Nyuma y’iminsi mike hizihijwe isabukuru y’imyaka ijana y’Umunsi Mpuzamahanga w’umugore, i Montreal muri Canada habereye umuhango wo gushyikiriza Madamu Ingabire Victoire Umuhoza igikombe cyiswe "Icya demokarasi n’amahoro - 'Prix Victoire Ingabire Umuhoza pour la démocratie et la paix' ».
Iki gikombe cyatanzwe n’Urugaga Mpuzamahanga rw’Abagore Baharanira Demokarasi n’Amahoro – RIFPD (Réseau International des Femmes pour la Démocratie et la Paix).
Uyu muhango wabereye i Montréal muri Canada, kuwa 12 Werurwe 2011. Witabiriwe n’Abanyakanada na bamwe mu Banyarwanda batuye mu migi ya Ottawa na Montréal.
Umwe ku wundi, bamwe mu bagore batanze ubuhamya ku buzima bwa Ingabire Victoire kuva yatangira gahunda ye ya Politiki, no mu buzima bwe busanzwe.
Raissa, Umukobwa wa Ingabire Umuhoza Victoire nawe yamutanzeho ubuhamya nk’umubyeyi mu muryango.
Ibumoso: Raissa Ujeneza, umukobwa wa Ingabire Victoire
Biteganyijwe ko iki gihembo kizajya gitangwa buri mwaka, nyuma yo gutoranya umugore ugikwiye, kandi bigakorwa ku rwego mpuzamahanga.
NTWALI John Williams