Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Joseph HABINEZA (Joe) ntakiri Minisitiri w’Umuco na Siporo muri Repubulika y'u Rwanda


posted on Feb , 15 2011 at 22H 25min 49 sec viewed 243612 times



Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 15 Gashyantare 2011, Bwana HABINEZA Joseph (Joe) ntakiri Minisitiri w’Umuco na Siporo muri Guverinoma y’u Rwanda.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Nyakubahwa Bernard Makuza ubwe kuri uyu mugoroba rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashingiye ku ngingo ya 125 y'itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, yakiriye kandi yemera ukwegura kwa HABINEZA Joseph ku mwanya wa Minisitiri w’Umuco na Siporo.

Ingingo ya 125 y'itegeko Nshinga igira iti "Buri Minisitiri, buri Munyamabanga wa Leta cyangwa undi wese mu bagize Guverinoma ashobora kwegura ku bushake bwe abikoze mu nyandiko. Inyandiko yo kwegura ishyikirizwa Perezida wa Repubulika binyujijwe kuri Minisitiri w’Intebe. Uko kwegura kwemerwa iyo mu gihe cy’iminsi itanu nyir’ubwite atisubiyeho kandi na Perezida wa Repubulika akamwemerera."

Bwana HABINEZA Joseph abaye Minisitiri wa mbere utabashije gukomeza urugendo rwe muri Guverinoma yahozeho, Perezida Paul Kagame yari yarongeye kugirira icyizere yose uko yakabaye, ngo bafatanye muri Manda ye ya kabiri. Tubibutse ko Abaministiri 23 n'abaminisitiri bungirije batatu (States Ministers / Secretaires d'Etat), aribo basubiranye inshingano zabo muri za Minisiteri babarizwagamo.

Joseph Habineza yigeze gukorera uruganda mpuzamahanga rwa Heineken mu gihugu cya Nigeria, ari naho yavuye aza kuba Minisitiri mu Rwanda. Uyu mwanya yari awumazeho igihe kirekire, dore ko yatangiye kuyobora iyi Ministeri kuva mu mwaka w’2004, igikomatanyijwe n’Urubyiruko, ubwo yitwaga Ministeri y’Urubyiruko,Umuco na Siporo. Mu mwaka w’2008, iyi Minisiteri yagabanyirijwe inshingano, isigarana Umuco na Siporo,naho urubyiruko ruhabwa Ministeri yarwo yayobowe kuva ubwo na Protais MITALI.

Itangazo rya Ministiri w’intebe ntirigaragaza impamvu z’ubwegure butunguranye bwa Habineza Joseph wahoze ari Minisitiri w’Umuco na Siporo, gusa nyir'ubwite mu kiganiro yagiranye na The New Times yagaragaje ko impamvu y'iyegura rye ari amafoto akomeje kunyanyagira kuri internet, yagize ati: "Neguye kubera impamvu zanjye bwite kuko iyo ubonye abantu bashyira ahagaragara amafoto n’ibindi nka biriya, si byiza ku muntu nka Minisitiri”.

NTWALI John Williams
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1|2 | | 3| | 4| | 5| | 6| | 7| | 8| | 9| | 10| | 11| | 12| | 13| | 14| | 15| | 16| | 17|
AuthorsComments
Page: | 1|2 | | 3| | 4| | 5| | 6| | 7| | 8| | 9| | 10| | 11| | 12| | 13| | 14| | 15| | 16| | 17|
by ndayeric717 Posted 2011-02-19 04:06:17

Ukuri ni uko twareka gutanga Commentaire ku byo tutazi réellement,hanyuma tugasenga by'umwihariko cyane DUSENGERA IGIHUGU n'abayobozi bacyo ku girango tubeho mu mahoro.




 
by umurungi Posted 2011-02-18 20:59:10

ako gashenzi kayatanze kabahe ngo nzakiterere urushyi???????????? niko muko, cyangwa bako,ubundi mwe bibunguye iki ko ntagihembo cy'amahoro cyangwa gukunda igihugu NOBEL muzajya gufata kubera iyi nkuru itumye uwari udufitiye akamaro yegura?????? think twice, before you do anything, i mean, ANYTHING.




 
by Unknown Posted 2011-02-18 15:12:35

ntakundi bibaho ariko umuntu niwe wihesha agaciro mumugani wa paul




 
by Unknown Posted 2011-02-18 13:27:19

birashyika uyu mu minister nawe avumbuye indi nzira y ubutwari,komereza aho turakwemera
kubona ko amafoto atambutse ku mbuga za internet bishobora gutuma igihugu giseba ....uri uwa mbere smiley




 
by peterbir2020 Posted 2011-02-18 13:23:43

Ikintu uwo ariwe wese nubwo yaba umwana nuko uwashyize kumugaragaro izi photo nta gaciro yagira muri sosiyete kuko ubwe gusa yigaye!! Joe go ahead benshi nako twese tuzi ko ari URUBWA!!!!!!SORRY mais surtout garder courage.




 
by akaga Posted 2011-02-18 12:54:31

c'est ca la tragedie surtout Africaine!!! bitangira wemerwa, bikarangira umenyerwa, ugayitse mbese...!




 
by Unknown Posted 2011-02-18 12:48:49

Ntawe ubura ishyano ashyukwa




 
by rutazibwapatrick Posted 2011-02-18 12:20:03

ntamugabo utagiri byago kandi nta mugabo muzima uda shyuha gusa ihangane niko bigenda gusa urya abana bazima




 
by jeanrutayisire Posted 2011-02-18 11:40:35

igendere wangu wari umugabo allah aguhire mubindi ugiyemo.




 
by mug Posted 2011-02-18 11:30:17

Imigambi nkiyo yo kwandagaza abayobozi turayamaganyi. Ese uri watangaje iyi nkuru ngo wari umunyeshuri UNR, kuba SIFARE itaramwakiriye nibyo byatumye ashyuha mu kanwa? Ibi bitugaragariza ko n'ubundi ntacyo yari kuzamarira igihugu ahubwo bose uwabamenya akabasubiza kw'ivuko kuko n'abarozi turi guteza imbere. Ese ko nabonye azi kuvuga cyane yazagiye gusaba akazi mu bihugu by'abarabu ko umwuka wabashiranye bigaragambya aho ko yakwinezeza. Aha harya ngo ni Tuyisenge, ukwiye gusengerwa naho ubundi bakwitege!!!




 
by assoumankabare13 Posted 2011-02-18 11:28:34

Ako gasobanuye ka Joe ko mugiye kugahindura amaserie ra!!! duhindure debat!




 
by terimberemunyarwanda-kazi Posted 2011-02-18 10:17:03

ABO BAKOBWA BARI BABIPANZE JOE,NDETSE BARIYE NA CASH. BARAKOZE NO KUTWIYEREKA, KUBAMENYA NABYO NI SAWA. IHANGANE ISHYARI NI RIBI. WARAPANGIWE, KANDI NIKO BIMEZE. GUSA URI UMUKOZI MWIZA AHO UZAJYA HOSE, UBANE N'AMAHORO Y'IMANA.




 
by primerutagengwa Posted 2011-02-18 09:32:12

plz njye simbona ikosa rihari kubyina nibisanzwe ntacyo yakoze kudasanzwe ahubwo nuko iwacu tutaraba developpe nonese harikindi kutari kubyina cyabayeho?ndabizi joe's family bari civilise so ntabwo ibyo byahungabanya umuryango kandi madame joe ntihagire ukujya mumatwi ngo agusenyere biriya nibisanze keretse nawe haruko waba umuzi wende naho ibindi nibisanzwe cyane .




 
by Unknown Posted 2011-02-18 08:23:21

NIBAKOKO ARUGUKOSORA MUKOMEREZAHO
ARIKO
URUGAMBA RWABA GORE NI INGORABAHIZI




 
by Ruyindulasadolin Posted 2011-02-18 07:54:29

Joe, nigeze numva uvuga kuri RADIYO ko nutazaba ukiri Ministre uzashinga IDINI! Ziriya nkumi zizakubera ABADIYAKONI? Sibwo kuri ariya mafoto wasanga warimo gutoranya INTUMWA smiley smiley smiley Hari imwe igaragara ko yari yakubereye "YOHANI INTUMWA" wa wundi Yesu? Yezu yakundaga cyane Pe smiley smiley smiley smiley smiley

"Urugiye cyera ruhinyuza intwari" niba ucyibuka UMUCO ujye wibuka uwo mugani. Kuba muri Leta ya RPF ni UKUVUGA UZIGA maze UKARAMBA MURI GUVERINOMA disi desole ko mbikubwiye amazi yararenze inkombe, ariko MUGOREWERA yarabikubwiye ariko ntiwamwumva! smiley smiley smiley




 
by Unknown Posted 2011-02-18 06:04:49

ntaribi umusaza izo ni zwahama baba bazanye ariko ntaribi2 2rakwemera kandi 2zahora 2kwemera. peace umusaza




 
by brazza50 Posted 2011-02-18 05:47:28

Hoya hoya hoya,uko ariya ma PHOTOS agaragara,wagirango warifotozaga rwose!!!!!!!!!!!!!!!!!Yewe ntawe bitabaho ariko rero nawe really;nk UMUYOBOZI warakabije sinatinya kubivuga.So,icyo cyemezo wafashe rero nicyo RWOSE.




 
by muny Posted 2011-02-18 05:25:36

joe ntugire ikibazo wasanga imana igiye kugufungurira inzira nziza kurenza uko warumeze, nibangahe mubayobozi bakurenzeho bazwi bakora ibyo, ariko ntibavugwe benako kageni ahubwo uri star kuba urikuvugwa nabantu bangana gutya. madame wawe yaba ata sakuje abandi baba barikubabazwa nibitabareba. uwabikoze we ni injiji ntazi ibijya mbere. mbabajwe nuko utazongera kuza kuduha ibiganirogusa.
smiley smiley




 
by Unknown Posted 2011-02-18 05:14:23

ko numva abantu benshi muvuga ngo utabikora namutere ibuye, nkaho kuba hari abandi ndetse benshi bakora nkibye yakoze, bikuraho cyangwa igabanya uburemere bw'ikosa? gusa icyo abantu benshi batazi nuko iyo ingeso, imaze gukura birangira ishyize nyirayo ku karubanda.

ariko wabona na Mr Joe ibye bigaragariye kuri iyi isi: bivuze ko agifite umwanya wo kuba yakwikosora akisubiraho. hababaje rero, abo ibyabo bizagaragarira mu ijuru (ibihishwe byose bizahishyurwa) batagifite kwikosora!




 
by j.kalimba Posted 2011-02-18 04:28:42

Joe mwihangahe kuko isi turimo niho ingeze kandi turagushimira ibyo wakoze mumirimo mwarimushizwe mwayoboye ministeri y'umuco na sipolo mu buryo twishimiye kandi nyuma yishari ubuzima burakomeza.
kandi nizeyeko his Excellence wacu areba kure azaguga indimirimo kuko abanyarwanda tugikeneye umusanzu wawe mukubaka igihugu
that is how the world is
but try to settle with your family.




 
by Unknown Posted 2011-02-18 04:13:04

MERCI KUBYO WAKOZE AKAZI KARI KEZA NAHO BIRIYA BIBAHO GUSA KUBA USIZE BARIYA BANA BATARAJYA MURI MONDIAL WARABIHARANIYE BAKENEYE INAMA ZAWE IMANA IKWOROHEREZE.




 
by hygtr Posted 2011-02-18 04:11:11

murekeraho kuvuga ibyo mutazi ahubwo mwihe gahunda yo gusengera igihugu.




 
by Unknown Posted 2011-02-18 03:25:54

joe ntibanyurwa bahora bashaka ibibi ku bantu ntakiza cyabo bibaho !




 
by Unknown Posted 2011-02-18 02:11:05

yihangane bibaho,ejo ni undi




 
by clemfils Posted 2011-02-18 01:44:31


yes HABIBU! Sha ibyago bigwira abagabo abagore bigaramiye!urabona ngo DELILA agute mu kagozi! ntaribi ariko abagabo twese tukuri inyuma.erega ntawutabikora nuko amasaha yo gucakirwa atandukanye!! kari karyoshye? smiley smiley smiley smiley smiley




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com