Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Ben Knapen mu ruzinduko rwe mu Rwanda yabonanye n'abatavuga rumwe na Leta


posted on Feb , 18 2011 at 08H 07min 36 sec viewed 31819 times



Umunyamabanga wa Leta w’ u Buholandi Ushinzwe Ububanyi n’ Amahanga Ben Knapen kuri uyu wa Gatatu yagiranye umubanano na bamwe mu bagize FDU Inkingi, ishyaka ritaremererwa gukora kumugaragaro mu Rwanda riyobowe na Madamu Victoire Ingabire kuri ubu uri kuburanishwa n’ubucamanza bw’u Rwanda ku byaha aregwa birimo kubiba amacakubiri, guhungabanya umudendezo w’igihugu no gukorana n’imitwe y’iterabwoba.

Muri uwo mubanano bamwe mu bagize FDU Inkingi bagiranye na Bwana Knapen bamuhamirije ko Ingabire Victoire kuri ubu afashwe neza aho afungiye. Ubwo yaganiraga na Radio Mpuzamahanga y’Abaholandi, Knapen yagize ati: “Abatavuga rumwe na Leta bampamirije ko Ingabire afashwe neza. Ahabwa ibyo kurya biturutse hanze kandi afite abavoka bamuburanira. Uru rubanza ruzagaragaza niba koko ubutabera bw’u Rwanda bwigenga.”

Knapen yavuze ko u Buholandi buzakomeza kugirana n’u Rwanda ubutwererane mu birebana n’ubutabera, yongeraho ko igihugu cye kiri mu nzira zo gusinyana amasezerano n’u Rwanda arebana no guhererekanya imfungwa.

Mbere yo kuza mu Rwanda, Victoire Ingabire yamaze imyaka 16 aba mu Buholandi, gusa ntiyigeze ahabwa ubwenegihugu bwaho. Yatawe muri yombi umwaka ushize, nyuma agezwa imbere y’ubucamanza bw’u Rwanda. Mu kwezi k’Ukuboza, bisabwe n’u Rwanda, Inzu ya Victoire Ingabire yasatswe n’inzego z’iperereza zo mu Buholandi.

Knapen yavuze ko imigendekere y’urubanza rwa Ingabire adafite byinshi yayivugaho ngo kuko ategereje ibizemezwa n’abacamanza b’u Rwanda, bityo bikazagaragara niba ari umwere cyangwa umunyabyaha.

Gusa, Knapen yagaragarije Minisitiri w’Ubutabera Tharcisse Karugarama impungenge yatewe n’ibihano byahawe abanyamakuru babiri baherutse gukatirwa imyaka irindwi na cumi n’irindwi.

Yavuze ko izo mpungenge afite zidakomeye kuburyo zatera agatotsi mu bijyanye n’isinywa ry’amasezerano yo guhanahana imfungwa hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati: “Nta kintu giheruka kuba mu bihe bishize mu Rwanda cyatuma twisubira. Ibijyanye n’isinywa ry’ariya masezerano bikomeje kugenda neza”. Mu Buholandi habarizwa Abanyarwanda barenga icumi bacyekwaho kugira uruhare muri jenoside, ibi kandi byemejwe na Minisitiri Karugarama ndetse Knapen.

Foto: rnw
Kayonga J.

facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1|2 |
AuthorsComments
Page: | 1|2 |
by sagatwa5 Posted 2011-02-18 04:40:26

@kamanann:
Reka iteshamutwe aho ngaho se nawe!! ese wowe ntuzi gusoma igihe byavugiwe warurihehe koko ko abadindiza abantu batabura!ari ko se nkaweee!!nonese ntabwo wemera ko bariya batavuga rumwe na leta byaba ari amahire da!




 
by crwabugiri Posted 2011-02-18 04:34:12

ariko uba avuga ngo mu rwanda ntabatavuga rumwe n'ubutegetsi ubwo ntaba yigiza nkana?ubu se ejobundi mumatora hari hahanganye abakandida bangahe?none se bose babyunva kimwe?nubwo bose bari bafitiye gahunda nziza abanyarwanda?
uvuga ngo abo beretse uriya mumunister wa hollande ni abo bahimbye ubwo si ukuburana amahugu!buriya se ni umwana?cyngwa birengagije ko FDU yabanje gukorera i wabo ?




 
by terra Posted 2011-02-18 04:32:52

@ Rwanyandekwen: Murwanashyaka( wa FDRL) amaze igihe kingana iki afunze? Yaraburanye ? Afungiye mu Rwanda? Abafungiye Arusha baburana hashize igihe kingana iki bafashwe? Bemba amaze imyaka ingahe i Lahaye? Aho hose( n'ahandi henshi) ni u Rwanda rubikora? Ko aho utavuga ko bakina ''umukino wuzuyemo amacenga'' se?




 
by henry Posted 2011-02-18 04:31:10

ese ubu ukuri kandi nti kuri kugenda kwigaragaza? ubu babandi bateraga induru barahera he? dore BEN KNAPEN asanze nta kibazo kivugwa mu Rwanda, kugeza nako ahawe ubuhamya nabo mwishyaka rya Victoire bakamuhamiriza ukuri. ahasigaye rero namwe ni mureke duhe umwanya ubutabera dore ko bufite ubwisanzure bwose mu guca imanza, maze tuzarebe icyo buzatangaza. ariko rero nibusanga ari umunyabyaha ndetse bufite ibimenyetso buzamuhana da! ikigaraga kugeza ubu ni uko Victoire afite ingengabitekerezo ya genocide kandi byo byaragaragaye.




 
by mbalazalo Posted 2011-02-18 04:27:56

Mu rwanda itegeko nshinga ritanga uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo ku bintu ibyo aribyo byose.umuntu uba mu rwanda arabizi neza ko abanyarwnda tudayekereza kimwe ariko turuzuzanya bitabujije ko utabyunva kimwe n'undi bubahana.




 
by sagatwa5 Posted 2011-02-18 04:26:38

@ kamanann:
Reka iteshamutwe aho none se ntabwo uzi gusoma ubwo usibye gukerereza abantu gusa ubatinza mumagambo!!ariko se nkaweeee!!




 
by dakota Posted 2011-02-18 04:25:26

@Rwanyandekwen ,ntukarangwe n'amagambo nk'aya.Abategetsi bo mu Rwanda ntibafite umwanya wo kwirirwa muri ibyo,kuko igihugu gifite ibyo kigomba kugeraho kandi byinshi.
ko ubihakana se ko nta bantu batavuga rumwe na leta bahari,ushatse kuvuga ko uyu muminisitiri atabonanye nabo?




 
by Unknown Posted 2011-02-18 03:17:21

Abazungu ntimubazi, Ingabire Victory mutegereze ibye....




 
by Unknown Posted 2011-02-18 03:14:55

Haaaaa, ko mudasubiza bwangu mbega abambari ba Vuvuzela bite? Ese burya ntanubwo afite ubwenegihugu bw'abahorandi? abirirwaga biyamira ngo umubano w'urwanda n'ubuhorandi ngo wajemo agatotse kubera IVU!!!!reka ahubwo batwoherereze na bagenzi be aho bukera basigaye benyegeza umuriro mu mahanga ngo igihangange vuvuzela cyafunzwe, nyamara ni rien du tout!!!!Yaje ahutera atazi ko ntanicyo aricyo n'ayo mahanga yamubeshye kudurumbanya abanyarwanda aranuma none yaryumyeho yaranamwabagiwe!!!Ntimubona se ko noneho banavuga ko afashwe neza muri 1930? bibagiwe kuvuga ko anaberewe n'amarose na coifure nzinza!!!!Abategitsi ni basinye amasezerano vuba twibonere ba rukarabankaba bose bihishe muri kiriya gihugu di, babazwe ibyo bakoze babirizwe n'aho babikoreye!
Le monde irababana nto barebeshya amaraso arasama!!!




 
by kamanann Posted 2011-02-18 02:05:12

abo batavugarumwe yabonye nabo nibande se ?




 
by Unknown Posted 2011-02-18 01:24:09

NTIMUKABESHYE MU RWANDA NTA MUNTU UTAVUGA RUMWE NA LETA UHARI.YAKORERAHE SE?AHAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAA cg nabo bahimbye,heheheee




 
by Rwanyandekwen Posted 2011-02-18 00:33:47

Aha ndabona abanyapolitiki barimo gukina umukino wuzuyemo amacenga n'uburyarya! Icyo ntajya nsobanukirwa ni impamvu u Rwanda ruhora rushishikajwe no kwohererezwa abacyekwaho ibyaha, mugihe hari benshi bafungwa bakamara igihe kirenga umwaka bataraburana. Numva twabasaba kubatwoherereza nta manza tubona tugifite zitaratangizwa. naho ubundi ibi bigaragaza ko Abategetsi bacu baba bashishikajwe no kwohererezwa abatavuga rumwe nabo (hano bazwi kw'izina ry'abanzi b'igihugu).




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com