Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Joseph HABINEZA (Joe) ntakiri Minisitiri w’Umuco na Siporo muri Repubulika y'u Rwanda


posted on Feb , 15 2011 at 22H 25min 49 sec viewed 243696 times



Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 15 Gashyantare 2011, Bwana HABINEZA Joseph (Joe) ntakiri Minisitiri w’Umuco na Siporo muri Guverinoma y’u Rwanda.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Nyakubahwa Bernard Makuza ubwe kuri uyu mugoroba rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashingiye ku ngingo ya 125 y'itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, yakiriye kandi yemera ukwegura kwa HABINEZA Joseph ku mwanya wa Minisitiri w’Umuco na Siporo.

Ingingo ya 125 y'itegeko Nshinga igira iti "Buri Minisitiri, buri Munyamabanga wa Leta cyangwa undi wese mu bagize Guverinoma ashobora kwegura ku bushake bwe abikoze mu nyandiko. Inyandiko yo kwegura ishyikirizwa Perezida wa Repubulika binyujijwe kuri Minisitiri w’Intebe. Uko kwegura kwemerwa iyo mu gihe cy’iminsi itanu nyir’ubwite atisubiyeho kandi na Perezida wa Repubulika akamwemerera."

Bwana HABINEZA Joseph abaye Minisitiri wa mbere utabashije gukomeza urugendo rwe muri Guverinoma yahozeho, Perezida Paul Kagame yari yarongeye kugirira icyizere yose uko yakabaye, ngo bafatanye muri Manda ye ya kabiri. Tubibutse ko Abaministiri 23 n'abaminisitiri bungirije batatu (States Ministers / Secretaires d'Etat), aribo basubiranye inshingano zabo muri za Minisiteri babarizwagamo.

Joseph Habineza yigeze gukorera uruganda mpuzamahanga rwa Heineken mu gihugu cya Nigeria, ari naho yavuye aza kuba Minisitiri mu Rwanda. Uyu mwanya yari awumazeho igihe kirekire, dore ko yatangiye kuyobora iyi Ministeri kuva mu mwaka w’2004, igikomatanyijwe n’Urubyiruko, ubwo yitwaga Ministeri y’Urubyiruko,Umuco na Siporo. Mu mwaka w’2008, iyi Minisiteri yagabanyirijwe inshingano, isigarana Umuco na Siporo,naho urubyiruko ruhabwa Ministeri yarwo yayobowe kuva ubwo na Protais MITALI.

Itangazo rya Ministiri w’intebe ntirigaragaza impamvu z’ubwegure butunguranye bwa Habineza Joseph wahoze ari Minisitiri w’Umuco na Siporo, gusa nyir'ubwite mu kiganiro yagiranye na The New Times yagaragaje ko impamvu y'iyegura rye ari amafoto akomeje kunyanyagira kuri internet, yagize ati: "Neguye kubera impamvu zanjye bwite kuko iyo ubonye abantu bashyira ahagaragara amafoto n’ibindi nka biriya, si byiza ku muntu nka Minisitiri”.

NTWALI John Williams
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1| | 2| | 3| | 4| | 5| | 6| | 7| | 8| | 9| | 10| | 11| | 12| | 13| | 14| | 15| | 16|17 |
AuthorsComments
Page: | 1| | 2| | 3| | 4| | 5| | 6| | 7| | 8| | 9| | 10| | 11| | 12| | 13| | 14| | 15| | 16|17 |
by elie Posted 2011-02-15 15:25:54

aha :-°




 
by akama Posted 2011-02-15 15:24:43

Hummmm!




 
by rukuju Posted 2011-02-15 15:24:32

Ariko se igihe.com muririrwa mubaza impamvu kandi inkuru yabaye kimomo ku isi yose ku ma website menshi ko yiyandaritse ? Ntimwabonye amafoto ari gushimashima amabuno y`indaya ? Nta kuntu atari kwegura cyangwa kweguzwa kuko iyo atavaho byari gusebya no gutanga isura mbi kuri gouvernement y`u Rwanda. Nagende rwiza maze abonereho yidagadure uko ashaka n`amahabara ye ariko ntasebye umuco wacu nyarwanda yitwaga ko ashinzwe. Ni uko mbyumva kandi rwose ntimunyonge iyi comment sintukanye mvuze ibiriho kandi byameneyekanye ku isi hose.




 
by Unknown Posted 2011-02-15 15:21:21

Uyu mujyama yaramaze iminsi ataboneka bigaragara ko yitabaga umuvunyi mukuru n'abandi. Nibamugire ambassadeur rero yamamaje neza kijana wacu




 
by moussay41 Posted 2011-02-15 15:19:46

mbega uburyo minister arangije nabi! twamufataga nk'umugabo




 
by niyopac2000 Posted 2011-02-15 15:19:34

haha iyo ni zwahama kabisa ! Azize iki ! Aho si ka link sha ?




 
by Unknown Posted 2011-02-15 15:13:08

Genda sha uzize akadahingwa!!!!! ese buriya ntiwabonaga ko ari piège ujya kwifotoza na ziriya nkumi!!igendere jya aho abandi bateraniye usange Ingabire na Ntaganda wirirwaga utuka mbega urwanda mbega abanyarwanda!!!!




 
by eugos Posted 2011-02-15 15:12:31

gd by joe!




 
by sehuku Posted 2011-02-15 15:10:21

Uretse ko mwigiza nkana, nari ngiye kubabwira impamvu none ndifashe!....




 
by kalisapaul Posted 2011-02-15 15:09:06


Bwana Joe azize amafoto yasohotse kuri internet arimo gukirigita inkumi azikorakora no ku mabuno. Cyakoze inkumi yari yazibyinishije amaslows ya rurangiza da birengeje n'amayoga. Kwegura byari ngombwa. Ariko uwakweguza abategetsi bose bifunga utwo twana tw'udukobwa hasigara mbarwa.




 
by unknown1111 Posted 2011-02-15 15:04:51

Dear all,

Mwatubwira impamvu Minister Joe has resigned?????




 
by peachgirl140 Posted 2011-02-15 15:00:52

nikimwaro yagize




 
by ngomijanagihanga Posted 2011-02-15 14:52:01

Akwiriye kudusobanurira vuba impamvu imuteye kwegura mbere y'uko abanyarwanda bibaza bakanisubiza byinshi kubiryanye n'iyegura rye;dore ko byanze bikunze kuri uru rubuga bagiye kubivuga bivuye inyuma.
ariko nkumusomyi w'igihe com ubanje muri icyi kibuga, niba atabitewe n'ubutwari abitewe n'ubugwari dore ko kimwe muribyo byanze bikunze kijyana n'iyegura ry'umuyobozi uwo ariwe wese. smiley
nizere ko nzabona igisubizo vuba,dore ko iyo nkuru ituzuye buriya iyo mushaka kuduha inkuru yuzuye muba mwabanje kumuterefona mukamubaza impamvu noneho mukabiduha byombi neza. smiley




 
by Unknown Posted 2011-02-15 14:51:12

Internet iragakoze ! Aya ni amajyambere nkaba umuntu.

Nkusi.




 
by muhire Posted 2011-02-15 14:49:36

mr joe u stil a man all youth we recognise your enthousiasm so big up to u may others follow your example




 
by Unknown Posted 2011-02-15 14:48:33

nta ngoma zidashira na mr JO aragiye na ecces de zele ye pole sana dutegereje kumenya amakosa yakoze kuko siwe weguye bamweguje. ijoro ryiza ku bakunzi ba igihe.com




 
by nkubat2000 Posted 2011-02-15 14:45:54

birabaje cyane kubona ministre ushinzwe umuco azira kuwangiza murebe kuri site ya Le prophete imbaraga z'amashusho uko ijipo yamukozeho. Satani ni mbi pe. genda Habineza urasebye. Mbabajwe n'uwo mwashakanye. agize akaga Imana ibimufashemo. Mbega indahiro ipfuye ubusa murahira mu nteko




 
by kagwa8 Posted 2011-02-15 14:43:12

Yaragerageje. Mwifurije indi mirimo myiza n'amahoro.




 
by unknown Posted 2011-02-15 14:43:02

impamvu ingana ururo
jo ureba kure kabisa!bon voyage




 
by Duhugurane Posted 2011-02-15 14:42:45

Comments ziri he?




 
by zrubanda Posted 2011-02-15 14:41:03

impamvu nyazo twazibonye kuva mu gitondo.Ni umutesi rwose uyu mugabo. Inkumi eshani ubwo ntiyumvaga icyo zimushakaho koko?




 
by bucyivahumwe Posted 2011-02-15 14:30:56

Byagenze bite se kandi?




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com