Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Paris: Urubuga rwa internet lanuitrwandaise.net ruraregwa n'abofosiye b'u Bufaransa bashinjwe uruhare muri Jenoside ya 1994


posted on Mar , 02 2011 at 08H 03min 28 sec viewed 31790 times



Umucamanza Zimmermann w’Urukiko rwisumbuye rwa Paris amaze igihe akurikirana ibikorwa by’urubuga rwa internet lanuitrwandaise.net, nyuma y’aho uru rubuga rwari rwaregewe na bamwe mu bahoze ari abayobozi muri leta n’igisirikare by’u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Abo bafaransa bakaba barashinjwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko bigaragara muri raporo ya Komisiyo yashyizweho na leta y’u Rwanda ngo icukumbure ubuhare rw’u Bufaransa muri Jenoside (Komisiyo Mucyo). Iyo raporo yashyizwe ahagaragara tariki 16/11/2007, nyuma yaho gato isohoka kuri urwo rubuga rwa internet lanuitrwandaise.net.

Muri bamwe mu bafaransa bavugwa muri iyo raporo harimo Alain Juppé wigeze kuba minisitiri w’intebe w’u Bufaransa, ubu akaba ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Leta ya Sarkozy. Abandi ni abofisiye benshi bari mu Rwanda mbere gato no mu gihe cya Jenoside, ndetse n’abakoreraga minisiteri y’ingabo y’u Bufaransa, ariko bakaba barakurikiraniraga hafi ibyaberaga mu Rwanda muri icyo gihe.

Bamwe muri abo bakaba barareze urwo rubuga rwa internet kuba rwarabasebeje ku karubanda (diffamation publique), cyane cyane Colonel Jacques Rosier, uvugwa muri Raporo Mucyo nk’uwaretse abatutsi bari bahungiye mu Bisesero bakicwa. Abandi bitabaje urukiko ni Colonel Jacques Hogard, Général Lafourcade, na Colonel Jean-Jacques Maurin. Hari na Lieutenant-colonel Michel Robardey, wakurikiraniye hafi ubwicanyi bwabereye mu Bugesera mu 1992 bufatwa nk’igeragezwa rya Jenoside, Capitaine Etienne Joubert, Colonel René Galinié, Général Christian Quesnot, na Colonel Bernard Cussac.

Nyuma y’icyo kirego rero, umucamanza Zimmermann akaba akomeje gukurikirana urwo rubuga rwa internet, akaba ashaka kumenya umukuru warwo, igihe iryo tangazo rivuga ko raporo yasohotse ryashyiriweho n'uwarishyizeho. Abashinzwe urwo rubuga nibanga gusubiza umucamanza ibyo abasaba, bashobora gucibwa amande agera ku mayero 3750, kandi bagakomeza gukurikiranwa kuri icyo cyaha cyo gusebanya.

Mu gihe hari abumva abareze barakoresheje uburenganzira bwabo, hari abibaza ukuntu urubuga rwakurikiranwa kubera itangazo rwashyizeho, rutanditse, bakaba basanga ari uguhohotera uburenganzira bwo gutangaza amakuru, dore ko “uvuze ko nyir'urugo yapfuye atariwe uba wamwishe.”

Hejuru ku ifoto: Général Jean-Claude Lafourcade, wayoboraga Opération Turquoise mu 1994 (Foto Ina.fr)

Olivier NTAGANZWA
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1|2 |
AuthorsComments
Page: | 1|2 |
by sekamaal Posted 2011-03-02 04:47:36

@ ''cyomoro'': Urwanda rusebye rute muri iyi nkuru ? Cyangwa ibyo wifuza uragira ngo nibyo byabaye? Ahubwo wowe urasebye.




 
by Unknown Posted 2011-03-02 04:45:05

Ariko koko burya akaruta akandi karakamira. Abafaransa bahakana bate ko bitwaye na bi mu mahano yabaye mu Rwanda! Njye nabonye gupfa k'umwirabura ntacyo bibwiye umuzungu.




 
by mamboduff Posted 2011-03-02 04:24:29

erega byabaye ihame!!victimes babaye coupables!!!




 
by Gahoro Posted 2011-03-02 04:17:11

None se bakureke ugumye usenye igihugu n'ibitekerezo byawe bidahwitse. Nawe reba nk'uriya wifuza ubucamanza bw'abafaransa bwananiwe gufata Agata n'abandi bajenosidaires nkawe. Yakwigiriye kuba mu bufaransa se niba ubucamanza bwaho bukora kurusha ubw'u Rwanda? Noneho n'abatera grenade barazanwa mu bucamanza aho kubakanira urubakwiye none ngo ubucamanza bw'u Rwanda ntibukora? Muzanyurwa n'iki?




 
by zuba12001 Posted 2011-03-02 03:56:38

ihihe.com ni RTLM ya FPR, umunsi yahirimye izahirimana n'ibyayo byose.




 
by Unknown Posted 2011-03-02 03:55:58

Uyu mugabo aje mugihe IMIZINGA/IMITIBA YENDA KUZAVAMO IMYIBANO! mutegereze muzaba mumbwira vuba aha! Ntawe nteze iminsi ariko ngo hari ibyo duhishiwe muri uku kwezi kwa 3 cyangwa kwa 4! RIRA BIEN QUI RIRA LE DERNIER smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley bipfa kubha atari ibyabanjirije Operation TURQUOISE gusa! NUBWO BAMWE BAYAMAGANA NJYE NDAYISHIMA IYO BARIYA BAFARANSA BATAZA IWACU NTA N'UWO KUZACANA UMURIRO WARI KUZABONEKA!

Nizere ko comment yange ihita




 
by Unknown Posted 2011-03-02 02:29:32

abafransa nabanyamitwe kweli,bazajijisha isi n,Abanyarda kugeza ryari? birengagije ko barimo barebera abacu bashira.Nibatujijishe nabo bazashyira babone .




 
by jumabdallah Posted 2011-03-02 01:24:07

Byibyuze abo bafaransa bitabaza inkiko bakanazemera kandi koko zirakora, hano iwacu ni gihe ki inkiko zacu zizahagarara hagati ntizirangwe n'amarangamutima no kubogama? Iyo urebye imikirize y'imanza za hano ugira ngo ni inkiko z'ishyaka Wallah smiley smiley smiley




 
by cyomoro Posted 2011-03-02 00:35:02

Iyi nkuru se ko mbona iri kwemeza ibyo umuvugizi.com ari gutangaza? Rwanda we urongeye urasebye...




 
by gondwued Posted 2011-03-02 00:34:14

Hari impamvu ikomeye ibi byose biri kuba, ikibazo mfite nuko IGIHE.COM hari ibyo tuboherereza ntimubihitishe, nyamara namwe hari ubwo mwazashaka ko mwumvwa natwe ntitubatege amatwi!




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com