Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Komite nyobozi y' Umuryango IBUKA yahinduwe yose(Inkuru irambuye)


posted on Feb , 28 2011 at 07H 50min 00 sec viewed 39100 times



Kuri iki Cyumweru tariki 27 Kongere y’ Umuryango Ibuka uharanira inyungu z’ Abacitse ku icumu rya Jenoside yarateranye itora abagize komite nyobozi y’ uwo muryango bashya. Theodore Simburudari wari umaze imyaka ine ayoboye uwo muryango yasimbuwe na Dr Dusingizemungu Jean Pierre ndetse n’ abandi bari muri Komite Nyobozi bose barasimburwa.

Komite Nyobozi yatowe ku buryo bukurikira:

Perezida w’ Umuryango Ibuka: Dr Dusingizemungu Jean Pierre.
Visi Perezida wa Mbere: Nkuranga Egide,
Visi Perezida wa Kabiri yabaye Gatayire Marie Claire naho Umunyamabanga Mukuru aba Kimonyo Theophile.

Abagize amakomisiyo 5 ni aba bakurikira:

Komisiyo y’ Ubutabera:

Ngarambe Raphael,
Kayitare Dieudonne na
Kayiranga Wellars

Komisiyo y’ itangazamakuru:

Mutesa Jean Marie Vianney(Umunyamakuru kuri Contact Fm),
Kalisa Frank Emmanuel(Umunyamakuru kuri Contact Fm),
Ntamuhanga Ningi Emmanuel Umunyamakuru mu Kinyamakuru Izuba Rirashe

Komisiyo y’ Imibereho myiza:

Uwanyirigira Claudie,
Mukamusoni Dative na
Ngoga Aristarque

Komisiyo y’ Ubukungu igizwe na:

Nkuranga Jean Pierre,
Rugero Paulin na
Nsabimana Sylvain

Komisiyo yo Kubika no Gushyingura inyandiko:

Gakwenzire Philibert,
Mutanguha Freddy na
Mzee Rwasamirira Jean Damascene

Hatowe kandi Inama ngenzuzi igizwe n’ abantu batanu:

Mukarubuga Ancille,
Muhorakeye Eugenie,
Kabasinga Chantal,
Kalisa Etienne na
Ntamakemwa Remmy

Iyi komite ikahura ku Cyumweru gitaha kugirango yitoremo abayobozi(bureau).

Dr Dusingizemungu Jean Pierre uyoboye uyu muryango, yahoze ari Komiseri muri Komisiyo y’ igihugu yo kurwanya Jenoside ndetse n’ umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’ U Rwanda I Butare.

Ubusanzwe Komite Nyobozi y’ Umuryango Ibuka yari igizwe na Perezida ariwe Simburudari Theodore, Visi Perezida wa mbere Mukankusi Immacullee, Visi Perezida wa kabiri yari Eugene Gashugi (weguye muri Kamena 2010) naho Umunyamanga Mukuru yari Mutanguha Freddy.

Ubusanzwe itegeko rivuga ko abantu barangije bashobora kongera kwiyamamaza ariko muri Komite nyobozi nta muntu n’ umwe wari usanzwemo wasubiyemo cyokora bamwe mu bari mu makomisiyo atandukanye bo bagiye basubiramo.

Ubwo twaganiraga n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Forongo Janvier yagize ati: “Itegeko rivuga ko iyo umuntu abishatse yongera akiyamamaza ariko kuba batariyamamaje byaturutse ku bushake bwabo, ibo babishaka baba bariyongeje”.

Forongo yakomeje adutangariza ko iyi Komite icyuye igihe yakoze ibikorwa bitandukanye birimo gukora ubushakashatsi ku nzibutso za jenoside, gukora ubuvugizi ku itegeko rigenga inzibutso, hubatswe icyicaro cya Ibuka I Nyanza ya Kicukiro, bakoze kandi inama zitandukanye zo kurwanya jenoside, bashyize aharagara abantu bahishe Abatutsi muri jenoside, habaye ho ibikorwa byo gukurikirana imirimo y’ inkiko gacaca, bakora ubuvugizi ku kibazo cy’ imitungo y’ abana b’ imfubyi n’ ibindi bitandukanye.

Naho iyi Komite igiyeho ngo izakomeza ibyari byaratangiye gukorwa na komite icyuye igihe yibanda ku kugarura isura ya Ibuka inashyiraho gahunda zihamye, izarushaho kandi kwegera abacitse ku icumu kugera ku nzego zo hasi, gukomeza gushakisha abaterankunga mu bikorwa bitandukanye n’ ibindi.

Kongere itora iba igizwe n’ abantu 9 bo mu Kanama ngishwanama, abantu 35 bo mu nama y’ Ubutegetsi, abantu 30 bahagarariye Ibuka mu turere ndetse n’ abahagarariye Ibuka mu mirenge 35 igize Umujyi wa Kigali bose hamwe bakaba 109 ariko abatoye kuri iki cyumweru bari 85.

Kayonga J. na Ruzindana Rugasa
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1|2 |
AuthorsComments
Page: | 1|2 |
by vgahutu Posted 2011-02-28 10:10:37

Ndashaka kubwira Matwi ko afite ibivumvuri mu matwi ye ajye areba ibikorwa naho amagambo wapi tanga ibitekerezo byubaka umuryango nyarwanda.ngaho sba imbabazi ku mahomvu wavuze




 
by vgahutu Posted 2011-02-28 08:09:18

Conglatulation Ibuka ifite abayobozi bashya kandi bazwiho ubumenyi ubushake n'ubushobozi, Njye uwo nzi cyane ni Madame Gatayire Twiganye i Butare ni umuntu ufite ubumenyi bwinshi, ugire kwitanga cyane kandi ikiruseho ni uko ari inyangamugayo kandi yanga amafuti.




 
by muro25 Posted 2011-02-28 07:57:37

IBUKA,muyifashe kwiyubaka kuko mugihe izakora neza azaba ari igisubizo kubanyarwanda bose kuko,umurongo IBUKA igenderaho ni umurongo mwiza kandi usobanutse,Leta,Imiryango itandukanye ndetse nibihugu bitandukanye bareke kuyivangira ubundi ikore,bariya bagabo twabajya inyuma tutabajya inyuma bazakora ibibarimo kandi bifitiye akamaro abanyamuryango kuko bose ntanumwe utabasha kwigurira umugati abandi birirwa basabiriza.Ndasaba Rescape baba mu mahanga kudufasha kwiyubaka kuruta kuduteranya na Leta mu menyeko tutaragera kurwego rwo kuvuga ibyo twishakiye no gukorwa ibyo twishakiye kuko iyo mubikoze abari mu rwanda nibo baharenganira bakabazwa ibyanyu muba mwavuze tutazi nicyabibateye,ubu muzi abantu bari kwicwa uko bangana nyamara ntibivugwe kubera induru yanyu,ababura bose murabazi,abatabona ubushobozi bwo kujya mw'ishuri n'ibindi byinshi muzi kuko mubikora mubizi.
NB:ni mushyire imbaraga zanyu muguhangana n'interahamwe ziba hanze,no gushakira hamwe ibisubizo byabarokotse bafite nizo nama nabaha,mube muretse gukoma rutenderi nyamuneka kdi niba mukunda bene wanyu ndababwiye.Imana ibidufashemo,kuko ntimuzi ikibuga dukiniramo,ni mukimenya muzaceceka kuko natwe nti tubuze ibyo tiuvuga.




 
by jkageyo Posted 2011-02-28 07:51:06

Mbanje gushimira abagiriwe icyizere bagotorw kuyobora IBUKA. Nkaba mbasaba ko muri manda yabo, baharanira ko uyu muryango wahindurwa umuryango wita kubikorwa bibyara inyungu. Ukaba warushaho kugira ubushobozi bwo kurengera abacitse kwicumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu kuzamura imibereho yabo, harimo kubafasha mu mashure, amacumbi, kubavuza nibindi. Kuko gukomeza gutegaamaboko kuri Leta n'abaterankunga bizageraho bikagorana. Ikindi nuko politiki tugenderaho muri ikigihe isaba ibigo bya reta cyangwa ibyabikorera guhindura imikorere berekeza mukubibyaza inyungu. Niba hari n'imbogamizi mubyamategeko, baharanira ko zabanza zigahinduka.
Murakoze.




 
by Unknown Posted 2011-02-28 07:07:03

wowe Matwi uravuga nk'utazi Gatayire M.Claire ahubwo se aho adafite leadership ni hehe? arayifite twe turamuzi cyane, ahubwo usabe imbabazi kuko wahubutse. Uko muzi nta n'imyanya akeneye kuko byose ni ubwitange kandi abikorana umurava. Ntimugaharabike abantu nta nyungu mukuramo.




 
by Unknown Posted 2011-02-28 07:06:48

smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley




 
by vouvouzela Posted 2011-02-28 06:21:21

mwiriweho
ndashaka kubwira matwi ngo mubo avuga akuremo Mdme Gatayire Marie Claire kuko abamutoye batazigera bicuza narimwe icyatumye bamutura,mubahe umwanya bakore nyamuneka,buri wese mumwanya we arabikwiye




 
by Unknown Posted 2011-02-28 05:29:52

Umuntu uvuga ngo GATAYIRE Marie Claire nta leadership afite aribeshya cyane. Jyewe ndamuzi twaraturanye ni umubyeyi w'intangarugero ushyira mu gaciro kandi atarobanuye. Afite ubwenge kavukire n'ubumenyi butangwa n'ishuri. Ahubwo niba muzi ubwenge muzamukoreshe mu mw'exploite azabagirira akamaro.




 
by anonymous Posted 2011-02-28 04:15:23

Imvugo yemewe n'amategeko yatorewe mu Nteko Ishingamategeko y'U Rwanda ni"Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w'1994".Abarokotse iyo jenoside bitwa "Abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi".




 
by muro25 Posted 2011-02-28 03:47:49

ariko,abantu bapfa iki?namahoro,jyewe ndumiwe,narinziko abantu bashimishwa n'uko habayeho amahindukuka,ese ubundi kuba IBUKA yavuga rumwe na Gauvernament hari ikibazo gihari?nukuri amatora yagenze neza kandi mu mutuzo kuko hatowe abantu basobanutse kandi bafITIYE GAHUNDA NZIZA IBUKA,reka tubahe akanye batwereke ikirekezo cy'abarokotse
ahubwo abanzi baba rescape bafite ibibazo kuko ubu aba IBUKA yatoye hafi yabose nibo batangije AERG mwese mutinya ndetse GAERG ifite gahunda ndende yo kwisubiza agaciro twambuwe,ukeneye ibindi bisobanuro azambaze kuko abakunda amatiko sibo nkeneye,tanga igitekerezo cy'uko IBUKA yakwiyubaka,ureke gupinga abantu bataratangira no gukora,nkeneye umuntu uvuga ibifiteye akamaro umuryango n'abanyamuryango muri rusange,baza amakuru ukeneye ubone kuvuga,kuko aba bose bavuze ibi ntanumwe wari uhari ngo yirebere ukuntu amatora yagenze neza mu mutuzo.




 
by matwi Posted 2011-02-28 03:40:39

Ni byiza ko habaye andi matora ya commite nyobozi ya IBUKA..twe twifuza ko abatowe barengera inyungu zabacitse ku icumu aho kwigira abagomba kurengera inyungu za leta..ubuvugizi igihe cyose bibaye ngombwa...naho kwigira ibiragi kugirango mudatoborerwa ikiyiko ntacyo biba bitumariye..Claire Gatayire we ndabona ari ukwishakira umwanya kuko no muri GEARG uretse kwigira femme de fer(iron woman)nta leadership afite...Challenges IBUKA ifite nabacitse ku icumu ninyinshi niyo mpamvu ivugurura ryari rikenewe...Toute minorite desorganisee est une minorite menace..Ubuvugizi n'ibikorwa bifatika birakenewe,twiyubake kandi twiyubahe.Imana izabibafashemo.




 
by guruchaka Posted 2011-02-28 03:23:52

ariko nkawe uvuga ngo ibuka ni abahezanguni?none se victimes babaye coupables?ibi ni bimwe bya kirura n'umwana w'intama none neho;cyangwa ya mbwa ikurira umwana ikanarakara kukurusha!noneho ho iyo niba atari ingengabitekerezo ya genocide ufite se ni iki?kandi abo uyishinja niyo bayigira baramaze,ugirango ntiyaba arimwebwe mwayihembereye?




 
by Blackpanther Posted 2011-02-28 02:59:51

Dr Dusingizemungu uri umugabo. Komeza uharanire imibereho myiza y'abacitse ku icumu, kandi abiringiye ko ingengabitekerezo ya genocide hari icyo yabafasha, tuzagufasha kubavura tubakize ubwo burwayi bwo mutwe, kuko burya ni abarwayi kimwe n'abandi, ni ishyano ryabagwiririye.




 
by tubanambazi Posted 2011-02-28 02:38:48

Mutugezeho umwirondoro w'abo bayobozi bashya bashinzwe kuvugira abacitse ku icumu ejo mutazajya mutora mugashyiramo naaa....................nako nari ngiye kwibeshya munisamee.

Yari inshuti yanyu Tubanambazi.




 
by Unknown Posted 2011-02-28 02:06:13

nuko nuko nimuhindure muzane indi mitekereze mishya, byari ngombwa kuko hashize igihe. Ariko, icyo nababwira ni uko kwibuka atari icyaha, ahubwo kwitura undi inabi yakugiriye nicyo cyaha. Tworoherane please.




 
by bihinov Posted 2011-02-28 01:32:34

Simburudari yabaye umugabo mu gihe cy'imyaka 4 yagaragaye ko yakoresheje amagambo atyaye kandi afite icyo anenga haba ku bihugu by'amahanga ndetse no ku miryango agamije kurwanya igihungabanya abacitse ku icumu rya Genocide.

Aho uzajya uzahakomereze kandi nabagusimbuye bazabe abagabo ntibazajye mu nyungu zitari abacitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi 1994




 
by gato Posted 2011-02-28 01:15:58

Kabisa Muzehe Simburadari ni imfura, umunyabwenge, akazi waragakoze neza, we will miss greatly your leadership! Mu ba perezida ba Ibuka yagize , warabarenze bose, ntutinya , ntuhakirizwa, mbese wari independent,,ariko rero komeza inzira watangiye , ntugatsikire




 
by Gakuru Posted 2011-02-28 01:09:28

Nibarize kuko imyandikire n'imivugire bigomba kuba bimwe kugira ngo umuntu igihe abwira abandi avuge ibiboneye kuko mbona hari igihe umuntu aterura kuvuga mu ruhame cg yandika bikaba byakumvikana nabi...Inyito...jenoside yakorewe abatutsi... iremewe cg ntiyemewe...tujye tuvuga ....abacitse ku icumu rya jenoside... mutubarize
abantu tutazajya dupfa ibivugwa kandi na mutima mubi babifitemo...uwabimenya yanyungura inama.




 
by Unknown Posted 2011-02-28 00:29:27

IBI BISAMBO BIRANGWA NO GUHEZA INGUNI SE BIRASHAKA IKI? ko bahimbira abandi ingengasi kandi nabo bayigigira!




 
by ggreyound Posted 2011-02-28 00:27:41

Batore basubire Ibuka izakomeza isa na gouvernement ya Arabie Saoudite abagore babagira abatigayubuke muri comité.Good day




 
by Unknown Posted 2011-02-27 23:53:30

that's a good news.




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com