Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Joseph HABINEZA (Joe) ntakiri Minisitiri w’Umuco na Siporo muri Repubulika y'u Rwanda


posted on Feb , 15 2011 at 22H 25min 49 sec viewed 243520 times



Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 15 Gashyantare 2011, Bwana HABINEZA Joseph (Joe) ntakiri Minisitiri w’Umuco na Siporo muri Guverinoma y’u Rwanda.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Nyakubahwa Bernard Makuza ubwe kuri uyu mugoroba rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashingiye ku ngingo ya 125 y'itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, yakiriye kandi yemera ukwegura kwa HABINEZA Joseph ku mwanya wa Minisitiri w’Umuco na Siporo.

Ingingo ya 125 y'itegeko Nshinga igira iti "Buri Minisitiri, buri Munyamabanga wa Leta cyangwa undi wese mu bagize Guverinoma ashobora kwegura ku bushake bwe abikoze mu nyandiko. Inyandiko yo kwegura ishyikirizwa Perezida wa Repubulika binyujijwe kuri Minisitiri w’Intebe. Uko kwegura kwemerwa iyo mu gihe cy’iminsi itanu nyir’ubwite atisubiyeho kandi na Perezida wa Repubulika akamwemerera."

Bwana HABINEZA Joseph abaye Minisitiri wa mbere utabashije gukomeza urugendo rwe muri Guverinoma yahozeho, Perezida Paul Kagame yari yarongeye kugirira icyizere yose uko yakabaye, ngo bafatanye muri Manda ye ya kabiri. Tubibutse ko Abaministiri 23 n'abaminisitiri bungirije batatu (States Ministers / Secretaires d'Etat), aribo basubiranye inshingano zabo muri za Minisiteri babarizwagamo.

Joseph Habineza yigeze gukorera uruganda mpuzamahanga rwa Heineken mu gihugu cya Nigeria, ari naho yavuye aza kuba Minisitiri mu Rwanda. Uyu mwanya yari awumazeho igihe kirekire, dore ko yatangiye kuyobora iyi Ministeri kuva mu mwaka w’2004, igikomatanyijwe n’Urubyiruko, ubwo yitwaga Ministeri y’Urubyiruko,Umuco na Siporo. Mu mwaka w’2008, iyi Minisiteri yagabanyirijwe inshingano, isigarana Umuco na Siporo,naho urubyiruko ruhabwa Ministeri yarwo yayobowe kuva ubwo na Protais MITALI.

Itangazo rya Ministiri w’intebe ntirigaragaza impamvu z’ubwegure butunguranye bwa Habineza Joseph wahoze ari Minisitiri w’Umuco na Siporo, gusa nyir'ubwite mu kiganiro yagiranye na The New Times yagaragaje ko impamvu y'iyegura rye ari amafoto akomeje kunyanyagira kuri internet, yagize ati: "Neguye kubera impamvu zanjye bwite kuko iyo ubonye abantu bashyira ahagaragara amafoto n’ibindi nka biriya, si byiza ku muntu nka Minisitiri”.

NTWALI John Williams
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1| | 2| | 3| | 4| | 5| | 6| | 7| | 8| | 9| | 10| | 11|12 | | 13| | 14| | 15| | 16| | 17|
AuthorsComments
Page: | 1| | 2| | 3| | 4| | 5| | 6| | 7| | 8| | 9| | 10| | 11|12 | | 13| | 14| | 15| | 16| | 17|
by mugabzi90 Posted 2011-02-16 02:21:31

POLE SANA MUGABO!! ARIKO NTIKWIRIYE KWEGURA KUBERA NA DR.AISA KIRABO ARACYARI MUBUYOBOZI KIMWE NAMUGYEZIWE!!




 
by ybladock Posted 2011-02-16 02:21:16

HAAAAAAA izi manza zicibwa hakurikije JURISPRUDENCE(bahereye kuzindi zabaye bimeze kimwe);murebere kurwo yaciriye wa mugore abakoresha b'ikoro bamuregeye bamushinja ko atanga icyo yaherewe ubuntu ntimubizi se?
na nyuma kandi nawe yaramususuye zihana inkoyoyo.




 
by Unknown Posted 2011-02-16 02:14:24

mwadufashije mukatubwira ahantu ayo ma photos ari natwe tukihera ijisho!!!!!!!!!!!!!!!Minister koko biteye agahinda peeeeeeeeeee.




 
by Unknown Posted 2011-02-16 02:09:03

Ndagushimiye wowe muntu uvuze ibyo muri ORINFOR, ni agahomamunwa nukuri kw'Imana ibyo Faith na Willy bakora biteye isoni ahubwo uwazadushakira amafoto nk'aya yeguje Joe nabo bagashyirwa ahagaragara.... Njye ubibabwira ni ho nkora ariko twarumiwe pe, basigaye barize imitwe ngo yo kujyana radiyo gukorera mu ntara kugirango babone uko bibanira, bakiraranira ntawe ubahagaze hejuru. Ubwo muzi ibyabereye Dereva Hotel ubwo radiyo yimurirwaga i Rwamagana? Ahaaaaa...
Icyakora nari nsanzwe mbaziho gusambana gusa (ibyo byo ndabihamya), naho ibyo guhimba ibyangombwa byo ni agashya usibye ko bidatangaje kuko nubundi nta kibi cyabasiga. Ariko mana weeeee watabaye u Rwanda koko?




 
by spippen15 Posted 2011-02-16 02:02:48

njye iby'inkumi simbyitayeho kuko siwe wenyine hari benshi nkawe muri iyi kipe ya kagame nuko isaha yabo itaragera ngo nabo bajye ahagaragara.icyo nkwibariza ni umurage waba usize(legacy)mu byo wari ushinzwe wadusubiza iki?7 yrs kuri uwo mwanya uri ministree w'umuco mu iguhugu kitagira inzu ndangamuco????yewe n'ibireba uwo muco ntacyo wabikozeho:amatorero,ububiko bw'ibiranga umuco,n'ibindi....ubwo se miss amara imyaka 3 akiri miss kuko habuze undi wamusimbura? cg n budget yabuze?, tujye muri sport noneho:amavubi se?basket?volley itsindirwa buri gihwe muri tunisia? aba athletes bacu basigaye binubira guhagararira igihugu kuko ntacyo bibamarira...fespad ikunaniye bayishyira muri RDB n'ubwo nabo usanga bagifite byinhsi byo kuyikoraho none muri make usize iki? urwenya n'amagambo asize amavuta??? none wacaga inyuma ukajya kwisabira akazi muri heineken???boss waratinze vrmnt.




 
by kiganiro Posted 2011-02-16 02:02:47

Ariko se twe dushyiraho comments ntitwibagirwe ko natwe turi abantu. Joe yazize media, nahubundi ugiye kureba ibibera munsi y'ameza wasanga birenze birya. Joe igendere wakoze neza naho amafuti ntuwatayakora. Urakoze




 
by kami112 Posted 2011-02-16 02:00:47

Ahubwo yari yaratinze kwegura,akwiye gushyikirizwa police akabazwa abanyarwanda kazi yangije, n'umuco yari ashizwe kubungabunga akawangiza atanga urugero rubi mu rubyiruko, ese ubwo yibukaga agakingirizo ra? mbabajwe nabo bari




 
by chemsa22 Posted 2011-02-16 01:59:22

Joe numugabo cyane abandi nabo bakamurebeyeho urugero bakajya begura igihe babona ibyo bakora bitandukanye n umuco nakazi bakora,ariko rero nnaone umuntu wasyize ariya mafoto kuri internet ntago ari umuntu mwiza yanga minister cyane,ntanubwo akunda igihugu cyacu,yagombaga kumwegera akamugira inama ariko akareka kumwandagaza kuri nta kinyabupfura agira pe.ariko Joe yeguye nkumugabo kandi ubuzima bwe buzakomeza kumera neza cyane ko ari umuhanga.udakora nkabiriya azamutere ibuye noneho tubimenye uwavuga ibyinzuki ntimwakongera kurya ubuki bariya bakobwa nibo ngaya cyane ubwo rero hari umusore uzabihangika ngo abonye umugore.Joe i like u so much




 
by janvierhakiz Posted 2011-02-16 01:56:06

Kora ubushakashatsi mu basigayemo turebe abatinyuka kumutera ibuye ibuye uko bangana! Gusa ntibihesha Imana icyubahiro (n'iyo yaba atari ku muyobozi nka Joe) but it's easier to point a finger to sb else. Ibuka izindi cases zabayeho maze utekereze aho tugana, ahubwo dufatanye gusaba Imana ikomeze irinde Igihugu cyacu naho bene Muntu ni uko duteye nyine!




 
by mveri326 Posted 2011-02-16 01:54:04

Joe yihangane azize kwizera abatizerwa!!!buriya ntiyari azi abantu uburyo ari abagome ndetse ntiyari azi uburakari urubyiruko rwarakariye abategetsi barya byinshi rwo rwabuze icyo ruryango rukomeze amashuri n'ubundi buzima!!hahhahahahaahaaa ok bose tuzababona umutego weweeeweeweweewwe urafashe wewewewewwe bose bazafatwa turabyizeye!!!!




 
by mbibonantya2011 Posted 2011-02-16 01:52:47

umva nshuti yanjye, Joe yaragambaniwe ariko nawe yitwaye nabi.umenye ko uwamuteze nawe agutegeye kunkumi nkiriya yambambaye agakanzu gahenuye,mba ndoga ruhaya rwimihore ntiwabikira. twibaze, mu rwanda nibangahe bakora nka biriya? ni benshi uretse njyewe ugira isoni nawe utagira cash. kandi erega namateka hari icyo abivugaho nonese joe arusha king David ubuyobozi bwiza, arusha se Samusoni ubutwari, arusha Bersconi amaafaranga, n'abandi benshi bananiwe ku resistant imbere y'ijipo( abakobwa) cyangwa ingutiya( abagore),aba bose nubwo bananiwe na KU(KWIFATA N'UBUDAHEMUKA)ARIKO BATEZAGA IBIHUGU BYABO IMBERE....la vie sexuelle est totalement separee avec la vie sociale, on peut etre sexuellement corrompu mais socialement appreciable. politiquement Joe yageragezaga,nakundaga discours ze zivanzemo jokes. ariko kandi ndangize murega kandi musabira igifungo cya burundu niba hari umu mineure yarongoye akoresheje ububasha afite. erega sha iriya nyama y'amabara abiri izarikora.......Njyewe mpakuye isomo




 
by milano Posted 2011-02-16 01:46:06

Kwiha agaciro biramunaniye pee!!!, ariko se ubundi yatugejeje kuki? amavubi zero , najyane na tete , wishinga imishinga y'imishino ugasarura imishumi y'ishati,ibintu byose iyo urengeje urugero bigira ingaruka mbi,




 
by astaline Posted 2011-02-16 01:44:24

ndabona ntakidasanzwe muribyo! ntimugakabye! icyaha se ni ikihe? ni uguhoberana uri minister? ntabure nganzira bwo kwishimana n'inshuti cg na famille afite? erega yarashinzwe urubyiruko kandi yegereye abo ashinzwe! haruwigeze agira icyo amwakiza se?




 
by Unknown Posted 2011-02-16 01:42:47

hagize umbwira aho ayo mafoto ari nanjye nkirebera




 
by n_amayobera Posted 2011-02-16 01:41:01

Ese kugira ubuzima bwite ni ikibazo? None se ko amafoto yaje bikaba aribyo by'ubu bizagenda bite? Iki kibazo cyaremejwe ku busa. None se kwishimana n'abo umuntu akunze ni icyaha! mbega ishyano mu myumvire iri hasi!! Birababaje! ntimunyongere inkuru ndabazi!




 
by Unknown Posted 2011-02-16 01:37:35

Joe igyendere bare ke abobanzi bawe imana izaguhorera humura . Umuntu ukwanga akakwandagaza bigeze aho nta mahirwe namwe agira . Imana ihora ihoze .




 
by kloeneza Posted 2011-02-16 01:35:59

Utarabikora namutere ibuye....
Ikindi ndashaka kumenya niba umuco muvuga w'Abanyarwanda UTANGIRIRA MU NKUMI UKARANGIRIRA MU MAJIPO N'AMAFOTO?
MURIBESHYA. Igihe cyari kigeze ngo ajyende, kuko iyo urambiranye, ni ngombwa ko haba impamvu.... zo ninyinshi, bimeze nkiyo trafic police igushakishije ho ikosa, dore niyo wazana imodoka ivuye muruganda, barakwandikira, naho muri politiki barakweguza.... Imana ishimwe kucyemezo cya kigabo yafashe. ABANYARWANDA TURAHARARA.... Buri wese agiye kumugira akarima ke.... ariko mwibuke ko atitwa MVUYEKURE cyangwa se NEW COMING.... Umujyi n'ubuzima si GUVERINEMA Y'UBUMWE YABIMUGEJEJEHO.... Nambere yuko aba uwo yariwe, yari umugabo wihaye, watembereye, wize, uzi ubuzima.... sinkababandi binjiye mu modoka kuko guverineme y'ubumwe yabibutse, ngo burire indege kubera ka mission ka leta, bagere i bukuru bajyanywe nutugambo.... muzasome, mubaze mumenye uwo J O E ariwe....
BA CONTRE SUCCES BAKOKUFA, BA ENNEMI BOKOZUWA VERTIGE.... (Ibyiza biri imbere).




 
by Trtel Posted 2011-02-16 01:35:05

Genda waryaga neza wa mugabo we! Uwo batoreye kuba miss wabanzaga ukamudiha.




 
by kalisa_emmanuel Posted 2011-02-16 01:32:50

Ihangane sha Jo, kuko nawe tuzagushyira muntwari zemera amajipo, kandi koko abameze nkawe ni benshi muri iyi leta.




 
by Unknown Posted 2011-02-16 01:26:56

yebaba we iminsi yigisambo ni 40 jours smiley




 
by hihi Posted 2011-02-16 01:25:09

igendere nge nubundi igifu cyanjye nti cya ku digeraga rwose kuva nkikubona!!!




 
by zuba Posted 2011-02-16 01:21:32

Mana we!!!
Joe naba nawe nibura akakuzuye kumutima ugasesekaza no ku munwa no mumaboko.
Siwe musambanyi wenyine muri uru rwanda. kandi jye ndagaya baliya bakobwa niko mwa abali mwe niba mutarashaka ngo musebye abo mwashakanye, ababyeyi banyu , abavandimwe banyu , incuti zanyu zo muzihaye irihe shema??ubu se hali umusore uzabisukira ni ibi bintu mukoze??ubwo se mwamukundaga cyangwa se mwamushakiraga amahano gusa?? ngo urucira mukaso rukica nyoko namwe ba so ejo bazaba bali kuli bosebabireba.
Joe, Madamu wawe azakubabalira nkuko Hilary yababaliye Klinton. ubundi nawe uzamwiture kwisubiraho no kumuhesha icyubahiro mbega style Bill Klinton uko yabigenje. Isubilire muli heinken wongere uhembwe ama dollars menshi kandi wishime uko ubishoboye politique uyiruhuke.




 
by unkows Posted 2011-02-16 01:16:23

Abanyarwanda baravuze ngo inyana ni iya mweru cg ngo impfizi ibyara uko ibyagiye cg ngo utibyaye aba acitse.
Joe nawe ni uwa se kuko na se ntayindi turufu.urugero yari nako yiyitaga Pasteur acyura umugore w'umugabo wari ufungiye muri gereza nkuru ya gitarama kugeza nubwo umugabo bamwicishije kubera ubwo buhemu .ndamuzi neza rero ni uwiwacu i Kayenzi-kamonyi y'ubu.
Ubwo rero joe kwikundira utujipo ataretse n;udupantalo ni umurage gusa ingaruka z'icyaha ni urupfu.




 
by faraji Posted 2011-02-16 01:13:43

yarakabije kabisa.kuki yaretse bakamufotora!!!!niyisangire izindi nkumi ntaho zitaba




 
by Unknown Posted 2011-02-16 01:13:06

On behalf, ndemezako ministere yataye umuco, ntakwiriye kuba umuyobozi mugihihu kigana vision 2020, kandi cyubaha Uwiteka, reka duharanire ibyiza dufasha abana( ahazaza) twerekana urugero rwiza.




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com