Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Joseph HABINEZA (Joe) ntakiri Minisitiri w’Umuco na Siporo muri Repubulika y'u Rwanda


posted on Feb , 15 2011 at 22H 25min 49 sec viewed 243616 times



Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 15 Gashyantare 2011, Bwana HABINEZA Joseph (Joe) ntakiri Minisitiri w’Umuco na Siporo muri Guverinoma y’u Rwanda.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Nyakubahwa Bernard Makuza ubwe kuri uyu mugoroba rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashingiye ku ngingo ya 125 y'itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, yakiriye kandi yemera ukwegura kwa HABINEZA Joseph ku mwanya wa Minisitiri w’Umuco na Siporo.

Ingingo ya 125 y'itegeko Nshinga igira iti "Buri Minisitiri, buri Munyamabanga wa Leta cyangwa undi wese mu bagize Guverinoma ashobora kwegura ku bushake bwe abikoze mu nyandiko. Inyandiko yo kwegura ishyikirizwa Perezida wa Repubulika binyujijwe kuri Minisitiri w’Intebe. Uko kwegura kwemerwa iyo mu gihe cy’iminsi itanu nyir’ubwite atisubiyeho kandi na Perezida wa Repubulika akamwemerera."

Bwana HABINEZA Joseph abaye Minisitiri wa mbere utabashije gukomeza urugendo rwe muri Guverinoma yahozeho, Perezida Paul Kagame yari yarongeye kugirira icyizere yose uko yakabaye, ngo bafatanye muri Manda ye ya kabiri. Tubibutse ko Abaministiri 23 n'abaminisitiri bungirije batatu (States Ministers / Secretaires d'Etat), aribo basubiranye inshingano zabo muri za Minisiteri babarizwagamo.

Joseph Habineza yigeze gukorera uruganda mpuzamahanga rwa Heineken mu gihugu cya Nigeria, ari naho yavuye aza kuba Minisitiri mu Rwanda. Uyu mwanya yari awumazeho igihe kirekire, dore ko yatangiye kuyobora iyi Ministeri kuva mu mwaka w’2004, igikomatanyijwe n’Urubyiruko, ubwo yitwaga Ministeri y’Urubyiruko,Umuco na Siporo. Mu mwaka w’2008, iyi Minisiteri yagabanyirijwe inshingano, isigarana Umuco na Siporo,naho urubyiruko ruhabwa Ministeri yarwo yayobowe kuva ubwo na Protais MITALI.

Itangazo rya Ministiri w’intebe ntirigaragaza impamvu z’ubwegure butunguranye bwa Habineza Joseph wahoze ari Minisitiri w’Umuco na Siporo, gusa nyir'ubwite mu kiganiro yagiranye na The New Times yagaragaje ko impamvu y'iyegura rye ari amafoto akomeje kunyanyagira kuri internet, yagize ati: "Neguye kubera impamvu zanjye bwite kuko iyo ubonye abantu bashyira ahagaragara amafoto n’ibindi nka biriya, si byiza ku muntu nka Minisitiri”.

NTWALI John Williams
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1| | 2| | 3| | 4| | 5| | 6| | 7| | 8| | 9| | 10| | 11| | 12|13 | | 14| | 15| | 16| | 17|
AuthorsComments
Page: | 1| | 2| | 3| | 4| | 5| | 6| | 7| | 8| | 9| | 10| | 11| | 12|13 | | 14| | 15| | 16| | 17|
by ngomijanagihanga Posted 2011-02-16 01:07:50

bravo IGIHE,ndabona noneho ino nkuru hari ako mwongeyemo gatuma irushaho gusobanuka, ariko message yanjye ntibyaringombwa ko nayo muyinyonga smiley .




 
by jmuhire2000 Posted 2011-02-16 01:07:05

Mwandandiye aho ayo mafoto nayabona disiwe ngondebe ko inkoni ikubuse mukeba uyirenza urugo?




 
by Unknown Posted 2011-02-16 01:05:13

Igihe cyose habaho intangiriro n'iherezo!! Igihe cya Joe kirageze ngo ahindure imirimo yari yarahamagariwe. Kuki abantu bakunda byacitse?! Kuki buri gihe umuntu uhuye n'akabazo abantu benshi bamwoteraho? Ese ni inde ntungane muri benshi tuzi?? HAri umuntu nubaha cyane wigeze kuvuga ati: "Ngiye nita ku amafuti ya buri muntu umwe kuri umwe nta wasigara...." Nanjye ni ko mbibona. Joe yakoze byinshi byiza tutagombye kwirengagiza nk'abanyarwanda... Yatweretse benshi tutari twarabonye, kandi ni experience nziza nk'u Rda rwabonye bibi byinshi, siporo yateye imbere ku buryo bugaragara(ntabwo ibintu byose bigenda nk'uko umunt uabyifuza-ariko yaragerageje) twimutera amabuye rero. Yakoze byinshi bigendanye n'umuco - mu nshingano yari afite. Let us think positively and look forward for the bright future of our country! I wish Joe to get stronger, correct all mistakes (that many of us have) and live happier. I pray God to be always with you in whatever you plan, wherever you will be. Be blessed!!!




 
by kainamura Posted 2011-02-16 00:55:55

koko inzira nti bwira umugenzi, joe nawe urashyize uvuye kwi bere? Imana ihora ihoze koko. Mugorewera watumye yangara ubwo uza mugera mu maso? ko mbona nawe ariko bigiye ku kugendekera. namwe abasigaye imyuma mu menye ko umunyarwanda yise umwana we bihibindi!!!!!!!!




 
by julyagency Posted 2011-02-16 00:54:14

Mumbwire ayo mafoto aboneka ku yihe link? murakoze




 
by Unknown Posted 2011-02-16 00:51:39

Joe umuntu n'umuntu ariko jye nakwemeraga, kandi ntamuntu utagira weakness, ariko banza witurize kandi wirinde amagambo yabanga igihugu, kuko nkeka ko wowe ugikunda, kandi mubyukuri singukekaho kugira inda nini, ariko icyo nemeza nuko na Mzee ubwe azi ko abuze umugabo uvugisha ukuri utanga moraree, ariko azakugarura muri system tu witurize.




 
by bucyivahumwe Posted 2011-02-16 00:51:27

Iyo ndebye faiblesses abagabo dufite imbere y'igitsina gore nunva agahinda kanyishe! ariko nta kundi umuntu yirengera ingaruka! Reba David muri Bible, Salomon wari umuhanga,..uze vubaha urebe Clinton, Presidente wa World Bank, Zuma, etc... ugere i Burayi urebe Berusconi utorohewe na gato!!!! abo ni abamenyekanye!


Kuba umuyobozi bisaba kwigomwa byinshi, Joe amahirwe mu buzima ugiyemo! wahuye na ba Delira!!! smiley




 
by akin Posted 2011-02-16 00:51:12

where is that pictures i cant see them




 
by bonat2020 Posted 2011-02-16 00:47:55

Turabasaba kutubwira uwo mukobwa ni nde turashaka kumenya amazina ye naho atuye? gusa adusebereje umudjama kabisa, twagukundaga Joe




 
by mistaki Posted 2011-02-16 00:45:40

Ya, ya, ya! Mbega ikigarasha? Mbega igihugu ngo kirabona? Ngoga, ngaho kora akazi kawe. Tekereza imyaka itandatu amaze ibyo yakoze. Naragiye ndabona. Ndatangaye kumva bavuga ngo yeguye ahubwo twari dukwiye kumva ko yatawe muri yombi. Ngaho imbuto foundation niyirebere! Wa mwari duhagazeho? Bwa burere bw'Urwanda bupyinagajwe na Ministri w'umuco? Genda Rwanda waragowe!




 
by tbyagatonda Posted 2011-02-16 00:40:17

YEGOKO RUGORI RWERA UGATINYUKA NGO JOE YIBASIRA BASHIKI BACU HUUUUUUU;CYANGWA NIBO BAMWIBASIYE KANDI REGA NTIBOROSHYE NABO KANDI SI JOE WENYINE BIBASIYE NANGE BAMPEREYE KERA KUGEZA NA NUBU;EREGA NAWE BYAKUBAHO;INKONI IKUBISE MUKEBA UYIRENZA IJIPO




 
by Unknown Posted 2011-02-16 00:40:09

Ntago kwegura bihagije kabisa !nakurikiranwe ibibi yakoze, biriya nibwo butwari yajyaga yiirirwa avuga se? Muzee waragowe kabisa :-°




 
by igipimo Posted 2011-02-16 00:35:17

Yezu ati : "utarabikora namubanze ibuye" Ubwo rero mwayagaye ngo UDUKUMI.Mwa bagabo mwe uretse ubukene butera imico myiza ninde waga agakumi.Udashyukirwa umugore w'abandi ntiwashyukirwa n'uwawe. JOE rero icyo uzize n'undi wese yakizira gusa Apetit ziratandukana, ibyo wakoze ntabwo washoboye kwinyorobeka nk'abandi bose.ugomba kujya mu ngando bakakwigisha isomo ryitwa "UJANJA WA POLINI" Cyane cyane chapitre yitwa CAMUFRAGE( KUJIFICA NA KUJIPAPA, kuko ibyo yutabikoze Unatambulikiya kwa umbali.

Ngayo nguko Ubutaha uzamenye kwinyorobeka. Abo bagenzi bawe bose se hari utabikora? Ninde wabavuze? n'uko bazi CAMUFRAGE ntihagire ubakubita agafoto.

See you JOE Tuzahurira mu rusengero rw ryadini wavuze ko uzashinga, kandi nanjye kuri inyuma Nk'umukoreshakoro.




 
by hommepaul Posted 2011-02-16 00:34:54

hi every boddy agatsina c'est bien utabikora namutere ibuye harabandi bagiye kujyaho ndetse bafata abo bahuje ibitsina none we yafashe signe opposé ubwose amakosa arihe minisère zose biriho simbivuze nzabivumba smiley smiley




 
by Unknown Posted 2011-02-16 00:34:38

pole sana minister joe icyo uzize kurya abana tu!! n'abandi bayobozi bazakizira Yaba abagisirikare cg aba basivili ariko abakobwa bacu baragowe ntawushobora kwifatira icyemezo kandi nibyo birumvikana umuyobozi n'umuyobozi babakangisha byinshi amafrw barayafite, babakangisha kubafunga naho muragerageza so urubyiruko abayobozi bameze gutyo muri kuduha umurage mubi mutuma abakobwa banaduca amazi ibi ni swahama please muhitisheho comment yanjye.




 
by Unknown Posted 2011-02-16 00:33:42

hari ibigomba gusobanuka
1 kubyina si icyaha
2 kuba wakwisengerera inkumi itari under 18 nta tegeko ribihana
3 gufata kungufu ;bagufunga 25
joe haba hari nakimwe ashinjwa muri ibi???
kandi ibya kayizari mubirekere kayizari;;impanvu ni nyinshi zatuma habaho kwegura;mureke guca imanza mutagenjeje ibyaha kuko ubwo si ubutabera.understood???YES SIR.........




 
by ntwarigaba Posted 2011-02-16 00:32:46

ayo mafoto arihe




 
by vuvuz Posted 2011-02-16 00:29:48

JOE UBA MINISTRE WATUBWIYEKO ABANYANRWANDA BESHI BAFITE PHD PULL HIM DOWN BIVUZEKO BATISHIMIRA IMYANYA ABANDI BAFITE BIVUZEKO TUGIRA ISHYARI CYANE PE NONE BARABIKWERETSE IGIHE NI IKI.UBWO WARI UBIZI WARIKWIRINDA ABANTU BASHOBORA KUGUTA MURI URIYA MUTEGO MUTINDI UMWANA WA NYOKOBUKWE N ABANA BAWE BABYAKIRE NEZA IMANA IBAKOMEZE .NITWA VUVUZELA NTUYE GBABBA ROAD KABALAGALA smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley




 
by mbibubantibihoringeri Posted 2011-02-16 00:29:34

Banyarubuga rero..Joe arababaje rwose ariko "NAWE BYAKUBAHO"...Gufatira ibyemezo byinshi y'umukondo bigira ingaru..kandi uhombye arabara buriya Joe arabitekerezaho bifashe nabandi bayobozi bakunda "INYAMA Y'UBWANWA"kwisuzuma no kwisubiraho..kandi burya " Tout ce qui est humain est pardonnable"...nkumunyantege nke njye namubabariye...Abandi nabo bakora ibitandukanye ninshingano zabo bararye bari menye" Code of Conduct y'abayobozi yaremejwe...Enjoy life JOE..you was the coolest..




 
by Unknown Posted 2011-02-16 00:23:46

mu byukuri sinzi ibye ariko impamvu atanga amafreanga menshi nuko arwaye uriya mugabo ntabwo akunda igihugu cye kuko iyo azenguruka urubyiruko arwanduza ntabwo atekereza ku rwanda rw'ejo.




 
by kayitesi_olive2 Posted 2011-02-16 00:22:44

Plz nshuti basomyi b'igihe, mushobora kudufasha mukaturangira website dushobora gusangaho amafoto y'uwo nyakubahwa ari kumwe n'izo nkumi, dore ko ndeba hano abenshi bemeza ko ari zo zamukozeho??? aho umugabo aguye sha undi ateraho utwatsi. muturangire kabisa natwe twihere ijisho muraba mukoze




 
by Unknown Posted 2011-02-16 00:20:07

Buriya jo wakoze amakosa kwegura buriya waduteje rubanda Kabisa ubu bagbo ntayoboye none se iyo aza kwegura ubu ntibaba bavuga ko yatsinzwe amatora ariko nawe buriya iyo ugumya gufata ingoma ntabwo uba wihaye rubanda gutyo. Djo ewana buriya nakubonaga nk'umuntu w'umugabo ariko buriya rwose ntabwo kiriya cyemezo ari kiza wenda iyo utegereza ariya mafoto akabanza agatuza tukazatanga izindi mpamvu None se ubundi inkumi ntiziriho?






 
by pole Posted 2011-02-16 00:15:00

sha ntagitangaza kirimo umugabo wose ni nkundi. jye ndabwo namuseka rwose n'ibyago yahuye nabyo pole kabisa.




 
by Joemasaamba Posted 2011-02-16 00:11:18

Joe naho waratinze amenya koko inkotanyi zizi kurwaza niba zitarwaye nazo wabonaga ibintu wakora bizakugwa amahoro? wibuka usoma umukobwa byabindi bikomeye kuli piste ya Terrasa?ugasohoka baguteruye kubera gusinda? ariko wagera kuli television ugatangira kwigira populiste amaherezo yabyo ngaya ahubwo ugira imana kuba utanyuze muri 1930




 
by gurut200 Posted 2011-02-16 00:08:38

Muri Bible dusoma ko inkumi zagiye zivanaho ibikomangoma kuva kera. Umunyamurenge nawe ati internet ni agakenya!! Internet ni tool ikomeye iri gukoreshwa ivanaho ba Ben Ali, Hosni Mubarak n'abandi baracyaza. Police nayo ikomeje iperereza yamenya byinshi kuri uriya mugabo.




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com