Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Imigambi mibisha ya ba Kayumba, ba Rusesabagina, FDLR na FDU ni inzozi zitazashoboka - Prof Nshuti Manasseh


posted on Mar , 15 2011 at 10H 53min 37 sec viewed 55039 times



Mu nyandiko ze, Prof. Nshuti Manasseh wigeze kuba Minisitiri muri Leta y'u Rwanda, akaba anazwiho ubuhanga mu myandikire n'isesenguramyumvire, amaze iminsi yandika kuri Kayumba, Karegeya, Gahima, Rudasingwa, Rusesabagina, FDLR, FDU n'abandi batavuga rumwe na Leta y' u Rwanda. Muri iyi nyandiko arakomeza asesengura intege nke abona mu bashaka guhirika Leta y'u Rwanda, akabyita inzozi z'imigambi mibisha idateze gushoboka.

Inyandiko ikurikira ni iya Prof. NSHUTI Manasseh twabashyiriye mu Kinyarwanda tuyikuye mu Cyongereza:


Nk’uko nabivuze mu nyandiko yanjye iheruka, ubufatanye bw’agatsiko k’abahemu bane n’imitwe ya FDLR na FDU ya Ingabire Victoire ntibikigibwaho impaka. Biragaragara ko aba bahemu bane bahisemo gufatanya n’imitwe izwiho kuba inkoramaraso mu buryo ndengamyumvire.

Igiteye urujijo kuri aka gatsiko ka bane (Gang of four /Bande des quatre) ni uko bakomeje guhakana amakuru y’ikimenyabose, nko kuba bafatanya n’imitwe y’iterabwoba FDLR/FDU-Inkingi. Mu mpera z’icyumweru gishize Kayumba yavugiye kuri BBC ahakana imikoranire na FDLR, uku kujijisha gukomeye kikaba kimwe mu byahoze biranga imico ye.

Nyamara ibi bihabanye n’ibimenyetso byose bifatika bishimangira ubufatanye n’imikoranire by’umushinga wabo wuzuye ubugome bukabije, kabone n’ubwo imigambi mibisha nk’iyi ari inzozi zitazigera zishoboka.

Nk’ubu, Paul Rusesabagina wigize intwari ya Hollywood muri Film “Hotel Rwanda” unitirirwa ibikorwa by’ubutabazi, yiyemereye ko afite aho ahuriye na FDLR, umutwe w’iterabwoba ubarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro yahaye abanyeshuri n’imbaga yari ikoraniye kuri Kaminuza “University of Central Florida” i Orlando, Rusesabagina yavuze ko yahuye na Gahima n’umuvandimwe we Rudasingwa, uko ari batatu bakaba bakorana bya hafi ngo bagerageze guhirika Leta y’i Kigali yatowe n’abaturage binyuze muri demokarasi. Rusesabagina yavuze kandi ko afitanye imikoranire ikomeye na Kayumba na Karegeya, kandi ko bakomeje gushakisha uburyo bwo gukuraho Leta y’u Rwanda.

Imbere y’abantu 500 muri Kaminuza yavuzwe, Rusesabagina yakomeje kwita FDLR “Urugaga rwo kubohora u Rwanda” nk’abagamije impinduka mu Rwanda. Kubwe n’agatsiko ka bane, FDLR si umutwe w’iterabwoba (n’ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Abibumbye bayishyize ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba), ariko aba bagabo bo bayitezeho guhindura amateka y’u Rwanda. Ubu Rusesabagina arafatwa nk’uyoboye RNC bise Rwanda National Congress.

Uburyo Rusesabagina ahakana jenoside bugaragara henshi, yaba Rudasingwa, Gahima, Karegeya na Kayumba nabo ibyabo birigaragaza. Niba aba ari bo batavuga rumwe n’ubutegetsi dukeneye mu gihugu cyacu, Imana ibaturinde. Bashobora gusa kujijisha no kwifatira umuntu utarigeze amenya ibyabo mu gihe cyose bari mu myanya y’ubuyobozi , naho ubundi ntacyo bavuze (ntacyo bari cyo).

Kayumba we akomeje gukina n’imyumvire y’Abanyarwanda yibwira ko ari mike. Abanyarwanda bazi ibyo bashaka, bazi n’ubasha kubibagezaho. Nta n’umwe muri aba bagambanyi bane wigeze abasha kubibagezaho, nta n’uwabishobora ubu.

Mu minsi ishize, ishami rya FDU-Inkingi ryifatanyije na RNC mu Burayi, aho Gahima n’umuvandimwe we Rudasingwa bahagarariye Kayumba muri iki gikorwa. Niba FDU Inkingi yarifatanyije mu buryo bugaragara na FDLR (Na Ingabire akaba akurikiranyweho gutera inkunga no guha intwaro FDLR), kuki Kayumba yahakana ubufatanye n’uyu mutwe w’iterabwoba kandi ugizwe n’abajenosideri.

Biracyakomeza

Prof. NSHUTI Manasseh
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1|2 | | 3| | 4| | 5|
AuthorsComments
Page: | 1|2 | | 3| | 4| | 5|
by rukirigitangwe Posted 2011-03-18 13:15:36

kwikirigita ugashinyika ngo mutahe!!




 
by iutctkuy Posted 2011-03-18 12:16:00

mureke abantu bavuge kugirango tumenye ibiri kumitima yabo




 
by lifethadee Posted 2011-03-18 10:02:02

Abo bagabo bazagerageze bazabibona!turacyahari ntahoturajya,twiteguye kurwanya abanzi burwanda abaribobose!!muzehe wacu ibyo akora arabizi kandi abanyarwanda bose barabishima,umuvuga nabi aba avuze nabi abanyarwanda bose ndetse n'Urwanda,bazagerageze bazibonera.erega Kayumba ndamuzi!Karegeya we numusivire waje atahutse muri 1994,baramwizera bamuha akazi,none yarenzwe!sha azaze?naho abandi bazwi mubujura gusa,gusa Kayumba namugira inama yokuza agasaba imbabazi abanyarwanda,kuko nikiboze cyacu ntakundi,abababeshya barabashuka. smiley




 
by joshuankurunziza Posted 2011-03-18 03:17:49

IBYO PROFESSOR MANASSEH NSHUTI AVUGA, TUBIHE AGACIRO!! ANALYSIS YAKOZE NDAYIMUSHIMIRA PE!!! NUNVISE KAYUMBA KU BBC RADIO SERVICE AHAKANA YUKO NTAHO AHURIRA NA FDLR. NTAGIRANISONI!!!! ARIKO YAHUNZE NEZA AKAZAPFA KIGABO DURE YUKO ASHAKWA NABENSHI!! UKORI KWANSHUTI KURAVA AHA.

1. UN REPORT YEMEJE YUKO KAYUMBA NA KAREGEYA BAKORANA NA FDLR.

2. US YEMERA YUKO FDLR ARI TERRORIST GROUP, BIVUZEYUKO KAYUMBA NAWE YABAYE TERROSRIST!!!.

3. NIKOKO GAHIMA AHERUTSE MUBURAYI ASINYA NA FDU-INKINGI AMASEZERANO YOGUKORANA, ARIKO INGABIRE V, YOHEREREZA AMAFARANGA FDLR, DORE YUKO ARIBIMWE ASHINZWA MUNKIKO. NONESE KAYUMBA NTABWO YARAZI AYOMASEZERANO YUKORANA NA FDLR GAHIMA YASINYIYE IBURAYI?

4. RUSESABAGINA UBU NI PREZIDA WA RNC RWANDA NATIONAL CONGRESS PARTY YO KAYUMBA YASHINZE NA RUDASINGWA NA GAHIMA BASANGIRA NYINA. RUSESABAGINA YASHIGIKIYE FDLR KUVA KERA, ABOHEREREZA NAMAFARANGA.

UBWOSE KAYUMBA YAHUNGIRAHE FDLR. NAREKE KUJIJSHA. AHUBWO TEGAMA, BAGUKUBITANE NINTERAHAMWE!!!




 
by rusarikajeanpierre Posted 2011-03-18 02:34:16

ABANYARWANDA TURI UMWE TUZAFATANYA KUBARWANYA TWIVUYE INYUMA ITERABWOBA NTACYO RIVUZE ABAYOZI MUKOMEZE MUTUBERE ISONGA RY`ITERAMBERE




 
by Jonkubito Posted 2011-03-18 02:14:20

smiley Ndemeranya na Pr. Nshuti Manasseh. uyumugabo amazigihe mu leta igihe, agomba kubazi ibyavuga. Ahubwo dukwiriye kwibaza ico Kayumba nabagenzi be bashaka. Kudusubiza mukangaratete byo ntibishoboka, bibagirwepe. Nibihungire batureke. Icyindi twakwibaza nibihugu bibarinyuma bibashyigikiye. Harimo abemeza yuko Uganda na South Africa baba bamushyikiye. Ibibihuha byaba bifite ishyingiro. Nonese ahunga siho yanyuze, kandingo bamufashije guhunga. Ngobaha numushoferi we passport yingande? Ntakuntu ababagabo bakwitera hejuru badafite ubashigikiyepe.

Ariko binabaye ukuri bose baba bibesha, ntabwo u Rwanda ruzigera ruba district cyangwa region ya Uganda. Dufite ishema ryacu, tuzaripfira. Ntabwo tuzemera agasuzuguro aho katuruka hose. Tuzayirwana, nibayishoza tuyibatwarire mubugande.




 
by baributsaemannuel Posted 2011-03-18 01:55:06

smiley Ibya Prof. Nshuti yavuze mu new times, bifite ishyingiro. Hano Canada aba bagabo bakora recruitment ya members. Ikibabaje cyane, barafatirana bose ababunvu. Uregero; interahamwe zahungiye hano Canada zari zizwi mu Rwanda, kandi zikorana na FDLR, and FDU-inkingi openly zitabiriye mobilization yabo hambereha. Umuntu akibaza igihuje ababantu. Notera genocide ya II? Kuko iyerebye abantu ba recruiter majority ni nterahamwe, na ba demobo bacye bahungiye inaha Canada. Inama najye nuku Leta yu Rwanda yabibaza Canada kuko abanabantu bafite imigambi yokongera kumena amaraso. Icyindi, twabaye twibaza nuko, aba politicie bacu bagomba kuba abantu bintangarugero, ahukuba abantu birukanwe mu kazi nka ba kayumba, rudasingwa, gahima na karegeya. None ho na Rusesabagina nawe ngo arashaka kuba prezida wu Rwanda afatanyije nababagabo.Nawe nkuko nshuti abivuga kandi nibyo ni sympathizer wi nterahamwe na FDLR, rwose inaha turabizi nuko bimize, bekujya bajijisha. Icyindi, kayumba akirwanira mu Ruhengeri muri 1998 yavuzeyuko azica interahamwe kugeza aho zirushye zikemera, nonese aho agiriye ibibazo na Leta ya Kagame, nibwo ahindutse akaba inshuti yazo, bakaba abafanya migambi? Rwandawe waragowe kabisa!!!




 
by Unknown Posted 2011-03-17 14:54:55

EREGA ABOBAGABO UKO ARIBANE 4 KAYUMBA KAREGEYA GAHIMA RUDASINGWA IYOBATEKEREJE IMYANYA YUBUYOBOZI BARIMO BAHITA BIHEBA INZARA BAFITE UBUNGUBU NTABWO BABONA IGIHUGU KIBAHAZA GAHIMA NARUDASINGWA INZARA BAFITE NTIBAZAROTA BAFATA URWANDA IYO UTEKEREJE ABOBAGABO UKUNTU BABAGAHO NUKUNTU UBUNGUBU BABAYEHO BATEYE AGAHINDA BABANA MUNZU IMWE IFITE ABYUMBA BITATU 3 ARABANTU CUMI NABABIRI ABAGORE BABIRI 2 ABANA UMUNANI8 NABASE BABIRI 2 MBESE IMIBEREHO YABO NINKIYO MUNKAMBI ZIMPUNZI NAZO ZIHUNZE VUBA MBESE UYUMWAKA NUSHIRA BATARAFATA URWANDA BAZARYA NABANA BIRYARIYE AHANTU BATUYE MURI MARYLAND MURIRETA ZUNZE UBUMWE ZAMERIKA UHUYE NABO BAFITE UDUSHASHE TURIMO UTWOKURYA BAVUYE GUHAHA URIBAZA ESE NIBANDE BARIBURYE NINJORO ABANDI BAKAZARYA BUKEYE BIKAKUYOBERA WATEKEREZA NUKO BASHAKA GUTERA URWANDA UKUMIRWA BACA UMUGANI NGO INKONI IKUBISE MUKEBA NTUKAYIRENZE URUGO AGASUZUGURO KABOBAGABO BAKIRI MUBUTEGETSI BARICAGA BAGAKIZA NONE UBU BARARYA NYIRANKABARI KUGIRA NABI NIBIBI CYANE NTANUMWE UBACIRA AKARURUTEGA MURABURA AMAFARANGA YOKWISYHURA INZU NONE MUZABONA AYOGUSHORA MUNTAMBARA ARIKO NTIMWABUZE BYOSE MWARACANGANYIKIWE GUSA MWABUZE HOSE NKURWAGWA RWANZE GUSYHA SAWA MUJARIBU TUWAWONYESHE KAZI




 
by Unknown Posted 2011-03-17 11:42:03

MUVE MURI AYO MATIKU UBU TWE TURI GUTAHA IGIKOMBE INGABIRA YAHAWE MWABASWA MWE




 
by karim Posted 2011-03-17 11:06:05

Mu rwanda dufite ba professors bangahe? ese ubushakashatsi bwo kumenya ubugwari bwabantu twita abanzi nibwo bukenewe muri ibi bihe? Pliz manasse gerageza ushake solutions y'ibibazo like poverty, ibyorezo byindwra n'ibindi not Kayumba




 
by Unknown Posted 2011-03-17 10:55:04

ariko ko mbona abategesti bu´RWANDA bagize ubwoba baterwa ubwoba n´ibigarasha?? hahahhahahahhh smiley smiley smiley smiley




 
by lifethadee Posted 2011-03-17 06:35:36

Jye mfite ukombana Kayumba nabagenzibe,nkumunyarwanda namugira inama yokutazishora murugamba rwokurwanya abanyarwanda,kuko abanyarwanda twahaze intambara,kandi ikindi namubwira nuko abanyarwanda turimaso niyibeshya we nabamushyigikiye bazatubona,kuko twiteguye guhashya uwariwewese washaka kutubuza amahoro twifitiye,turashaka gukora ibiduteza imbere,abantu batekereza nka ba Kayumba,Karegeye nabandi ntarinze kuvuga ubakunda yababuza kuko abanyarwanda twiteguye guhashya umwanzi w'URWANDA aho yava hose,icyatumye abobose bahunga uRwanda nubusambo bwabo nimitekereze yagiswa,ubundi Jeneral ahunga igihugu ate?uwo ntabwo aba akiri Jeneral,twe tumwita UMUWOGA,ntashobora kuyobora urugamba,ariko yashobora gutera za grenade nkuko nubundi babigenzaga miminsi ishize bica izira karengane zabaturage,kandi hari abasirikare bagahanganye nabo,sha twrabamenye,ntabwo bagiteye ubwoba,nabanyabwoba!!!!!!!!!!!.




 
by hakizakakira Posted 2011-03-17 05:16:09

Ariko ko mbona ibyitwa amateka bisa nk'aho bimara igihe bikagaruka? Mwese muribuka Radio Rwanda ivuga ko inyenzi ari ingegera zitunzwe n'ibitiritiri by'ibigori nta gace na gato k'u Rwanda zafashe ndetse zidateze no kuzafata igihugu?

Sasa mumenye ngo UMWANZI NTAJYA ABA UMWANA, ntabyo kwitera amajeke ngo abantu n'IBIGARASHA kandi ari abantu bayoboye ingabo na maneko!




 
by jkayitakirwa Posted 2011-03-17 03:41:10

smiley Utakwemera ibya Prof. Nshuti yakoze analysis, yakwemera ibyande?? Nasomye articles ze zose, nyamara mbona avuga ibyo koreye recherche nyayo. Wenda mukinyarwanda ntabwo mwabisonaye neza, ariko usomye analysis ye mu New times, aho atanga ibisobanuro byunvikanape, ahubwo twabaye twiza icyo abobagabo ndavuga kayumba, karegeya, gahima na rudasingwa baba baphana ninterahamwe zahekuye u Rwanda? Ndizeyuko nabo haravandimwe bishwe nizonterahamwe, nonubu ikibahuje niki? Nubogome bwokongera kwicyase? Ni politic se (ariko iyinterahamwe isanze izwi) niki koko. Ubiziyadusobanurira.

harimo benshi babajije aho Nshuti yavanjye Indege, ariko ngirango ibyanabyo byatanzweho ibisobanuro. Izindege niza FPR, ntabwo arize. Mubitabo Crystal Venture Ltd, yitwaga Tristar, izondege zirimo. Nkaba ntabindi bisobanuro bikenewe. Yewe hambeha hari namafaranga transfer zirekanywe bazitirira Nshuti na Musoni James. Ayonayo bavugaga yuko bayajyanaga mu conte ya Prezida Kagame. Itohoza ryakozwe, kandi rehamye ryemeje yuko aramafaranga ya FPR yakuye mumigabane yarifite mu MTN Uganda iyigurishyize, kandi yakoreshweje kubaka Inyanjye Industries. Byaba byiza dushakishije amakuru afiti gihamya, ahokugwa mwiranga mutima, kuko akenshi zikoreshwa na adui wigihugu cyacu.





 
by manzieric2000 Posted 2011-03-17 00:37:53

smiley nanjye ndifuza kuvugwa cyane nkaba bagabo,bakajya banyandika ku gihe, .com mubinyamakuru and so on....
so nitwa Kalisa.ndashaka abantu mwese mutangire munyandikeho mumvuge ibibi nibyiza byose ndebe ko nazaba umustar mbere yo kuva kuri iyi si,kuko nugera ikuzimu bazakubaza irank wari ufite niba ari star,super star, rucabari and so on...




 
by agashusho Posted 2011-03-16 20:48:46

igihe.com rero ndabona mwadukanye ibintu byo kunyongera comments!!! ubu ni ubugira kabiri! pppfff!




 
by Unknown Posted 2011-03-16 14:39:51

ABAGABO UBWOBA BWARAMAZE PE!!!




 
by umuhanuzi Posted 2011-03-16 14:39:31

Kandi aba bantu mukomeze gushinja ko bafatanya mu kubangamira umutekano w'abategetsi b'i Kigali ari nako bakomeza kubihakana, umunsi bafatanyije jye mfite ubwoba ko iyo ntambara izongera ikamena amaraso menshi. Kandi jye rwose niba ahari nashoboraga kubona umuti navugutira abanyarwanda rwose bakabana mu mahoro. Mwatubabariye koko mukareka gushotora intambara. Ko atari nziza mwese mubyibuka? Uzi ko amaherezo muzatuma nemera ibyo Manyurane yavuze? ko imbere aha hagiye kuzaba... nirinze amagambo yatuma munyongera comment.




 
by nsingizimanaf Posted 2011-03-16 10:41:05

ariko kayumba nyamwasa arashaka kuvugwa kurusha jehovah tu!!!! ariko nanone aho kwirirwa mumuvuga ni mukoraborane na polisi mpuza mahanga afatwe turebe niba kandi mufite ubwoba kugihano yahawe nimucyongere cyangwa mukigabanye




 
by abc Posted 2011-03-16 08:39:32

guys give us peace, we want sustainable growth and development and security and so far so good,

so confusers should confuse themselves but not Rwandans, let people carry there own cross instead of confusing innocent people to follow them,

i wish all Rwandan a peace and development oriented mind sent,

long live Rwandans




 
by jayjay.messi Posted 2011-03-16 07:39:25

uyu mugabo ngoatunze indege? yayakuyehe ra? gusa ashobora kuba atari umuhanga cyane kuko ministere y'imari yaramunaniye kabisa? Donald aramurusha kure.




 
by habaptistaone Posted 2011-03-16 07:28:44

Ibyo byose mujye mubireka kuko Ben Rutabana yararirimbye ngo burya ubwoko bwose bugira imbwa n'abagabo, biriya byose ni amaco y'inda, la politique c'est l'art de mentir selon l'éducation politique, bose barabeshyana kandi nta ruhande narumwe rufite ukuri ahubwo bose baziranye kuri byinshi rero ubwo akaruta akandi karakamira nibahangane ikibabaje n'uko abanyarwanda b'abaturage aritwe tuhagwa, ejobundi bazateza intambara abana b'uRwanda bahashirire nibikomera biyirukire burire amadege bahunge, naho inzirakarengane zihashirire, none rero nibatwihere amahoro dusinzireho kabiri, cyakora bumvikanye bagakorera hamwe bagatahiriza umugozi umwe byaba ari byiza, naho ubundi nirubanda rugufi ruzira ubusa.rwose abasenga mwese namwe musenge cyane mutisengesheje itwihere amahoro dukore dutere imbere. mugire amahoro.




 
by jeandedieu.niyitanga Posted 2011-03-16 06:44:36

ndi muri sud est y'africa ariko ibyo u rwanda rutangaza n'amahanga atangaza harimwo ibidasobanutse mufite ibyo mubashinja nibyo, ariko mwebwe ntabihari mushinjwa?ngeweuko mbibona mubuzeubwumvikane niyo mpamvu muri guharabikana nkatwe urwandarwejo
dukeneye
kumenya ukuri mureke gufifika ibintu




 
by celekano Posted 2011-03-16 06:36:59

Please dear commentators,pay attention as you go ahead with you're comments.In English they have saying that "Spear to wards pig is sore to man".So remember that for whatever thing you wish to be happen to others
try to understand very cautiously that sometime it may turn up as boomerangs towards you So how could you feel?




 
by salkaa2002 Posted 2011-03-16 05:26:58

dutinye Imana mubyo dukora tuzirikana ko ntakindi Imana yatuzaniye kuri iyi isi kitari ku yisenga naho abumva ko bazabaho bica ba nasahura imitungo ya abantu bazumirwa na habyarimana ntiyaraziko azapfa ariko se ubu arihe mwakagombye kurebera kubantu mwa kundaga batakibarizwa kuri iyi isi maze mugatinya Imana




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com