Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Lt Col Rutaremara yagarutse birambuye ku ikemangwa ry’ubunyangamugayo bwa Theogene Rudasingwa


posted on Mar , 10 2011 at 20H 00min 46 sec viewed 61531 times



Nyuma y'inkuru yasohotse mu kinyamakuru The New Times yari ifite umutwe ugira uti "Kayumba Nyamwasa fails to absolve himself from links with FDLR", bishatse gusobanura mu Kinyarwanda ”Kayumba Nyamwasa yananiwe kwikuraho imikoranire gahati ye na FDLR”, Umuvugizi w'Ingabo Lt Col Jill Rutaremara yifashishije ibimenyetso ashimangira ikemangwa ry'ubunyangamugayo bwa Theogene Rudasingwa wigeze kuba Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inyandiko ikurikira yahinduwe mu Kinyarwanda na Shaba Erick Bill, Umunyamakuru ku IGIHE.com kuko iy'umwimerere iri mu Cyongereza:

Ndashaka gushimira Julius Mutarambirwa ku bw’ inyandiko ye yise ”Kayumba Nyamwasa yananiwe kwikuraho imikoranire gahati ye na FDLR”, yasohotse muri The New Times yo kuwa 5 Werurwe 2011.

Nk’uko Mutarambirwa yabigaragaje neza “Hari amakuru afatika y’ iperereza agaragaza ko hari imikoranire hagati ya Kayumba Nyamwasa, bagenzi be na FDLR, indi mitwe itavuga rumwe na leta n’ abantu ku giti cyabo, ababatera inkunga ndetse n’ ababashigikiye.

Ikindi kandi, ayo makuru ashimangirwa n’ abahoze muri FDLR, bakemera gushyira intwaro zabo hasi ku bushake bagataha; ndetse n’ ibyatangajwe muri raporo y’ Akanama k’ Umutekano mu Muryango w’ Abibumbye.

Sinabasha kugaragaza ishusho y’ imyitwarire ya Kayumba Nyamwasa neza kurusha uko Mutarambirwa yabigenje. Gusa ndashaka gufasha Mutarambirwa kongeraho ko Kayumba ari umuntu wikunda kandi uharanira inyungu ze bwite, udashobora kurwana intambara igaragara. Ntibitangaje ko abambari be bibasiraga inzirakarengane z’ abaturage bakoresheje gerenade.

Ubwo Mutarambirwa yavugaga ku birego, ubwiregure ndetse n’ ibitekerezo bidafatika bya Kayumba na Karegeya, akoresheje imyifatire y’ ubugome ya Kayumba; yibagiwe kuvuga ku mateka n’ imyifatire ya Rudasingwa.

Bamwe muri twe bagize ibyago byo kwigana na Rudasingwa muri Kaminuza ya Makerere ndetse tukabana nawe mu nzu (ahahoze hitwa Lumumba Hall), turakibuka uburyo Rudasingwa, wahoraga utuje, witonda agaragaza n’ ubuziranenge mu maso he, yaje guhinduka umuriganya, umubeshyi ndetse nyuma yaho akaza gutoroka Ishuri ry’ Ubuvuzi rya Makerere (Makerere Medical School), akiri mu mwaka wa kabiri.

Bamwe muri twe baracyaterwa ubwoba n’ igikorwa yitekerereje we ubwe ndetse akanagikora, cyaje kumuhesha akabyiniriro ka 'REDCOM' . Ni nde wakwizera umuntu wagize atya, mu mwaka w’ 1982 agatera ubwoba (blackmail) abanyeshuri bagenzi be b’ Abanyarwanda, bene wabo ndetse n’ abacuruzi b’ Abanyarwanda babaga i Kampala, abasaba kwishyura akayabo k’ amafaranga, yiyise Bwana REDCOM CX-1200, agamije gusa kwironkera umutekano?

Ibyo Rudasingwa yakoraga mu myaka ya za 1980 birasa neza neza n’ ibyo abashimusi (pirates) bari gukora ku nkengero z’ Inyanja y’ Abahinde. Itandukaniro rihari gusa ni uko nta muntu yafasheho bugwate. Rudasingwa ni umuhanga cyane mu guhisha ubugome bwe, ni nayo mpamvu gahunda y’ ibikorwa bye by’ ubugome yavumbuwe, ari uko bamwe mu bo yateraga ubwoba bishyuye inshungu (ransom).

Ni nde wakwizera umuntu watorotse Ishuri ry’ Ubuvuzi rya Makerere mu mwaka w’ 1982 agahungira muri Kenya, yiyambitse uruhu rwo kuvuga ngo arahigwa n’ ibikorwa by’ inzego z’ umutekano? Impunzi z’ Abanyarwanda zabaga muri Kenya, harimo n’ umuvandimwe we Gerald Gahima, baribuka uburyo impuhwe bagiriye Rudasingwa zayoyotse nyuma yo kuvumbura ko yahunze igihugu cya Uganda kubera igikorwa cya REDCOM yakoze abitewe n’ amadeni y’ indengakamere yagushijwemo n’ ubuzima burenze kandi buhambaye, butari bufite aho buhuriye na busa n’ ubushobozi bwe.

Abakoranye nawe mu Rwanda ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nzego zitandukanye, baracyavuga ibikorwa bye bigayitse ndetse n’ imico ye yo kwikunda no guharanira inyungu ze bwite. Ku rundi ruhande, abakuranye nawe by’ umwihariko bene wabo, bemeza ko Rudasingwa afite ibibazo byo mu mutwe, bikomoka ku mateka ye ababaje ndetse n’ imikurire ye.

Ibi byaba ukuri cyangwa ntibibe byo, amateka ya Rudasingwa yuzuyemo utubazo twinshi (question marks), bituma ubunyangamugayo bwe buba ubwo kwibazwaho.

Kandi ubwo, uyu ni umuntu wirirwa avuga ndetse yandika kandi yigira nk’ umwere, umukiranutsi ndetse nk’ ufite igisubizo cy’ ibibazo by’ u Rwanda. Ibi byose Rudasingwa abikora mu rwego rwo kugusha neza (to appease) abanyamahanga bamuyoboye ndetse na bamwe mu Banyarwanda batishimye, aho aba ategereje ko bamuha ibyangombwa (some handouts).

Umuvugizi w’ Ingabo z’ U Rwanda, Lt Col Jill Rutaremara
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1|2 | | 3| | 4| | 5| | 6| | 7| | 8|
AuthorsComments
Page: | 1|2 | | 3| | 4| | 5| | 6| | 7| | 8|
by emmyabens Posted 2011-03-12 03:51:40

YEEEEEEEEEEEEEEEESSSSSSSSSSSSSSSSSSSSS




 
by ukuri2 Posted 2011-03-12 01:23:36

intare yapfuye n'urushishi, amasazi zirayiruma, kuvuga umuntu nabi adahari ngo yisobanure nta bupfura burimo kandi kuvuga amabi yakoze aruko atakiri umunyabubasha nta butwari mbibonamo. iyo aza kumuhangara akiri umuyobozi akerekana ibye nari kumushyigikira tukirukana uwo muteka mutwe atuyobya. hari nabandi banyamafuti bakidegembya mu mirimo ikomeye sinzi niba ibyabo tuzajya tubimenya aruko bapfuye cg bahunze.




 
by Unknown Posted 2011-03-11 22:01:00

UBU SE KUKI MUTAGIZE ICYO MUBIKORAHO AKIRI MU RWANDA. CYANGWA NI IYAGUYE.




 
by cequejecrois Posted 2011-03-11 19:49:47

OK. Niba Shaba yahinduye mu kinyarwanda neza, niba ari jye urimo gusoma nabi,... nashobewe.
Ibyo aribyo byose, turabisoma uko biri. Tumaze kubisoma rero,... so what?




 
by butros12 Posted 2011-03-11 16:51:41

n




 
by kakumba5 Posted 2011-03-11 15:37:59

ABAVANDIMWE BO MU MUTARA BAGERAGEJE BAGASIMBUZA IMIYENZI IZITIYE BURI FAMU GEREVERIYA CYANGWA INTURUSU BURIYA HARI ICYO BYAKWANGIZA? MUMYAKA ITANU NDAKEKA UMUTARA HABA HAGWA IMVURA IKURUWE N'IBYO BITI, UMUYAGA NTIWAKONGERA KUBASENYERA KUKO NI HANINI, AMABABI Y'IBYO BITI YATUMA UBWATSI BUHORA BUHEHEREYE, RWOSE NTIBABITERE HOSE KUNZITIRO HONYINE KUGIRANGO HADAHINDUKA ISHYAMBA. KWARI UKWIBARIZA NIBA BYARI BYARIZWEHO NTABWO NABIMENYE.




 
by rugalikingogo Posted 2011-03-11 15:24:28

Umutima muhanano ntiwuzura igituza
----------------------------------------------
Uyu mugani bawuca iyo babonye umudabagizi w'umupfu mubisi akubwe n'ingaruka z'ibyo yananiyemo gihana; ni bwo bavuga bati: "Umutima muhanano ntiwuzura igituza, nimurekere iyo!" Wakomotse kuri Rugiramahe rwa Rujugira, ahagana mu mwaka w'i 1700. (Rugiramahe uwo, bamwe bamwita Rwamahe cyangwa se Mahe gusa).




 
by ndiho Posted 2011-03-11 12:55:16

muraza kuvuga nakari murore!!ubwose nimuvuga ubuzima bwabo nabo bakavuga ubwanyu amaherezo biraza kugenda gute?ndumva haribitari ngobwa ko mutubwira kuko ntacyo bitumariye.murakoze




 
by ruhumuriza Posted 2011-03-11 11:13:50

ni mureke ningereho ubugome bwa rudasingwa,gye nabaye i,buja,simuzi cyane ariko nabonye ibikorwa bibi bye,mugyihe ariwe yitwaga ko ayobora RPF bya gateganyo,nka major,SG wa FPR yapfunze umushoferi yitwa Helman yakoraga muri fpr ngo yagonze imodoka,akamuryana iwe murugo,namwe nimwiyumvire uyo muntu ashaka kuzana impinduramatwara murwanda,agyira uburoko iwe munzu,

2.Yigeze gutanga itegeko ryo gushakisha umushoferi wa rpf yitwaga joseph,ngo afatwe kuko yavuze ko arwaye atashobora kugya muma funzo ya politique n,agisirikare,hari ngo ni bindi byinshi ngo yakoze,muri america,

3,ubwo yakorerwaga audite muri presidence,yanze gusinya rapport ngo igye kwa president,kuko harimwo ngo amanyanga,abwira uwari ashinzwe audite kuyisubiramwo,kuko yabonaga akiwe kagyeze,ubwo yafashe iyo guhunga,

banyarwanda rero tube maso,ntuzagye tugwa muriyo mitego,y,inyangarwanda,

muzashishoze iyo umuntu ataye umwanya wa politique,arya muri opposition




 
by unknown Posted 2011-03-11 11:11:42

iyo ubwiye umusazi ngo wa musazi we aragusubiza ngo ni wowe musazi! none se ni gute bahaye bariya bagabo imyanya ikomeye baziko bafite amafuti menshi? ufite igisubizo yakimpa gusa ntibibatangaze ko zihinduye imirishyo aba bose birirwa basebye bagenzi babo bavga bati twarategetswe ngo tuvuge biriya byose kandi twangaga kwikura amata mukanwa. politique ni nk'urusimbi! tubitege amaso uwapfuye yarihuse.




 
by Unknown Posted 2011-03-11 10:48:28

Ndagira inama abantu bari gusoma aya makuru y'aba bagabo kubyitondera kuko aha harimo politike yo murwego rwohejuru:bishobora kuba ari ukuri,twese ntituri bamiseke igoroye ntawaburwamo inkumbi ashunguwe.
Ariko propaganda yo kwangisha abantu abandi nayo ibaho iramutse ariyo nayo yakwamaganirwa kure kuko aho yatugejeje twarahabonye.
Niba ari ukuvuga CV y'umuntu muge mushyiramo n'ibyiza yakoze ntamuntu utagira icyiza yakora naho ubundi n'abandi si shyashysa,gusa ngo igisambo kikaba igafashwe.Amahoro




 
by tlaww.1976 Posted 2011-03-11 10:13:44

Mba ndoga Musinga, ibibintu mwandika ku raba bagabo murabikira? Nakumiro pee! Ese niba ataribanga muri benende? Ndabasabye nunyibwire. Reka mbanze njye bibwire uyu mugabo mwataramiye cyane Rudasingwa Theogene na mukuruwe Gahima Gerald,twarabyirukanye,duturanye, twariganye. Mubyukuri nakurikiranye iki kiganiro cyanyu igihe.com kuri Rudasingwa, ndatangaye pe nukuri rwubika ngohe niwe rubura ngeso. Nyamara ubusambo bwe nubwakera mba ndonga muzehe, naho Gahima yaraturutanga najyaga mbona aza gusura murumuna we yubitse umutwe nkagira ngo we nubwitonzi. Birababaje pe!.




 
by Unknown Posted 2011-03-11 10:05:39

Yewe Rutaremara we! Mbonye icyo abanyarwanda twazize! Nuko uwo muntu wazobereye mubucakura n'iterabwoba agera mu Rwanda agirwa umunyamabanga uhoraho wa FPR; agirwa embasador muri USA; agirwa umujyanama wa Prezida... aba major mungabo urimo kuvugira!!! EWh! Eh! Eh! Murumva se icyo abanyarwanda twazize? Twazize mafiya yavuye mu Bugande. Ubutaha uzatubwire n'ibya Ibingira.




 
by Rwanyandekwen Posted 2011-03-11 09:49:25

Aha ndabona rwambikanye mugusebanya no gusenyana, kurubuga rumwe RUDASINGWA yifatiye mu gahanga Leta ya FPR, kuzindi mbuga nka TNT




 
by nzabambonam Posted 2011-03-11 09:39:31

Mumbabarire ngire ka analyse gato ngira kuko nategereje ko Bwana Rutaremara ansubiza ku tubazo twanjye ndaheba:
Ngerageje gusesengura ibintu ni bibiri:
Ibyo Rutaremara avuga n'ukuri cyangwase n'ugusebanya.
Niba ari ukuri akaba yararetse abanyarwanda na FPR bagategekwa n'umusazi ,President agahanurwa n'umusazi ,Urwanda rugahagararirwa n'umusazi yarangiza akicecekera,ndabona ariwe ukwiye gukurikiranwa ahubwo Rudasingwa akajyanwa kwa Mugana akavurwa kuko nta gihugu na kimwe ndunva ku isi kicaje abagabo b'abajuge bangana kuriya bicajwe no kwiga ibyo umusazi yanditse bakanabiheraho bamukatira kandi yirwariye.Keretse niba Rutaremara ariwe wiyadukije nka lawyer wa Rudasingwa noneho akaba ashatse kutwerekako ahubwo iriya tribunal ariyo yarimo abajuge b'abasazi bafata au sérieux ibyo umusazi yanditse.
Niba ibi bintu ari ukuri kandi nasaba ukuri.com kutazongera kututesha igihe muvuga kuby'umusazi kandi iby'abazima bihari.
Niba ibi bintu kandi atari ukuri, nunva nakwemeranya na tribunal yaba yaragendeye kubyo uriya mugabo yanditse(Rwanda briefing);Ubwo nanone Rutaremara yakurikiranwa nk'umuntu usebanya cyane.
Ku bavuga nabo ngo bariho baramugerageza ngo barebe ko yakwigarura ndagirango mbabwire ko Urwanda atari igihugu cyo kugeragerezaho abasazi yewe n'umushoferi wawe asaze wamwaka urufunguzo rugikubita.
Abanyarwanda bazima bari bahari kandi n'ubu barahari(Rwarakabije n'abandi...)
Murakoze.




 
by Unknown Posted 2011-03-11 09:22:42

Munyangire tuuuuuu!!!!!!!!!Nubundi barabivuze ko aribyo bahunze.




 
by binegobyakajumba Posted 2011-03-11 09:02:50

Ariko mwe ni uko mutazi REDCOM! yahereye kera yiyopozinga muri RANU. kubera ikinyabupfura gike, babahagarikaga muri RANU, bageze aho ashinga ishyaka ry'abo bantu bari barasezerewe muri RANU, baryita FROLINA. ryari rigizwe n'urubyiruko rwahagaritswe kubera ikinyabupfura. urunva ko yatangiye guhangana kera! niba ari ukubura uburere, bw'ababyeyi! sinamenya. ariko umwana burya apfira mu iterura, ntakundi twabigenza. gusa yahemukiye abantu bafatanyije mu rugamba rwo kubohora igihugu!




 
by leo Posted 2011-03-11 09:02:33

Ushatse kuvuga ubugome bwa rudasingwa n'uwo bavukana ndavuga wawundi prokireri mukuru wibye banki aciye kuri nyina (muzayimenya) bwagukeraho
uziko yafungiye umukozi mugenziwe muri kontineri bose bakorera muri embassy leta y'ubumwe yarabagiriye ikizere akaba yari agamije kumwumvisha icyo yashakaga nzakibabwira ubutaha.




 
by Unknown Posted 2011-03-11 08:31:04

mutubwire byose wana...heheh!




 
by ayirwanda Posted 2011-03-11 08:21:25

Birababaje kubona ububi bw'umuntu ari uko byahindutse. Ko mbona se amakuru ahari kuva kera cyane icyizere cyose yakigirirwaga abo batubwira ibyo bari he? Abakora amahano bakingirwa ikibaba ni benshi muri iki gihugu upfa kuba uri from hahandi twese tuzi, uzi ico ndico ntaho yagiye. Ba rubanda rugufi nitwe tuhagwa.




 
by Unknown Posted 2011-03-11 08:14:35

unvauru ni urubuga twese twahawe ngo buri wese yinigure bitewe nuko ibintu abibona dore uko nanjye mbibona birashoboka ko byaba nanone ari poritiki ari ko nanone birashoboka ko byaba ari ukuri ariko jye mbona amahirwe ari make ugereranyije nukuri kuyu mugabo dore nawe uyu ubivuga bijya gutuma bakuru bacu cyangwa abandi barimo nyamwasa impanvu yari uwo mugabo none arahindukiye ngo nibo babaye inyangarwanda sinzi uko nawe ubyunva




 
by jayjay.messi Posted 2011-03-11 07:36:23

noneho biriya aba avuga aba ayobya uburari? shame to him




 
by hyacet Posted 2011-03-11 07:25:19

Muzagezahe no kwishyira hanze kandi ibyo mubikora nyuma yamakosa




 
by mulisap Posted 2011-03-11 07:19:06

Ariko mumbwire mwe dusangiye igihugu! ibi RUTAREMARA abivuze mw'izina ry'ingabo z'igihugu avugira cg ni izina rye bwite???
icya 2 Abivuze agamije iki? byafasha iki abanyarwanda? byafasha iki ingabo z'igihugu?,mwe se nk'urubuga rw'abasomyi mutangaje iyi nkuru ngo imarire iki abasomyi banyu? bamenye RUDASINGWA se?
Inama nagira uwo muvugizi amakuru nkaya ajye ayatanga igihe twinjiye mu matora,kuko uwo avuze ari hanze y'igihugu ntari mu Rwanda.

Iperereza rya Bwana RUGIGANANGABO rigezehe se nyakubahwa????? ntabwo mwiganye se we ngo uduhe ubuhamya ko erubanza rwe rusinziriye? ntimurabona uwo biganye ngo abahe ubuhamya????
Harahagazwe!!!!
Ngaho nimunige iyo comment yanjye napfaga kubabwira.




 
by Unknown Posted 2011-03-11 07:13:14

Iyi nduru yose muvuza, iyo abaturage banze gutora umuntu kubera amanyanga bamuziho murabahinda ngo yebaba murashaka abavuye muri system. Si ngiyo se! Umuntu abona amajwi 0% akayobora abandi nyamara uwabonye 100% akazira ko system atayizi




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com