Kuba hari abanyeshuri babayeho nabi kuko batagifashwa na Leta turabizi- Murigande
posted on Feb , 27 2011 at 07H 52min 45 sec viewed 38145 times
Mu gihe minisiteri y’uburezi ibinyujije mu kigo gushinzwe guha inguzanyo abanyeshuri ba Kaminuza (SFAR) ikomeje gusuzuma ibibazo byatanzwe na bamwe mu banyehsuri batisanze ku rutonde rw’abazakomezwa guhabwa amafaranga 250 000 ku mwaka yo kubafasha kubaho, minisitiri w’uburezi, Dr Charles Murigande aratangaza ko bigenda bigaragara ko hari abakuweho bakagira ibibazo bikomeye bitandukanye, byanaviriyemo bamwe kutagaruka ku ishuri.
Mu kiganiro na The New Times, Minisitiri Murigande yavuze ko mu ntangiriro z’uyu mwaka, abagera kuri 5% batashoboye kwiyandikisha, abandi bakaba bariyandikishije ariko ntibige kuko babaga bari hanze bashaka imibereho. Ati “rwose ubwo si ubuzima bukwiye ku munyeshuri. Bamwe babeshejweho n’ubugiraneza bwa bagenzi babo, bagasangira ifunguro, amacumbi n’ibikoresho bitandukanye. Natwe ntitwifuza ko byamera gutyo, ariko ibihe byarahindutse kandi ingengo y’imari yacu ni nto cyane.”
Minisitiri Murigande kandi yemeye ko habayeho amakosa mu gushyira abantu ku rutonde rw’abazafashwa, aharebewe kuri lisiti zatanzwe na gahunda y’Ubudehe (ishyira abantu mu byiciro by'ubukungu bitandukanye)n’amakuru yatanzwe n’abanyehsuri ku butunzi bwabo (student status evaluation forms), anavuga ko minisiteri y’uburezi na SFAR bari kureba uburyo bafasha abanyeshuri bakozweho cyane kurusha abandi, aho bashyizeho ikipe izazenguruka za Kaminuza ireba abatarasuzumwe uko bikwiye.
Akaba anasaba abanyeshuri bakozweho n’icyo kibazo kuba bihanganye, anabasaba kuzatanga amakuru y’ukuri kandi yuzuye mu rwego rwo kwihutisha icyo gikorwa.
Ibi byose bivuzwe mu gihe amakuru atangwa na za Kaminuza n’amashuri makuru atandukanye yerekana ko bamwe mu banyeshuri batagifashwa na SFAR babayeho nabi bishoboka. Abanyeshuri batari bake batangarije igihe.com ko hari abigomwa kurya iminsi imwe n’imwe ngo barebe ko bacuma iminsi.
Ku waba yibaza ati “ikibazo kiri he ko n’ubundi mu minsi nk’iyi bourse yabaga itaraza, babagaho bate?” Abanyeshuri barasubiza bati “biroroshye ko umuntu yakuguriza igihe aba azi ko bourse izaza ukamwishyura. Niba ntayo ufite, biragoye kugira icyo uvuga usaba ideni.”
Kayonga J
|