Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

U Rwanda ntirwakiriye neza kugaruka kwa Alain Juppé muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Bufaransa


posted on Mar , 03 2011 at 08H 37min 04 sec viewed 38622 times



Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Madamu Louise Mushikiwabo, yatangaje ko kuba Alain Juppé yaragaruwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa byatunguye u Rwanda ndetse ntirwabyakira neza.

Tariki 27 Gashyantare uyu mwaka Alain Juppé yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa asimbura Michele Alliot-Marie wari umaze kwegura nyuma y’aho byari bimaze kugaragarira ko yaruhukiye muri Tuniziya mu gihe gishize ubwo hari imyigaragambyo yo kwamagana Ben Ali, ibi bigafatwa nka sikandali.

Hagati y’umwaka w’1993 n’1995, Alain Juppé nabwo yari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa ubwo nyakwigendera Francois Mitterand yari akiri Perezida w’icyo gihugu. Juppé ni umwe mu bashyizwe mu majwi na Raporo ya Komisiyo Mucyo ku kuba yarafashije bikomeye abakoze jenoside. Komisiyo Mucyo yari igamije gukora iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Usibye Alain Juppé , hari abandi banyepolitiki n'ingabo b’Abafaransa bagera kuri 33 bashyizwe mu majwi na Raporo Mucyo ku kuba baragize uruhare mu gutera ingabo mu bitugu abagize uruhare mu gushyira Jenoside yakorewe Abatutsi mu bikorwa barimo uwari umukuru w’igihugu Francois Mitterand, Hubert Védrine, Edouard Balladur, Dominique de Villepin, François Léotard ndetse na bamwe mu bayobozi b’ingabo.

Minisitiri Mushikiwabo Louise yatangaje ko kuba umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa warongeye ugasubirana kuva mu mwaka w’2009, byaturutse ahanini ku kubwizanya ukuri no kwizerana hagati ya Perezida Paul Kagame na Perezida Nicolas Sarkozy, n’ubwo hari ibibazo byinshi kandi bikomeye byari bitarabonerwa ibisubizo.

Mushikiwabo yatangarije The New Times ko kugirango umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa ukomeza utere imbere, Bwana Juppé bizasaba ko agira icyo akora, we nk’umuntu ngo wagize uruhare rukomeye mu byabereye mu Rwanda. Yavuze ko kubwa Leta y'u Rwanda, igikekwa ni uko yakomereza aho abamubanjirije bari bagejeje, ndetse agakurikiza umurongo washyizweho na Perezida Sarkozy.

Evode Kalima yacitse ku icumu rya Jenoside, kuri ubu ni Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Avuga ko kugaruka kwa Juppé ku mwanya yahozeho mu gihe cya Jenoside biteye kwibaza. Agira ati: “Kugaruka kwe kuri uriya mwanya biteye ikibazo kuko Alain Juppé ni umuntu ugira imvugo y’ubwiyemezi, udashobora kwicuza ibyo yakoze kandi urangwa no gushaka kwihorera”.

Kalima yavuze ko atewe impungenge no kuguruka kwa Alain Juppé muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa, ngo kuko ashobora gushaka guhangana na guverinoma y’u Rwanda aho kurushaho gushimangira umubano mwiza.

Nyamara n’ubwo yakomeje kujya ashyirwa mu majwi, Minisitiri Alain Juppé ahakana ibyo kuba yaragize uruhare mu gutera ingabo mu bitugu abicanyi bakoze Jenoside mu 1994 (Kanda hano usome inyandiko yiyandikiye yisobanura), ahubwo we akavuga ko ntako u Bufaransa butagize kugirango burokore bamwe mu baturage bari mu kaga.

Mu kiganiro Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Laurent Contini yagiranye na Contact FM, yavuze ko u Rwanda rudakwiye guterwa impungenge no kuba Alain Juppé yaragarutse mu mwanya nk’uriya ngo kuko umukuru w’igihugu ari Sarkozy, kandi uyu akaba yaramaze kubona neza icyerekezo cy’umubano ukwiye kubaho hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.

Kayonga J.
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1| | 2|3 | | 4|
AuthorsComments
Page: | 1| | 2|3 | | 4|
by kanyarwanda Posted 2011-03-03 05:14:40

Ntabwo u Rwanda rwakwivanga muri politike y'abafaransa nyine ariko nirwabura no kuvuga ibitatunogeye. None se koko s'imbogamizi kubona umuntu wari ministre w'ububanyi n'amahanga muri genocide yongera kugaruka kuri uwo mwanya mu gihe umubano warimo wongera kwiyubaka? Biracyagaragara ko abazungu bacyidusuzugura. Gusa twe tuzakomeza kwizera ko atari bo Mana.




 
by ukuri2010 Posted 2011-03-03 05:13:07


Murasakuza mubiki niba u RWANDA rufite ibimenyetso bimuhama nibamurege aho guteza ubwega ngo Alain JUPPE yabaye ministre w'ububanyi n'amahanga
none se murajya no gutegeka u BUFARANSA abagomba kujya muri Gouvernement yabo.Aho kwigira abacamanza b'ibindi bihugu no kwigira abere tubanze dukemure ibibazo byacu svp!!! Na KHADAFFI ntiyarazi yuko bamukurura hasi akarya umukungugu murarye muri menge bwabwije ukuri ikibazo nuko IGIHE.COM iniga za commentaires zanjye zivuga ukuri igashimishwa no kutugezaho ibinyoma gusaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa smiley smiley




 
by Unknown Posted 2011-03-03 05:13:05

Nge uko mbyumva:

1. Igihe cyose umuntu ataritaba urubanza ngo ahamwe n'icyaha aba ari umwere

2.Ubufaransa ntago rubanye n'Urwanda gusa. so, mugushyiraho foreign affairs minister ntabwo Bwabanza kubaza Urwanda kuko barebera hamwe icyo azakore igihugu cyabo- Globally.

3. Ntatwe abo bashyize mu majwi baracyayobora kandi igihugu cyacu kiratera imbere.

4.Politique namwe murayizi ni muyikine rero mureke gutinya. Mubatinya nibo mana? guhera mu mutara..tourqoise.....nubu muracyabatinya?

5. Ubufaransa nti bukabahangayikishe cyane kuko nubundi uretse ko ari intwaro n'imipanga no kurwana kururimi rwabo muri aka karere ntakindi cyiza bazigera bazanira Urwanda.

Nabo bakodesha Embassy birirwa bimuka nkange hano banze no gushora cash ngo biyubakire iyabo ihamye nk'igihugu kigihangange kwisi. byumvikane neza ko nta nyungu zigihe kirekire baba hashaka mu Rwanda. cyakora 1930 da!!nako ni umusaruro wa project barimo.

Umwanzuro: Uko azaza niko Urawnda Ruzakorana nabo(nabi Cg neza).




 
by dvanny11 Posted 2011-03-03 05:05:57

Ikibazo nabwo ari ugutegeka u Bufuransa, ahubwo nabwo tugomba kwiregagiza uruhare rwabantu nka Juppe nabandi nkawe bagize mumarorerwa yabaye mugihungu cyacu.

Iyo urebye inzira twaganishagamo yo kugarura imibanire myiza hagati y'u bufaransa n'u Rwanda iki kyemezo cyo guha Juppe iriya ministeri y'u bubanyi n'amahanga ubona kizazanamo agatotsi...Ariko ashatse yaba umugabo agasaba imbabanzi dore ko ataba abaye nuwambere ubikoze.




 
by krobs2000 Posted 2011-03-03 05:05:38

abavuga amahomvu yanyu nimwivugire gusa ikimbabaza ni uko usanga hari abantu basigaye barigize cyane abanyamahanga kurusha uko ari abanyarwanda.
Iyo mbona nk'umuntu yishimira ikintu cyose kibi kibaye k' u Rwanda bintera kwishisha nkibaza naho tugana!
U Rwanda rurenze kure Kagame cg undi uwo ari we wese. Twese tuzapfa ariko rwo ruzahoraho keretse isi niyashira. Bibaye byiza rero twagenda nibura dusize amateka meza ku bazadukurikira.
Simpamya ko hari uwo byashimisha turamutse dusubiye mu bihe twavuyemo. Gusa ntibivuze ko tudashobora kubisubiramo kuko icyitwa kwigira ku mateka abanyafrica byaratunaniye ahubwo usanga inda, amoko, etc aribyo biturangaje imbere. Mwitonde rero ayo musekesha uyu munsi wasanga ejo muyarririsha. Abo bafaransa n'ibindi ntazi mwirirwa muririmba mubasingiza bo nta kindi bazabamarira uretse kujya ku maradio yabo na za televiziyo zabo bagatangira gukora analyse bisekera twebwe dushira.
Gutera imbere ku gihugu icyo aricyo cyose ntabwo bisaba amafaranga menshi cg za diamond ahubwo ni abaturage bafite mu mutwe hari smart. IYO NDEBYE RERO AYO TWIBEREYEMO UYU MUNSI BINTERA KWIBAZA UKO EJO BIZABA BYIFASHE. Gusa ni ukwiha Imana kuko niyo igenga byo kandi ikareba ibintu bitaraba naho ibya bene kanyarwanda byo bisigaye bintera kwibaza.




 
by ngabonziza Posted 2011-03-03 05:05:10

Nimurke twigaragmbye twamagane Juppe wiha gutegeka kandi kagame atamushaka. smiley smiley smiley smiley




 
by Unknown Posted 2011-03-03 04:52:49

Niyegure cg bamufatire ibihano byo gutembera muri Africa. n'ubufaransa bufatirwe ambargo y'ibitoki, n'inyanya, kawa n'icyayi.




 
by rubona Posted 2011-03-03 04:39:18

Imitunu y'urukawavu.......
Hahahaha!!!! smiley smiley smiley smiley




 
by Unknown Posted 2011-03-03 04:29:31

Ese ni kuva ryari u Rwanda rutegeka u Bufaransa umuminisitiri bugomba gushyiraho? Ko mbona muvuga ngo Jupin azihorera, muremera se ko mwamwiciye? Hari aho Leta y'u Rwanda igera aho ukabona yivanze cyane biyirenze! Yagiye yivanga mu Burundi cyangwa muri RDCongo aho igeza imbaraga zayo gusa. Ubuse muramwira ko mwagize imbaraba zitegeka abafransa ba ministre bashyiraho?




 
by Unknown Posted 2011-03-03 04:26:32

Umunyarwanda yaciye umugani ngo ubwinge bwari bwiza iyo butamenywa nabose hahahahahaa smiley




 
by fuku Posted 2011-03-03 04:07:26

Uyu mugabo ahubwo azasobanure uko jenoside yatangiye, n'inkomoko yayo, kuko byose arabizi, kandi neza!...




 
by mwinyij.paul Posted 2011-03-03 04:01:32

@Zuba ikibazo si urwanda gushaka gutegeka u bufaransa ariko yiba baremeye ko uriya mugabo yagize uruhare muri genocide bakanabisabira imbabazi bakemere kugarura umubano hagati yibihugu byombi nakuntu bagarura uriya mugabo mumwanya nkuriya wububanyi namahanga bazi neza ko atumvikana nurwanda kubera uruhare yagize muri genocide yakorewe abatutsi muri 1994. Ese wowe nkabiriya urabyishimira nkumunyanda ukunda igihuga kye




 
by amahorotwese Posted 2011-03-03 03:54:15

Ibi nibitegura ibintu bibiri:

1. Igisobanuro cy'impamve Prezida Kagame atazajya muri France
2. Contre-attaque y'ibizava muri Rapport ya wa mucamanza mushya wasimbuye Brouguere.

Njye imikino ya Politiki yaracanze pepe!!!!

Reka njye kwishakira ibijumba bya Kibwa na Nyiramaritete wanjye!!!




 
by Unknown Posted 2011-03-03 03:51:30

Ndashaka kwibariza Mushikiwabo ibi bikurikira:

*Urwanda nirwo rushizwe kubanza kwemeza umuminisitiri ugomba guhabwa imirimo muri leta y'ubufararansa?
*Ese ikintu cyose kitabanejeje niko buri gihe kitagomba gukorwa cyangwa kubaho?
*Niba ibyo uvuga atari amarangamutima kuki mutamutangiye ikirego cyangwa ngo mumukorere Manda zo kumufata ngo ashyikirizwe ubucamanza?
*Nonese niba mubona ari ngombwa mwatubwiye tugasubira mu muhanga tukamagana abafaransa kuberako bashyizeho minisitiri tudashaka?
*Nonese iriya rapport Mucyo ukuri kwayo gushingiyehe byatuma umuntu yashyize mumajwi atakomeza gukora imirimo ye kugeza igihe hari inkiko zigize icyo zimushinja ku mugaragaro?
Niba se abantu bakwiye kugendera ku maraporo gusa abari muri leta yacu ndetse harimo na Perezida bagobye kuba bareguye kuki se bo mutababwira ko bakwiye kwegura kandi hari amaraporo menshi abashinja ibyaha ndengakamere bakoreye ikiremwamuntu?

Dore njyewe uko mbibona :
Mbona abayobozi b'uRwanda bafite ikibazo gikomeye cyo gucira urubanza no guha akato abandi kandi bitemewe kuko umuntu agomba kwitwa umunyacyaha ari uko hari urukiko rwamwemeje icyaha, mureke rero gukomeza guhishura imikorere yanyu mibi.

*Birashoboka ko uRwanda rutangiye kongera kubyutsa ikibazo ry' ubufaransa
kubera ko biri kuvugwa ko za manda zari zarahagaritswe zaba zigiye gusubiraho.

Ashwiiii ntihagire umbaza iby'izi bombori bombori kandi mwa bahungu mwe ntimunyongere message nsigaye mbona muzibasiye





 
by Unknown Posted 2011-03-03 03:46:40

La charite bien ordonnee commence par soi meme.




 
by Unknown Posted 2011-03-03 03:39:36

Zuba we, Jye ndabona uvugira Alain nkaho mwabanye cyane kuburyo ubona abanyarwanda barimo bibeshya kumwanga. Interpol ihora ikora kandi igashaka ibimenyetso simusiga igafata umuntu.ibya Habyarimana bimaze imyaka ingahe, uziko se birangiriraho. Wapi bazabakurikirana kuko uyu mugabo yari kumwe na Francois Mitterand bafasha Habyarimana n'abambari be. Wowe rero uvuga gutyo sinamenya wasanga ubyumva neza kuko waba warabanye nabo kundusha.




 
by Unknown Posted 2011-03-03 03:29:39

ntacyo mvuze ntiteranya.




 
by theonestehabi Posted 2011-03-03 03:01:24

ni mumwihorere, icyo tuzi neza twamenye kwiha agaciro tukagaha kandi n'igihugu cyacu dukunda. icyo tuzi neza nazamura icwanga tuzamushyikiriza urukiko nous sommes état l'état rwandais c'est nous pas les français.




 
by alex.mugabo77 Posted 2011-03-03 02:49:28

Guys : U Rwanda rwavuze ko rutabyishimiye, ntabwo rwasabye ko uwo mu minisitiri avaho, ikibazo kirihehe? Impanvu kandi zirafatika - wowe se ari wowe wabyifatamo ute? Allain yitwaye nabi mugihe cya Genocide y'Abatutsi na mbere yayo, niki se cyatuma twishimira ko agarutse? This is common sense guys!!




 
by Unknown Posted 2011-03-03 02:44:53

Wenda nawe yarafite imirima y'urumogi muri nyungwe! Muzongere wenda mumwatire agire umutuzo wenda yazafasha mu gusana ibyo yashenye nubwo bidashoboka!

Ariko se ubundi mwari mumutegerejeho iki ko akaburiye mu isiza katabonekera mu isakara? Keretse niba nawe ari FDLR wiripotinze! Hahahaha! Narumiwe!




 
by fwenggond Posted 2011-03-03 02:28:31

Ejo comment zacu ziriwe zihita nta nkomyi none ndabona umunyonzi wo ku igihe.com yakoze, nawe nzanyonga izawe nitugera i KANANI!




 
by Unknown Posted 2011-03-03 02:15:59

ariko koko alain juppe aragarutse!!!!!!!njyewe narabyumvise nibaza icyo sarkozy ashaka kugeraho kugirango atugarurire uriya mujenosideri!!uriya mugabo ni umunyagitsure kivanzemo n'ubwirasi ahubwo muzaba mureba na duke twari tumaze kugeraho mu mubanno n'ubufaransa agiye kudusubiza irudubi!!!ariko arabeshya tu,ukuri kuzageraho kugaragare ziriya nterahamwe z'abazungu zizaryozwa amaraso y'abana b'abanyarwanda.




 
by Unknown Posted 2011-03-03 01:50:54

Ibintu by'ububanyi n'amahanga maze kubona ko ari umukino wa techniques zihambaye,ubundi ari nko hambere na Contini yari guhambirizwa,ariko ubu muravuga ngo Juppé azakomereza aho mugenzi we yari agejeje nonese bihise bihanagura ibyo u Rwanda rumurega?Ese Sarkozy we yamushyizeho atibuka ibya Mucyo report?Tekereza ko ariwe ugiye kujya apanga na Louise Mushikiwabo mu bya diplomatie ,sha abazungu mujye mubavaho batureba mu bwonko peee!!!Turarega umuntu aho kumufata ahubwo akaba ariwe bagira Minaffet wabo ngo abe ariwe tuvugana!!Nonese no kumufata cg kumuburanisha k byagombye guca muri diplomacie akaba ariwe ugiye kuyiyobora ubwo tuzamusaba kwigemura mu rukiko!!Yewe ibi byo birandenze namwe nimugire icyo mubivugaho!!!




 
by zuba12001 Posted 2011-03-03 01:49:28

Maping ya Onu ntimwayishimiye, Akazi ONU yahaye Karegeya ntimwakishimiye..., Jupé ntimumwishimiye! None ko mwafashe u Rwanda murashaka no gutegeka ubufaransa? Nonese ko muvuga ko yakoze Genocide mu Rwanda mwabwiye interpole ikamufata niba mufite ukuri? Mbona musigaye mumeze nka babana bo guta umugati!




 
by rwasa Posted 2011-03-03 01:43:48

Aba nyarwanda duhaguruke dukore imwibaragabyo pour chasser Mr Alain Juppe kuki ?




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com