Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Joseph HABINEZA (Joe) ntakiri Minisitiri w’Umuco na Siporo muri Repubulika y'u Rwanda


posted on Feb , 15 2011 at 22H 25min 49 sec viewed 243836 times



Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 15 Gashyantare 2011, Bwana HABINEZA Joseph (Joe) ntakiri Minisitiri w’Umuco na Siporo muri Guverinoma y’u Rwanda.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Nyakubahwa Bernard Makuza ubwe kuri uyu mugoroba rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashingiye ku ngingo ya 125 y'itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, yakiriye kandi yemera ukwegura kwa HABINEZA Joseph ku mwanya wa Minisitiri w’Umuco na Siporo.

Ingingo ya 125 y'itegeko Nshinga igira iti "Buri Minisitiri, buri Munyamabanga wa Leta cyangwa undi wese mu bagize Guverinoma ashobora kwegura ku bushake bwe abikoze mu nyandiko. Inyandiko yo kwegura ishyikirizwa Perezida wa Repubulika binyujijwe kuri Minisitiri w’Intebe. Uko kwegura kwemerwa iyo mu gihe cy’iminsi itanu nyir’ubwite atisubiyeho kandi na Perezida wa Repubulika akamwemerera."

Bwana HABINEZA Joseph abaye Minisitiri wa mbere utabashije gukomeza urugendo rwe muri Guverinoma yahozeho, Perezida Paul Kagame yari yarongeye kugirira icyizere yose uko yakabaye, ngo bafatanye muri Manda ye ya kabiri. Tubibutse ko Abaministiri 23 n'abaminisitiri bungirije batatu (States Ministers / Secretaires d'Etat), aribo basubiranye inshingano zabo muri za Minisiteri babarizwagamo.

Joseph Habineza yigeze gukorera uruganda mpuzamahanga rwa Heineken mu gihugu cya Nigeria, ari naho yavuye aza kuba Minisitiri mu Rwanda. Uyu mwanya yari awumazeho igihe kirekire, dore ko yatangiye kuyobora iyi Ministeri kuva mu mwaka w’2004, igikomatanyijwe n’Urubyiruko, ubwo yitwaga Ministeri y’Urubyiruko,Umuco na Siporo. Mu mwaka w’2008, iyi Minisiteri yagabanyirijwe inshingano, isigarana Umuco na Siporo,naho urubyiruko ruhabwa Ministeri yarwo yayobowe kuva ubwo na Protais MITALI.

Itangazo rya Ministiri w’intebe ntirigaragaza impamvu z’ubwegure butunguranye bwa Habineza Joseph wahoze ari Minisitiri w’Umuco na Siporo, gusa nyir'ubwite mu kiganiro yagiranye na The New Times yagaragaje ko impamvu y'iyegura rye ari amafoto akomeje kunyanyagira kuri internet, yagize ati: "Neguye kubera impamvu zanjye bwite kuko iyo ubonye abantu bashyira ahagaragara amafoto n’ibindi nka biriya, si byiza ku muntu nka Minisitiri”.

NTWALI John Williams
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1| | 2| | 3| | 4| | 5| | 6| | 7| | 8| | 9| | 10|11 | | 12| | 13| | 14| | 15| | 16| | 17|
AuthorsComments
Page: | 1| | 2| | 3| | 4| | 5| | 6| | 7| | 8| | 9| | 10|11 | | 12| | 13| | 14| | 15| | 16| | 17|
by justine Posted 2011-02-16 03:24:11

Iminsi y umujura ni 40 pe pe ariko biteye isoni kandi uzi neza ko ubuzima bwawe buatmeze neza abo bakobwa bahite bisuzumisha




 
by dvmugabo Posted 2011-02-16 03:10:47

The best youth minister ever!tuzakwigiraho byinshi,thanks for your contribution in sports and your support to youth and EVENTS.mbere yawe urubyiruko rwari rusinziriye.
Naho ubundi ntawe bitabaho.Ahubwo abandi bizabaho cyangwa byabayeho bazagire ubwo butwari bwo kwegura!




 
by richhirwa Posted 2011-02-16 03:10:30

Icyakora afashe icyemezo cya kigabo,niba atategetswe kwegura, ariko se we buriya kuryoherwa byatumye yibagirwa ziriy nyasto ko zimufotora?Yishinze turiya tubere , ngaho shinga studio komeze ubavomeremo ako gakoko




 
by sifa-ines Posted 2011-02-16 03:10:20

Ahahaha so sad,Joe we gonna miss you man,Abanyarwanda ni babi koko,izo nshinzi ninde wa ziguriye se ariko baribeshya bo se bazabona ababarongora ko nabo bishize hanze.
Ba contre succes tika bango papa.Akazi wakoreye abanyarwanda ntituza kibagirwa kandi Karagaragara.
Mwa bakobwa muri Isoni mu gitsina gore peee.
Mbega mwe mubona ari shema?Murayisize murakanyangwa




 
by nduwpeter Posted 2011-02-16 03:09:32

Ntitukaje duc'imanza, tuje twirinda kuba abacamanza,umucamanza w'ukuri arahari.Tumumvuzeho n'ibyiza yakoze nibyinshi kandi mumyidagaduro yazanye a stars!!! kuva urwanda rwabaho ntawundi muntu wabikoze!!reba Sea Poul,Luck Dube,Shaggy,Etoo,Drogoba n'abandi benshi namwe muzi banyarwanda!!!!!!!!!!!! tujye dushima kandi bakomeye mu rwego rw'isi batumye abanyarwanda babona yuko nibyiza no kwishima bibaho nyuma yuko abanyarwanda benshi bagize ibikomere, sports yateye imbere ntawabyirengagiza, no murwego mpuzamahanga ruhago abana bagiye murwego rw'isi, kunyonga igare Byukusenge azaba ari muri London muri Olympic, muri Basket all african game turiyo. Kuki tubona ibibi gusa!!! Joel icyonzi cyo nuko utabyitwayemo nabi be courrage




 
by Unknown Posted 2011-02-16 03:09:12

Abavuga nibivugire. Ahubwo JOE ni umugabo kuko abenshi ibyo yakoze byarabananiye. agahwa kari kuwundi karahandurika.




 
by kvanovich Posted 2011-02-16 03:08:46

SHAME ON YOU HABINEZA!!!!!!WHAT APIT;.




 
by kareg Posted 2011-02-16 03:07:45

lol, iminsi iba myinshi igahimwa n'umwe gusa, uranfashe, unteye kwihebe,...




 
by golgota2011 Posted 2011-02-16 03:07:04

Minisitiri w'umuco!!! smiley uwuhe? ntabyerekenye se?Siporo se yo ihagaze iteamazemo imyaka 06?ibyiza ntibikwiye kurondogoza abantu kuko nizo nshingano z'umuntu muzima , umuyobozi...naho ibibi bigomba kuvugwa kandi bikarwanya;nawe ndebera abo bakobwa yangije!!!ababyeyi babo!!!basaza babo!!!absahaka kubasaba ngo barushinge!!!igihugu cyamugiriye icyizere imyaka 06 yose ,oya!!!biteye akantu , muri society yacu , umukobwa aba umwe agatukisha bose...ikibazo nkiki cyirabarwa kuri leta yacu ishyira abantu mu myanya nta bushishozi..kandi ni benshi nuko babavuga ntibagire icyo babakoraho (abayobozi basigaye baca inyuma yabo bashakanye ni bangahe?abasigaye bafite umugore urenze ni bangahe?za bureau hirya no hino?) haringo nabigeze gufatana polisi irahagota i gikondo...iki n'icyemenyetso kibi kuko bigereranywa n'ingoma mbi zitakiriho nkiya idi amin dada, Mobutu , Bokassa , aho ntawagiraga umugore we , ayi we noneho ngo joe yari ansanzwe afite SIDA, abo bakobwa bose babanze bapimwe kandi ababyeyi babo babigiremo uruhare...naho ibya Minispoc nibyo kwitondera ahubwo team yose yarikwiye gusimburwa hakazamo amaraso mashya kandi hakajyamo abakunda igihugu...ps wa joe nawe arashinjwa byinshi birimo kutaba accountable, no kuvangura amashyirahamwe y'imikino.... smiley smiley smiley




 
by aliceaka Posted 2011-02-16 03:05:18

ariko abanyarwanda mwakwize kugira ibanga nk'abarundi, inkuru nkizi zireba vie privee y'umuntu ntacyo zungura mu mitwe y'abazisoma. joe ihangane kandi n'umufasha wawe amenye ko uwo ali umutego wa satani ku rugo rwanyu asenge cyane abone imbaraga zo kubirenga kandi nawe ntibihindure imitekererezze yawe. uwiteka abarinde




 
by Unknown Posted 2011-02-16 03:00:24

IMBUTO udahinga urayihaha,ariko aba ba Paparazi badutse nabo baratumara ni ukuri mfite icyifuzo cyuko hajyaho Night club zishyuza menshi(50000FR)kugirango ba paparazi babure ayo kwishyura maze abakomeye (abayobozi)tubone uko twidagadura,erega burya tuvugishe ukuri biraryoha ariko akibano ko karahebuje mbandoga Rujigo wambyaye.Gusa mundangire aho nabona amafoto ya mugenzi wanjye JOE




 
by hajas Posted 2011-02-16 02:59:24

Niba ushaka kubona aya mafoto jya kuri utube.com urahabona video nziza y'icyo kigarasha




 
by bandiband22 Posted 2011-02-16 02:56:14

Bazumva ryari? Ngo utuma aba**** agira benshi kweli!




 
by Unknown Posted 2011-02-16 02:56:14

Mister Joe, wowe mu mirimo wakoze n'uburyo wayikozemo wambereye ishusho ya Thomas Sankara, umuyobozi wireshyeshya n'abo ayobora aho kubategeka! ntiadutegetse rero ahubwo twafatanyije kuyobora, guteza imbere umuco nyarwanda no kuwushyiramo ibirungo bituma umenyekana hanze kandi ukamenyekana neza, ibyo ndabigushimira pe. naho ubundi icyemezo "wafashe" nta gitangaza kirimo kuko si ubwo mebere bibaye mu rwanda, bagenzi bawe benshi banyuze mu nzira nk'izo, kandi ndatekereza ko niba ari no ku "mpamvu zawe bwite"uzakomeza ube umugabo aho uzaba uri, n'agatsinda ntibagutoraguye mu muhanda ahubwo waje uri umugabo kandi ugiye uri umugabo. Niba nari umuhanuzi wawe najyaga kukubwira ngo mu buzima ntuzongere gukora akazi ka politics ahubwo uzashyireho nka za youth initiatives nyinshi zituma urubyiruko ruhura, rugakora ibikorwa biruteza imbere bitari politics, ahubwo bigamije kwimakaza amahoro n'ubumuntu mu isi. As you move on, remember what you experienced, where you leave the culture and youth of Rwanda. Make sure you keep them on your mind. Hasta la Victoria Siempre, disait El Commandante!




 
by tontobaby1 Posted 2011-02-16 02:54:33

Bavandimwe, mureke kuyagara kuko nimwitegereza neza aya mafoto n'uko yafashwe, mukanagera kuri iriya account ye ya facebook mukayigenzura, murasanga harimo ikintu kibyihishe inyuma. Kuko account ya Mr Joe kuri fcbk si kuriya yari iteye, ashobora kuba yarinjiriwe nabantu bari bafite icyo bagambiriye. Gusa byabaho bitabaho, twese twemera ko bishoboka kuwambaye umubiri. Aliko rero dusabe ababishinzwe bagenzure neza ibi bintu kuko ikoranabuhanga ryateye ririmo rirazana ubucakura bwinshi. Kdi ndemeza ko ririya soko n'amaduka ry'abakobwa bari bamwihereje batari bari gusa kuko uhereye hariya uhita ubona ko bari gatumwa.
Plse ababishinzwe mukore iperereza ryimbitse, kuko wasanga ari uburyo bwo kudusebereza Minister bataretse na Gvmnt yose. Ahaaa, njye ibintu nkibi ndareka ababishinzwe bakabanza bakagaragaza ukuri, kuko <<ntawe uzi akasongoye ihwa>>.




 
by Unknown Posted 2011-02-16 02:51:09

Please!!! Mu rwego rwo gusangira namwe ijambo kuri iyi nkuru ya Habineza JOE, turifuza ko mwaturangira aho twabona ayo mafoto????? Nyuma ibitekerezo byacu bigakurikira. Murakoze




 
by beanyira Posted 2011-02-16 02:46:43

Ministre Joseph tumushimye ubutwari yagize bwo kwegura. Yerekanye ko adatsimbaraye cyane ku buyobozi. Ikindi kandi ntiyirenganye, ntihagire n'umucira urubanza kuko uwo ari we wese bamufotoye muri vie privée ye haboneka ibikabije kurusha ibye. Yezu ababajije ngo "utarabikora namutere ibuye", nta n'umwe waboneka!!!
Nta gikuba cyacitse rero. Niba byanakozwe nabamurwanya, ntacyo bagezeho kuko Joe ntabwo yigiye kuba Ministre, azakora n'ibindi kandi abeho neza. Ndizera ko n'umuryango we udahungabana kuko ni abakristu kandi bazi ko intege nke zibaho.
Ahubwo turagaya cyane abafashe ariya mafoto rwihishwa bakayatangaza babifashijwemo n'iriya site, www.leprophete.fr, nayo turayigaya cyaneeeee...




 
by giramata Posted 2011-02-16 02:40:18

Sorry sir,that is life ,ababikoze bose nabo bafite umunsi wabo




 
by mutabazi.innocent Posted 2011-02-16 02:40:04

JOE igendere wari intwari utabikora nagutere ibuye !gusa kwegura ndabona bidahagije kuko weguye usize ingo nyinshi zigiye gukora divorce !! cyane sinizera ko nkinshuti zaba bashiki bacu cg abagabo babo ko baguma kubana mumahoro urarikoze peee!!uriya si umuco nyarwanda gusa nakwikundiraga kuko you r ever cool and can make pple happy at any national accasion. we will be missing u.igire muri business zawe gusa ntuzongere !! igihe murayinyonga se nayo ?please don't.




 
by ukurikuraryana Posted 2011-02-16 02:33:29

Tureke byose, niba Jo yeguye kubera ayo mafoto bavuga niboneye rwose yaba arenganye. Nta kibi mbona kuba umuntu yabyinana n'undi badahuje igitsina. Ubwo se abandi babyina Jo akaguma akicara? Kandi bamenye ko Jo akundwa na benshi. Rwose tureke gukabya wenda ni izindi mpamvu zatumye yegura.Yewe abanyarwanda turacyafite ibibazo by'imyumvire mba ndoga Rwagifuta!!!!!!!!!!!!!!!!! smiley




 
by kalisab2 Posted 2011-02-16 02:32:36

minister ntuzize ubusa kabisa.gusa ntibagutuke kuko nababwira nkareba niba hari uwagutera ibuye




 
by Unknown Posted 2011-02-16 02:31:58

Joe niba ariya mafoto niboneye ari ayawe waragaciye kabisa biteye isoni nk'umuntu wubatse wanabyaye byongeye uri n'umuyobozi ushinzwe umuco. Cyakoze ubaye intwari uregura kuko nanjye niyonama nakugira nshuti yanjye! Imana igusange kandi iguhe imbaraga zo kwiyubaha unubahishe umuryango wawe n'Igihugu cyacu.




 
by Unknown Posted 2011-02-16 02:31:58

Ntampamvu yagatumye yegura niba bamubeshyera!gusa kubwanjye
ndabona byababyo.mubwire ko numva ngo yaba atakiri mu
RWANDA




 
by Unknown Posted 2011-02-16 02:31:33

aho mwahereye muvuga Jooo, kuki mutagaya biriya byomanzi byabakobwa!!!! murabona hari uruhinja rurimo!!! ababyeyi baragowe pe !!! niba nawe yigira mu bakobwa, abandi bayobozi se bamaze ingo z'abandi??? arinako bazisigira agakoko , Joseph iyaba abagabo bose bararuraga abakobwa ntibasenye ingo zabandi, no gusiga impfubyi zitagira Kirera !!!babashukisha amafaranga kubafite abagabo bahembwa ubusaaaaa yewe batagira nakazi.

Jye navuga ko uri ninyanga mugayo pe, kuba wabonye amapfoto nkariya ugahitamo kwegura yooooo abasa nkawe wabakura he!! uripfura gusaaaa, Kagame arahombye, uvugisha ukuri ukanakwerekana!!! naho abandi eeeeeeeeeee,
Imana iguhe imigisha mubyo uzabamo byose, cyakora niba warabyaye abakobwa menya ko bazamera nkabiriya birara, kereka nubaragiza Uwiteka.




 
by inconnuobama Posted 2011-02-16 02:25:25

abagabo mwarasebye,ntibizababuze kuvuka bundi bushya,abagore banyu mwarabashavuje,mwirirwa museba hamwe n'abana b'abakobwa.nimwisubireho mwiyubahe mube abantu bazima.




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com