Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Joseph HABINEZA (Joe) ntakiri Minisitiri w’Umuco na Siporo muri Repubulika y'u Rwanda


posted on Feb , 15 2011 at 22H 25min 49 sec viewed 242777 times



Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 15 Gashyantare 2011, Bwana HABINEZA Joseph (Joe) ntakiri Minisitiri w’Umuco na Siporo muri Guverinoma y’u Rwanda.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Nyakubahwa Bernard Makuza ubwe kuri uyu mugoroba rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashingiye ku ngingo ya 125 y'itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, yakiriye kandi yemera ukwegura kwa HABINEZA Joseph ku mwanya wa Minisitiri w’Umuco na Siporo.

Ingingo ya 125 y'itegeko Nshinga igira iti "Buri Minisitiri, buri Munyamabanga wa Leta cyangwa undi wese mu bagize Guverinoma ashobora kwegura ku bushake bwe abikoze mu nyandiko. Inyandiko yo kwegura ishyikirizwa Perezida wa Repubulika binyujijwe kuri Minisitiri w’Intebe. Uko kwegura kwemerwa iyo mu gihe cy’iminsi itanu nyir’ubwite atisubiyeho kandi na Perezida wa Repubulika akamwemerera."

Bwana HABINEZA Joseph abaye Minisitiri wa mbere utabashije gukomeza urugendo rwe muri Guverinoma yahozeho, Perezida Paul Kagame yari yarongeye kugirira icyizere yose uko yakabaye, ngo bafatanye muri Manda ye ya kabiri. Tubibutse ko Abaministiri 23 n'abaminisitiri bungirije batatu (States Ministers / Secretaires d'Etat), aribo basubiranye inshingano zabo muri za Minisiteri babarizwagamo.

Joseph Habineza yigeze gukorera uruganda mpuzamahanga rwa Heineken mu gihugu cya Nigeria, ari naho yavuye aza kuba Minisitiri mu Rwanda. Uyu mwanya yari awumazeho igihe kirekire, dore ko yatangiye kuyobora iyi Ministeri kuva mu mwaka w’2004, igikomatanyijwe n’Urubyiruko, ubwo yitwaga Ministeri y’Urubyiruko,Umuco na Siporo. Mu mwaka w’2008, iyi Minisiteri yagabanyirijwe inshingano, isigarana Umuco na Siporo,naho urubyiruko ruhabwa Ministeri yarwo yayobowe kuva ubwo na Protais MITALI.

Itangazo rya Ministiri w’intebe ntirigaragaza impamvu z’ubwegure butunguranye bwa Habineza Joseph wahoze ari Minisitiri w’Umuco na Siporo, gusa nyir'ubwite mu kiganiro yagiranye na The New Times yagaragaje ko impamvu y'iyegura rye ari amafoto akomeje kunyanyagira kuri internet, yagize ati: "Neguye kubera impamvu zanjye bwite kuko iyo ubonye abantu bashyira ahagaragara amafoto n’ibindi nka biriya, si byiza ku muntu nka Minisitiri”.

NTWALI John Williams
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1| | 2| | 3| | 4| | 5| | 6| | 7| | 8| | 9| | 10| | 11| | 12| | 13| | 14| | 15|16 | | 17|
AuthorsComments
Page: | 1| | 2| | 3| | 4| | 5| | 6| | 7| | 8| | 9| | 10| | 11| | 12| | 13| | 14| | 15|16 | | 17|
by joe Posted 2011-02-15 17:52:26

pole mutaba, uyikura mwicupa ikagukura mubagabo!!dore uzize urwa SAMUSONI




 
by vkarane2 Posted 2011-02-15 17:44:00

Igendere sha wamwanawe ukozeho munywanyi wacu niba koko jo azize aliya mafoto sha ugira umujinya wumurandura nzuzi,umugize anti value nka kenedy C; wo mwishyaka uk liberty party.Amasomo no kubandi di ngo inkoni ukibise mukeba burya ntuyirenza urugo.




 
by shyakarwe Posted 2011-02-15 17:37:13

urwishigishiye ararusoma, ubu uyu we koko yajyaga he?




 
by Unknown Posted 2011-02-15 17:27:46

Iminsi 40 yarigeze
kweli umuntu w'umukozi nk'uriya akananirwa n'iraha ry'abakobwa?




 
by mateosha Posted 2011-02-15 16:55:09

Mukomere cyane, nagiraga ngo ngire icyo nibariza mwe mutangaza inkuru niba mwe mutabasha gutohoza amakuru neza. Uyu wari ministre amafoto menshi yagaragaye kuri internet kw'isi hose aho yarimo afumbata abakobwa benshi mu birori, byagaragarako yari yizihiwe cyane muri ibyo birori hamwe nizo nkumi, njye naketseko yaba yaragambaniwe niwafashe izi foto, gusa abaye yeguye byaba ari byiza, kuko nta choix yarafite, ukurikije umwanya arimo nibyo izo foto zerekanaga. Niyihangane ubutaha ajye arya ari menge!




 
by gakurujo Posted 2011-02-15 16:51:04

najye gucuruza heneken




 
by rogersbizimana Posted 2011-02-15 16:49:44

Harya ngo yakundaga football, ahubwo yakundaga Hasiball smiley




 
by Unknown Posted 2011-02-15 16:48:17

Ntiwasanga ari ama fotos ya facebook amukozeho?N'ubundi abakobwa bazarikora




 
by Unknown Posted 2011-02-15 16:47:51

Iki ni ikigarasha gicitse>nyamara kimaze iminsi kitoroheye abiswe ibigarasha barengana!!!!!!!!!!




 
by ssekanyoliya Posted 2011-02-15 16:44:50

Ifoto ejo bundi yazengurutse ahantu hose afashe ku bibuno by'abakobwa babiri se ni yo imukozeho ra?




 
by nyirumuco Posted 2011-02-15 16:40:23

#1? Amafoto ararikoze! Ba gafotozi bravo.




 
by lilly Posted 2011-02-15 16:37:33

Komera Habineza. Urareba nk,intiti, ndakubonamo
ubwenge n,ubushishozi.Ahubwo democratie mwayigezeho
nihataba inkurikizi.
Ese comments ko zitaza bite? Nkunda gusoma
udukuru twaho iwanyu.




 
by emiliana2 Posted 2011-02-15 16:33:49

Ubwo nawe abaye ikigarasha! Ntabuze abo yashatse guhangana nabo bakamurusha imbaraga.




 
by fils21 Posted 2011-02-15 16:12:15

Warakoze kubyo watugejejeho!!!Naho uzajya uzahanire kumenya icyo ishizwe ntakwivanga nkuko wagiye ubigaragaza...courage turikumwe!!!




 
by gamanisolo Posted 2011-02-15 16:12:01

Mureke tubitege amaso, buriya yumvise umwuka utari mwiza.




 
by Unknown Posted 2011-02-15 15:51:28

Joe inkumi zimukozeho!!!!!!!!!!!!!!!




 
by Unknown Posted 2011-02-15 15:44:57

Ntakundi Joe! Wari umujeune ariko wakagombye kwirinda amafoto kuko uwayafashe yari afite umigambi mibi. Ikibabaje n'abo bana b'abakobwa. Take time to rest for a long period of time. Take care! Ibyiza biracyaza...




 
by Ruriyabandi Posted 2011-02-15 15:42:07

Habineze ni umuntu w' umugabo njye ndamushyigikiye, ureke abagundira kandi bazi ibibi baba bakoze. Habineza uri umuntu w' umugabo kabiri gatatu, nizere ko ntawaguseka ahubwo waguye mu matsa.

yega abana batoya winyuzagamo weeeeeeeee smiley smiley smiley smiley hahahaha
gusa uri umuntu w' umugabo kandi uzi no kubyinisha abana bakishima smiley smiley smiley hahahahah




 
by mugenzi Posted 2011-02-15 15:41:49

mission terminée, n'abandi cyane cyane abo muri ariya mashyaka atari FPR wagirango ntabandi bashoboye bagifite! nibafate akaruhuko barakoze cyane no mubihe bikomeye byasabaga ingufu nyinshi! Amaraso mashya arakenewe....




 
by oreo2000nl Posted 2011-02-15 15:40:21

nyamara hari amafoto ye yasohotse ku net yerekanye uko yitwaye mu minsi ishize ...bivuga ko byari bigayitse ukuntu yari asabanye cyane n'abangavu aho bari bamaze kwirenza ibiyoga bikomeye...wasanga ari wiki leaks yamutamaje....lol... hahahahaha




 
by Unknown Posted 2011-02-15 15:38:33

Yazize amafoto nta kindi! Facebook imukozeho!




 
by Unknown Posted 2011-02-15 15:36:55

HABINEZA n'umuntu w'imfura pe. Mu bihe bitandakanye yagiye yerekana gukunda igihugu n'abanyarwanda. Nizeye ko agiye guhabwa indi mirimo mishya mu buyobozi bw'igihugu cyacu. Joe turagukunda cyane. Imana ikube imbere.




 
by oops Posted 2011-02-15 15:33:03

ok,ubwo jya kubwira ingabire uko hanze hameze ! ariko uri umunyakuri ubwo wanze amatiku ! gusa yrambabaje kujya gufungwa nukuntu wari umujama!!!




 
by Unknown Posted 2011-02-15 15:33:03

Mister Joe mumwegere agire icyo adutangariza




 
by krobs2000 Posted 2011-02-15 15:28:41

We shall miss our Joe.




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com