Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Kuba hari abanyeshuri babayeho nabi kuko batagifashwa na Leta turabizi- Murigande


posted on Feb , 27 2011 at 07H 52min 45 sec viewed 38137 times



Mu gihe minisiteri y’uburezi ibinyujije mu kigo gushinzwe guha inguzanyo abanyeshuri ba Kaminuza (SFAR) ikomeje gusuzuma ibibazo byatanzwe na bamwe mu banyehsuri batisanze ku rutonde rw’abazakomezwa guhabwa amafaranga 250 000 ku mwaka yo kubafasha kubaho, minisitiri w’uburezi, Dr Charles Murigande aratangaza ko bigenda bigaragara ko hari abakuweho bakagira ibibazo bikomeye bitandukanye, byanaviriyemo bamwe kutagaruka ku ishuri.

Mu kiganiro na The New Times, Minisitiri Murigande yavuze ko mu ntangiriro z’uyu mwaka, abagera kuri 5% batashoboye kwiyandikisha, abandi bakaba bariyandikishije ariko ntibige kuko babaga bari hanze bashaka imibereho. Ati “rwose ubwo si ubuzima bukwiye ku munyeshuri. Bamwe babeshejweho n’ubugiraneza bwa bagenzi babo, bagasangira ifunguro, amacumbi n’ibikoresho bitandukanye. Natwe ntitwifuza ko byamera gutyo, ariko ibihe byarahindutse kandi ingengo y’imari yacu ni nto cyane.”

Minisitiri Murigande kandi yemeye ko habayeho amakosa mu gushyira abantu ku rutonde rw’abazafashwa, aharebewe kuri lisiti zatanzwe na gahunda y’Ubudehe (ishyira abantu mu byiciro by'ubukungu bitandukanye)n’amakuru yatanzwe n’abanyehsuri ku butunzi bwabo (student status evaluation forms), anavuga ko minisiteri y’uburezi na SFAR bari kureba uburyo bafasha abanyeshuri bakozweho cyane kurusha abandi, aho bashyizeho ikipe izazenguruka za Kaminuza ireba abatarasuzumwe uko bikwiye.

Akaba anasaba abanyeshuri bakozweho n’icyo kibazo kuba bihanganye, anabasaba kuzatanga amakuru y’ukuri kandi yuzuye mu rwego rwo kwihutisha icyo gikorwa.

Ibi byose bivuzwe mu gihe amakuru atangwa na za Kaminuza n’amashuri makuru atandukanye yerekana ko bamwe mu banyeshuri batagifashwa na SFAR babayeho nabi bishoboka. Abanyeshuri batari bake batangarije igihe.com ko hari abigomwa kurya iminsi imwe n’imwe ngo barebe ko bacuma iminsi.

Ku waba yibaza ati “ikibazo kiri he ko n’ubundi mu minsi nk’iyi bourse yabaga itaraza, babagaho bate?” Abanyeshuri barasubiza bati “biroroshye ko umuntu yakuguriza igihe aba azi ko bourse izaza ukamwishyura. Niba ntayo ufite, biragoye kugira icyo uvuga usaba ideni.”

Kayonga J
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1|2 | | 3| | 4| | 5|
AuthorsComments
Page: | 1|2 | | 3| | 4| | 5|
by Unknown Posted 2011-02-28 08:24:04

urabanga ariko nibakwitura ntibizakunyura ngo bihangane kweli uburara abandi kie bapfa gusa umenye ko isi ni ijuru biratandukanye




 
by Unknown Posted 2011-02-28 08:21:41

mwihangane yesu arabizi byose kandi aca imanza zitqbera mwebwe nimusenge imana ikore ibitangaza tuzabashe gukomeza amashuli ntawiringiye imana wigeze akorwa nisoni byose biri mumugambi zimana (yesu byose arabizi)




 
by rukundovin Posted 2011-02-28 07:45:14

Ariko ubwo murigorera iki koko? ninde mubafatibyemezo utarigiye kuri iriyanguzanyo ushizimpumpu bigenda bite se?




 
by aba Posted 2011-02-28 05:47:25

ibi bizakemurwa ni nyagasani




 
by celey9 Posted 2011-02-28 05:23:01

Rwose leta nidutabare,none se nkanjye ndi imfubyi irera n'izindi kugira ngo mbashe gukora registration nagurishije umurage wanjye none nabwo ndabona ukwezi kwa gatatu ntazabona icyo nishyura icumbi na restaurant.Nibarize abayobozi bafata ibyemezo ubwo se abantu nka njye tuzajya he mu gihe tutize ngo tubone ubumenyi tuzabukoreshe twihangira imirimo twiteze tunateza igihugu cyacu imber nk'uko mubidukangurira? Niba koko mukunda uurwanda mwagakwiye gukunda n'abanyarwanda bose mugafasha abagowe kandi mubishatse byashoboka.Mugire akazi keza




 
by muvunandinda Posted 2011-02-28 04:30:52

uyu nta mbabazi muri we agira! aririrwa azambaguza abana uko yishakiye!! ngaho igifaransa kivuyeho, ngaho bige mukinyarwanda gusa,nta internants zizongera kubaho? ntiyabyaye nta mpuhwe kumuha abana ninko kubaha impyisi!! amarira yanyu ntacyo abwiye za rusofero, ahubwo zirakaza ubugome ngo mushenguke! A vous de jouer!!




 
by anonymous Posted 2011-02-28 04:19:16

Nibave mu theories baavugane n'ama banks cg abaterabkunga leta yishingire abana b'igihugu bige bazagiteze imbere igihe ba Dr Muligande tuzaba tubarandata.




 
by Rwanyandekwen Posted 2011-02-28 04:12:23

Narababwiye nti UWAHEKWAGA AGIYE KWIGENZA, Leta yabuze amafranga bamwe ngo ni aya RWANYANDEKWEN, ubu se kandi MULIGANDE ntabyivugiye? Ikibazo kiriho ni ukumenya niba Leta yarakuriyeho Bourse abana b'abategetsi biga hanze y'u Rwanda kandi bizwi ko bamwe n'iyo baraqngije baka ubuhungiro mubihugu bikize, mu rwego rwo kwishakira nationalite!

Bene ngofero rero ntacyo ntakoze ngo mbafashe kugaragaza ibibazo byanyu ahasigaye mujye musoma uko abo muri TUNIZIYA babigenje ngo baharanire kubaho!
Umunsi mwiza bene Data.




 
by tealeavz Posted 2011-02-28 03:54:35

Muraho?NGE NDAVUGA NK`UMUNYESHULI.
Gusa sinzi niba ibitekerezo byacu hari agaciro bihabwa n`abo bireba.
IKIMAZE KUGARAGARA,Uburezi ni ikintu cyananiye abanyarwanda,yaba ba ministiri,yaba abarimu,sinzi impamvu.
Nonese nawe muzi ibibazo u Rwanda rwahuye nabyo.U bu abana benshi turi impfubyi,abatarabuze ababyeyi muri 94 ,bababuze kubera za Gacaca,ubu se mwe murabona biriya bintu hari aho byabaye usibye i wacu?
N`abo muri secondaire AMASHULI TUMAZE KUYAZINUKWA KUKO TUBONA EJO HAZAZA NTAHO.Mr the MINISTer,MUJYE MUDUFATA NK`ABAKOBWA N`ABAHUNGU BANYU BWITE MBERE YO KUDUFATIRA IMYANZURO IKARISHYE NK`IRIYA.Kandi wasanga abanyu barahawe izo muri AMERIKA.Mbiseguyeho si imvugo y`uburere buke.
Ikindi kandi,ndabwira specialement Monsieur Le Ministre,murebe ukuntu twajya DUHABWA AMAHIRWE YO GUKORA IBIZAMINI Bitabaye ngombwa ko umuntu yiga imyaka 6 yose.Aha ndavuga ku babishoboye.Mubyigeho kabisa.Ko nko mu bindi bihugu baha abana babo amahirwe yo kugaragaza ubuhanga n`ubumenyi karemano,twe turazira iki?Mubyigeho ukuntu yajya anakorera NKA license niba yiyumvamo ubushobozi,mutwemerere natwe twihute.Murakoze.




 
by hakizakakira Posted 2011-02-28 03:23:13

Harya buriya nta handi Leta yakwifunga umukanda ariko université ntibe iy'umwana w'umukire gusa ko muri iki gihugu abakene ari bo benshi cyane? Nta nyungu za politique zo kubyirura ABARAKARE mu bihe tugezemo, abayobozi bacu ibyo ari byo byose barabona kandi barakora, Muligande siwe kamara....




 
by amaguru Posted 2011-02-28 03:15:47

Njyewe ndabona kugira ngoibi bikosoke mu buryo bunyurA leta n'abanyeshuli, aba bana bazahabwe bourse umwaka utaha, liste zizakorwe neza hakiri kare, nta kwihuta maze abo bana barangize amasomo bacikirije kandi baze bakorere igihugu.




 
by Bayavuge Posted 2011-02-28 02:57:24

Banyarwanda muyobora iki gihugu,muramenye mudatuma umwanzi abona aho amenera.Icyibabaje cyane ni uko umusaza nyakubahwa Paul ahora yifuza ko abanyarwanda bose babaho neza ariko muri Leta ye hagakomeza kwihishamo IBIGARASHA bituma abanzi bu U Rwanda babona icyo bavuga.Naho Murigande we buriya nawe yaravangiwe nimumuhe amahoro, buriya Hari ibigarasha byateze uriya mutego kugirango bavangire muzehe.Ariko abanyarwanda turi maso turabibona n'abana bacu turagerageza kubihanganisha.Sinarangiza ntongeye gusaba abo bana gukomeza kwihangana ndetse nshimira na bagenzi babo ubutwari bagira bwo kwitangira abo bafatanyije urugamba.N'abundi muzee wacu hindura Leta ukuremo ibyo bigarasha biguteza abanyarwanda kandi byo biri kwenyegeza.

Yari Bayavuge umuhungu wa Bazimaziki




 
by Unknown Posted 2011-02-28 02:56:28

"babayeho nabi bishoboka"... Abanyamakuru dufite ubu rwose ..... ndumiwe pe. Mujye mubanza mugenzure imvugo yanyu. Imvugo ukoresha uganira n'inshuti si yo yo kuzana mu itangazamakuru. Ngo babayeho nabi bishoboka, hari no kubaho nabi bidashoka se?




 
by felouse Posted 2011-02-28 02:51:25

Kwibeshya ntaho bitaba, buriya kari kamucitse! ubuse uretse ko bitizwe neza, ariko ubundi, ukurikiranye umubare w'abanyeshuri biga ari aba privates, wasanga aribo benshi kurusha abiga bishyurirwa. kandi ntagihugu ubundi kigitanga bourse, abandi bose baguza leta, nabwo bakandika ibaruwa ibisaba, bakemererwa, ubundi bakabona guhuzwa n'ababanki yemera kubaguriza. sinzi impanvu hano batabikora, ariko abatangiye kubona inguzanyo, bakabareka bakarangiza.




 
by Unknown Posted 2011-02-28 02:47:32

Abanyarwanda benshi ko twirengagiza ukuntu tudakoresha ukuri?None se nta banyeshuri muzi bigiraga kuri bourse , ariko ugasanga yaparitse imodoka aho ngaho. Abo ndetse n'abandi baba bifite, cyangwa bafite ubundi bufasha, mwe mwumva kubakura ku rutonde ari ikosa? Niba se harabayeho ukwibeshya, mwumva kuba leta ifashe icyemezo cyo kongera gusesengura ishyirwa mu bikorwa ry' uyu mushinga atari icyemezo cyiza?
Ariko benshi mu bandika kuri uru rubuga, murakoresha imvugo zitari nziza, n' imigani mibi. Ahubwo mutegereze ikizavamo, naho ubundi abo bireba bose, ku mpande zombi bazabyitwaremo neza, bakoreshe ukuri , ubundi u Rwanda rwacu rukomeze rutere imbere.

jamal




 
by jppapi Posted 2011-02-28 02:42:23

rwandan friend dont rush,mujye mukora with conscience not with angryness

reta ifite inyungu runaka mukutwima bourse izonyungu niba zidafitiye igihugu akamaro kurusha akotwazakigirira tumaze kwiga what they are doing is no sense.

i like his excellence nubundi niwe ujya kemura mbene nkibi ba minister byananiye.nubundi ubushize muri NUR ni we wabikemuye.gusa reka wenda ntihapfa
nka bandi 2 or more our issues will be understood.




 
by noat Posted 2011-02-28 02:30:39

ewana ibyo kwiga byo .....sha nimutabare naho ubundi haziga nyine bene gafaranga




 
by muzo Posted 2011-02-28 01:55:52

muve mubutesi mwabana mwe!nimuyoboke akazi ka aide macons mubanze mushake minerval muzirihire bitaribya murasigaye mbambaroga hagarutseho ya systeme yokwiga kuwifite naho bene ngofero murabeho




 
by unknown Posted 2011-02-28 01:41:16

Ariko ibihuha bivugwa ko ngo hari imyigaragambyo iri gupangwa mu rubyiruko mu rwego rwo kwamagana ministeri y uburezi naza gahunda ikomeje guhindagura byo biteye bite smiley smiley smiley




 
by Unknown Posted 2011-02-28 01:28:42

Jyewe icyo mbagaya Bayobozi ni uko amajwi ababwira ko kiriya cyemezo cyo gukuraho bourse muri 2011 gihutiweho ntimugire n'umwe mwumva . Kandi byaragaragaraga ko kumenya abishoboye n'abatishoboye bisaba ubushishozi mutahaye agaciro. Nyamara abababwiye ngo mwitonde mwabafashe nk'ibipinga. Ubuse ntimureba ingaruka? aba bana se bize nabi cyangwa abataragiyeyo burundu , ko umwaka w'amashuri udahagaze ngo ubategereze, ubwo mwe ntimubaye intandaro yo gustindwa kwabo? Nyakubahwa Murigande, fata icyemezo, usubizeho bourse ku bana bose muri uyu mwaka 2011 na 2012 mubanze munonosore iyo gahunda. Ibi ni ugukinisha abana b'u Rwanda no kubagaraguza agati.




 
by biseruvkadev Posted 2011-02-28 01:25:39

Abari za ULK, UNILAKE,...ko nta nduru bavuza ku nguzanyo si abanyeshuri? Bakomeze icyemezo barebeko Kaminuza zizakinga imiryango! Wapi students baziyongera bariya nabamenyereye kuroberwa, bizabavamo vuba.




 
by ndarambiwe Posted 2011-02-28 01:00:02

Murigande niyegure ! Karamunaniye.! Ikibabaza kandi nuko ari we wagombye kubavuganira, ariko imvugo ye iyo atangaza ayo mateshwa ye na confidence, usanga bisa naho ariwe ubisaba muri cabinet. Nta buvugizi akora AKWIYE KWEGURA ! smiley




 
by didy245 Posted 2011-02-28 00:48:34

muri iki gihe uri mwene ngofero buruse ntiboneke ntiwakwiga abavandimwe bacu batubwira ko atari inshingano zabo kudufasha hari uwambwiye ko atari croix rouge umuryango utabara imbabare ariko narize ndarangiza i thank the almight god .Abategesti benshi bo mu Rwanda ko babaye impunzi iyo batagira HCR bari kwiga gute abandi ko bakuriye mu cyaro iyo buruse itabaho bari kwiga iyo umaze kwambuka ntugateme ikiraro.dream boys ati narakuze ndi umugabo abantereranye bakanansebya bafite isoni nako ipfunwe ry'uko nirwarije kandi nkaba nkomeye




 
by bijumba Posted 2011-02-28 00:35:50

biteye agahinda kubona abanyeshuri bamburwa akabourse ugasanga bazamura imishahara yabakozi bamwe gusa basanzwe batanahembwanabi indeed!nokwirirwa muri formation hanze yigihugu zidafite umusaruro.




 
by mveri326 Posted 2011-02-28 00:03:36

Dabasuhuza cyane!!Cyere twari duturanye n'umuryango wifitiye harimo abana babiri ni uko rimwe babasiga kurugo babasigira ibishyimbo kuziko ngo babicanire ni uko babyicara iruhande bakubanganya umuriro umwe imyendaye irafatwa noneho mugenziwe ati ihangane ndaje ngiye kuzana amazi yo kukuzimya!ubwose muratekerezagako uwo mwana yasanze agihumeka?wapi yasanze yabaye amakara!!
None Minister ngo twihangane ubwose turihangana inzara imibereho mibi,ibibazo n'ibindi byose bitwugarije nabyo bitwihanganire?kandi noneho ikibabaje kurushaho ni uko umwaka w'amashuri uzarangira vuba hakaba rero uko batinda niko abantu barushaho kubihomberamo,nonese nk'ubu bariya batariyandikisha baziyandikisha?wapi byarabarangiranye!ubwo muzi ibiganiro by'abantu bahuriye ku isahane yagenewe umuntu umwe?ni uburakari gusa gusa!Mwabantu mwe abantu ubu batari kumashuri ngo barebe ubuzima buhari babishimire Imana ntibazigere babona umugabo ufite ubwanwa urya abitamo amarira kuko aba aziko wenda ejo atazarya.Nonese mwari mwabona aho umugabo akwepa abandi agiye kurya kuko aziko bo batari bugeyo ngo atabatera agahinda kuko ntiyabajyana ngo abahaze bose mbese ntakintu yabamarira cyaburi munsi!!Nyamara bihutishe ibintu ibyo bavuga ngo bihangane ndabona jye biruhije kwihangana pe!!!Ndabashimiye kandi jye ibyo mvuga nibyo nibonera hano muri NUR!!




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com