Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Kuba hari abanyeshuri babayeho nabi kuko batagifashwa na Leta turabizi- Murigande


posted on Feb , 27 2011 at 07H 52min 45 sec viewed 38145 times



Mu gihe minisiteri y’uburezi ibinyujije mu kigo gushinzwe guha inguzanyo abanyeshuri ba Kaminuza (SFAR) ikomeje gusuzuma ibibazo byatanzwe na bamwe mu banyehsuri batisanze ku rutonde rw’abazakomezwa guhabwa amafaranga 250 000 ku mwaka yo kubafasha kubaho, minisitiri w’uburezi, Dr Charles Murigande aratangaza ko bigenda bigaragara ko hari abakuweho bakagira ibibazo bikomeye bitandukanye, byanaviriyemo bamwe kutagaruka ku ishuri.

Mu kiganiro na The New Times, Minisitiri Murigande yavuze ko mu ntangiriro z’uyu mwaka, abagera kuri 5% batashoboye kwiyandikisha, abandi bakaba bariyandikishije ariko ntibige kuko babaga bari hanze bashaka imibereho. Ati “rwose ubwo si ubuzima bukwiye ku munyeshuri. Bamwe babeshejweho n’ubugiraneza bwa bagenzi babo, bagasangira ifunguro, amacumbi n’ibikoresho bitandukanye. Natwe ntitwifuza ko byamera gutyo, ariko ibihe byarahindutse kandi ingengo y’imari yacu ni nto cyane.”

Minisitiri Murigande kandi yemeye ko habayeho amakosa mu gushyira abantu ku rutonde rw’abazafashwa, aharebewe kuri lisiti zatanzwe na gahunda y’Ubudehe (ishyira abantu mu byiciro by'ubukungu bitandukanye)n’amakuru yatanzwe n’abanyehsuri ku butunzi bwabo (student status evaluation forms), anavuga ko minisiteri y’uburezi na SFAR bari kureba uburyo bafasha abanyeshuri bakozweho cyane kurusha abandi, aho bashyizeho ikipe izazenguruka za Kaminuza ireba abatarasuzumwe uko bikwiye.

Akaba anasaba abanyeshuri bakozweho n’icyo kibazo kuba bihanganye, anabasaba kuzatanga amakuru y’ukuri kandi yuzuye mu rwego rwo kwihutisha icyo gikorwa.

Ibi byose bivuzwe mu gihe amakuru atangwa na za Kaminuza n’amashuri makuru atandukanye yerekana ko bamwe mu banyeshuri batagifashwa na SFAR babayeho nabi bishoboka. Abanyeshuri batari bake batangarije igihe.com ko hari abigomwa kurya iminsi imwe n’imwe ngo barebe ko bacuma iminsi.

Ku waba yibaza ati “ikibazo kiri he ko n’ubundi mu minsi nk’iyi bourse yabaga itaraza, babagaho bate?” Abanyeshuri barasubiza bati “biroroshye ko umuntu yakuguriza igihe aba azi ko bourse izaza ukamwishyura. Niba ntayo ufite, biragoye kugira icyo uvuga usaba ideni.”

Kayonga J
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page:1 | | 2| | 3| | 4| | 5|
AuthorsComments
Page:1 | | 2| | 3| | 4| | 5|
by kamugunga Posted 2011-03-31 05:40:58

erega hari ikintu mwakagombye kumenya kuri bourse:
1. Bourse ni igihembo cy'umwana w'umuhanga kimuha motivation yo kubasha kubaho mu buzima bwo mu mujyi kuko kaminuza za leta ziri mu mijyi
2. Bourse si impano leta iha umuntu, ahubwo n'inguzanyo leta itanga kuko mu kazi uyishyura ahubwo wenda leta yakagombye gushyiraho inyungu nyinshi mu kuyishyura
3. Bourse uyihabwa agirira igihugu akamaro kuko ari umwenegihugu

LETA YAGOMBYE GUKORA IKI NGO IGUMEHO?

1. Gukora campaign nk'iza one dollar cg gira inka haba mu gihugu no hanze yacyo kugirango igumeho.
2. kwishyuzanya umwete abayihawe kera bari mu buyobozi ndetse igashyiraho n'inyungu nyinshi kuribo nkuko banki ibikora iyo utinze kwishyura; ariko ibi byo ntibabyemera kubera ko aribo byaba bikoraho kdi baharanira inyungu zabo.

leta yakagombye kumenya ko Genocide yakorewe abatutsi yangije byinshi cyane cyane ko urubyiruko rwinshi nta families rugira zarufasha kwiga bityo kuba leta yariho yarateguye genocide iyisimbuye igomba kwirengera izo ngaruka none yo iri kuzihunga!! birababaje




 
by Unknown Posted 2011-03-01 21:32:54

Ndabone Leta ikina n'ubuzima bwabantu ubuse urababwira kwihangana abatiga se batashoboye kwiyandikisha? Cyangwa muratinya ko urubyiruko ryiga rukazakora nko muli tunisia? ibyo ni bibi mu rwanda ni bake bakwiga badafashijwe na leta . se mwe ko Leta yabishyuriye ? benshi muli mwe nti mwizi kuli leta cyangwa abagiraneza?




 
by Unknown Posted 2011-03-01 14:03:13

Gutuka sumuti kdi abokumva barumvise.




 
by kweri Posted 2011-03-01 10:40:28

njye ikibazo mbona suko bakuyeho bourse ahubwo ni uburyo bafashe icyo cyemezo.
ibi bijyana n'uburyo abayobozi bicara mu biro byabo bakumva ko ikintu iki niki kigomba kuvaho,nibyo bashobora koko kuba bafite impamvu zifatika.gusa twe icyo twifuza nk'abaturage nuko musobanurira icyemezo runaka abo bireba,mukakiganiraho,mukabateguza hanyuma mugafata icyemezo bitagaragara ko ari simusiga cyangwa ko mudaha agaciro abo bireba cyangwa abo mushinzwe.

hanyuma mwe bakuriyeho bourse,mwarize murasobanukiwe,mfite ibibazo mbibariza:
1. iyo mushishoze mu bwenge mwiga mubona iki cyemezo ari ukubera iki cyafashwe?musesengure mureke kureba ku ruhande rwanyu gusa
2. ese ko murira,mukavuga ibibazo byose mwagize,ejo noneho nihavaho minerval byo muzabigenza gute?

3. niki noneho mubona cyakorwa mu gihe reta igumye ku cyemezo yafashe cyo gukuraho iyi bourse?

4. ese abatagira bourse,biga mu makaminuza zigenga bose niko bakize(bafite frw zo kwirihira no kwitunga)?
cyangwa nabo hari ukundi babaho,babigenza iyo babonye ubafasha kuriha minerval?

5. kuki tutabigiraho,tutakora ka kazi dusuzugura,tutakora imishinga cyangwa ngo twishyire hamwe twige icyutuma tubona uko tubaho hanyuma(nk'abanyabwenge)?

INAMAsmileyUKORESHE UBWENGE,DUKORE KANDI AHO KUBA IKIBAZO TUGERAGEZE TUBE IGISUBIZO nubwo bwose ibibazo bituma twihugiraho ntidushake uko bicyemuka ahubwo tukabyitirira abandi.
Amahirwe masa masa




 
by pacinkunda2020 Posted 2011-03-01 08:48:30

akazi ka leta si ukwicara mubiro.mugere muri za kaminuza mwihere amaso uko abanyeshuri babayeho.ese kuki bamwe badasura abanyeshuri bangambiriye kureba uko babayeho,hanyuma bakabona gufata imyanzuro runaka?gouvernement nihindure ingamba yafatiye ikibazo maze muligande bamworohereze yo gukomeza kutukwa.kuko umunyeshuri araba ubuzima abayeho agahitamo kwiyahura!ubwo se abavugizi barubanda (abadipite)akazi kabo ni akahe batavugira abanyeshuri?bo si abaturarwanda?ndabagaye cyane kuko bitarutsa ibibazo babizi.muligande ni umukristu ariko nawe ntiyigeze ashaka kumenya ko kiriya kemezo cyahungabanya ikiremwa muntu,bangahe bamaze gupfa?kuki mudakemura ikibazo????????????,nitwe mbaraga zigihugu.xyn
smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley




 
by pacinkunda2020 Posted 2011-03-01 08:01:31

akazi ka leta si ukwicara mubiro.mugere muri za kaminuza mwihere amaso uko abanyeshuri babayeho.ese kuki bamwe badasura abanyeshuri bangambiriye kureba uko babayeho,hanyuma bakabona gufata imyanzuro runaka?gouvernement nihindure ingamba yafatiye ikibazo maze muligande bamworohereze yo gukomeza kutukwa.kuko umunyeshuri araba ubuzima abayeho agahitamo kwiyahura!ubwo se abavugizi barubanda (abadipite)akazi kabo ni akahe batavugira abanyeshuri?bo si abaturarwanda?ndabagaye cyane kuko bitarutsa ibibazo babizi.muligande ni umukristu ariko nawe ntiyigeze ashaka kumenya ko kiriya kemezo cyahungabanya ikiremwa muntu,bangahe bamaze gupfa?kuki mudakemura ikibazo????????????,nitwe mbaraga zigihugu.xyn




 
by matunda Posted 2011-03-01 07:04:16

uburezi bwo mu Rwanda buragenda buta isura buhoro buhoro kandi Leta ibifitemo uruhare: ngaho muri primaire ngo nibigishe mu cyongereza! bije gute? mbese twiteguye? pas du tout kuko nta mfashanyigisho, nta barimu babishoboye. none se yatanga iki adafite?
ejo bundi ngo dusubire aho twavuye: maternelle na cycle ya mbere ya primaire bige mu kinyarwanda! kare kose se? ahubwo se ibi byo byizweho neza? imfashanyigisho zirahari? mwikosorera amakosa ku yandi.
buracyeye muri Universite.... ingorane muri gusoma hano hose, na ba senateurs barabigaragaje...
Noneho numvise ngo UNESCO yaba itemera diplomes zo mu Rwanda. ibyo nibyo? hari gukorwa iki ngo ibyo bikosorwe? kuko hari amakosa menshi agenda agaragara




 
by Unknown Posted 2011-03-01 05:49:28

Erega uriya mugabo mumenye ko atabyaye ibyo byose bivugwa nta kintu bimubwiye. Ikindi kandi umugabo murugo iyo ari kumwe n'abana be murugo ngirango iyo afashe nk'umugati abana bakamusaba agerageza kuwigomwa kugirango umwana atarira cg akababara. None se bavandimwe uriya muramubwira ibyo byose, ntimwumva ko nta mwana ariza ntashobora rero kumva na gato situation yanyu nubwo avuga ko ikibazo akizi ngirango iriya ni ya language tumenyereye kuri banyakubahwa bose dufite muri iki gihe.

Umugabo nemeye nanacyemera n'uyu munsi ni Minista Joe we wakuyemo ake karenge ibintu bitaraba isosi. Naho ubundi biriya minista avuga ngo bagiye gusubiramo ama liste sha ndagirango mukureyo amaso kabisa kuko bazakomeza kubarerega kugirango tension iriho igabanuke ariko bya hehe birakajya. Mukomeze kwihangana kuko uwakoze biriya hari imibare afite sha. None se niba abarihirwa na FARG ayabo bamaze kuyashyira kuruhande urumva andi aba atagiye gukora operations suicides urumva se mwene ngofero azakandira he??? A BON ENTENDEUR SALUT!!!!!




 
by Unknown Posted 2011-03-01 03:20:59

Reta ikwiye kureba kure kuko bitabaye ibyo ntikemure kiriya kibazo ushobonra gusanga irimo igwiza abanzi n'amabandi.




 
by Unknown Posted 2011-03-01 02:38:53

Njye ndashaka kunganira aba bana bafite ikibazo cyo kudahabwa inguzanyo ya bourse uko umuntu akoresha Article 15 akiga kandi akabaho njye nziko mwese mushobora kuba mwarabaye jeshi au wanakosi mana yake muna juwa hii theory ya kubadirikana na hari si ndiyo wanashule kwanza achii mufunge muguu sasa nataka dusikirizane. kazi hii ina weza kawasaidia kama hari inabadirika, ikabadisha hiyo bourse yenye munahomba:
uwe kwaferi(kimyozi) umwogoshi
kumama muri za segonderi kuki bitaba muri primeri cg maternel ndatse nababyeyi babakire bakeneye ababigishiriza abana
umufundi cg umuyede berakenewe
gukora mumangazini
umuweta wo muri hotel bar Restaurant cg ahandi
umukomvawayeri w'umurobyi
sha dushake akazi tureke kwiyahura
Buriya nabo mwita ngo nabayobozi bahembwa menshi nabo rwose ibibazo bafite sibike kuko buriya babonye ayo bakeneye afite akamaro kurenza ibyo yakoraga muri campus ya Butare KIST nahandi
sawa twendereye na masomo




 
by Unknown Posted 2011-03-01 01:41:55

jye mbona mu gutanga bourse bakagombye guhera ku manota abanyeshuri babonye nibyo biri fair kdi bitazana itiku. abahanga bagahabwa bourse tutitaye uko iwabo ari abakire cg se abakene. ariko nanone ibyo byakorwa kubazajya gutangira kwiga naho abari basanzwe bahabwa bourse bo bakwiye kuyisubizwa!!!




 
by Unknown Posted 2011-03-01 01:26:20

Birababaje kubona hari abanyarwanda bita abandi IBIGARASHA.Nyamara birengagiza ko hri igihe ikigarasha gihinduka iturufu mumkino w'amakarita.....no mubuzima rero bibaho hari igihe ibyo mwita ibigarasha byazahinduka iturufu bityo ibyari Bwana bigata agaciro.Ntimugatukane nubow muba mwabikuye ibukuru hari ba mukukru mubi.Amahoro




 
by rwanda Posted 2011-03-01 01:00:06

inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo kandiminkubisi y'amazirantoki irayitarukiriza, Murigande= Kadhafi?




 
by Unknown Posted 2011-03-01 00:48:51

ndabona bitoroshye hanzaha kandi icyo navuga ntanganinama nuko mwese mwatuza ababishinzwe bagafata umwanzuro kandi baba babona ko harabazibona batazi kwiye vrm




 
by cuwirngiyimana Posted 2011-03-01 00:16:58

8h00!!!!!!!!!!!!!!!




 
by bazipatrick Posted 2011-02-28 23:08:55

Ibyaribyobyose abagize guverinoma nabo ndizera ko ari abantu bazi igkwiye kandi bareba kure,ikibazo n'uko batabitugaragariza.Bakwiye kwisubiraho rwose.




 
by nanaten Posted 2011-02-28 14:49:23

Buriya kumara imyaka 2 cg itatu ufashwa na Bourse ya buri kwezi,umunsi umwe ugasanga utakiri kuri liste,benshi ubuzima burahinduka,bamwe bukagabanukaho gato abandi bugahungabana ndetse cyane smiley !!!
Ikindi kandi,ntakintu kigora nko GUTEGEREZA,icyizere cyingana na 50%,concentration mu isomo irahungabana,bityo nicyizero cyejo hazaza kikagabanuka,usibyeko Nyagasani atubuza guhangayika,ariko ntibyoroshye habe namba namba smiley !!!!!
Hari benshi babeshejweho nikizere cyuko bazasubizwa kuri liste,umunsi bitabaye BIZAGENDA GUTE smiley ???????




 
by kigalihq Posted 2011-02-28 13:55:06

Ntabwo Leta y'u Rwanda ubu aribwo ikennye kuburyo yakuraho 'bourse' y'abana b'abahanga! Ni uwuhe mubyeyi se udahemba umwana warushije abandi mu ishuri iyo baazanye amanota? Ahubwo mwibuke ko na Habyara ngo yashakaga ko ABANYARDA BENSHI bagarukira muri 'serayi'. So, bene ngofero murabeho.Harya ubundi usibye aba'private' n'abahoze ari aba'boursier'; abasigaye barihirwa na bande? ubwo se harya ngo harimo ubumwe ra?




 
by Unknown Posted 2011-02-28 13:40:33

iki kibazo kizakemurwa na NYAGASANI naho umwana w'umuntu ntacyo yakwimarira. gusa ndabona system ari ukugirango umukene apfe arangire.none se ko abakuwe kuri bourse ari abakene???????????????? yewe gufasha indushyi nabakenee bizana umugisha. iki kibazo mugikemure rwose kuko ubushobozi burahari oubien mwitabaze ibihugu by'inshuti. murakoze. smiley smiley




 
by habanabashaka Posted 2011-02-28 11:42:14

Ibi birababaje kuko aho kubwira umwana ko yatsindiye kujya muri KAMINUZA yageza hagati ukamubwira ko utagishoboye kumwishyurira boursse biteye agahinda.
Inama rero nagira Minister ni ukurangiza mumaguru mashya ikibazo cy'abanyeshuri kuko abanyeshuri si abantu bakinishwa ingero nyinshi turimo kuzibona za tunizie, libya nahandi hose byatangiye ari utuntu duto biroroshye rero kugumura abana bato nkabariya wimye boursse babayeho nabi umunsi bizaba niwowe bazashakirahasi no hejuru ntuzabacika.
Twe nkabanyarwanda turashaka amahoro mukemure ibibazo byabanyeshuri kuko amafaranga abagendaho simenshi ntiyanabuze.
Murakoze




 
by Unknown Posted 2011-02-28 11:11:31

Minisitiri Charles Muligande yahawe imirimo myinshi kandi itandukanye. Gusa aho yanyuze hose yasize ahazambije. Niba mugira ngo ndabeshya murebe na mwe uko amaze kugira uburezi bw'abana b'u Rda kandi aribo igihugu gihanze amaso mu bihe biri imbere.

Ikibazo ni iki: kuki pres Kagame agikomeje kumugirira icyizere?

Murakoze cyane.




 
by Unknown Posted 2011-02-28 10:42:35


Nimuhe abana ba benengofero amahera biyigire nk'uko abanyu nabo batunzwe n'ay'igihugu iyo mu Burayi no muri Amerika!




 
by cequejecrois Posted 2011-02-28 10:29:47

Erega minisitiri yavuze ko "Kuba hari ababayeho nabi..." babizi. Icyumvikana kdi ni uko n'ubundi bari babizi ko bazabaho nabi ariya mafaranga nakurwaho.
So what? Babikoze babizi kandi babishaka.
Byakozwe nande? Na guverinoma y'u Rwanda. Kiriya si icyemezo cya Minisitiri Muligande twe kumuvumira ku gahera wenyine. Gusa aha ho yabivuze ukuri: barabizi (kandi babikoze babizi).




 
by rwi2011 Posted 2011-02-28 10:01:34

Byaba byiza hongeye hagakorwa indi Liste yabazarihirwa muri za kaminuza kuko hari abatarashyizwe kuri liste kandi ari impfubyi kuri se na nyina kandi nta nundi muntu n'umwe afite uzamufasha mu kwiga kwe.




 
by hatabob Posted 2011-02-28 09:31:52

ariko se iyo bavuga ko ingengo y'imari ari nto bakima abantu bourse kandi bahembwa umurengera w'amafaranga bagenda mu modoka z'amamillion utabara baguriwe essance nabo ariyo bigiyeho ubwo babona igihugu kigana he?




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com