Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Imigambi mibisha ya ba Kayumba, ba Rusesabagina, FDLR na FDU ni inzozi zitazashoboka - Prof Nshuti Manasseh


posted on Mar , 15 2011 at 10H 53min 37 sec viewed 55051 times



Mu nyandiko ze, Prof. Nshuti Manasseh wigeze kuba Minisitiri muri Leta y'u Rwanda, akaba anazwiho ubuhanga mu myandikire n'isesenguramyumvire, amaze iminsi yandika kuri Kayumba, Karegeya, Gahima, Rudasingwa, Rusesabagina, FDLR, FDU n'abandi batavuga rumwe na Leta y' u Rwanda. Muri iyi nyandiko arakomeza asesengura intege nke abona mu bashaka guhirika Leta y'u Rwanda, akabyita inzozi z'imigambi mibisha idateze gushoboka.

Inyandiko ikurikira ni iya Prof. NSHUTI Manasseh twabashyiriye mu Kinyarwanda tuyikuye mu Cyongereza:


Nk’uko nabivuze mu nyandiko yanjye iheruka, ubufatanye bw’agatsiko k’abahemu bane n’imitwe ya FDLR na FDU ya Ingabire Victoire ntibikigibwaho impaka. Biragaragara ko aba bahemu bane bahisemo gufatanya n’imitwe izwiho kuba inkoramaraso mu buryo ndengamyumvire.

Igiteye urujijo kuri aka gatsiko ka bane (Gang of four /Bande des quatre) ni uko bakomeje guhakana amakuru y’ikimenyabose, nko kuba bafatanya n’imitwe y’iterabwoba FDLR/FDU-Inkingi. Mu mpera z’icyumweru gishize Kayumba yavugiye kuri BBC ahakana imikoranire na FDLR, uku kujijisha gukomeye kikaba kimwe mu byahoze biranga imico ye.

Nyamara ibi bihabanye n’ibimenyetso byose bifatika bishimangira ubufatanye n’imikoranire by’umushinga wabo wuzuye ubugome bukabije, kabone n’ubwo imigambi mibisha nk’iyi ari inzozi zitazigera zishoboka.

Nk’ubu, Paul Rusesabagina wigize intwari ya Hollywood muri Film “Hotel Rwanda” unitirirwa ibikorwa by’ubutabazi, yiyemereye ko afite aho ahuriye na FDLR, umutwe w’iterabwoba ubarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro yahaye abanyeshuri n’imbaga yari ikoraniye kuri Kaminuza “University of Central Florida” i Orlando, Rusesabagina yavuze ko yahuye na Gahima n’umuvandimwe we Rudasingwa, uko ari batatu bakaba bakorana bya hafi ngo bagerageze guhirika Leta y’i Kigali yatowe n’abaturage binyuze muri demokarasi. Rusesabagina yavuze kandi ko afitanye imikoranire ikomeye na Kayumba na Karegeya, kandi ko bakomeje gushakisha uburyo bwo gukuraho Leta y’u Rwanda.

Imbere y’abantu 500 muri Kaminuza yavuzwe, Rusesabagina yakomeje kwita FDLR “Urugaga rwo kubohora u Rwanda” nk’abagamije impinduka mu Rwanda. Kubwe n’agatsiko ka bane, FDLR si umutwe w’iterabwoba (n’ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Abibumbye bayishyize ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba), ariko aba bagabo bo bayitezeho guhindura amateka y’u Rwanda. Ubu Rusesabagina arafatwa nk’uyoboye RNC bise Rwanda National Congress.

Uburyo Rusesabagina ahakana jenoside bugaragara henshi, yaba Rudasingwa, Gahima, Karegeya na Kayumba nabo ibyabo birigaragaza. Niba aba ari bo batavuga rumwe n’ubutegetsi dukeneye mu gihugu cyacu, Imana ibaturinde. Bashobora gusa kujijisha no kwifatira umuntu utarigeze amenya ibyabo mu gihe cyose bari mu myanya y’ubuyobozi , naho ubundi ntacyo bavuze (ntacyo bari cyo).

Kayumba we akomeje gukina n’imyumvire y’Abanyarwanda yibwira ko ari mike. Abanyarwanda bazi ibyo bashaka, bazi n’ubasha kubibagezaho. Nta n’umwe muri aba bagambanyi bane wigeze abasha kubibagezaho, nta n’uwabishobora ubu.

Mu minsi ishize, ishami rya FDU-Inkingi ryifatanyije na RNC mu Burayi, aho Gahima n’umuvandimwe we Rudasingwa bahagarariye Kayumba muri iki gikorwa. Niba FDU Inkingi yarifatanyije mu buryo bugaragara na FDLR (Na Ingabire akaba akurikiranyweho gutera inkunga no guha intwaro FDLR), kuki Kayumba yahakana ubufatanye n’uyu mutwe w’iterabwoba kandi ugizwe n’abajenosideri.

Biracyakomeza

Prof. NSHUTI Manasseh
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page:1 | | 2| | 3| | 4| | 5|
AuthorsComments
Page:1 | | 2| | 3| | 4| | 5|
by sibopathy Posted 2011-04-04 04:29:29

rwose mwagiye mubanza kumva nyuma mukareba!ndabinginze ntimukabe ba bashima mwiriro.nkumuntu utinyuka ukavuga ngo generali ngo yarikuyehe,utazi aho biva naho bigana uba wumva wowe uri igiki?ese kuki president yavuga ngo kayumba ni ikigarasha nawe ugatinyuka ukabisubiramo wemye,ikindi ko am wise ikigarasha ari generali wowe azakwita iki mu minsi iri imbere?ese kayumba wowe umutuka unamjusebya umuzi hehe uretse ku mwumva.ese yagukoreye iki kibi uretse ingengabitekerezo bagushiramo.ubwo se hari umunyarwanda utazi ko yafanyije n`abandi kuyobora urugamba rwo kubohoza igihugu.biriya ni ibyinyungu zabo za politiki ariko twe rubanda icyo dushaka ni amahoro ndetse no kwiteza imbere.




 
by Unknown Posted 2011-03-22 08:06:00

Harya uyu mugabo Manasseh asigaye akora iki?




 
by Unknown Posted 2011-03-21 11:50:22

Ntekereje ubutwari bwa Nyakubahwa President Paul KAGAME ntabwo nshobora gufata nakanya na gato ngo nongere ntekereze KAYUMBA nabagenzi be. Yaba aruguhemukira brain yanjye ndimo ndashiramo IBIGWARASHA. Ni nde wahangara imbere ya President wacu, n'amahanga aramuzi, n'Iyamuremye yashizeho Click.
Igisambo Kayumba, Umwicanyi, umujura kabuhariwe ni wowe wayobora abanyarwanda? Never... warose nabi kandi uzarinda upfa utabigezeho. Inzira zose mwacamo twiteguye kubarwanya twivuye inyuma n'abagenzi bawe. Kandi wowe uriyizi ko no GUFATA imbunda nturayifataho wabera, wayireberaga kureee. Muzapime tubavunire umuheto. Murerera amahanga mwabaye ibirobezo, icyo umuntu ahinze nicyo yeza. Ubu mubayeho nabiii cyane kuruta nambere tukiri mubuhungiro, nibyiza cyane mukome sana kabisa. Nta valeur nimwe mufite ntanubwo mwabera modele n'umuntu numwe kuriyisi, icyo nzi nuko muri imbwa zujuje ibyangombwa.




 
by lyse Posted 2011-03-21 11:30:31

Inama nabagira bose hamwe ( Gang of Four n'interahamwe bafatanije )n'uguca bugufi bagahinduka imitima yabo yuzuye ikibi igaca bugufi ikihana, bakagaruka murwababyaye imiryango irakinguye kubantu bahisemo inzira nziza yo kubaka urwanda. Nta munyarwanda w'impunzi keretse uwabyihitiyemo !!! Ne perdez pas votre temps et revenez dans votre pays natal!!




 
by aimable Posted 2011-03-21 11:15:21

Ubu se abo bagabo twabagira inama yihe ? Byiza baceceka kuko ibyo bavuga nta gaciro bifite !! Barakomeza kwangirika gusa no kwangiza imiryango yabo !!




 
by uwimana Posted 2011-03-21 11:13:08

Ndemeranya na Prof. Imigambi yabo ni inzozi zitazashoboka !! Ntushobora guhemukira igihugu ngo ugire icyo ugeraho........




 
by akariza Posted 2011-03-21 11:10:44

IMIGAMBI Y'ABABISHA NTACYO IZAGERAHO. TWESE ABANYARWANDA TURAYAMAGANYE PE !! " GANG OF FOUR " TUBATEYE IBYATSI KUBW'IMIGAMBI MIBI YANYU !!




 
by akeza Posted 2011-03-21 11:08:20

Ntacyo baricyo ntan'icyo bazageraho !! Imana ibabarire kuko umugambi bajya ntuzacamo na gato !! Nta migambi mibisha igira agaciro ngo igire icyo igeraho !!




 
by Unknown Posted 2011-03-21 11:07:07

Congs Professor. Ibyabo reka tubishire ahagaragara. Mwese abanyarwanda niduhaguruke tubyumve kimwe twese maze turwanye izo nterahamwe z'imbwa.




 
by Unknown Posted 2011-03-21 10:54:39

Professor ndagushimye cyane, urashishoza ukandika neza. Mubuzima kuva kera habaho abantu bazima n'IBIRURA, INTWARI N'IMBWA. Bariya bagabo bane baramoka nk'imbwa gusa. Nende munyarwanda utazi icyo ashaka ubu aho tugeze, mureke dukorere igihugu cyacu. Dufite UMUYOBOZI mwiza udahwema kubitwigisha no mumahanga bazi U Rwanda aho tuvuye n'aho tugeze. Muzagerageze muzabona aho tubera akaga. Mwabanje mukarwanya ibyo murwana nabyo mumitima yanyu mukabona kubona icyo muvuga. Murareba mugasanga utugabo nkamwe mwarwanya Leta nkiyi, murata igiheeee cyaneee. Icyo mufite gusa kibaranga n'ubwenge buke cyane. Abashenzi.




 
by mkaijage Posted 2011-03-21 08:27:00

smiley smiley kuba professor nshuti yagire ahwabogamira, birashoboka. Kuko nkumunyarwanda afite ibyoyemereremo, nibyoyanga. Ariko ngirango tujye dufata ibintu uko biri. Yakoze analyse yibigarasha yunvikana pe. Yatanze association yabo na FDLR interahamwe. YEREKANA UKUNTU ABOYITA RENEGADES, (URETSE KWA RINABO) UKUNTU BAKORANA NA FDLR, NA CONCLUSION YUNVIKANA. TWESE TWIYUNVIYE ABABAGABO KU MA RADIOD NA INTERNET. NIBIGARASHA KABISA. AHUBWO UMUSANZA NJYE NATANGA NUYU. ESE KUTUZI KWARIBIGARASHA, KANDI BIKORANA NA FDLR, TUBIFATIRE NGAMBACY?? MUNFASHE GUSHAKA IBISUBIZO. NAHO DEBATE YUKO PROFESSOR NCUTI ARI RIGHT OR WRONG YAKORWA NIBIGARASHA BINDI, TWE DUSHAKI UMUTI GUSA smiley smiley smiley




 
by juru Posted 2011-03-21 03:09:31

BIRASHOBOKA KO IBYO NCUTI AVUGA ARIBYO ARIKO KUBA ARI PROFESSEUR NTIBIVUGA KO ATAKWIBESHYA CYANGWA AGIRE AMARANGAMUTIMA NINYUNGU ZATUMA N'IBITEKEREZO BYE UMUNTU ATABANZA KUBISESENGURA IMBERE YO KUBYEMERA CG KUBIHAKANA




 
by jminani Posted 2011-03-21 00:43:38

smiley smiley Mureke discussions nkizo prof. nshuti akora zigere kubasomyi benshi. nkatwe urubyiruko cyane muriza kaminuza dushaka kumenya byinshi, kandi bivuye ahizerwa. Dufite byinshi bisushak, nanabyita ibitubeshya, ariko ijambo rya profesuer nirimwe dukenze kwemera. nta professuer wabesha. kandi nyine analsyse prof. nshuti yakoze njye nasomye haruruguru, kubwanjye ifiti ishingiro. conclusion agiraho nazo zirasobanutse. ariko se professuer nshuti wagiye uza ukatwigisha I Butare Uni, kowigishije mumahanga, aho abo wigishije bagushima cyane. nasomye nibitabo wahuye SFB bya countabilite nsangamo ubuhanga. uretse ibyokwigisha komeze udukorere analyse zibindi nki economie yacu nkuko wajyaga ibikora hambere. naho ibyigarasha wabisobanuye neze, wabirangije. urekereho singombwa kongera, kuko ubiha agaciro bidafiti. nkatwe urubyiruko abomuvuga bose ntanubwo tubazi. tubasoma kuri net. ntagaciro tuzabaha narimwe. cyane cyane nuko bahunze kubera amakosa, ataruko batunvikanye na leta yacu.

smiley smiley smiley




 
by matari.bulamatari.bula025 Posted 2011-03-20 15:11:21

Thank You so much, Prof MANASSEH, for such a great article. It shades more light about the true vicious deeds of the "gang of four." As the revolution continues, real patriots work hard day and night for our country's development in this competitive 21st century world. In such a glorious endeavor, there are sometimes elements who, blinded by their selfishness, would engage in anti-revolutionary behavior like cheap popularity, corruption,revisionism and thievery. But, Revolution works in such an amazing way that anti-revolutionary characters like the "Gang of four" are taken to task. And when time catches up with them, they try hard to hide behind false propaganda full of lies. "Ukuri guca mu ziko ntigushye" says a Kinyarwanda wisdom: They have been discovered butt necked and caught red-handed in their evil enterprise. They missed a big opportunity to shut up. We, The Great People of RWANDA, can NOT be disturbed by anti-revolutionaries like the "gang of four." A luta continua, vitória é certa!!




 
by Unknown Posted 2011-03-20 11:49:40

It is very disappointing kwumva ko bakorana n'interahamwe zahekuye u Rwanda n'ababanyarwanda !!! Ni abahemu bihanitse bahemukiye u Rwanda n'Abanyarwanda !!! Ese kwifuza kwabo kwabageza aho bahemukira igihugu ? Ingeso zo kwifuza ntibanyurwe, kugira ishyari no kudaca bugufi nibyo bibagejeje guhemukira u Rwanda ? Izo ngeso zavuzwe haruguru uwazigize nta kibi atakora. Bagize kwifuza birenze bibaviramo kuba ibisambo, guhemukira abanyarwanda !!! Birababaje cyane !! Abantu bafite ingeso mbi zavuzwe haruguru bibagirwa vuba, bashaka kwigereranya cyangwa se kuruta uwabagejeje aho bari bageze ? Ingeso y'ubusambo ntakindi yagombaga kubaviramo n'uguta agaciro, kwehera bakaba impunzi zisuzuguritse !!! Nta rutugu rukura ngo rusumbe izosi !! Ese Kayumba mu nzozi ze yageze aho yifuza kuba perezida kubera ishyari ??? Yarahaze yibagirwa uwahamugejeje arengaho yumva ko yanamurenga ?? Ibyo ntibiteze no kuzabaho !! Values Afande wacu afite harizo agira ? Yewe nibaza ko ariyo mpamvu yashatse kuyobora mu nzira mbi kuko n'iyo yanyura mu nzira nziza nta munyarwanda yajyaga kumutora kuko nta value n'imwe yabimuhesha !! ESE IYO BATUZA BAKARYA DUKE BAKARYAMA KARE NTA BUHEMU BAKOREYE U RWANDA N'ABANYARWANDA ?
THE LOVE FOR OUR COUNTRY IS UNCONDITIONNAL !!! ABANYARWANDA TWESE TWIYEMEJE KURWANYA ABANZI B'U RWANDA BAJIJISHA NGO BARAHARANIRA UKURI KANDI ARI INDA ZABO N'UBUSAMBO BYABARENZE !! UMUNYARWANDA WESE AGOMBA GUTEKEREZA ICYO YAMARIRA IGIHUGU KURUTA ICYO IGIHUGU CYAMUMARIRA. MUZEHE WACU IBYIZA YATUGEJEJEHO TURABIMUSHIMIRA KANDI NTITUZAMUHEMUKIRA NARIMWE QU'IL PLEUVE OU QU'IL NEIGE. AHUBWO TWIYEMEJE KURWANYA ABANZI B'URWANDA N'ABANYARWANDA TWIVUYE INYUMA.




 
by majyamberepierre Posted 2011-03-20 11:37:44

ibyo prof Nshuti avuga bifite ubushishozi bwinshi kandi ni byo.bariya bagabo barimo kayumba n,abagenzi be sinibaza ko baba bafite ubwenge buke kuburyo babona ko bashobora gutaha bakoresheje imbaraga zo mu rwego rwa gisirikare.nyakubahwa paul kagame,impamvu abanyabwenge buke bose bahora bashaka kwigereranya nawe,nuko we yiyoroshya,bakibazako ari mugenzi wabo.bo icyo batumva nuko ubuyobozi butava ku busa.ntabwo waba utarebera kure abanyarwanda ngo ube wabasha kubayobora.gufatanya n,imitwe y,iterabwoba itagira human value nimwe ntabwo arugukunda igihugu,ahubwo n,ukwiyanga nawe ubwawe utabizi.ibyo u rwanda rugezeho dukurikije n,aho twaturutse ntiduteze kwemerera uwariwe wese kuza kubyivangamo muburyo twe tutemera.NTABWO TURI MURI NEGOTIATION N,ABANZI B,IGIHUGU INZIRA YOSE BAZAHITAMO KUNYURAMO NTAKIBAZO NAKIMWE IDUTEYE.DUFITE IGISIRIKARE KIDAHANGARWA.BAZAZE TUBAMENE NK,AMAGI;




 
by rwandab Posted 2011-03-20 10:54:36

vuga uzigama prof we.




 
by ymukundwa Posted 2011-03-19 23:37:44

smiley hahaha Rudasingwa wambuye abanyeshuri bagenzi be akiri Makerere ashaka yuko biguru mucyaje kwita REDCOM SAGA, akaza gufungira umukozi we mu container aki ambassador, aka ba very corrupt and arrogant akiri mu FPR and Dericab, ubu yabaye marayika. Iyuhunze nibwo wera? Kazndi se Gahima wacuruze justice, akaza nokubikirirsamo, arinaho yaje kuvana ibibabazo, cyane cyane igihe afata loan mwizina ryanyina mu bank ya Kajeguhakwa yarimo yi investigatinga? Karegeya we wa buriye kabuga ngucike maneko zarizigiye kumufata, nbindi byinshu yakoze akiri maneko, nawe ubu yavugiki? smiley smiley Naho Kayumba washakaga guhirika leta ya Kagame akoresheje ingufu zagisirikare umuntu ya mucira uruhe? :-° :-° Rero ibogufatanya na FDLR kuzakora genocide part II bibagirwepe! Nuzashaka kubibafashamo umwe mubanditse yavuzemo Uganda na South Africa, nicyifuzo gusa. Turabiteguye bya sawa sawa, Uganda nishaka Kisangani III abayirwanye baracyariho, kandi bafite capacity irenze iya Kisangani, bizabagora rero. ESE HARYA UMUNTU MUZIMA UTEKEREZA YASHYAKIRA SOLUTION MURI BIGARASHA?? KONTABYO TUZIHO, BAZABITANGA ARIMPUNZI? UYO WAHUNZE SHIKAMA, KABA KAKUBAYEHO!! MWIRWARIZE MUGIYE KUZAPHA NABI, NABA TURUKAHO MUHAYE UBWO BWANDU. NAHO PROFESSOR NSHUTI IBYINSHI YAKOZE NALYSIS BYAJE KUBABYO, TURURWANE TWESE, NURWACU, NINYUNGU NIZACU, IGIHOMBO NI KIBIGARASHA smiley smiley smiley smiley




 
by pkantengwa Posted 2011-03-19 15:32:21

smiley smiley ESE KOKO UWAHAKANA IBYO PROFESSOR NSHUTI AVUGA NAWE NTIYABA ARIMUGENZI WIBIGARASHA. MUREBE STATEMENT YA RUDASINGWA YO MU VOA, AHO AVUGA YUKO INGABIRE ARI FREEDOM FIGHTER. ESEKOKO ABABAGABO NTIBATAYE IMITWE? RUDASINGWA FREEDOMS AVUGA NIZANDE? ESE INTERAHAMWE AVUGIRA, NTAZI NEZA YUKO ZAHEKUYE URWANDA BIZABIGIRANA MUMATEKA YACU. ABAMWITA DOCTOR AHO NTIBIBESHYE? NASHAKE ABANDI BAGANGA BAMUVURE KABISA. UYUMUGABO YAFASHE POSITION ITEYE UBWOBA PE, GUFATANYA NA FDLR KANDI NYINE INGABIRE YARAFASHIJE FDLR ABAHA INFASHYANYO, AKABASURA MURI CONGO BIBWIYIKI RUDASINGWA? ABABAGABO NUKAFATIRA IBYEMEZE BIKAZE, KUKO INTERAHAMWE UMUNTU YAZUNVA, UMUGAMBI NIWAWUNDI, WOKUMARA ABATUTSI; ARIKO SE KUKO RUDASINGWA, KAYUMBA, GAHIMA NA KAREGEYA, BARAFATANYA NIZO NTEREHAMWE NGOZIBAGEZE KUKI? ICYOBATIGEJEJEHO MU MYAKA 16, KAYUMBA NABAGENZIBE BAZABIBAGEZAHO? BAVUYE MUGIHUGU BAHUNZE AMAKOSA YABO AKOMEYE, KANDI BAZAKOMEZA KUBAZWA. NKOKU UWANDITSE YABIVUZENEZA, BARAHUNZE NIBABYIRENGERA, KUKO BARAHUNZE PE. HARYANGO IMBWA YAVUYE MURUGO YITWA UMUSEGA, NI NJANGWE YAVUYE MURUGO YITWA INTURO. BABAYEZO. smiley




 
by nturatsinze Posted 2011-03-19 08:39:50

smiley Nibvo nkobona statement ya Nshuti. kandi mbanze mushimire. Ibyo Rusingwa yirirwa arocangwa mubazungu hamwe namushutiwe Rusesabagina tumaze iminsi tubisoa=ma cyane abari UK hano. Twagushijishano. ababagabo barimpunzi ejobundi, none bongeye kubazo burundu! Ninde uzabemerera kuvurunga urwanda? Ntawe. ibyobita ibibazo ahenshi nibo babiteye. Harukuntu Gahima yatuka ubutabera bwurwanda ariwe wasizemo akaduruvaye? harukuntu Dr Theogene yasaba transparency ntayo yigeze haba mu ambassade US, mu FPR cyiri SG cyangwa Dericab mu office ya prezida. Karegewe uretse umwanda yasize mu intelligence agency ngo yafashije Kabuga guhunga. Arikose koko nkuyumuntu ntakwiye gucibwa umutwe? Kayumba nawe ngo arashaka ubutegetsi aciye muri coup detat, ese aranabishoboye gutegeka uwo tuzi. Nu ambassade yacu New delhi yakozeki mu myaka itatu yaramazeyo? Ibyobyose reka tubyihorere. Gufatanya na FDLR byo bitegure kuzabibazwa nabanyarwanda ubuziraherezo. Mwarahunze pe. ububazi yuko FPR izapha ibabariye koko. Noneho basigaye banatukana nkabashumba bihene, arikose iyomuhunze mutimitwe, kuko ntamuco ukibarangwaho. Professor Nshuti Bravo, kumeza uduhe amakuru yababagabo kuko nabo babeshya benshi batabazi. Twese twakibizemo uruhari rwokubabwira bose batabazi, hatazagira ubibeshyaho namba. FDLR yo izabakoresha kwerekana kwifitemo abatutsi, ariko ntacyifite. uruyiki rwariye umuntu ruba umuyugira. Bazihirkana ninterahamwe zamashuti yabo. Ntamwanyu bazigera bagira mu Rwanda. Diaspora turinyuma wa muzehe wacu, ineza ukora niyikudukundisha. Turagukundape. smiley




 
by habi Posted 2011-03-19 06:42:30

smiley smiley smiley smiley smiley apu nimukabeshye




 
by kagabom Posted 2011-03-19 02:46:18

Umwijuto ugizwe ninkirabuheri nikibazo gikomeye! Ari Kayumba, ari Karegeya, Rudasingwa bakavuzwe se bavugirwahehe? Aribandese? Basubiyinyuma bakibaza bakisubiza icyobabwira abanyarwanda babamariye niki uretse amapeti bahawe biratabo ngobarayakoreye. Ariko kotubazi bayakoreye gute? Kayumba ngo: "Namennye amarasoyanjye kugirango mbe Jenerali". Tubabarire, wayamennyehehe hotutazi?!Isasuryambere ntiwahuriye naryo South Africa.Karegeya nkawe ubuvugiki?! Ejobundi usanga abakirwaniye bakirimo ntuziniyobivaniyo bijya noneho umwijuto wibyutazinahobyavuye uragusaza.ICTR igufate ikubaze aho uhurira na Kabuga ayomafaranga ugurisha abanyrwanda bayakuryoze.




 
by amical40 Posted 2011-03-19 01:03:26

Nakwibira uruzi nkahashaka igisubizo, najya mu kirere nkahashaka igisubi, nabwira uruya nti shungura nshuti, nkabwira n'undi nti cisha makeya. Maze nkabisaba Imana ngo ibature umutwaro.




 
by joelkayitare Posted 2011-03-19 00:59:11

Abasoma igihe.com, kandi tumaze kuba benshipe, tujye duha agaciro ibintu cyane cyane ibivuzwe numuntu wu rwego rwa professor (reba cuea.edu.ke soma ku staff list ya faculty ya commerce, urahasanga professor nshuti manasseh) ibyoyandika kubigarasha rero nibyo, kandi birunkina. Ibibigarasha bigommba kuba bishyigikiwe nkuko umwanditsi unwe yabuvuzehejuru. arikose harya umuntu avanwa mumwanya wubutegetsi yarafite, bikamutera kuba adhui? ese anabibaye kucyi haruwamujya inyuma ngo amushyigikire? gahima akiri proscuter nti yariye amafanga atabaze yinterahamwe? rudasingwa akiri mu leta ntiyifashe nabi birenzi ibitekerezo? ibya kayumba byo ngoyashakaga guhira leta yatowe nabaturage! ariko noneho ababose bamase kwangwa na system yabagize abaribo, barayirwanya! wenda umuntu yanubunva ariko nabyo barabitangiye bakire muri leta, kucyi babivuze bamaze kwirukanwa> opportunism? disgruntled elements? nonehose gufatanya na FDLR nkuko Professor yabikozeho analysis kandi yunvikana, ahubwo ntidukwiriye kubamagana nukubarwanya nkizindi nterahamwe? kuko uwemeye gufatanya ninterahamwe yaba umuhutu cyangwase umututsi, umutwa, numunyahangwa wabariwewese, tumurwanye twivuye inyuma!!! leta yacu izabafatire ingamba nkizoyafiyr interahamwe. Umoja wetu finale ikwiye gutegurwa tukarangiza ibibigarasha. turashaka iterambere rirambye kandi rihamye. Kayumba, Rudasingwa, Karegeye, Gahima, na Rusesabagina bibereye muburayi birwarize! ntabwo dufatanije destiny. ntacyo bazatugezaho kuko nabo ntacyo bafite. Bikudushyushya imitwe. Ndetse kubwanjye turekeraho kubaha agaciro badafite. Kuko umugenerari uhunga wamuha agaciroki? tubihorere iminsi izabagire ubusa, bure kabisa, Twekubataho umwanya rwose, imbwa yavuye mu rugo iba umusega!!! smiley




 
by Unknown Posted 2011-03-18 17:23:59

ariko namwe muzi kwitera amajeki na bakayumba banyu abanyarwanda bandika comment namwe ngo nabayobozi burwanda mwarashize nubwoba bwanyu sawa




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com