobanura mu Kinyarwanda ”Kayumba Nyamwasa yananiwe kwikuraho imikoranire gahati ye na FDLR”, Umuvugizi w'Ingabo Lt Col Jill Rutaremara yifashishije ibimenyetso ashimangira ikemangwa ry'ubunyangamugayo bwa Theogene Rudasingwa wigeze kuba Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inyandiko ikurikira yahinduwe mu Kinyarwanda na Shaba Erick Bill, Umunyamakuru ku IGIHE.com kuko iy'umwimerere iri mu Cyongereza:

Ndashaka gushimira Julius Mutarambirwa ku bw’ inyandiko ye yise ”Kayumba Nyamwasa yananiwe kwikuraho imikoranire gahati ye na FDLR”, yasohotse muri The New Times yo kuwa 5 Werurwe 2011.

Nk’uko Mutarambirwa yabigaragaje neza “Hari amakuru afatika y’ iperereza agaragaza ko hari imikoranire hagati ya Kayumba Nyamwasa, bagenzi be na FDLR, indi mitwe itavuga rumwe na leta n’ abantu ku giti cyabo, ababatera inkunga ndetse n’ ababashigikiye.

Ikindi kandi, ayo makuru ashimangirwa n’ abahoze muri FDLR, bakemera gushyira intwaro zabo hasi ku bushake bagataha; ndetse n’ ibyatangajwe muri raporo y’ Akanama k’ Umutekano mu Muryango w’ Abibumbye.

Sinabasha kugaragaza ishusho y’ imyitwarire ya Kayumba Nyamwasa neza kurusha uko Mutarambirwa yabigenje. Gusa ndashaka gufasha Mutarambirwa kongeraho ko Kayumba ari umuntu wikunda kandi uharanira inyungu ze bwite, udashobora kurwana intambara igaragara. Ntibitangaje ko abambari be bibasiraga inzirakarengane z’ abaturage bakoresheje gerenade.

Ubwo Mutarambirwa yavugaga ku birego, ubwiregure ndetse n’ ibitekerezo bidafatika bya Kayumba na Karegeya, akoresheje imyifatire y’ ubugome ya Kayumba; yibagiwe kuvuga ku mateka n’ imyifatire ya Rudasingwa.

Bamwe muri twe bagize ibyago byo kwigana na Rudasingwa muri Kaminuza ya Makerere ndetse tukabana nawe mu nzu (ahahoze hitwa Lumumba Hall), turakibuka uburyo Rudasingwa, wahoraga utuje, witonda agaragaza n’ ubuziranenge mu maso he, yaje guhinduka umuriganya, umubeshyi ndetse nyuma yaho akaza gutoroka Ishuri ry’ Ubuvuzi rya Makerere (Makerere Medical School), akiri mu mwaka wa kabiri.

Bamwe muri twe baracyaterwa ubwoba n’ igikorwa yitekerereje we ubwe ndetse akanagikora, cyaje kumuhesha akabyiniriro ka 'REDCOM' . Ni nde wakwizera umuntu wagize atya, mu mwaka w’ 1982 agatera ubwoba (blackmail) abanyeshuri bagenzi be b’ Abanyarwanda, bene wabo ndetse n’ abacuruzi b’ Abanyarwanda babaga i Kampala, abasaba kwishyura akayabo k’ amafaranga, yiyise Bwana REDCOM CX-1200, agamije gusa kwironkera umutekano?

Ibyo Rudasingwa yakoraga mu myaka ya za 1980 birasa neza neza n’ ibyo abashimusi (pirates) bari gukora ku nkengero z’ Inyanja y’ Abahinde. Itandukaniro rihari gusa ni uko nta muntu yafasheho bugwate. Rudasingwa ni umuhanga cyane mu guhisha ubugome bwe, ni nayo mpamvu gahunda y’ ibikorwa bye by’ ubugome yavumbuwe, ari uko bamwe mu bo yateraga ubwoba bishyuye inshungu (ransom).

Ni nde wakwizera umuntu watorotse Ishuri ry’ Ubuvuzi rya Makerere mu mwaka w’ 1982 agahungira muri Kenya, yiyambitse uruhu rwo kuvuga ngo arahigwa n’ ibikorwa by’ inzego z’ umutekano? Impunzi z’ Abanyarwanda zabaga muri Kenya, harimo n’ umuvandimwe we Gerald Gahima, baribuka uburyo impuhwe bagiriye Rudasingwa zayoyotse nyuma yo kuvumbura ko yahunze igihugu cya Uganda kubera igikorwa cya REDCOM yakoze abitewe n’ amadeni y’ indengakamere yagushijwemo n’ ubuzima burenze kandi buhambaye, butari bufite aho buhuriye na busa n’ ubushobozi bwe.

Abakoranye nawe mu Rwanda ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nzego zitandukanye, baracyavuga ibikorwa bye bigayitse ndetse n’ imico ye yo kwikunda no guharanira inyungu ze bwite. Ku rundi ruhande, abakuranye nawe by’ umwihariko bene wabo, bemeza ko Rudasingwa afite ibibazo byo mu mutwe, bikomoka ku mateka ye ababaje ndetse n’ imikurire ye.

Ibi byaba ukuri cyangwa ntibibe byo, amateka ya Rudasingwa yuzuyemo utubazo twinshi (question marks), bituma ubunyangamugayo bwe buba ubwo kwibazwaho.

Kandi ubwo, uyu ni umuntu wirirwa avuga ndetse yandika kandi yigira nk’ umwere, umukiranutsi ndetse nk’ ufite igisubizo cy’ ibibazo by’ u Rwanda. Ibi byose Rudasingwa abikora mu rwego rwo kugusha neza (to appease) abanyamahanga bamuyoboye ndetse na bamwe mu Banyarwanda batishimye, aho aba ategereje ko bamuha ibyangombwa (some handouts).

Umuvugizi w’ Ingabo z’ U Rwanda, Lt Col Jill Rutaremara
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1| | 2|3 | | 4| | 5| | 6| | 7| | 8|
AuthorsComments
Page: | 1| | 2|3 | | 4| | 5| | 6| | 7| | 8|
by mamadidian Posted 2011-03-11 07:10:09

Nonese abamuhaye akazi ntibari bazi ibyo byose? Kuki mwagushije Nyakubahwa mu mutego wo gukorana n'amabandi musanzwe muyazi? Koko uwo mwitaga REDCOM mutume ajya kuba umujyanama wa Président mumuzi? Mumwohereze guhagararira igihugu ahantu hakomeye nka hariya mumuzi neza??? Namwe ibyo aro gukora mwabigizemo uruhare kuko mwamugize igihangange kandi musanzwe muzi ko ari Ikigarasha kuva kera. Icyenewabo mwakoreshaga muhishirana amateka mabi ngo mukunde mwiharire imyanya myiza kiri kubagaruka, kizakomeza no kubagaruka. Dore aho nibereye! Nimuhe n'abandi, kuba umuyobozi ntibisaba kuba mwariganye Makerere gusa!




 
by muco Posted 2011-03-11 06:58:15

Bavandimwe banyarwanda nimurekere aho gushinja Leta cyangwa Kagame ngo kuki bari baragiriye ikizere bariya bagabo barimo kugaragaza ubuhemu. Mbona hari aho bijya gusa no kwibaza Imana impamvu yari yaragiriye ikizere satani (lusefero) ikamugira umutware w'abamariyika, umugaba w'ikirenga w'ingbo zo mu ijuru, kandi ko Imana izibyose? Cyangwa ninde wabaza Yesu impamvu yahisemo mu ntumwa ze na Yuda wari kuzamugambanira? H.E. atuyobora neza akunda abanyarwanda kubaruta bose. Bariya babaye aribo batuyobora batworeka.




 
by Unknown Posted 2011-03-11 06:57:57

kobatabivuze akiri umuyobozi? cyangwa bari bataramumenya!!!
Namwe tuzashyira tubamenye. mukomeze mwivemo!!!




 
by rnationalist Posted 2011-03-11 06:44:33

Umuntu urwaye mu mutwe, ntabwo twakumvira ibyo avuga. Abayobozi beza barahari kandi ibikorwa byabo birigaragaza naho abahisemo guhunga igihugu nukugisebya ntacyo bizabamarira. mugabanye pokopoko!!




 
by tabuaugustin Posted 2011-03-11 06:39:45

Ni amahire ko Senat isigaye isuzuma "dossiers" z'Abayobozi bakuru mbere yuko bashyirwa mu myanya. Bajye babanza baperereze ku myitwarire yabo no ku mateka yabo nkuko bikorwa muri Leta z'Unze ubumwe z'Amerika.

"On connait le diable qu'on perd, on ne connait pas l'Ange qu'on gagne"!




 
by Rwanyandekwen Posted 2011-03-11 06:22:42

Iyo witegereje ibiri kuba muri ibi bihe (guterana amagambo mubari mu gisirikare cy'u Rwanda n'abagihozemo ubu bakaba barahunze Igihugu)usanga turimo gusa n'abibuka amezi yanyuma yo muri 1990! Habanje guterana amagambo, ba Bizimungu na Kajeguhakwa bacaho barahunga, iryo hunga ryabo ryabanjirijwe n'intambara y'amagambo hagati y'ikinyamakuru KANGUKA na bamwe mu bari abasirikare bakuru na KAJEGUHAKWA, nibwo umuriro watse kuya mbere Ukwakira 1990 (1/10/1990). Twaba turimo kwibuka ibyo bihe?

TUBITEKEREZEHO




 
by nzabandora Posted 2011-03-11 06:16:32

Banyarubuga, muraho? Munyemerere nanjye mere nkaba Banyakubahwa bateranira Kimihurura kuva saa cyenda kugeza saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, aho gutanga ibitekerezo bikemura ibibazo by'ababatoye birirwa muri "Ndagira ngo nanjye nunge mu rya mugenzi wanjye wambanjirije...."
Nanjye rero ndunga muryabandi mbaze Umuvugizi w'ingabo witiriwe iyi nkuru utubazo duto 3 dufasha kumva neza igitekerezo cye:

1. Uyu mugabo uvuga hano w'umunyamafuti , umunyamanyanga, Umutekamutwe n'ibindi byinshi bibi nasomye niwe mwasanze ariwe mwiza wo kuba Umunyamabanga mukuru wa RPF igihugu kikivanwa munzara z'interahamwe n'aba CDR?

2. Uyu mugabo n'ibibi namwumvanye niwe mwasanze akwiriye guhagararira u Rwanda, inyungu z'u Rwanda n'abanyarwanda twese mugihugu cya mbere gikomeye kurusha ibindi byose ku isi kandi cy'inshuti magara n'u Rwanda.
Ese niba aribyo mwari mubizi ko mbona byabaye nka wa mwana ugusaba ifi ukamuha inzoka!!!!!

3. UYu mugabo nasanze ibikorwa bye byegera ibya "Shitani" twigishwa munsengero niwe mwasanze yaba Umuyobozi w'ibiro bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika?

Niba ibi byose mutubwiye ari ukuri, mukaba mwari mubizi mbere yo kumuha imirimo nk'iyi ikomeye mu gihugu, ikibazo siwe ikibazo ni abayimuhaye.
Nkaba nsanga byaba biteye isoni gukomeza kugira andi mabanga mukomeza gushyira hanze nka rwa rubuga rumaze iminsi rumena amabanga y'ibihugu by'ibihangange kuri iyi isi mutarasaba abanyarwanda imbabazi z'amakosa mwabakoresheje, mushyira mumyanya ibahagarariye abantu batabikwiye.

Nyamuneka ngo "Le linge sale se lave en famille"




 
by ngomijanagihanga Posted 2011-03-11 06:15:27

Nuko rubanda!




 
by Unknown Posted 2011-03-11 06:11:59

ariko mwagiye mwicecekera mwese uwavuga ay'inzuki ko ubuki butanyobwa. ubwo wowe utanga aya makuru uwajya muri mateka yawe yasanga wera deee koko.
sesengura urebe umuntu utari inyangamugayo ugirwa ambassaderi muri amerika kweri!!!! abakinnyi baba bananiwe kumvikana mu kibuga niyo mpamvu ikipe itangira guhuzagurika bikayiviramo gutsindwa.

banyarwanda mwebwe muharanire ubumwe bwanyu mukundane mushake icyabateza imbere naho abanyapolotiki mubareke kuko ntacyo bakugezaho uzatezwa imbere n'amaboko yawe.
ntutegereze ngo hagiyeho kanaka nagira aho ngera, bYAHE BYO KAJYA.

mugire amahoro bavandimwe.




 
by Unknown Posted 2011-03-11 05:43:27

Ariko kuki bibuka kuvuga ko barwaye mu mutwe ari uko bavuye ku buyobozi kandi batakivuga rumwe na leta yurwanda!!! Ubwo se abayoboye ubu bwo uwareba amateka yabo yaashize wasanga ari shyashya!!?? Njye ndumva atari impamvu ifatika. Iyaba basobanuraga ibyo bimenyetso simusiga bifitwe niperereza tukabimenya nibwo twamenya koko niba bamushinja ukuru. naho kuvuga ngo nabatandukanye na FDRL barabihamya wasanga ari amaco y'inda abenshi muri rubanda rwa giseseka ntitubifata nkikimenyetso simusiga!!




 
by amabiri Posted 2011-03-11 05:31:50

gatfidos uvuga bavuye burundi na congo wabacecetse ko ntanijambo bagira??ninde wabavugira kugira bagere kuririya myanya?? awa nababwira iki nibakomeze baryane ariko nawe Jul nturi shyashya amabanga aho kuyabika urayavuga harahagazwe muramenye mwinyongera coment dore ko wagirango haricyo dupfa




 
by nzamwitajbosco Posted 2011-03-11 05:29:46

ariko se kube riki amabanga yabo bayatugejejeho muri ikigihe sha ntawarubara ntawamenya ahukuri kuri iyo mubivuga bakiri mu gihugu




 
by kavumburamashyiga Posted 2011-03-11 05:24:27

Abantu benshi muri iki gihugu baraduheza tukazabavumbura amazi yararenze inkombe..ikizwi nuko abanyamafuti nababeshyi ari benshi....none nkaba nsaba niba bishoboka ko abo bayobozi bose bajya berekana CV( curriculum vitae) zabo kuko abantu benshi biyita ibyo batari byo ,bagakora ibyo bishakiye kuko baba baraduhejeje..so izo CV zanyu ba boss ni muzishyire ahagaragara urwikekwe namagambo bishire..tumenye abatuyoboreye igihugu ,ubushobozi bafite(amashuri,experience..)..ibyo bakunda,ibyo banga..!!Abaturage bakeneye kumenya abakozi babo
Igihe.com iyi coment muyihitishe iki gitekerezo ndumva ntawe kibangamiye..KIRUBAKA...Imana ibashoboze mwese..




 
by Unknown Posted 2011-03-11 05:20:37

erega burya ba ntibari abantu kuko iyobaza kuba abantu ntibari kugenda ! kubera uko bateye yakuze ntahinduka ! niba naribaga nubundi ndakomeza nkiba ntibijya bipfa gushira kamere ipfa na nyirayo yapfuye !




 
by Unknown Posted 2011-03-11 04:48:52

Nanjye nti akabaye icwende ntikoga,

Aba bagabo nta muntu muzima urimo, ni ibisambo mubareke, bazagwa iyo.

Icyo u Rwanda dukeneye ni amahoro, kandi turayafite. Kagame mwrirwa musebya, abanyarwanda nitwe twamutoye kandi turamwemera cyane.

So Kayu n'abandi muduhe amahoro kabisa




 
by siku Posted 2011-03-11 04:42:28

ariko abantu bari bagize group ikomeye mu buyobozi, nkabariya, bakaba ari nabo basubira kwifatanya nabo baje barwanya!!?? ibi birababaje, kandi biteye umujinya. bigaragara ko batagifite ubumuntu muribo. bameze nk'umunyu wakayutse, niwo uba utagifite icyanga!! nonese ko mbere bavugaga ko baharanira kubohora abanyarwanda, ubu kuki bakomeje kubabohera mu kubateza umutekano muke, batuma FDLR kubatera amagerenade?




 
by Unknown Posted 2011-03-11 04:32:49

ARIKO RERO,NONEHO IBI BYO NJYE NDABONA ATARI IBINTU BYO GUSANGIZA ABANDI, KUBWIRA ABANTU BISHAKISHIRIZA ITERAMBERE RYABO N'IMIRYANGO YABO cg COMPANY ZABO;IBYO WAPFUYE cg IBYO WAKUNDIYE UMUNTU KU GITI CYANYU BWITE!
BYABAMARIRA IKI UBONYE IYO MUBA MUVUGA NIBUZE AHO BATANGA INGUZANYO YUNGUKA MAKE?!
YEGO BYOSE NI UKUBERA UMUTEKANO, ARIKO SE KUKI BIJYA AHAGARAGARA INDEGE IMAZE KUGURUKA? ni ukuvuga KO AKAZI GATANGWA HIRENGAGIJWE IMIZIRO,AMAKOSA KANDI BIZWI!IBI MUJYE MUBIGARAGAZA MBERE YO GUHABWA INSHINGANO MU IZINA RY'IGIHUGU CY'U RWANDA; NAHO UBUNDI NI UKUDUTERA ISONI KUMVA ABAGABO DUHAGARARIRWA N'UMUNTU UFITE UTUBAZO TWO MU MUTWE!

akazi keza kuba kunzi b'umurimo kandi mukomeze urukundo rw'igihugu aho gukunda politike cyane cyane mwe musoma!

youngboy;




 
by dvanny11 Posted 2011-03-11 04:31:31

Abantu nkabo birirwa babeshya amahanga, bashize inda nini imbere batitaye ku banyarwanda!none nyumvira ngo bamwe barwaye no m'umutwe!ngo harya babohoye igihugu? nonese ko bahise mo kugisebya? gukorana na FDLR, ibyo byose byerekana ko nta cyiza bashakira abanyarwanda, kuko ntakuntu waba ufatanyije n'abicanyi bahekuye u Rwanda, ng'uvuge k'ukunda u Rwanda.ibi ntibishoboka nagato!!!!! Ayo n'amayeri y'ubusambo di!




 
by umwaga Posted 2011-03-11 04:30:44

Mwaramutse banditsi bakuru b'ikinyamakuru Igihe.com, mwaramutse banyarwanda banyarwandakazi basoma iki kinyamakuru. Nubwo iki kinyamakuru kiduha urubuka rwo kuvuga ibyo dutekereza ku nkuru ziba zasohotse mu kinyamakuru ndetse no ku yindi miterere y'igihugu muri rusange.

Mu gihe maze mu mwuga w'itangazamakuru ndetse no mu buzima busanzwe bwo mu gihgu mbamo, sinumva neza ukuntu abanyarwanda tucyambura ibigo by'imari kandi tuzi neza ko ayo mafaranga amenshi ari ay'abanyarwanda babikije,abandi bagaterura umutungo kandi bahawe inshingano zo kuwucunga, abandi bakagambanira igihugu kandi bazi neza icyaba cyose kitabasiga baba bari mu gihugu cyangwa kuko ubu igihugu cyacu ntabwo kikigunze,abandi bakagurisha ubutaka ubutitsa kandi bazi neza ko umunyarwanda kububona ahandi bimusaba kwimuka mu rwamubyaye kandi tuzi neza urukundo tugaragariza abanyarwanda ndetse no gukunda igihugu bigaragarira mu matora aho abanyarwanda bemeza ko 93% bakunda gahunda ziba zatanzwe. Ibi bikorwa abanyarwanda turi he niba atari ukubeshya igihugu!!!!
Muzambabarire munsubize abazasoma iyi nkuru ngufi....

Ntarugera François




 
by fayubusa Posted 2011-03-11 04:26:49

nitegereje kayumba urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika genocide imyitwarire yagaragazaga kuko nari umwe mu basirikare babaga hafi ye nasanze yari umuntu ufite inyota idasanzwe yo gukira byo murwego rwo hejuru byanga byakunda kuko yakoreshaga uburyo bwose bushoboka kugirango yigwizeho imitungo!kuko wasangaga akora magendu!,acuruza ibiyobyabwenge,yigarurira imitungo y'abaturage bari barahunze,wareba ugasanga we icyo yarwaniye kitari icyo yatangarizaga abanyarwanda!none yabonye irari rye ritagishobotse yerekeza ishya aho asigaye avuga ko ibyo yakoraga byari demokarasi!niba ari iriya iragahera iyo ari ntizagere i rwanda!!!




 
by rrwamuza Posted 2011-03-11 04:08:38

Ariko mwakwihoreye mugaceceka ko hari abandi nkabo bari mugihugu bakora nabi bitwaje imbaraga bahabwa namwe muva hamwe. Kwigira abanyarwanda squared ukumva ufite uburenganzira kurusha abandi, ugakora ibyo ushaka ntibavuge, ukikubira, ugaha abo muvahamwe cyangwa mufitanye isano. Byarangira noneho ukzagezaho wimena inda, byaba byiza dukuye utuzu kugirango n'abandi banyarwanda batzwi bazamuke kuko nta Kamara mugihugu dufite.




 
by dvanny11 Posted 2011-03-11 04:07:10

Ngirango muri y'uviye ibya Rudasingwa, ese umuntu w'umuhemu nkuwo n'iki yavuga tukabifata nku kuri.




 
by kobusinge Posted 2011-03-11 04:01:46

ntakuntu abayobozi batagize, ngo ubwo barakorera umuntu w'umugabo uzageraho akisubiraho! none byaramunaniye, ageraho abona aho kuzajya yirirwa akosorwa, atabivamo yigira aho batamureba ngo yikorere ibyo ashaka bijyanye na kamere nye! sha burya urera umwana ukamugoragoza, ariko akanga akakunanira. n'icyana cy'intare bagikoreye ibishoboka, kiranga kirayicika!!




 
by polowalker Posted 2011-03-11 04:01:42

ariko ibi bisambo ngo ni kayumba,rudasingwa,karegeya na gahima buriya demokarasi bavuga ni iyihe batatanze ho urugero?nawe se umuntu yashinzwe gucunga ibya rubanda maze si ukubyikubira maze bigira ibimana none basigaye basakuriza abo bahemukiye ngo demokarsi!nib ari iriya bzayishyire FDLR niyo iyunva




 
by dukuzeyezugerardf Posted 2011-03-11 03:58:01

ok,biragaragara ko urwanda rugikeneye inyigisho nyinshi kubijyanye napolitike kuko muracyakomeza kudushyira mugihirahiro




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com