Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Karegeya yatangaje ko nta bufatanye burangwa hagati y’ ihuriro rye na bagenzi be(RNC) n’ umunyemari Rujugiro


posted on Feb , 28 2011 at 18H 55min 07 sec viewed 46673 times





Nyuma y’ iminsi havugwa ko umunyemari Rujugiro Ayabatwa Tribert yaba akorana na FDLR, ubundi agafatanya n’ umutwe wa Politiki waremwe n’ itsinda rya bane-RNC (Kayumba, Karegeya, Gahima na Rudasingwa), ababivugwamo ntibigeze babyemeranywaho n’ ababibavugaho. Karegeya nawe yashyize arerura, avuga ko nta mikoranire ndetse nta n’ ubufatanye biri hagati ya Rwanda National Congress– RNC n’ umunyemari Rujugiro.

Mu ijwi rye ryumvikanye kuri BBC (mu makuru y’igifaransa), Patrick Karegeya yavuze ko nta cyo bahuriyeho na Tribert Rujugiro mu bijyanye n’ imikorere n’ imikoranire. Yagize ati: “Nta n’ ubwo tujya duhura, na General Kayumba aheruka kuvugana na Rujugiro akiri mu Rwanda”.

Ku bwa Karegeya, akomeje kwita ibibavugwaho byose mu rwego rwo kubasebya, ko ari ikinamico ikorwa n’abagambiriye kubanduriza izina.

Mu rwandiko rufunguye Rujugiro aherutse gushyira ahagaragara kuwa 24 Gashyantare 2011, yavuze ko nta mutwe n’umwe urwanya Leta y’u Rwanda akorana nawo, kandi ko nta n’ibyo ateganya. Ibi yabivuze nyuma y’aho Abraham Bisengimana wahoze ari umurwanyi wa FDLR atangarije ko Rujugiro ari umwe mu baterankunga b’ imena ba FDLR. Muri urwo rwandiko na none Rujugiro yari yavuze ko atari yabonana na Kayumba na bagenzi be, nyuma y’aho baviriye mu Rwanda.

Karegeya na bagenzi be bahakanye imikoranire na Rujugiro nyuma y’ igihe kitari kirekire bavuze ko ntaho bahuriye na FDLR, ifite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

John Williams NTWALI
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1| | 2|3 |
AuthorsComments
Page: | 1| | 2|3 |
by crwabugiri Posted 2011-02-28 15:45:43

ibinyoma by'uyu mugabo se ninde utabizi kuburyo kuba yanakwereka ko ibara ry'umweru ari umukara kandi ubireba neza.ni nayo mpanvu rero no kuba yahakanye ko adafatanya na rujugiro bidatangaje!kuko abeshya bibi!




 
by zuba12001 Posted 2011-02-28 15:11:17

Ni umukino ugomba kwitonderwa kuko politique igizwe n'inda mbi gusa




 
by Unknown Posted 2011-02-28 15:00:23

Uyu mugabo ni umunyamayeri cyane, ariko yaravumbuwe! Nta kuri kwe!




 
by anniellagihozo Posted 2011-02-28 12:08:18

ahahahahaahahaaa mwitondere ababa gabo ibyabo nti busobanutse??




 
by kanumab Posted 2011-02-28 12:07:04

Politiki ni umukino usaba umutwe ufungutse.




 
by kalou Posted 2011-02-28 11:50:56

Yewe, ndabona ibi ari uku mwamwanya abanyarwanda rwose. jye amakuru mfite y'invaho, yemeza ko Ayabatwa, yabafashije, kandi yabahaye na private jet, aho bajyaga hose, n'ibindi byinshi ntarondoye! amakuru arambuye, arahari, muzanshake mbabwire neza. ARIKO NDACUBUCUBUSA MWA!! aya makuru aragurishwa!!!!!!!




 
by Unknown Posted 2011-02-28 11:43:49

NONE SE YAVUYE MU RWANDA AHUNGA IKI?YARANGIZA AKAJYA MURI AFURIKA YEPFO?TWARABAMENYE SHA MUZAFATWA TU MUBIKWE MURI 1930 NIHO KANDI MUZASAZIRA KABISA.




 
by ga.call Posted 2011-02-28 11:34:44

Ariko jye hari kimwe nibaza?? Ese abo bantu bava muri FDLR ibintu bavuga kuki abantu babiha agaciro cyane ese wenda bo ntibaba babeshya bitewe n'inyungu babifitemo jye mbona ari ugusesengura neza abo ba FdlR nabo ndumva atari shyashya mbona jye ari ari ba gateranya miryango cg se ba gashakabuhake kubera imigati bakeneye kuko babonye nta yindi nzira bacamo none rero bayobozi mucunguze neza mumenye ibya abo bantu nabyo ntawabyizera 100%!!!




 
by Ruriyabandi Posted 2011-02-28 11:26:00

Ntwari William rwose wowe uzikoza agati ahantu... ni wowe utinyutse kwandika inkuru ifite ukuri kuri Karegeya, nyamara nureba nabi biragukoraho! smiley smiley
mbiswa ra!
ariko rero inkuru tuba dushaka ni nkizi ngizi zisobanutse! ariko rero byari kuba byiza iyo umuhamagara mukivuganira!
ariko nabyo ntacyo da, ni uko tudashima,ariko urakoze




 
by Unknown Posted 2011-02-28 11:17:17

Igipfayongo ni cyo cyemera ko ibyo bariya baturutse muri FDLR bavuga ko ari ukuri (impamo). Utaramenya ko ari umukino uba ukinwa yagombye kujya kwa muganga kubaza ikitagenda neza mu mutwe we.

Thanks




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com