Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Joseph HABINEZA (Joe) ntakiri Minisitiri w’Umuco na Siporo muri Repubulika y'u Rwanda


posted on Feb , 15 2011 at 22H 25min 49 sec viewed 243776 times



Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 15 Gashyantare 2011, Bwana HABINEZA Joseph (Joe) ntakiri Minisitiri w’Umuco na Siporo muri Guverinoma y’u Rwanda.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Nyakubahwa Bernard Makuza ubwe kuri uyu mugoroba rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashingiye ku ngingo ya 125 y'itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, yakiriye kandi yemera ukwegura kwa HABINEZA Joseph ku mwanya wa Minisitiri w’Umuco na Siporo.

Ingingo ya 125 y'itegeko Nshinga igira iti "Buri Minisitiri, buri Munyamabanga wa Leta cyangwa undi wese mu bagize Guverinoma ashobora kwegura ku bushake bwe abikoze mu nyandiko. Inyandiko yo kwegura ishyikirizwa Perezida wa Repubulika binyujijwe kuri Minisitiri w’Intebe. Uko kwegura kwemerwa iyo mu gihe cy’iminsi itanu nyir’ubwite atisubiyeho kandi na Perezida wa Repubulika akamwemerera."

Bwana HABINEZA Joseph abaye Minisitiri wa mbere utabashije gukomeza urugendo rwe muri Guverinoma yahozeho, Perezida Paul Kagame yari yarongeye kugirira icyizere yose uko yakabaye, ngo bafatanye muri Manda ye ya kabiri. Tubibutse ko Abaministiri 23 n'abaminisitiri bungirije batatu (States Ministers / Secretaires d'Etat), aribo basubiranye inshingano zabo muri za Minisiteri babarizwagamo.

Joseph Habineza yigeze gukorera uruganda mpuzamahanga rwa Heineken mu gihugu cya Nigeria, ari naho yavuye aza kuba Minisitiri mu Rwanda. Uyu mwanya yari awumazeho igihe kirekire, dore ko yatangiye kuyobora iyi Ministeri kuva mu mwaka w’2004, igikomatanyijwe n’Urubyiruko, ubwo yitwaga Ministeri y’Urubyiruko,Umuco na Siporo. Mu mwaka w’2008, iyi Minisiteri yagabanyirijwe inshingano, isigarana Umuco na Siporo,naho urubyiruko ruhabwa Ministeri yarwo yayobowe kuva ubwo na Protais MITALI.

Itangazo rya Ministiri w’intebe ntirigaragaza impamvu z’ubwegure butunguranye bwa Habineza Joseph wahoze ari Minisitiri w’Umuco na Siporo, gusa nyir'ubwite mu kiganiro yagiranye na The New Times yagaragaje ko impamvu y'iyegura rye ari amafoto akomeje kunyanyagira kuri internet, yagize ati: "Neguye kubera impamvu zanjye bwite kuko iyo ubonye abantu bashyira ahagaragara amafoto n’ibindi nka biriya, si byiza ku muntu nka Minisitiri”.

NTWALI John Williams
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1| | 2| | 3| | 4| | 5| | 6| | 7| | 8| | 9| | 10| | 11| | 12| | 13| | 14|15 | | 16| | 17|
AuthorsComments
Page: | 1| | 2| | 3| | 4| | 5| | 6| | 7| | 8| | 9| | 10| | 11| | 12| | 13| | 14|15 | | 16| | 17|
by bihinov Posted 2011-02-15 21:30:40

Ijipo.com ariko weeeeeeeeeeeeeeeeeeeee ngo ibyahwihwise ngo si ibintu bikwiye minisiter nyine na yezu abatabyi b'i bwami baramubajije urinde arabasubiza ngo mubona ndinde bajya hirya kwiherera bivugisha ngo nituvuga ko ari umwan w'imana aratubaza impamvu nituvuga ko ari umuhanuza araduha ibisubizo bargararuka baramubwira bati NTITUBIZI twe turabizi rero yazize Inkumi.comijipo.com




 
by ndizajoel Posted 2011-02-15 21:21:54

minister joe afite umufotography wa hatari!!!
andi mafotos yandi yahatari , aruta ayo twabonye hier, ngo baracyayahanaguza , ikibazo ngo yo n'uko ari interdit au mineurs d'âges




 
by ndizajoel Posted 2011-02-15 21:08:52

kandi ngo amafuti y'umugabo nibwo buryo...!! bwe... ni bwo ...buryo bwe...!! smiley
aya maguru twabonye abagabo bayacika nibacye mba ndoga rwabugili!!! heee!!!;
ariko iminsi y'igisambo ni 40 , buriya yarigeze kandi buri muntu agira counter ye! ba secretaires be se buriya bo ntiyaba yarasize irangi.




 
by rukkevin Posted 2011-02-15 20:50:03

Nakwemeraga ariko, ariya mafoto si ay'umuyobozi wakoze kwegura!!! Ite kuri famille yawe no kwigarurira icyizere, usabe imbabazi n'abanyarwanda!! Shame on you




 
by Unknown Posted 2011-02-15 20:49:37

Nyamara hari abandi bihereza inkumi bigatinda kandi bakaguma mu buyobozi bwo hejuru. Joe yari yibagiwe uwo ariwe aratatira none ariboneye. Ndizerako yasabye imbabazi Minister Mugorewera ubwo yajyaga kumurega ibukuru ngo ashyirwe ku ibere, none babaye abasangira ngendo. Koko ngo inzira ntibwira umugenzi.




 
by defuroalexis04 Posted 2011-02-15 20:19:00

Joe, igendere ubutaha uzamenya uko witwara imbere yinkumi! uzize amafoto yaba uzize inkumi uba warazizize kuva 2005 ukiba Minister...unsuhurize victoire na ntaganda... smiley




 
by gaheza Posted 2011-02-15 19:44:34

Mwaramutse mwese! Nkuko nsanzwe mbigenza mbere yo gutangira akazi nkora i Burayi ndabanza nkareba uko i gihugu cyanjye cyaramutse, ndashimira igihe.com cyane mbikuye ku mutima kuko barahatubera umunota ku munota bakatubwira uko i gihugu cyacu kiriwe. Ngarutse kuri iyo nkuru yiyegura rya Minister Habineza, jye kubwanjye ndasanga ahubwo yari yaratinze kwegera. Kuko urebye imyitwarire yuwo mugabo ntago yari myiza kuri bashiki bacu, njyirango wenda inzego z'iperereza za mukingiraga ikibaba dore ko afite amacuti menshi mu gisirikare bafatanije uwo muco utari mwiza. Ndababwiza ukuri jyewe ko mfite mubyara wanjye w'umukobwa Joe yari yaragize akarima ke kandi yaracyiri umunyeshuri uwo mwana akirangiza Secondaire, amakuru jyew mfitiye gihamya arimo na messages za nyirubwite(ibi mbabiwira ni ukuri mwa banyarwanda mwe dusangiye igihugu) aho yagiye amujyana mumahoteri akomeye ku gisenyi ndetse n'i kigali. Nyumwa nibwo twaje gufata ibyo bimenyetso byose, harimo n'ibindi ntavugiye hano kuri runo rubuga, ariko nabwira abanyarwanda ko mu minsi itari mike tubishyikiriza Police igakora akazi kayo kuko yararuye umwana w'umukobwa amushukisha amafaranga(nayo tuzayavuga kuko gihamya ihari). nababwiye ko ibi atari ibinyoma cg amatiku ni ibintu byabayeho kandi bigomba kujya kumugaragaro bikamenyekana. Naho rwose kuba uwo mugabo yeguye ndumva bidahagije ahubwo yarakwiye no gushyikirizwa Police y'igihugu akabazwa uko yagiye yandarika abanyarwandakazi akica n'igicumbi cy'umuco yarashinjwe kubungabunga. Narangiza nshima umuntu uwo ari wese watumye uwo mugabo ibye bimenyekana. Murakoze Imana ibarinde iturindire n'igihugu cyacu.




 
by kokodiane2 Posted 2011-02-15 19:44:28

J for the O to the E "the Joe" wapf'ingutiya ngiyo hunga, genda usubire muri "kineke me oooo" aho bakwitaga Igweeeeeeee, leta yubumwe irakunaniye,
burya nta "accountability with out dignity" Mzee ati " nitwe tugomba kwihesh'icyubahiro" n'awe ngo kanyanga kaliso x facebook = resignation.
Pole yozefu
Gusa wivugira neza nange iyo ubikinisha nari kuza kikwi.............




 
by salama Posted 2011-02-15 19:34:59

Yakoze nka abadjo bose. Azize akaryoshye. Guverinoma ntabwo ari igipadiri no reason to resign unless otherwise !!!!!!!

The cooliest man ever. I wish he was appointed PM !!!!!




 
by ntwali Posted 2011-02-15 19:31:49

URI UMUNTU W'UMUGABO UZI UBWENGE KANDI UTARIGEZE YIVANGA CYANGWA NGO ARYAMIRE BAMWE. IMANA IGUHOZEHO AMAHORO YAYO. URETSE KO KUVUGA KO YEGUYE NUMVA TUTABYEMERANIJEHO. BAMWEGUJE TU.WARAKOZE CYANEEE KU BYIZA BYOSE WATUGEJEJEHO NK'ABANYARWANDA, TURAGUSHIMIYE.




 
by innocent Posted 2011-02-15 19:27:31

Ngukoze mu ntoki wa mukobwa we watanze amafoto. Uragitsinze! Uhoreye benshi utazi, baba abo yahohoteye baba ababirebaga bakabura aho bamuhera. Baba ababyeyi n'imiryango ya bo yangije. Mu buzima bwa we ujye wumva ko wabaye intwari mu bakobwa.




 
by umukelly Posted 2011-02-15 19:26:17

Birababaje kuba ari we witwaga uhesha agaciro umuco akaba ari we wambere uwutesha agaciro ndetse akanabitoza abayobozi b'ejo hazaza!!! Yakundaga udukumi nawe agakabya kugeza n'aho atihishira koko ajya no mubibondo !!!
Pole sana!!!




 
by mp_mp Posted 2011-02-15 19:25:03

No ! No ! I think, it has been engineered !!! In that case, it would be exceedingly clever but but also a lack of decency altogether !!!!!!!!




 
by Unknown Posted 2011-02-15 19:21:03

aha nabwira abajene dusangiye urwanda yuko fecebook,nandi masite menshi mubona ari inzego za hafi z'iperereza,guhera kuri FBI,kugeza mu mpera z'isi,bityo rero ntimukajye mujyaho ngo mukore ibyo mwishakiye,




 
by Unknown Posted 2011-02-15 19:12:59

cyakora jo,wariye abana mba ndoga rwesamanzi,nizereko ugomba gushinga cassino,ariko nihagira ukurega yuko wakoze ku tubuno ataragira 18 years uzazikubitwa,




 
by innocent Posted 2011-02-15 19:03:08

Sinshidikanya ko umwe muri abo bangavu watwazaga igitugu cy'umwanya wari ufite na cash ukabagira ingarani umenamo imyanda yawe, aho kubafasha kwifasha, yarambiwe aza yiyemeje kugusiga ku karubanda. N'abandi bagabo gito nka we babonereho.




 
by mp_mp Posted 2011-02-15 18:56:10

Shiit!!!! Avoid idiotic indulgence in carnal gratifications; if unable, indulge smartly and responsibly !!! Shame!!!




 
by rwabwip Posted 2011-02-15 18:50:03

abandi bagabo bararinda umutekano w'igihugu,, noneho Mr.Joe araringaniza amatako ya'bashiki bacu,, genda umuco wawuteje imbere.... mbega injoga n'abakobwa bataye amateka,,, hahahah... ndumiwe...




 
by kagabo Posted 2011-02-15 18:43:05

abakora ibi byose(gufata amafoto)ni abanzi b´igihugu.ubuse gushyira ano mafoto ku mbuga za internet bimaze iki?usibye gusebya igihugu cyacu na HE.paul Kagame.wowe wayafashe nagushimye ariko uyashyiriye umugore we wisezerano.naho twe nacyo bitumarira.




 
by Unknown Posted 2011-02-15 18:33:52

Ntamatiku yigeze agira. Yagiye yerekana uburere bwiza yahawe mu mirimo yari ashinzwe. Ahubwo yari akwiye umwanya wa MINISTER W'INTEBE. NAHO KWIFOTOZANYA N'ABAKOBWA NTACYO BITWAYE. Ntabwo yigeze asenya ingo z'abandi bagabo nkuko byagiye biboneka mu bayobozi bamwe n'abamwe kandi bakaba bakiri mu buyobozi.




 
by Unknown Posted 2011-02-15 18:33:34

ihangane dore uzize ikoranabuhanga, erega naryo burya siryiza hahaha
dore nkumenere ibanga facebook niyo igukozeho cyane..
kandi bantu mwitondere facebook, dore yirengeje aba prezida 2, none dore yirengeje na Minisitiri!! Nyabuna murabe maso




 
by Unknown Posted 2011-02-15 18:31:02

Hari abantu baba bibereye mugikombe rwose batazi aho ibintu biva naho bijya nka fils21 rwose ni innocent hahaha.
Joe ubaye aka Samson wangu, si wowe wenyine, mbese aho muri TIG kwa Musoni ngo mutahe hhhhhhhhhhh




 
by Unknown Posted 2011-02-15 18:27:18

mugize ngwiki? :-° smiley




 
by ttmarcel Posted 2011-02-15 18:20:06

Ntabwo bintangaje kukwo minister Joe hari umutype watangiye avuga ngo arashaka ku mwicisha byanze bati reka dukore film ya James Bond 007 au pays des Mille Collines sibwo bamwoherereje ba Grace Jones. Icyo navuga nukwo abazi Joe ari mu bayobozi bake bumvise cohabitation icyo aricyo kandi kwo ari ngombwa mu Rwanda. Yaba ari minister cyangwa atariwe azakunda abantu kandi asabane. Azakunda igihugu cye kandi agikorere mu bundi buryo ashoboye. Niba byabaye ngombwa kwo yegura ntakibazo ikibazo ni ukwegura kubyo wemera. Courage mon frere




 
by derory2 Posted 2011-02-15 18:07:36

shiiiiiiiiiiiiiiiit joe ndababaye ariko ubundi twari dukwiye gufunga amaso tugashinyiriza kuko even clinton yaryaga ama tour. uwo indahagarara avuge. but shit umuntu wabishize kuri net bamushake ntago atwifuriza amahoro pe.




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com