Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

U Rwanda ntirwakiriye neza kugaruka kwa Alain Juppé muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Bufaransa


posted on Mar , 03 2011 at 08H 37min 04 sec viewed 38598 times



Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Madamu Louise Mushikiwabo, yatangaje ko kuba Alain Juppé yaragaruwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa byatunguye u Rwanda ndetse ntirwabyakira neza.

Tariki 27 Gashyantare uyu mwaka Alain Juppé yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa asimbura Michele Alliot-Marie wari umaze kwegura nyuma y’aho byari bimaze kugaragarira ko yaruhukiye muri Tuniziya mu gihe gishize ubwo hari imyigaragambyo yo kwamagana Ben Ali, ibi bigafatwa nka sikandali.

Hagati y’umwaka w’1993 n’1995, Alain Juppé nabwo yari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa ubwo nyakwigendera Francois Mitterand yari akiri Perezida w’icyo gihugu. Juppé ni umwe mu bashyizwe mu majwi na Raporo ya Komisiyo Mucyo ku kuba yarafashije bikomeye abakoze jenoside. Komisiyo Mucyo yari igamije gukora iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Usibye Alain Juppé , hari abandi banyepolitiki n'ingabo b’Abafaransa bagera kuri 33 bashyizwe mu majwi na Raporo Mucyo ku kuba baragize uruhare mu gutera ingabo mu bitugu abagize uruhare mu gushyira Jenoside yakorewe Abatutsi mu bikorwa barimo uwari umukuru w’igihugu Francois Mitterand, Hubert Védrine, Edouard Balladur, Dominique de Villepin, François Léotard ndetse na bamwe mu bayobozi b’ingabo.

Minisitiri Mushikiwabo Louise yatangaje ko kuba umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa warongeye ugasubirana kuva mu mwaka w’2009, byaturutse ahanini ku kubwizanya ukuri no kwizerana hagati ya Perezida Paul Kagame na Perezida Nicolas Sarkozy, n’ubwo hari ibibazo byinshi kandi bikomeye byari bitarabonerwa ibisubizo.

Mushikiwabo yatangarije The New Times ko kugirango umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa ukomeza utere imbere, Bwana Juppé bizasaba ko agira icyo akora, we nk’umuntu ngo wagize uruhare rukomeye mu byabereye mu Rwanda. Yavuze ko kubwa Leta y'u Rwanda, igikekwa ni uko yakomereza aho abamubanjirije bari bagejeje, ndetse agakurikiza umurongo washyizweho na Perezida Sarkozy.

Evode Kalima yacitse ku icumu rya Jenoside, kuri ubu ni Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Avuga ko kugaruka kwa Juppé ku mwanya yahozeho mu gihe cya Jenoside biteye kwibaza. Agira ati: “Kugaruka kwe kuri uriya mwanya biteye ikibazo kuko Alain Juppé ni umuntu ugira imvugo y’ubwiyemezi, udashobora kwicuza ibyo yakoze kandi urangwa no gushaka kwihorera”.

Kalima yavuze ko atewe impungenge no kuguruka kwa Alain Juppé muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa, ngo kuko ashobora gushaka guhangana na guverinoma y’u Rwanda aho kurushaho gushimangira umubano mwiza.

Nyamara n’ubwo yakomeje kujya ashyirwa mu majwi, Minisitiri Alain Juppé ahakana ibyo kuba yaragize uruhare mu gutera ingabo mu bitugu abicanyi bakoze Jenoside mu 1994 (Kanda hano usome inyandiko yiyandikiye yisobanura), ahubwo we akavuga ko ntako u Bufaransa butagize kugirango burokore bamwe mu baturage bari mu kaga.

Mu kiganiro Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Laurent Contini yagiranye na Contact FM, yavuze ko u Rwanda rudakwiye guterwa impungenge no kuba Alain Juppé yaragarutse mu mwanya nk’uriya ngo kuko umukuru w’igihugu ari Sarkozy, kandi uyu akaba yaramaze kubona neza icyerekezo cy’umubano ukwiye kubaho hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.

Kayonga J.
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1|2 | | 3| | 4|
AuthorsComments
Page: | 1|2 | | 3| | 4|
by Unknown Posted 2011-03-03 08:25:57

Imyigaragambyo weeeeeeee! Ntidushaka Alain Jupe muli gouvernement yabafaransa. Turashaka Bernard Kushiner wacu!!!!!




 
by Unknown Posted 2011-03-03 08:16:14

Hano kuri uru rubuga habaho intagondwa z'impande zombi! Muragowe mwe mwumva ko ibitekerezo byanyu byonyine aribyo bigomba gushingirwaho ngo abanyarwanda babeho!




 
by lintambara40 Posted 2011-03-03 08:13:05

Kinshasa we, Clinton na Brair administrations bo ntacyo bari baziranye na Kagame?




 
by Unknown Posted 2011-03-03 07:57:51

Ministre ucyuyigihe w,ubbufaransa yakoresheje Sarkozi amakosa menshi. Iki nigitekerezo cya perezida S. bwite kubera azi ubutwari, ubwenge bwa A.Jupé. S. azibyo yakoze. Niba murabere urwanda ruragira umpungenge ziki!




 
by Ruriyabandi Posted 2011-03-03 07:53:31

smiley smiley smiley
Mwitege akaza gukurikira iti tezabwega rya Mushikiwabo
mube mwitegura kwamagana Contini,... yewe yewe yewe...
smiley smiley




 
by Unknown Posted 2011-03-03 07:48:22

Imyigaragambyo irakwiye. Tumwamagane maze turebe PROGRAM BAFITE.




 
by kamanzideo Posted 2011-03-03 07:47:57

Nyamara abafransa baturusha diplomatie, ba ambssadeurs bacu ni abo gutinya no kutamenya gusobanura ; uwali wabigezeho n,abafransa bamwumva tugiye no kwiyunga mu mahoro reba uko bamuhamagaye akazira rapport ya Bruguerre, bakamwima n,akazi kugeza magingo aya. Ko ngo ali nawe wali wababoneye ya terme"erreur d,appreciation" aho gukomeza kwitana bamwana no guhangana.
erega abanyarwanda nitwe twisenya kubera munyangire n,amashyali




 
by byiza Posted 2011-03-03 07:31:10

kuki ariko hari abari kwitiranya ibintu,minisitiri mushikiwabo afite uburenganzira bwo kuvuga ibyo abona bibangamiye umubano w'u Rwanda n'ibindi bihugu, ni ukuvuga ko rero atari guceceka abona umugabo nkuyu wagize icyo ashinjwa na leta y'u Rwanda ngo yicecekere kubera ko ari umufaransa, ni ngombwa kubivuga kabone niyo ubufaransa butagira icyo buhindura, ariko bizwi nezza ko Alain afitanye ikibazo na leta y'u Rwanda.




 
by rwamutware Posted 2011-03-03 07:28:37

Aho mariye gusoma iriya Link IGIHE.COM cyaduhaye kuri Alain JUPPE, nsanze ntacyo nakongeraho, ahubwo bamwe bahora batubeshya ngo ubufaransa bwakoze Genocide bagombye kujya mu nkiko zabigenewe niba bumva koko hari ibyo bashinja aba bagabo!

Niba rero nta bimenyetso bihari, nimwemere mwibagirwe ibyadutanije(bitanakiriho-Habyarimana yarapfuye)ubundi dukomeze twihambire akaboze, dutsure umubano nk'uko bimeze hagati y'u Bwongereza na Amerika! Ariko kandi tunarye menge kubera ko igihe icyo ari cyo cyose aba bazungu barihimuraKwihimura uwaguhimye-bitandukanye no kwihorera)




 
by Unknown Posted 2011-03-03 07:25:17

Ariko se koko u Rwanda noneho rusigaye rwigerezaho ni gute rwivanga muri politiki z'ibindi bihugu? None minista Mushikiwabo bamushyiraho yigeze yumva hari igihugu na kimwe kivuga ko gitunguwe? Njye ndabona turimo kwinjira ahubwo mu gihe cy'amahindura cyo gusobanura ibyo ibihe bitubaza niba bidashobotse nitwe tuzabaza ibihe!!!! Rweso nibyiza ko tugira icyo tuvuga nyine nk'abantu bafite ubwigenge mu gutanga ibitekerezo ariko kuvuga ko umuntu yatunguwe hariya ndabona harabaye kurengera cyane.

Naho ubundi njye ndabona IMITIBA igiye kuvamo imyibano kandi vuba bidatinze abikitse mu kiza bagahonya abandi, abishe, abasahuye, abihora mbese abo ba menji bose batannye. Numvise andi makuru ahubwo ko Mon General Nyamwasa agiye kuzitaba umucamanza Trevidic w'umufaransa ugira ngo buriya akari mu ngoma kari kazwi n'abiru na nyirayo ntikagiye kujya ahagaragara!!!! "UMUKAMBWE NIWE WABWIYE UMWANA WE NGO EREGA BURYA IBIHE BIHA IBINDI" Mukenyere karabaye. A BON ENTENDEUR SALUT!!!!!! Ndasaba rwose nshimitse ngo iyo ntimuzantumeyo aho (........)




 
by mwangi Posted 2011-03-03 07:11:07

None se ya nteruro yo kureka abazungu tukiyubakira igihugu ivuyeho kandi!Ari uyu mugabo se w'umufaransa ari n'aba FDLR birirwa binjizwa mu ngabo z'u Rwanda byose bitaniyehe??? Wasubiza umu FDLR amapeti ndetse n'ayo yihaye ari mu ishyamba hanyuma La France yagarura uyu mugabo bikakubabaza koko??? Please!




 
by dindon Posted 2011-03-03 06:57:26

ndibaza niba u rwanda rugomba buri gihe gushimishwa n'umuministre ikindi gihugu cyashyizeho? Kereka niba rushaka gutegeka isi nka USA




 
by dvanny11 Posted 2011-03-03 06:54:07

Ikibazo nabwo ari ugutegeka u Bufuransa, ahubwo nabwo tugomba kwiregagiza uruhare rwabantu nka Juppe nabandi nkawe bagize mumarorerwa yabaye mugihungu cyacu.

Iyo urebye inzira twaganishagamo yo kugarura imibanire myiza hagati y'u bufaransa n'u Rwanda iki kyemezo cyo guha Juppe iriya ministeri y'u bubanyi n'amahanga ubona kizazanamo agatotsi...Ariko ashatse yaba umugabo agasaba imbabanzi dore ko ataba abaye nuwambere ubikoze.




 
by insinzi Posted 2011-03-03 06:49:39

Iteka sisasa izahora ali sisasa , iyuyikina nundi rero ntibiba bisobanuye ko muvuye inda imwe , ngo kuko ubumwe bwagarutse hagati yabo nigihugu cyacu, alibo, ali u Rwanda , bose bazi impamvu aliko bazagumya babe abo balibo natwe tube TWE( ibindi byose NUBUCURUZI )




 
by himbana Posted 2011-03-03 06:44:57

Abafaransa barakabaho.Iyo tutabagira, ibyivugo noneho byali kurangilira hehe? Ati nababajwe nuko twabuze ubushobozi, maze bakaducika. Icyo ni ikivugo cya nde?




 
by xxrwandaise Posted 2011-03-03 06:42:45

Jyewe birantangaje! Ubu se abicanyi baza mu rwanda bakakirwa nk'abami baraduhekuye ni bangahe? Mbere yo gutokora igitotsi mu jisho rya mugenzi wawe jya ubanza ukure mu ryawe umugogo urimo. Tubitege amaso




 
by Unknown Posted 2011-03-03 06:28:16

DUKORE IMYIGARAGAMBYO YO KWAMAGANA JUPPE??????!!!!!!!!!




 
by imodoka Posted 2011-03-03 06:26:44

Umunyoni ameze nabi ntanimwe yanjye atanyonze reka mureke nzazikora zose iyi ngoma nivaho




 
by Unknown Posted 2011-03-03 06:22:43

Baca umugani mu kinyarwanda ngo Ubukana bw'imboga ntibwotsa imbehe, kandi Pres Kagame aherutse kuvuga ngo Kumoka kw'imbwa ntikubuza gari ya moshi gukomeza urugendo...




 
by kanzayire Posted 2011-03-03 06:16:10

uyu mugabo ndamukunda avugisha ukuri.Ntabwo ajya arimanganya nka ba Kushuneri




 
by kagabo Posted 2011-03-03 06:12:33

ubu dutekereza ko sarkozy nangwa abajyanama be mbere yo gushyiraho abayobozi babo babanza bagatekereza ku cyo urwanda ruzabivugaho ? u rwanda nangwa abanyarwanda abazungu baduha agaciro kangana iki ? ese kwisi nibiyiberaho dufitemo mwanya ki ? ubu koko impinduka ziri kuba mu bihugu bya barabu byonyine byatuma sarkozy nangwa jupe batekereza ku rwanda ? yewe na cote divoir babaye bayihoreye kandi naba nayo kuko ibaha cacao bakoramo chocolat zabo. twe koko ubufaransa budufiteho nyungu ki ? aho ntitwaba twisumbukuruza cyane tugakabya ? nka radio contact FM ihamagara ambassadeur wabo ngo agire icyo abivugaho sukurengera koko ? ese aba ba perezida babarabu abazungu bali gukuraho amaboko twaba tuzi ubucuti bwihariye bagiranye naba bazungu ? tuzi za miliyari za madolari babiste iwabo burayi na amerika ? uwo jupe yasimbuye yegujwe kubera iki ? ese turatinya ibyo jupe yadukoreye afasha aba genocidaire ? nangwa turatinya ibyo yazabyusta bitureba twe twakoze ? jye gusa mbibuste ko jupe afashe iriya ministere ifit ubu ifite ibibazo byinshi cyane kuko isura yu bufaransa ubu yahindanye cyane akaba afite amezi atarenze 14 gusa. ni gihe gito cyane kuburyo atazabona umwanya wi byi wacu. kuko sarkozi ubwe ntazatorwa muli 2012 jupe rero bazajyana. inama ya nyuma mbona abanyarwanda tutazi neza umwanya dufite kwisi nibiyiberamo wagira ngo ntibitureba nangwa nta somo byaduha nimba abayobozi bacu batekereza ko aba bazungu bajya babanza bakareba ko ibyo bakora bizadushimisha ubwo twaba dufite ibibazo bikomeye . igihe.com nti mukanyonge sha thanks.




 
by micomyiza Posted 2011-03-03 05:52:29

smiley mwe buyobozi bwi igihe kuki munyonga comment zacu hahahah bigaragara ko igihumgu mukoreramo kidaha abaturage uburenganzira bwo kuvuga mwarangiza mukabeshya amahanga twarabamenye




 
by kinshasa Posted 2011-03-03 05:48:25

Bimaze kugaragara ko benshi mu bashyigikiye uyu mufaransa ari abahezanguni, bagize n' uruhare rukomeye mu bibi byabaye mu Rwanda.Ndabona mwikoreye Ministre MUSHIKIWABO, ariko iyaba mwamenyaga ububi bwa biriya birura nibwo mwakomeza kubihishira!
Ndabibutsa ko nta kintu na kimwe mu byabaye hano mu Rwanda, abafaransa batari baziranye ho na Leta ya Habyarimana.Mwe muvuga ko u Rwanda rwivanga, murumva arinde watangiye kwivanga mu buzima bw' undi?
Ninde se uyobewe ko abenshi muri bariya bazungu birirwa basohora ama rapport atandukanye aba agamije guteza impagarara muri Afrika?

Gusa nshimishijwe cyane n' uko u Rwanda rusigaye rufite abayobozi bazi neza kwerekana aho bahagaze, ibyo kugaya bakabigaya, ibyo gushima bakabishima. N' ubwo tudafite ububasha bwo gushyiraho ministre mu bindi bihugu, ariko nabyo bigomba kumenya ko tutari insina ngufi.
Kuki se abo bazungu bo ujya kumva baravuze ngo umuyobozi runaka bamufatiye ibihano?
Abayobozi bacu bakomereze aha rwose!Twaribohoye ntihazagire uzatubonerana uko yishakiye.




 
by micomyiza Posted 2011-03-03 05:46:15

mwe buyobozi bwi igihe kuki munyonga comment zacu hahahah bigaragara ko igihumgu mukoreramo kidaha abaturage uburenganzira bwo kuvuga mwarangiza mukabeshya amahanga twarabamenye




 
by Unknown Posted 2011-03-03 05:33:53

KWIYENZA KU RWANDA. TUBITEGE AMASO.




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com