Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Karegeya yatangaje ko nta bufatanye burangwa hagati y’ ihuriro rye na bagenzi be(RNC) n’ umunyemari Rujugiro


posted on Feb , 28 2011 at 18H 55min 07 sec viewed 46677 times





Nyuma y’ iminsi havugwa ko umunyemari Rujugiro Ayabatwa Tribert yaba akorana na FDLR, ubundi agafatanya n’ umutwe wa Politiki waremwe n’ itsinda rya bane-RNC (Kayumba, Karegeya, Gahima na Rudasingwa), ababivugwamo ntibigeze babyemeranywaho n’ ababibavugaho. Karegeya nawe yashyize arerura, avuga ko nta mikoranire ndetse nta n’ ubufatanye biri hagati ya Rwanda National Congress– RNC n’ umunyemari Rujugiro.

Mu ijwi rye ryumvikanye kuri BBC (mu makuru y’igifaransa), Patrick Karegeya yavuze ko nta cyo bahuriyeho na Tribert Rujugiro mu bijyanye n’ imikorere n’ imikoranire. Yagize ati: “Nta n’ ubwo tujya duhura, na General Kayumba aheruka kuvugana na Rujugiro akiri mu Rwanda”.

Ku bwa Karegeya, akomeje kwita ibibavugwaho byose mu rwego rwo kubasebya, ko ari ikinamico ikorwa n’abagambiriye kubanduriza izina.

Mu rwandiko rufunguye Rujugiro aherutse gushyira ahagaragara kuwa 24 Gashyantare 2011, yavuze ko nta mutwe n’umwe urwanya Leta y’u Rwanda akorana nawo, kandi ko nta n’ibyo ateganya. Ibi yabivuze nyuma y’aho Abraham Bisengimana wahoze ari umurwanyi wa FDLR atangarije ko Rujugiro ari umwe mu baterankunga b’ imena ba FDLR. Muri urwo rwandiko na none Rujugiro yari yavuze ko atari yabonana na Kayumba na bagenzi be, nyuma y’aho baviriye mu Rwanda.

Karegeya na bagenzi be bahakanye imikoranire na Rujugiro nyuma y’ igihe kitari kirekire bavuze ko ntaho bahuriye na FDLR, ifite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

John Williams NTWALI
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1|2 | | 3|
AuthorsComments
Page: | 1|2 | | 3|
by Unknown Posted 2011-03-01 05:25:42

ndabona harimo bamwe bagana ukuri ariko abandi ndabona barimo KUKUVUVUZELA KABISA. Ibyo mu Rwanda birakomeye ariko uko Imana yabwiye Daniel ngo yicecekere kuko ibihishwe bifite igihe cyabyo byagenwe Imana niyo ifite igisubizo cyanyuma k'u Rwanda ndetse ni isi yose. Tureke kuyitanga imbere.




 
by Unknown Posted 2011-03-01 04:02:28

Njye mbona u Rwanda ruri mu gihe gisa neza n'icyabanjirije intambara yo ku Rucunshu. Icyo gihe rwari rwugarijwe n'amatiku n'ambwire byatumye Rwabugiri akora amakosa akica nyina wa Rutarindwa ngo arahorera umugabekazi Murorunkwere kandi ari Nkoronko wahimbye icyo kinyoma. Umuco mubi wo kubeshyerana wari warokamye abagaragu bose b'i Bwami uretse gusa BISANGWA BYA RUGOMBITURI wakundaga igihugu kurusha HE. Ibindi murabizi.

Yewe bamwe mu bavandimwe ba Rutarindwa bifatanya na Kanjogera na basaza be sinakubwira... ariko igitangaje ni uko nyuma nabo baje kunyuzwa iy' ubusamo agakino karangiye.

Aka groupe k'abantu bajya guhakishwa umunwa barega bakanabeshyera bagenzi babo kwa HE nikihane rwose katazatema ishami kicariye. Kandi HE nawe agerageze gushishoza ayungurure ibyo abwirwa hato atazakora amakosa nk'aya Rwabugiri. Erega nta kindi amateka abereyeho uretse kutwigisha!

Niba ubunza umunwa kwa ba nyakubahwa menya ko urimo wicukurira urwobo uzagwamo. Dore aho nibereye




 
by Unknown Posted 2011-03-01 03:48:51

TWEMERE IBY'INTERAHAMWE YAHOZE ARI INTORE KUKO UWARI INTERAHAMWE AKABA ABAYE INTORE UBU ARASHAKA AMARAMUKO.




 
by umwaliclaudine Posted 2011-03-01 03:19:00

mwese nimureka inda nini muzatuza muturane kuko nta kindi mupfa!!!




 
by Unknown Posted 2011-03-01 03:18:48

ibibazo biri mu rwanda biri fondamentals. muri abana mwese mba nabumvise.politique ikora rotation, ariko ikunze kugira diameter ntoya.iyo ibaye nini nk'iyaciwe n'abarabu usanga nabwo isebetse voir arabic situation now, Habyara, Mobutu,na ba Mugabe Bajandajanda.Nti muzi impamvu abantu b'intwari(nka Mandela) nta somo basigira benshi? ni uko abo benshi aba ari Ibigwari.ibitekerezo bibi bibiba amacakubiri biva iwacu mu ngo, ari nabyo bitera ibibazo byo kwigomeka na mecontantements. njyewe ndabizi narabibonye.kugirango igihugu kigire amahoro biva mu ngo, mu miryango mbere na mbere, niba ubona iwanyu mushihurana muri abahezanguni, ubwo nyine niwe murage muba muhawe n'ababarera,muri abaragwa b'u bwoko, usanga ari namwe mutera ibibazo byose.iki gihugu ni icy'abantu bose bagifitiye ubwenegihugu niyo yaba nta na square meter imwe y'ubutaka baba bafite, nta n'umwe ugifitiye Title de Proprièté.ubwo ntimubibona koko? nimucyo dusenge Allah!ni gute umuntu yica undi ntacyo bapfa, atanamuzi ra? they drawn grenades,.... nitugirana ikibazo tujye tugikemura mu mahoro, sinangombwa kandi ko twese twumva ibintu kimwe,mubona million 11 twahuza political analysis? ni inde mubona utagira akamaro muri 11 millions? twubake ntidusenye, abagifite ivangura moko namwe nimukomeze kuko ntimwumva,ntimuzatinda kubona ko mwibeshye, dukunde igihugu, ntihagire uwumva ko agikunda kurusha abandi bose nk'aho ari Gihanga wacyaguye akanakigira kinini nibura.kuki mutumva? intambara ntimuzizi, ubu wayishoza ukayitabira ukemezako ko uzayirokoka?. ko nabonye abanyarwanda bose ari ba caporal ra!!hagiye kuza igihugu cy'amahoro nzaba ndeba iyo myuga mwimenyereje icyo muzayikoresha yo! ari ko ko mbona ri imyaka itarenze 90 umuntu amara, iyo aza kura ari nka 900 nk'iya ba Elie na ba Enock? ni ukuvuga ngo amatiku muba mukuba inshuro 10? yekoyo we, harahagazwe!! mbe ntawe nkomerekeje ariko mvuze ibintu bisanzwe! kdi ubabajwe ni uko yiyumvise mu irondakoko yimikije biramureba!




 
by gihangangomijana Posted 2011-03-01 02:21:17

is politics a dirty game?no its made dirty by un talented politicians.e.g in our dark continent.why?lets make it a just way of governance,proper organisation,resources allocation and effective management of nationals.
its made poor game by opportunists with longterm hiden agenda.
banyarwanda mureke dushyire mugaciro twirinde icyaduteza akaduruvayo.ukomeye yicishe bugufi yumve bose koko burya umwami ntakomera akomezwa ningabo.koko ntawaruzi ko umuntu nka mubaraka wa misiri yakwirukanishwa ububando!mureke dutizanye amatwi twumvikane yaba uri mugihugu cg hanze,,,ntihakagire ushaka guciraho mugenziwe iteka.

kandi abasaza bagenzi bange nimuze duhaguruke dukize izi mpande zihanganye turaramwe tutabera naho nibitagenda bityo tuzaba ntacyo tumariye abana bacu.
ngaho mugire amahoro mwese!!!!!!!!!!!!!!!!!




 
by Unknown Posted 2011-03-01 02:08:06

Cyo sibwo se Abraham yirahuriyeho ibishirira! Ibimenyetso by'iyo mikoranire azabikura hehe? Yinjiye ashaka amaramuko : ubyo ni amaco y'inda ngo bagira ngo nawe yara akunze u Rwanda.Ni ukumwitondera afite indimi zirenze 1.




 
by Unknown Posted 2011-03-01 01:46:15

ukuri kuzajya ahabona, kuri Rujugiro. nimireke kwanduranya nuwo musaza ntawe ateye ibibazo rwose, kandi nta nibyo azabatera. Imana ibagirire neza.




 
by olikabango2020 Posted 2011-03-01 01:43:19

karegeya karugizerute, kazi guhakana gusa, Rudasingwa rwarugizerute, ruzikubeshya abanyarwanda gusa. Murekere aho mwarashobewe namwe.




 
by bebeto Posted 2011-03-01 01:29:05

Ariko se urinda usobanura hari uwagusabye ibisobanuro? wacyishije bugufi ukagaruka mu rwagasabo dore ko twagiriwe ubuntu tukaba turi iwacyu, ndatekereza ko FDRL nayo ibyo irimwo bifite iherezo, ko ntabwo bo bazabaho ibihe bidashira! urwanda rero uwiteka yarutwikije amaraso ye ni nayo mpamvu ngo umwanzi acya icyobo imana igacya icyanzu.




 
by Unknown Posted 2011-03-01 01:28:55

karegeya waretse guteshwaguzwa uvuga ubusa kuko aho tugeze ntawukwitayeho ibyo uvuga !




 
by ngomijanagihanga Posted 2011-03-01 00:39:09

Umunyakuri ninde? umunyabinyoma akaba uwuhe? ngaho nimureke amaranga mutima yaho mubogamiye maze mumbwire ukuri kwanyu.Ni mukoreshe evidences zifatika niba muzifite maze muce urubanza. smiley




 
by Unknown Posted 2011-03-01 00:35:04

Ariko Mana wadutabaye koko!!




 
by Unknown Posted 2011-03-01 00:12:12

ntibizoroha mbandoga Rudahirwa, mbandoga Ruvuzandekwe aba bagabo zazanaterera peee!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!




 
by kayijej Posted 2011-03-01 00:01:01

Ariko se nkawe Gihozo ko ushobora kuba ukiri muto iby'abo bagabo nkawe ubibwirwe n'iki ko muzi kwivanga.




 
by nimeroyanjye Posted 2011-03-01 00:00:45

Ubundi se karegeya yakavuze ngo iki?Niba atari byo kandi Imana ishimwe ubndi wakorana n'itsinda by'iterabwoba rivumwa kandi rikamaganwa hose ku isi utari umusazi?Imana ibarinde imyuka mibi yo guhungabanya umutekano w'u Rwanda kuko ari karegeya n'abagutera inkunga ntibyakugwa neza, na gato kandi nawe urabizi uretse nyine gukinira kuri internet wibereye iyo bigwa.




 
by Unknown Posted 2011-02-28 23:55:06

ntiwabyivangamo.




 
by kag2 Posted 2011-02-28 22:50:04

-




 
by intaredavis Posted 2011-02-28 22:28:40

Barek bakine ntabyo bazi ibyobakinamo.




 
by cyaka Posted 2011-02-28 17:04:35

Burriya rero hari igihe muzageraho mukabona ko abazungu barimo babota gusa birirwa ngo babashuka ngo barabaha inkunga yo gutabara ngaho za Smalie na hehe!buriya se ugirango baba babafitiye impuhwe zahe zo kajya?bo barunguka mwe murahomba!
Kandi nabibutsaga ko Kagame mwishyiramo we ari mu Rwanda kandi mwe mwaruheze inyuma ariko arimwe mubyiteye ntawabatangiriye rwose tubyumve kimwe sibyo se?ngaho rero wowe na Rujugiro mushyire mugaciro ariko urwo rusaku rwanyu murugabanye kuma radion mpuzamahanga ngo murimo murahangana na kagame muribeshya cyane!!




 
by tonton Posted 2011-02-28 16:59:09

Mutange ituze mwabagabo mwe murakabije saga yanyu muri africa iraturambiye mureka kwitana bamwana kuko ntwukeneye kumva ayo mateshwa yanyu!dufite ibyo twimirije imbere nkabanyarwanda naho mwe muri muya ndongo!




 
by kabare Posted 2011-02-28 16:55:29

Ayabatwa wowe urimo urarangwa no guhuzagurika !!jya umenya gusaza utanduranyije cyane!karegeya wowe ubwo butagondwa bwawe ntaho buzakugeza wigize inyeshyamba kandi ishyamba ntawarikujyanyemo usibye umurengwe gusa!watashye ukarya utwawe uri iwanyu ko ibiryo bya HCL BIZAGUTERA INZOKA!




 
by cyusa Posted 2011-02-28 16:51:11

Oya ngaho nimukomeze mwitane bamwana abanyarwanda twe turakataje mukurwubaka kuko ibyanyu ndumva ari ikinamico ihimbitse kabisa!ariko ntakibazo mwese muri ba bihemu hari igihe muzumvikana mukivamo!




 
by serena Posted 2011-02-28 16:46:16

Guhakana ko mudakorana ntabwo biguhanaguraho icyaha ariko ayo n'amatakirangoyi nyakubahwa rwose!
Ariko ubundi harya wapfuye iki n'abanyarwanda karege!!nukuri uwo mbona ari umuvumo mubi!garuka murwanda n'amahoro uriko uze wiyoroheje cyane!!kuko burya si buno!!




 
by Unknown Posted 2011-02-28 16:22:30


Ngaho re !

turafata ibya nde tureke, ibya nde :
1. Dufate iby' intore yari interahamwe ejo hashize (Lt.Col. Abraham....) ?
2. Cg dufate iby' interahamwe yahoze ari intore yimbitse ejo hashize (Col. Karegeya) ???

abafite imitwe ibashije imibare , nimubwire uwo twaha amahirwe menshi (probability nini) y' ukuri .

Mugire amahoro.

Nkusi




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com