Joseph HABINEZA (Joe) ntakiri Minisitiri w’Umuco na Siporo muri Repubulika y'u Rwanda
posted on Feb , 15 2011 at 22H 25min 49 sec viewed 243744 times
Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 15 Gashyantare 2011, Bwana HABINEZA Joseph (Joe) ntakiri Minisitiri w’Umuco na Siporo muri Guverinoma y’u Rwanda.
Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Nyakubahwa Bernard Makuza ubwe kuri uyu mugoroba rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashingiye ku ngingo ya 125 y'itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, yakiriye kandi yemera ukwegura kwa HABINEZA Joseph ku mwanya wa Minisitiri w’Umuco na Siporo.
Ingingo ya 125 y'itegeko Nshinga igira iti "Buri Minisitiri, buri Munyamabanga wa Leta cyangwa undi wese mu bagize Guverinoma ashobora kwegura ku bushake bwe abikoze mu nyandiko. Inyandiko yo kwegura ishyikirizwa Perezida wa Repubulika binyujijwe kuri Minisitiri w’Intebe. Uko kwegura kwemerwa iyo mu gihe cy’iminsi itanu nyir’ubwite atisubiyeho kandi na Perezida wa Repubulika akamwemerera."
Bwana HABINEZA Joseph abaye Minisitiri wa mbere utabashije gukomeza urugendo rwe muri Guverinoma yahozeho, Perezida Paul Kagame yari yarongeye kugirira icyizere yose uko yakabaye, ngo bafatanye muri Manda ye ya kabiri. Tubibutse ko Abaministiri 23 n'abaminisitiri bungirije batatu (States Ministers / Secretaires d'Etat), aribo basubiranye inshingano zabo muri za Minisiteri babarizwagamo.
Joseph Habineza yigeze gukorera uruganda mpuzamahanga rwa Heineken mu gihugu cya Nigeria, ari naho yavuye aza kuba Minisitiri mu Rwanda. Uyu mwanya yari awumazeho igihe kirekire, dore ko yatangiye kuyobora iyi Ministeri kuva mu mwaka w’2004, igikomatanyijwe n’Urubyiruko, ubwo yitwaga Ministeri y’Urubyiruko,Umuco na Siporo. Mu mwaka w’2008, iyi Minisiteri yagabanyirijwe inshingano, isigarana Umuco na Siporo,naho urubyiruko ruhabwa Ministeri yarwo yayobowe kuva ubwo na Protais MITALI.
Itangazo rya Ministiri w’intebe ntirigaragaza impamvu z’ubwegure butunguranye bwa Habineza Joseph wahoze ari Minisitiri w’Umuco na Siporo, gusa nyir'ubwite mu kiganiro yagiranye na The New Times yagaragaje ko impamvu y'iyegura rye ari amafoto akomeje kunyanyagira kuri internet, yagize ati: "Neguye kubera impamvu zanjye bwite kuko iyo ubonye abantu bashyira ahagaragara amafoto n’ibindi nka biriya, si byiza ku muntu nka Minisitiri”.
NTWALI John Williams
|