Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Joseph HABINEZA (Joe) ntakiri Minisitiri w’Umuco na Siporo muri Repubulika y'u Rwanda


posted on Feb , 15 2011 at 22H 25min 49 sec viewed 243780 times



Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 15 Gashyantare 2011, Bwana HABINEZA Joseph (Joe) ntakiri Minisitiri w’Umuco na Siporo muri Guverinoma y’u Rwanda.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Nyakubahwa Bernard Makuza ubwe kuri uyu mugoroba rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashingiye ku ngingo ya 125 y'itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, yakiriye kandi yemera ukwegura kwa HABINEZA Joseph ku mwanya wa Minisitiri w’Umuco na Siporo.

Ingingo ya 125 y'itegeko Nshinga igira iti "Buri Minisitiri, buri Munyamabanga wa Leta cyangwa undi wese mu bagize Guverinoma ashobora kwegura ku bushake bwe abikoze mu nyandiko. Inyandiko yo kwegura ishyikirizwa Perezida wa Repubulika binyujijwe kuri Minisitiri w’Intebe. Uko kwegura kwemerwa iyo mu gihe cy’iminsi itanu nyir’ubwite atisubiyeho kandi na Perezida wa Repubulika akamwemerera."

Bwana HABINEZA Joseph abaye Minisitiri wa mbere utabashije gukomeza urugendo rwe muri Guverinoma yahozeho, Perezida Paul Kagame yari yarongeye kugirira icyizere yose uko yakabaye, ngo bafatanye muri Manda ye ya kabiri. Tubibutse ko Abaministiri 23 n'abaminisitiri bungirije batatu (States Ministers / Secretaires d'Etat), aribo basubiranye inshingano zabo muri za Minisiteri babarizwagamo.

Joseph Habineza yigeze gukorera uruganda mpuzamahanga rwa Heineken mu gihugu cya Nigeria, ari naho yavuye aza kuba Minisitiri mu Rwanda. Uyu mwanya yari awumazeho igihe kirekire, dore ko yatangiye kuyobora iyi Ministeri kuva mu mwaka w’2004, igikomatanyijwe n’Urubyiruko, ubwo yitwaga Ministeri y’Urubyiruko,Umuco na Siporo. Mu mwaka w’2008, iyi Minisiteri yagabanyirijwe inshingano, isigarana Umuco na Siporo,naho urubyiruko ruhabwa Ministeri yarwo yayobowe kuva ubwo na Protais MITALI.

Itangazo rya Ministiri w’intebe ntirigaragaza impamvu z’ubwegure butunguranye bwa Habineza Joseph wahoze ari Minisitiri w’Umuco na Siporo, gusa nyir'ubwite mu kiganiro yagiranye na The New Times yagaragaje ko impamvu y'iyegura rye ari amafoto akomeje kunyanyagira kuri internet, yagize ati: "Neguye kubera impamvu zanjye bwite kuko iyo ubonye abantu bashyira ahagaragara amafoto n’ibindi nka biriya, si byiza ku muntu nka Minisitiri”.

NTWALI John Williams
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page: | 1| | 2| | 3| | 4| | 5| | 6| | 7| | 8| | 9|10 | | 11| | 12| | 13| | 14| | 15| | 16| | 17|
AuthorsComments
Page: | 1| | 2| | 3| | 4| | 5| | 6| | 7| | 8| | 9|10 | | 11| | 12| | 13| | 14| | 15| | 16| | 17|
by nnnnnnn Posted 2011-02-16 04:39:27

Amafoto bahise bayakuraho!keretse mumenye uriya mukobwa wayashyizeho akabaha copy




 
by Unknown Posted 2011-02-16 04:38:45

Kandi mukunda kurebaguza.ubwo se koko ayo mafoto uyabonye byakongerera iki? reka da njye bijyanye n'uko mwemera, niba ayo mafoto ari urukozasoni muyandindire kureeeee!
waz y Joe; n'ubundi ngo hapfa uwari uriho! Ubuzima ni ubwo kwishimira igihe cyose tugihumeka!les contres succes ne dorment jamais.Aujourd'hui ils t'ont eu, demain, seras peut etre mon tour ou prquoi pas leurs tour! on ne sait jmais!




 
by Unknown Posted 2011-02-16 04:33:36

We gonna miss you Joe,especially your funs
may God bless u




 
by mufelix57 Posted 2011-02-16 04:28:32

mujye,mumenya ukuri mureke gushakira ikibazo aho kitari nukuri njyewe ndabihamya joe ntabwo yazize ariya Photo,kuko afite case nyinshi,ahubwo ndasaba police ko yamukurikiranira hafi adacika kuko afite projet ndende yo gusenya igihugu amazemo imyaka 3,ayikora kuko ubu yari ageze ku rwego rwo gukuraho icyunamo,muburyo bw'ubwenge,akoresheje kudaha uburenganzira banyirubwite mu kubitegura,ushaka kubimenya azabaze amakimbirane abana be bagiranye na one hundred childred survivors(abana 100 barokotse jenosidde yakorewe abatutsi),mbabwije ukuri nabacika ukuri kwabyo byose kuzamenyekana yaragiye bibe ikibazo kuri leta.




 
by whatever Posted 2011-02-16 04:21:22

whatever..........people get a life...........do his actions have a direct impact on your income or well being? mind your business and stop playing God....




 
by Unknown Posted 2011-02-16 04:20:29

EEEEEEEEEEEEEE!ahohantu ntawahatera ibuye abagabo benshi bazahagwa kuko bazi ibihaba hariyubashe




 
by franck15 Posted 2011-02-16 04:17:50

Abakobwa bahuye n'umusore mwiza ufite nagaceri, biramatana. Amafoto nabonye nta gihambaye nabibonyemo. Naho abavuga menshi bamamaza ayo mafoto bo nibagende, ibyo bakora wenda wasanga biruta ibyo.




 
by mugwan Posted 2011-02-16 04:16:22

hi guys ntimukigire abana kdi mukuze umuco wacu ubundi utwigisha kugira ibanga none mwamuteje abantu erega kwisi yose ubuhehesi nibwo buzakina final joe pole sana.




 
by Mujyanama Posted 2011-02-16 04:11:29

Affaire Bill Clinton et Monika Lewisky, Berlusconi......et alors? Histoire du roi Salomon ....et alors ? Joe et les filles ....et alors ? et voila maintenant Willy et Faith,...et alors ? .....et puis quoi encore ??!!!. Mbere yo gutokora mugenzi wawe ujye ubanza uvane umugogo uri mujisho ryawe. Ntitugatinde kubantu tubacira imanza kuko ngo n'aho ibyaha byaba bitukura tuku tuku, bizahinduka umweru ababikoze nibihana !




 
by Unknown Posted 2011-02-16 04:10:31

Ndagushimira ubulyo wayoboye Ministry yawe muli iki gihe wali umazeho
Washimishag urubyiruko cyune kuma stade,
Ndahamya ko na "MUZEHE KIJYANA"yakwikundiraga cyane,
Isubirire muli Heinken,nyuma yiyi mandat uzagaruke tugutorere kuba......
Naho inkumi zo ese ubundi udakunze Ministri wakunda nde? smiley




 
by geralix055 Posted 2011-02-16 04:08:50

hey Joe,I don't if you'll read this but I just want to thank you for the work you have done in this country.washyize u Rwanda ahantu hashimishije kandi njyewe I respect your private life and I think that as long as you do well your work,you shouldn't resign just because of that stuff.

Joe,Thank you and wherever you may go,just know that Rwandans are thankful to what you did for them

peace




 
by semayote Posted 2011-02-16 04:08:11

Uretse Yezu na Bikira Mariya wenda na Yozefu Mutagatifu ntawundi muntu warahirira keretse nanone ba nyiribyago b'ibiremba n'abarwaye intinyi. Naho ubundi muu byo Imana yaduhanishije nacyo kirimo ni kimwe n'iyindi duhahira tukaarinda turunduka itarashima kandi igahora iduhemuza.
Joe rero twitondere kumucira urwo nawe yakabaye aducira iyaba aritwe ziriya nkobwa zateze umutego yaguyemo. Imana yonyine niyo izi ubutungane bwcu aho bugarukira ahasigaye turushanya guhisha gusa!!!!!!




 
by Unknown Posted 2011-02-16 04:03:08

Nubwo ugize ubutwari bwo kwegura, ariko nti twakibagirwa ibyiza wakoze, kuva ubaye minister!wowe irengagize ibyo bakuvugaho, wikomereze ibyawe, kuko ntawabuza umubiri gukora ibyo ushaka, gusa ni ukwikubita agashyi!




 
by ahishakiyej Posted 2011-02-16 04:02:19

Ubanza twese twacitse ururondogoro kubera ko tumenyereye abayobozi nka Lawurenti Gbagbo... Kwegura kubera impamvu iyo ariyo yose umuntu abihisemo nta kibazo na gito mbibonamo. Kwegura biruta gukomeza guhatiriza byazavamo no gukora nabi. Nagende abaye umugabo. Naho amakosa yaba yarakoze yose, mu rwego urwo arirwo rwose (politiki, imyitwarire, ibindi yenda tutaramenya) yayakoze kubera ko nyine yakoraga. Udakora niwe udakosa, kdi abumva igifaransa "La perfection n'est pas de ce monde" (Uretse ko na nyuma y'iyi monde wasangaaaa).
Gusa afite byinshi yakoze neza (hari n'ibyamunaniye birasanzwe), ndifuza ko yazagaruka nyuma y'igihe gikwiye.
Akazi, abakobwa n'amajipo, ibiki n'ibiki,... byose nasanze ari uko turushanwa kubihisha, naho buri wese muri twe ibye bigiye ahagaragara byose twakumirwa.
Bwana Jo, Rien n'est permanent sauf le changement. Igire mu bindi, nibiba ibikubereye uzagaruke. Muri byose, nkwifurije kugera ku ntego.




 
by Unknown Posted 2011-02-16 04:00:03

joe urasebye ariko ntuzabe imbwa nguhemukire igihugu.knd gusaba imbabazi biravuna ariko wihangane ushyire amavi hasi usabe umugore wawe imbabazi kuko uramubabaje cyane.




 
by Unknown Posted 2011-02-16 03:51:11

Ikintu kidasanzwe muri ino leta ya kagame joe azize n' utabikora namutere ibuye guhera mu nzego zose amabank hari uyobewe akamaro k'abakobwa n'abagore bakoramo,mu bigo bya leta n'ahandi s'ibi bihakorerwa ishyari tu ahubwo azize ko abakobwa beza bamwikundiraga nah' ubundi biriya akora iyo aza kuba ari umusirikare ntaba abizize aba akiyobora.G luck minister joe.




 
by seydoukarim Posted 2011-02-16 03:50:18

ibyo nibyo bigarasha bavuze, niba ari byo, iminsi y'umjura ibaye mirongo ine!!!!!, yaterese mushiki wanjye nshaka kwiyahura!!!!




 
by manajustin Posted 2011-02-16 03:48:32

BAJYAGA BAVUGA NGO NYABARONGO YICA UWAYISHYIRIYE ARIKO NSANZE HARI NABO ISANGA IWABO MUNZU !!! ABA BAKOBWA SE KO MBONA ARIBO BASEBYE MUKURUSHA!!!




 
by aimecld8 Posted 2011-02-16 03:48:20

Ndasaba Minister Joseph kudahungabana kubera ibyabaye kuko igihe cyose tugifite ubuzima guhindura bishoboka ndetse no kugirirwa icyizere. Minister rwose sinamutinzeho, ahubwo nagaye cyane bariya bakobwa biyandaritse batanga amashusho ndetse n'undi wese yijanditse muri distributions publique yayo nkaho umenga abanyarwanda nta kindi gifite akamaro cya kabatwaye igihe bafite. Birababaje, uwabakoze wese, kumpamvu iyari yo yose, agayitse kurusha na Joe ubwe, ni imburamukoro. Buri muntu wese ibye bigiye kukarubanda tuziko hari n'abagaragaraho ibirenze biriya kandi by'ubugome binangiza kurushaho nk amatiku, ubugambanyi, kuroga, kwiba n'ibindi.

Minister Joe tuzamwibuka nka ministre mwiza cyane twagize dukurikije akazi yakoze, ku bwanjye ibisigaye n'amatiku no kubura icyo abantu bakora.

Nous prions pour lui et toute sa famille, nous l aimons.




 
by karangwa Posted 2011-02-16 03:44:27

amafoto turacyayatunganya tuzayabagezahoo mu minsi iri imberea




 
by samngendo Posted 2011-02-16 03:43:40

whatever bamurega, the guy yari yagerageje gusohoza inshingano ze, numba mbeshye munyomoze. ubwose ahuriyehe na mineduc batobanga




 
by Unknown Posted 2011-02-16 03:39:14

waba wifuza ayo mafoto nyoherereza message kuri ino email: karera.kayira@gmail.com mpite nyakugezaho byihuse




 
by kanamugiret Posted 2011-02-16 03:31:40

Mujye mwibuka ko utunga urutoki mugenzi wawe izindi zose zikurebaho. So this guy messed, and so what? Ibyo yakoze sinigeze nkeka ko yabigeraho kuko muri rusange yateje imbere sport tutanirengagije ko yagaragaye cyane no muzindi gahunda za Leta aho ibitekerezo bye byashimwe ndetse bigishimwa na benshi. Mbere yo kunenga tujye tunareba na positive side ze nyuma natwe turebe imisanzu yacu na negative side zacu. Ndi 90% sure ko benshi muri busange muri inyuma ye. So Guys let us thank Joe for the good Job he did and regret that we will be missing him. Am sure that he took his lesson, wowe ukuyemo irihe.




 
by Unknown Posted 2011-02-16 03:28:26

Ubwo se abafatiwe muri SERENA bo bazegura ryari?Tuzamanze twishyireho umuriro nk'abarabu nibwo bazabona ko tubarambiwe?Genda MSWATI wari akagabo




 
by uboliviene Posted 2011-02-16 03:24:56

HI guys!
byari bigoye cyane kubona ayo mafoto ariko hari umuhacker wampaye agatiyo ngo n'ubwo bitamworoheye kuyaterecharga gusa ayo mafoto yasakaye ari no kuri facebook mushakishe profile yitwa urubuga rw'ibitekerezo hanyuma photos.
Nimutayabona mwandike e-mail zanyu hano ndayaboherereza personnally!
Ni hatari ariko ethical hacking ngo mutahe.
Bye.Nizere ko batamenye!!!




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com