Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Kuba hari abanyeshuri babayeho nabi kuko batagifashwa na Leta turabizi- Murigande


posted on Feb , 27 2011 at 07H 52min 45 sec viewed 38097 times



Mu gihe minisiteri y’uburezi ibinyujije mu kigo gushinzwe guha inguzanyo abanyeshuri ba Kaminuza (SFAR) ikomeje gusuzuma ibibazo byatanzwe na bamwe mu banyehsuri batisanze ku rutonde rw’abazakomezwa guhabwa amafaranga 250 000 ku mwaka yo kubafasha kubaho, minisitiri w’uburezi, Dr Charles Murigande aratangaza ko bigenda bigaragara ko hari abakuweho bakagira ibibazo bikomeye bitandukanye, byanaviriyemo bamwe kutagaruka ku ishuri.

Mu kiganiro na The New Times, Minisitiri Murigande yavuze ko mu ntangiriro z’uyu mwaka, abagera kuri 5% batashoboye kwiyandikisha, abandi bakaba bariyandikishije ariko ntibige kuko babaga bari hanze bashaka imibereho. Ati “rwose ubwo si ubuzima bukwiye ku munyeshuri. Bamwe babeshejweho n’ubugiraneza bwa bagenzi babo, bagasangira ifunguro, amacumbi n’ibikoresho bitandukanye. Natwe ntitwifuza ko byamera gutyo, ariko ibihe byarahindutse kandi ingengo y’imari yacu ni nto cyane.”

Minisitiri Murigande kandi yemeye ko habayeho amakosa mu gushyira abantu ku rutonde rw’abazafashwa, aharebewe kuri lisiti zatanzwe na gahunda y’Ubudehe (ishyira abantu mu byiciro by'ubukungu bitandukanye)n’amakuru yatanzwe n’abanyehsuri ku butunzi bwabo (student status evaluation forms), anavuga ko minisiteri y’uburezi na SFAR bari kureba uburyo bafasha abanyeshuri bakozweho cyane kurusha abandi, aho bashyizeho ikipe izazenguruka za Kaminuza ireba abatarasuzumwe uko bikwiye.

Akaba anasaba abanyeshuri bakozweho n’icyo kibazo kuba bihanganye, anabasaba kuzatanga amakuru y’ukuri kandi yuzuye mu rwego rwo kwihutisha icyo gikorwa.

Ibi byose bivuzwe mu gihe amakuru atangwa na za Kaminuza n’amashuri makuru atandukanye yerekana ko bamwe mu banyeshuri batagifashwa na SFAR babayeho nabi bishoboka. Abanyeshuri batari bake batangarije igihe.com ko hari abigomwa kurya iminsi imwe n’imwe ngo barebe ko bacuma iminsi.

Ku waba yibaza ati “ikibazo kiri he ko n’ubundi mu minsi nk’iyi bourse yabaga itaraza, babagaho bate?” Abanyeshuri barasubiza bati “biroroshye ko umuntu yakuguriza igihe aba azi ko bourse izaza ukamwishyura. Niba ntayo ufite, biragoye kugira icyo uvuga usaba ideni.”

Kayonga J
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1| | 2|3 | | 4| | 5|
AuthorsComments
Page: | 1| | 2|3 | | 4| | 5|
by mushyitsi Posted 2011-02-27 23:48:43

Izi ni ingaruka z'ubuhubutsi buranga kandi buzakomeza kuranga Uburezi bw'u Rwanda niba ababushinzwe badahinduye imyumvire! Murigande akoresha principes z'abarokore! Mwihangane Imana izabafasha buriya arara ku mavi! Umuntu watanze urugero rw'umuntu warohamye bari kubwira ngo yihangane bashake ubwato aho kuba bamushakiye ishami ... ndarwemeye. Imana ibafashe iminsi ibe yicuma




 
by Unknown Posted 2011-02-27 22:49:08

Uwakwereka ibifaranga abaministre bahembwa n'ibindi bakura muri za missions zidasiba!Ubwo se MULIGANDE niwe utabizi?Nimwihangane sha kuko no kwa Kaddafi birimo gushoboka kandi nta muntu wamurushaga ubuhangange muri Afrika yose.Nzabandora twariganye weeeeeee!!!!!!!!!




 
by unknown Posted 2011-02-27 22:37:03

@mategeko:UVUZE UKURI!




 
by Mamadjadds Posted 2011-02-27 21:46:36

Mwihangane tuzi komumeze nabi,nomuzindi nzego bararira.ariko haricyigiye gukorwa mukabona imbinduka.j.k.kinshasa




 
by anonymous Posted 2011-02-27 19:33:34

Ndahamya ko abashinzwe kugira inama Perezida Kagame batigeze bamubwiza ukuri ngo amenye neza uko iki kibazo giteye.Ahubwo bamwijeje ko bishoboka guhagarika inguzanyo ya buruse ku banyeshuri bose bo muri kaminuza zo mu Rwanda none umutego w'ikinyoma urabashibukanye!Biragaragara ko bamwe mu bayobozi batazi ukuri ku mibereho y'abanyarwanda!Koko nawe Nyakubahwa Minisitiri Murigande!Imyitwarire yawe muri iki kibazo yatunguye benshi!




 
by marygrace.uwase Posted 2011-02-27 18:54:34

Ariko biteye n'agahinda kumva umuntu ukuriye abandi yitwaza ngo amakosa yarabaye.Mwagombye gushyira icyemezo mwafashe mu bikorwa mumaze kukigaho bihagize kugirango hatagira abahutazwa n'ikimezo gihubutse.




 
by Unknown Posted 2011-02-27 17:22:48

Ibi ni amagambo. Niba barakoze amakosa ngaho nibegure nka Ministre wubufaransa weguye azira kujya kurya vacances ku munyagitugu Ben Ali wa Tunuziya. Ministre Joe arabaruta we yemeye amakosa aregur(z)wa na mwe rero nimumukurikire.




 
by Unknown Posted 2011-02-27 16:21:20

Ingengo y'imari ni nto se miliyari zingahe zamenwe mu matora kandi tuzi abazajyaho ubwo ahubwo si ukwica ubusa amafaranga no kuyakoresha ibipfuye kandi hari ibindi biri ngombwa?




 
by Unknown Posted 2011-02-27 15:52:05

rwose leta nirebe uko yarwana ku bana bayo ,he kugira usigara.ubu se ko semester igiye kurangira abatarayize bizagenda bite?nibyigwe vubavuba naho ubundi bamwe byarabayobeye,baricaye.




 
by peceline7 Posted 2011-02-27 15:06:02

Sha nimubyihorere,ubuse ko bankuye kurutonde ngo ndifashije,kdi umucyecuru wanjye ahabwa mituelle n,akagali kuko atishoboye,aha




 
by known Posted 2011-02-27 14:21:53

REKA MBABWIZE UKURI KWANGE KABISA KANDI IGIHE .COM NTIBANYONGE UBUUMWA BWANGE.

1.ABANYARWANDA BASANZWE ARI ITWARI ,UMUNYARWANDA ANYAGIRANWA N ABANDI ATI NGEWE NABOZE.
2.IMBUTO Y`UMUGISHA YERA KUGITI CY UMURUHO.KANDI NI KO BIMEZE.
3.LETA YACU YAHISEMO GUSHYIRA IMBARAGA MU IREME RY UBUREZI NO KWITA KURI 9YRS EDUCATION.NONE SE NI GUTE MWATWARA INGENGO YIMARI IRUTA KURE AMASHURI ABANZA N AYISUMBUYE MURI BAKE UGERERANIJE N ABIGA MURI AYO MASHURI ABANZA N AYISMBUYE.
4.UMWANA ATANGIRA AMASHURI ABANZA ARIHIRWA N ABABYEYI AKAJYA MU MASHURI YISUMBUYE ARIHIRWA N ABABYEYI ARI NABO BAMUMENYA KU IFINGURO KUKI MWABATESI MWE MWAJYA KAMINUZA MU GASHAKA KO LETA ABARIHIRA MWABWIYE ABA BARIHIYE MURI SECONDAIRE BAGAKOMEZA TUZI KO HARI ABADAFITE ABABYEYI ABO ABABASHINZWE BAKOMEZA BAKABIKORA NI UKUVUGA ABABAFASHIJE KWIGA SECONDAIRE.
5.TUREKE GUTETA IGIHE SI IKI DIIIIIIIIIIIIIIIII
6.IYAHIGAGA YAHIYE IJANYA.NTA KUNDI BYAGENDA.




 
by known Posted 2011-02-27 13:59:45

NDASHAKA KUBWIRA UNKNOWN KO YIJIJISHA KANDI IBIBAZO BY AMIKORO YA LATE ABIZI AHUBWO BURI KARERE NIGASHYIRE MU MIHIGO GUFASHA ABANYESHURI BAKO BOYE GUTSINDWA KUBERA AMIKORO ABAKOZI ABAVUKA MU KARERE BASHYIREHO IKIGEGA NDASABA UNKOWN KO YASHYIGIKIRA IKI GITEKEREZO KANDI AKAZATANGA 250.000 YAFASHA NIBURA UMUNYESHURI 1 WO MU KARERE ATUYEMO AHO KUBASHYUSHYA UMUTWE.
UMUGOROBA MWIZAAAAAAAAAAAA




 
by Unknown Posted 2011-02-27 13:55:57

Minister Murigande ni umuriganya kabisa. Iyi gahunda akiyivuga abantu bavuzeko izatera ibibazo we arivugira yishongora cyane ngo abanyeshuri barayishimiye. Ese yatubwira abo bayishimiye abo aribo? None ngo bakoze amakosa. Ubundi iyo Minister akoze amakosa aregura, kuko ntakigaragaza ko azikosora. Azegera Habineza Joe amubwira uko bandika ibarwa isezera kuko nayo mbona ashobora kuzayikoramo amakosa...Ngo akabaye icwende..




 
by Unknown Posted 2011-02-27 13:09:17

Yewe burya koko iyo atewe ejuru , buri wese asama aye. Uyu mugabo yatangiye atwemeza ukuntu iki cyemezo ari cyo , none bihindutse amakosa !!

Nyakubahwa Ministre ,
ko ejo bundi ko wariho utubwira ko "abanyeshuri bishimiye ikurwaho rya buruse", none ukaba ushaka kutwemeza ko "wumva akababaro kabo" , ubwo urumva hari coherence iri mu byo uvuga kweli ??
Keretse niba mbere warashakaga kuvuga ko "abanyeshuri bishimiye kubabara" ?? niyo logique yonyine mbona muri izi nteruro zombi zishyizwe hamwe .

Ubu noneho , ubwo bamwe bananiwe kwihangana , bagatobora bakandikira H.E. basaba ko weguzwa , niho wibutse kwisegura no kubasaba kwihangana !! Imbere yawe ibaye threatened, bituma uhinduka umubyeyi ... Kare kose se ?? Mbivuge, mbisubire , iyo atewe hejuru koko buri wese asama aye.


Nyamara bayobozi , iki gihugu gifite abana bababaye. Kutabyirengagiza mu byemezo mufata byatuma mwubaka amajyambere arambye. Naho ubundi .... God forbids !

Mugire amahoro.

Nkusi.

@Igihe, nasubiye mu byo nyakubahwa yavuze. Nizere ko mureka iyi comment igahita n' ubwo isharira bwose. Thanks in advance.




 
by Unknown Posted 2011-02-27 13:03:35

muvuge sha, nashira ivuga muzaceceka!




 
by Unknown Posted 2011-02-27 12:44:16

ibyo ni byizaaaaa kabisa utishoye aziyahure




 
by vuvu Posted 2011-02-27 12:29:59

leta yacu ni nziza kandi iratuzirikana tuyihe igihe ikemure ikibazo twoye gucumura kubusa tuvuga ibigambo bitari byiza.
MULIGANDE ARASHISHOZA smiley smiley smiley




 
by Unknown Posted 2011-02-27 12:22:34

Turashimira cyane abantu bagerageje kwamagana kiriya cyemezo cyane abatavuga rumwe na Leta kuko batapfanye ijambo mu kuvuganira abana b'abanyarwanda kuva kiriya kemezo kigifatwa.Ariko munyibutse harya mu Rwanda haba intumwa za rubanda?Harya na Sena? Yewe birabaje cyane.Ubanza bashinzwe kwihahira gusa da




 
by mategeko Posted 2011-02-27 12:12:48

Biteye agahinda gusa! Abo banyakubahwa bayobozi, bazi neza ko kugirango babe bicaye muri izo ntebe barimo ari uko bashoboye gukarisha ubwenge, nyamara bakaba bafata ibyemezo bihubukiweho, mugusubiza uburezi inyuma. Nyakubahwa Muligande, niba yemera ko hari amakosa yakozwe, natekereze ku ngaruka byateye uburezi, maze atange imihoho! Ese abo bategetsi biyita abayobozi kuki batabaza abo bategeka, ibyemezo biba bigiye gufatwa niba ntacyo bashobora kubivugaho!




 
by ttmarcel Posted 2011-02-27 11:48:40

Ejo nasomaga ngo hari abambuwe ahagimbaza musyi kubera amakosa. None ngo abanyeshuri bambuwe kugurirwa kubera amakosa. Ndakeka kwo amakosa ahanini adaterwa nukwo abo bakozi ari injiji birashoboka kwo information zibabana nginshi bimwe bikabacika. Bikaba byaterwa no kudakoresha ubuhanga buhanitse mubyerekeye information management. Naba ari ukutabisobanukirwa niba ari ukwizirika umukanda. Don't ask me why. Icyo nzi nukwo urya nabi ukivuza kuri menshi. None abantu bacyandikisha amakaramu usanga umuyobozi akikijwe n'amadosiye mubiro yakuzura Hulux yabuzwa niki gukora amakosa kwo biba byamubanye byinshi agacangamukirwa. Mukoreshe software bizaborohera muve muby'amakaramu na ma crayon murebe kwo ibyo byo guhora mwibeshya bitagabanyuka. Uretse muri za ministeri imirenge yose nagezemo usanga yuzuye za registre abantu batonze umurongo muri coridoro. Uva ku mudugudu ukagera ku murenge ugasanga ari kimwe software zarabihishe. Hari umukozi wandika ibyemezo by'umutungo nabajije amakaramu akoresha n'impapuro mu kwezi nsanga bihenze kurusha software. Muzagishe inama ababisobanukiwe muzasanga mwagira umusaruro utubutse mushyizemo technology. Mwalimu Marcel, South Cali, USA




 
by shyaka Posted 2011-02-27 11:44:45

@bayobozi: ubwo noneho mubizi nimugire n'icyo mubikoraho.




 
by kene Posted 2011-02-27 11:13:57

Narumiwe!! umuntu arira kumbehe yarangiza akayubikira abandi?
Ese mama ubamba isi ko adakurura mwe murigukora ibiki? ahaaa!!!




 
by Unknown Posted 2011-02-27 10:51:38

Sinibaza aho bavuga ngo INGINGO YIMALI YIGIHUGU NINTO... What does mean? Kagame yivugiyeko igihugu gikize, abashaka gutaha bamukurikire. Ese baraje barya amafaranga yabanyeshuri? None se niba abasanzwemo ntako bameze abo baje baragabana nabo. Imitungo mwibikira hanze musahura igihugu muyigarure twige. Abanyeshuri bose bahabwe amafaranga kimwe kuko bose ni abanyarwanda bapfa kuzishyura hari ikindi. Ibindi bihugu umunyeshuri wese afata loan ashatse yo kwiga akiga akageza aho ashatse kandi ari umukene akazishyura. Hera nko muri USA, WABA UMUKIRE CG UMUKENE MUFATA LOANS ZIMWE MUKIGA MWESE. Kuki mu Rwa mushaka kwishyurira bamwe gusa kandi abana banyu mwarabajyanye kwiga hanze?
IRINGANIZA MURI BOSE RISUBIRWEO NTA MUKENE CG UMUKIRE NIYO SOLUTION MBONA IDUKWIRIYE. Inzara ni nyinshi mugihugu.. Mwisubireho murakoze nkeneye gusubira kuishuri vuba, ntacyo byaba bimariye nize imyaka 2 nkananirwa indi 2 isigaye atari umutwe wanjye wananiwe ahubwo ari ubutegetsi bubi na decision yabo. Murakoze.




 
by byagoemma Posted 2011-02-27 10:45:41

Byose bizashira tubane, reka tujye twihanganirana




 
by Unknown Posted 2011-02-27 10:36:25

Ngo tube twihanganye! Muzatabara twashizemo umwuka! Agahwa kari kuwundi....
Nyakubahwa MULIGANDE, Uwashyira muri situation y'ababyeyi banjye, maze umwana wawe akamushyira muyo ndimo! Ariko mana ko numva ngo barasenga wabahaye no kutirengagiza ibyo bazi, maze barangiza bakadukorereho experiences zabo nk'aho twabaye imbeba!!!.....




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com