Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Kubera gusenyerwa n’ intambi, abaturage ba Jabana barifuza ko batabarwa na Perezida Kagame


posted on Mar , 05 2011 at 11H 02min 01 sec viewed 13824 times



Igihe.com yanyarukiye mu Mudugudu wa Nyarukuraza Akagali ka Kamatamu Umurenge wa Jabana akarere ka Gasabo, tubasha kwibonera bimwe mu bibazo abaturage bahatuye batewe n’ ibikorwa remezo byo kumena amabuye yubaka imihanda ya kaburimbo hifashishijwe intambi zimena amabuye zikanaturika cyane.

Twabashije kuganira n’ abaturage bahaturiye, ubuyobozi bw’ ikigo cya Alliance High School ndetse n’ Ikigo Nderabuzima(centre de santé) giherereye hafi aho Nyacyonga, ari naho habera ibikorwa cyo kumena ayo mabuye.

Mu bagize ingaruka zabyo harimo n’ umunyeshuri wakomerekejwe n’ ibuye ryamusanze mu ishuri ari kwiga.

Ntabwoba Gaetan ni Umuyobozi w’ Ikigo cya Alliance High School yadutangarije ko ibi bikorwa byo kumena amabuye bikorerwa hafi y’ ishuri biri mu bibabangamira imyigire y’ abanyeshuri kuko iyo baturikije izo ntambi abanyeshuri barahungabana cyane bikabaviramo no kutiga uwo munsi wose.

Yatubwiye ko iki kibazo cyizwi n’ inzego zose z’ ubuyobozi guhera ku mudugudu, akarere, Urwego rw’ Umuvunyi, Rema, Minifra, Minisante.

image
image
image
Ahakorerwa imirimo yo guturitsa ibitare,hifashishwa intambi n'amapine ashaje, bitera umutingito ukabije

Aha yadutangarije ko ubuyobozi bwose bagejejeho iki kibazo ntacyo baragikoraho, yongeraho ko byabarenze, ahubwo bakaba bifuza ko ubuyobozi bukuru bwabakemurira ikibazo.

Munyankindi Theophile ni umunyeshuri wakomerekejwe n’ ibuye ubwo ryamusangaga mu ishuri riturutse ahabera ibyo bikorwa byo kumena amabuye.

Yatubwiye ko ryamukomerekeje mu mwaka wa 2008 ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu. Ubu ageze mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry’ Imibare, Ubukungu n’ Ubukungu(Maths Economics and Geography).

Munyankindi yakomeje adutangariza ko atigeze avuzwa n’ Abashinwa bakora ibi bikorwa, yatubwiye ko yivuje ku giti cye akoresheje ubwisungane mu kwivuza(mutual de santé).

Twamubajije niba iki kibazo yarakigejeje ku nzego z’ ubuyobozi maze atubwira ko bose bakizi guhera ku mudugudu atuyemo kugera ku murenge bose nta wigeze agira icyo amumarira ngo abe yavuzwa ngo aracyagira ikibazo cy’ ingaruka z’ ibikomere mu kaguru. Yavuze ko yumva yarenganurwa hakabaho no kubahiriza uburenganzira bw’ ikiremwa muntu.

image
image
image
Ku ifoto ibanza ni abanyeshuri bari mu ishuri, iya kabiri
ni amabuye yaguye mu ishuri ahita abikwa, indi ni
umunyeshuri


Aha twabashije kumenya ko hari n’ undi munyeshuri wahuye n’ iki kibazo ndetse bikaba byaramuviriyemo ubumuga bukomeye bwo guhora adandabirana bitewe n’ ibuye ryamwituyeho ubwo habaga umutingito ukomeye utewe n’ imenwa ry’ amabuye.

Mukamuhanda Seraphine ni Umuyobozi w’ Ikigo nderamuzima cya Nyacyonga yadutangarije ko ibikorwa byo kumena amabuye byababangamiye cyane mu kazi kabo kuko abanyeshuri bazaga kuhivuriza bahuye n’ ikibazo cy’ ihungabana.

Yavuze ko mbere bigikomeye amazu yasenyukaga n’ ibikoresho bimanitse ahantu bigahanuka. Gusa yongeyeho ko ugereranyije na mbere ubu bitagifite ingufu z’ umutingito ukabije, yagize ati: ”Ubu ntibikitubangamiye cyane nko hambere aha”. Yaboneyeho kutubwira ko iki kibazo kizwi na Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano bakaba bategereje ko cyazakemurwa.

Mu baturage twaganiriye harimo Nyiramuhire Anonciata uturiye ahabera ibyo bikorwa yadutangarije ko yumva iki kibazo cyakemurwa na Perezida wa Repuburika Paul Kagame kuko bakigejeje ku buyobozi butandukanye bukaba nta kintu bwabamariye. Yatubwiye ko kubera uburyo abikurikirana mu nzego zose z’ ubuyobozi ngo bamurenganure byatumye ubuyobozi bumwita “shindikana”. Yongeyeho ko afite impungenge z’ ibyo avuga kuko byazamugiraho ingaruka zitari nziza mu buyobozi.

image
image
Kambanda Deo umuturage wasenyewe n'imitingito y'intambi zimena amabuye

image
Nyiramuhire Annonciatta umuturage wa senyewe nabashinwa

Nyiramuhire yambuwe isambu n’ Abashinwa bakoreramo imirimo yabo ngo kugeza magingo aya nta ngurane arahabwa, habe no kwishyurwa ibyangiritse. Yavuze ko yibonaniye n’ Umuyobozi w’ Akarere ka Gasabo Ndizeye Willy, yigereye ku Muvunyi Mukuru Tito Rutaremara, ndetse n’ uwahoze ari Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali, Kirabo Kakira.

Kambana Deo atuye mu Mudugudu wa Nyarukuraza, yadutangarije ko ubu bibaye inshuro ya kabiri asenyerwa inzu ye akayisana ku giti cye atabifashijwemo n’ abamusenyeye ndetse n’ ubuyobozi bubishinzwe ibibazo by’ abaturage.

Yatubwiye ko ikibazo cye yakigejeje k’ uwahoze ari Umuyobozi wari ushinzwe ubuhinzi n’ ubworozi n’ amashyamba na mine Drocella Mugorewera, akigeza no ku buyobozi bw’ akarere bose bakamubwira ko ikibazo cye bazagikemura.

image
image
Amazu yasenyutse kubera imitingito imena amabuye

Tuvugana n’ Umuyobozi w’ Umudugudu Niyonsaba Joseph yavuze ko iki kibazo bakizi kandi bakaba bari kugikemura. Yavuze ko abaturage bamaze kubarirwa imitungo yabo bakazimurwa kuko ibikorwa byo kuhakorerwa bigikomeje. Ngo bategereje ko Minaloc iza kurangiza iyo mirimo kuko ariyo ishinzwe kwimura abaturage.

Twashatse kuvugana na Minisitiri ufite mine mu nshingano ze Bazivamo Christophe ndetse n’ Umuyobozi w’ Akarere ka Gasabo Ndizeye Willy ntibyadukundira.

Twaganiriye n’ Ushinzwe gutanga amakuru muri Minisiteri y’ amashyamba na mine Mukama Sandrine adutangariza ko icyo kibazo kizwi kandi ko bari kugerageza kugikemura ku buryo abahaturiye bazimurwa.

Foto: Nkurunziza
Faustin Nkurunziza
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by pambazi Posted 2011-03-10 01:23:56

nimuhumure baravuga ngo ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka ubwo Minister nabandi bose babishinzwe babibonye birahita bikemuka ndumva umunyarwanda uzi ubwenge ahita abona uburyo ibibazo bikemuka bidatinze iyo byamenyekanye.




 
by Unknown Posted 2011-03-09 08:35:28

Ndi umuturage wa Jabana ndi umwe mubo imitungo yangirijwe na kariyeri ariko baranyishyuye, ubwo rero abavuga ibyo batazi barekere aho. Kandi abayobozi badusuye inshuro nyinshi cyane dushakira hamwe umuti w'iki kibazo.




 
by Unknown Posted 2011-03-08 02:29:36

Abo baturage tubatabarize kuko barapfuye.




 
by gahu Posted 2011-03-08 01:29:11

hitisha message zivuga banki y'imiturire kuko ibirimo biteye ubwoba.cyangwa se zihe abo bireba aha ndavuga MINECOFIN NA GVT




 
by habanabashaka Posted 2011-03-07 10:57:44

Dufite ikibazo gikomeye mu Rwanda ibibazo byose ntibigomba gukemurwa na President ikibazo rero ni uko abayobozi dufite ntanumwe ubasha gufata icyemezo kugiti ke bose baba batinya ati bashyigikiwe nakanaka sinamuvuga da.
Abashinwa rero ni abambere muri ruswa no gukanga bitwaje abantu bakomeye nka bazivamo rero nategereza ko Kagame ariwe uzajya gukemura ikibazo azaba yihaye amenyo yarubanda kuko nka ministre afite uburenganzira bwo kurangiza kiraya kibazo yewe na MEYA wa Gasabo yakirangiza.
Nkabayobozi rero bibanze nimwihe agaciro umuturage ntakabagezaho ikibazo ngo mugihererekanye kugeza ubwo gisigara kizakemurwa na President ariko se President niwe ugomba gukemura ibibazo byibirombe byamabuye ntacyubahiro ndi nka President ndamutse ngiye gukemura kiriya kibazo nahita nirukana abayobozi bose kugera kuri Bazivamo kuko nta responsabilite bafite




 
by Unknown Posted 2011-03-07 10:14:55

YEWE NA RUTONGO AMAZU YARASENYUTSE ARIKO MANA YEWE BIRABABAJE PEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE.




 
by Unknown Posted 2011-03-07 03:28:25

Nkibi niki koko? ubu koko iki kibazo ntikigaragaza? Ubu koko Prezida Kagame ntiyagowe, buri kibazo cyizajya gikemuka aruko yakibonye yakimenye? Ko se kumuhisha bitagishoboka; muzajya mumuhisha; abimenyere kuri facebook na twiiter; abikurikirane nabimenya muhite mubibazwa.

Kuki mutavuza abahura nimpanukakubera ibi bikorwa; kuki mutimura abaturage mukabagenera ibibakwiye kugirango iBIKORWA bigamije iterambere bikomezwe ariko nubuzima byaturage butabaye sacrififce. No, No, no.

This is a serious case. Ministries na Ville de Kigali; rwose rush to solve this problem nkuko bikwiye kandi bihesha agaciro abaturarwanda nigihugu muri rusange. AMAHORO RWANDA




 
by ekankuyo Posted 2011-03-07 03:00:49

Murabona ko iki kibazo gikurikiranwa n'inzego zibishinzwe, ahubwo icyaba kiza ni uko bariya baturage bakihangana bagategereza igisubizo ubuyobozi buzabaha.




 
by Mvugayabagabo Posted 2011-03-06 23:58:05

Ibi byo birenze ukwemera. Umusaza nahaguruke atabare bariya baturage naho ubundi ntawundi wacyemura kiriya kibazo kuko ikigaragara ni uko bose baragitinya.Umva ntiwakwirukana abashinwa kandi aribo bakora imihanda yose yo mu Rwanda ndetse n'amazu akomeye nibo bayubaka.Leta rero nishake aho ihungishiriza abaturage bayo cyangwa ibareke bakomeze bapfe urubozo mwene kariya kageni.Ariko bariya banyeshuri barababaje cyane, ubonye ziriya ntare z'amabuye zabasanze mu ishuri? ahubwo se baracyahakoriki ? harya ngo akaje karemerwa / ngaho nimuhanyaze nzaba numva. smiley




 
by Unknown Posted 2011-03-06 23:41:48

Ahantu hose abashinwa bakoze bahasiga ibibazo, abatuye kumuhanda Gitarama-ngororero bo barumiwe abashinwa bigabije imirima yabo bayiyoboramo Nyabarongo, kandi ntibabishyura.




 
by sisi Posted 2011-03-06 20:38:38

birabaje pee!!!




 
by Unknown Posted 2011-03-06 15:04:01

welcomen capitalism, aho bisness iruta ubuzima bwabaturage. hari technologie iliho bakoresha amabuye ntataruke, aliko irahenda so abo baturage bagumye bapfe, aliko someone makes money.




 
by Unknown Posted 2011-03-06 12:22:15

Nimukomeze mucurangire abahetsi ni byo bimenyerewe




 
by Unknown Posted 2011-03-06 10:57:22

kiki si aba bantu bakomerekejwe naya mabuye batishyurwa not kubavuza ahubwo nkuyu wamugaye bagombye kumwishyura ubuzima bwose. what country is this




 
by shingy02 Posted 2011-03-06 10:54:24

nkubwo ubuyobozi bwibanze bwaho bbubamariye iki??? muri iki gihe hakagombye kwitabwaho inyungu zabaturage mbere yibindi byose kuko abayobozi bari hariya kubera bo




 
by Unknown Posted 2011-03-06 09:46:30

ahubwo, ngaya andi makuru mwakurikirana mukatubariza, kuri iki kibazo. Minisitiri ushinzwe mine, BAZIVAMO CHR. ngo hashize iminsi ahaye indi myaka itanu (5) aba bashinwa ngo bakomeze baturitse intambi natwe dukomeze dutege agatwe abanyejabana!!!!!!!!!!!!!!!yabongereye igihe cyo gukoresha ibyo birombe. kandi abayobozi bose nawe arimo twumva bavuga ngo baragikemura baragikemura, we yagera hirya agasinya impapuro zo kongerera igihe aba bashinwa n'ibyo bangije mbere batarabisana. ariko se ubuzima bwacu babusanisha iki?
Rwose IGIHE.COM mutubarize uyu muministiri impamvu akora atya kuri iki kibazo. aho kugikemura, aracyongera. ni nkaho bitaribihagije, arakomeza gusonga abaturage. mutubarize. murakoze mukomeje gutumikira ababagezaho ibitekerezo. ahubwo iki kibazo nigikemuka muzaze tubahembe mwe muratuvugira. tuzasangira ubushera, nibwo tugira. ariko bariya bakabaye babikemura bakarushaho kudukandagira, bo tuzababwira ngo ntitubazi. kuko twizeye ko nibikemuka ni mwe Igihe.com na Nyakubahwa Perezida muzaba mudufashije.
amakuru mbahaye muyacukumbure mumubaze murasanga ari byo. niyo mpamvu aba bashinwa bakora nta mbogamizi. kandi twe abaturage twangirika.

birenze kubabaza, sinabona uko mbivuga.




 
by Unknown Posted 2011-03-05 16:12:04

Ariko namwe muransetsa, ibibazo byose by'abaturage bizajya bibazwa agatwe ka Perazida nk'aho ayobora Leta wenyine? Ese ubwo Affaire economique arihe mu Karere ka Gasabo? Nimunsubize icyo inzego z'ibanze zimaze muri uru rwanda?




 
by bennshim Posted 2011-03-05 15:42:31

Birabaje kandi binteye kwibaza niba Nyakubahwa Perezida KAGAME aliwe uzacyemulira buli kibazo umuturage afite . Hali cyali akazi rero karekare ;
kuzagera aho abayobora bumva ko umuturage aliwe bashinzwe mbere y'ibindi
byose.

Ibikorwa remezo bigomba gushyikirwa ; aliko bikorerwa abanyarwanda . Kubona rero basimbuzwa igikorwa runaka n'ukutabubaha .




 
by Unknown Posted 2011-03-05 10:47:17

Uyu mubare ko nkunda kuwubona henshi usobanura iki 0408




 
by butare Posted 2011-03-05 05:33:04

Ngurwo URWANDA igihugu cy'ubahiliza ikiremwa muntu.Birenze ukwemera kubona ino nkuru.




 
by jabana Posted 2011-03-05 04:41:05

iki kibazo tugize Imana murakigaragaje, njye ntuye Jabana, ndi mu bahonyowe n'aba bashinwa. hari n'abaza kudusura b'abayobozi bakatubwira ngo erega abo murega nibo muregera!!!!!!! ariko twe rwemera ko leta izirikana abaturage. niba badusimbuje imihanda, bakomeze batumene imitwe, ....
duherutse kumva Ministre Bazivamo kuri radio Rwanda avuga ngo arabikurikirana azabikemura,...ubu se abaminisitiri twagejejeho iki kibazo, ni bangahe batwijeje ngo bazagikemura bikaba nka ya mabati? nyamara turababaye.
mperuka Kirabo aza kudusaba imbabazi, ngo kuko atabikemuye. nyuma se hakurikiyeho iki? ubu se Ndayisaba nawe azageza aho adusaba imbabazi kubera kuturangarana? Bazivamo, ngo niwe wasabye njyanama y'umujyi ngo zikanire Kirabo kuri iki kibazo, hafi kumweguza. we se ko ubu ariwe ubishinzwe, akora iki? ahubwo turakeka ko impamvu ntawugikemura, kandi radio ibivuga ubutitsa, aruko haba harimo umuti w'ikaramu... ubu se ko hacibwa ruswa, ahaaaaaaaa nzaba mbarirwa. ariko nizeye PEREZIDA wenyine, nubundi abandi ni ibisambo byishushanya. turababaye, nimutwiteho. umurenge n'akarere birarengana. abatwica ni umujyi na minisiteri zibishinzwe. ku karere baragerageza ariko nabo ngo barabananiza iyo hejuru. ko ntakinanira leta, kuki ibi bibazo byacu bimaze imyaka n'imyaka, duhungabana amanywa n'ijoro, tuyra ivumbi, duhumeka imyuka mibi birenze ukwemera, abana bacu bahora bikanga, abandi bakomereka, n'ibindi tutakibasha kuvuga kubera agahinda.
Igihe.com turabashimiye ko mutuvugiye ibibazo. ndabemeye rwose ko mugera kuri terrain, nyamara ni bangahe mu bayobozi bahagera????????????
ntibatugeraho. bategereza ko itangazamakuru rituvugira bakabona kuza. nubu nibamara kubisoma turajya kubona tubone baraje. gukorera ijisho. kandi ngo ni intore. zahe zo kajya. nibabikemura nibwo bazaba babaye abayobozi bazirikana ibibazo byabaturage, nahubundi ntituzi niba tunazwi. IGIHE.COM murakoze murakabyara. twizeye ko na NYAKUBAHWA abyisomera akohereza abamuha raporo nzioma zitari ibinyoma by'umujyi na babandi bo muri OGMR. smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley




 
by shumpaul98 Posted 2011-03-05 03:59:43

Nyamuneka ababantu barababaje nibatabarwe kandi bafashwe.




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com