Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Umuryango Ibuka uramagana ishyirwaho rya Minisitiri mushya w’ Ububanyi n’ amahanga w’ U Bufaransa


posted on Mar , 04 2011 at 15H 48min 21 sec viewed 22595 times



Kuwa kabiri tariki ya mbere Werurwe nibwo Alain Juppé yagizwe Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga w’ igihugu cy’ U Bufaransa. Leta y’ U Rwanda ntiyigeze ibyakira neza. Umuryango Ibuka uharanira inyungu z’ abacitse ku icumu nawo wahise ushyira ahagaragara itangazo ryamagana uyu mugabo kubera uruhare akekwaho kuba yaragize mu Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ubwo twagavuganaga na Forongo Janvier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka yatubwiye ko batigeze bishimira na gato ko Juppé yabaye Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga, kuko ngo uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Forongo yagize ati: “U Bufaransa nk’ Igihugu cyigenga ni uburenganzira bwabo kumuha uriya mwanya ariko twebwe nk’ abacitse ku icumu Alain Juppé nta cyiza tumuziho, ahubwo tumuziho urwibutso rubi gusa; tumuziho gutumiza intwaro zo kwica abantu, gutoza interahamwe n’ ibindi. Rero ku mushyira kuri uyu mwanya ni ugutoneka abacitse ku icumu.”

Forongo yakomeje avuga ko mu gihe hakorwaga Jenoside y’ abatutsi mu Rwanda uyu Alain Juppé yari Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga mu 1994 kandi iki gihugu kikaba cyaragize uruhare rukomeye mu gufasha Leta yarimo gukora iyo Jenoside ndetse ibi ngo binagaragazwa na raporo yitiriwe Mucyo yashyizwe ahagaragara icyegeranyo ku ruhare rw’ Abafaransa muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuryango Ibuka ukomeza uvuga ko ufite impungenge z’ uko Juppé yakongera akitwara nk’ uko yitwaye mu 1994, ndetse ngo ashobora no kuba yakingira ikibaba Abafaransa bavugwaho uruhare muri jenoside. Forongo yagize ati: “Nta cyizere dufite cy’ uko Juppé yigeze ahinduka, rwose turifuza ko yahinduka ariko kugeza kuri uyu munsi nta kitwemeza ko yahindutse.”

Kuba kadi ngo Juppé yarigeze kuba mu bantu bafataga ibyemezo bireba U Rwanda mu Bufaransa akaba ari na we watanze igitekerezo cyo gushyiraho zone tirikwaze (Zone Turquoise) byavugwaga ko igiriyeho kurengera abarenganaga muri jenoside nyamara ikaza kugira uruhare mu itsembwa ry’ Abatutsi bo mu majyepfo y’ uburengerazuba bw’ U Rwanda batagira ingano, ndetse ngo ikanafasha abakoze jenoside guhungira mu burasirazuba bw'icyahoze ari Zaïre; Ibuka ivuga ko uwo Juppé atahindutse, ko akiri wa wundi koko ngo iyo ahinduka aba yarasabye imbabazi U Rwanda.

Ubwo twamubazaga icyo Ibuka yiteguye gukora nyuma y’ uko Alain Juppé yagizwe Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga w’ U Bufaransa, Forongo yadusubije ko bo nka Ibuka batakivanga mu by’ umubano w’ ibihugu byombi (U Rwanda n’ U Bufaransa) ariko na none ngo ntihajyaho umuntu bazi ndetse bemeza ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bicecekere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka yagize ati: “Ntabwo twiteguye kujya mu mihanda ngo twamagane uyu muminisitiri, ariko turakomeza gukora ubuvugizi ahantu hatandukanye.”

Yongeye ati : “N'ubwo tutivanga mu bya politiki y’ ibihugu byombi ariko turasaba Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga yacu kuganira n’ iy’ u Bufaransa kugirango bareba icyakorwa.”

Hejuru ku ifoto ni Forongo Janvier

Ruzindana Rugasa

Inkuru byerekeranye

U Rwanda ntirwakiriye neza kugaruka kwa Alain Juppé muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Bufaransa
Posted on Mar , 03 2011 at 08H 37min 04 sec
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page:1 | | 2| | 3|
AuthorsComments
Page:1 | | 2| | 3|
by Unknown Posted 2011-03-08 03:03:29

Yewe! Mwasetsa n'uvuye guta nyina rwose!

@ IBUKA

Munkundire mbibarize?? Sibyo se? Rwose ukuri ntikwica umutumirano kandi abagiye inama Imana irabasanga?

- Ese mubona koko muhagarariye inyungu z'abacikacumu cg muhagarariye
inyungu za Leta (FPR)????

- Ese kuva muri 1994 kugeza ubu muri 2011 mubona imibereho y'umucikacumu w'i Nyakizu, Bisesero, Rukumberi,... yariyongereyeho iki? yarahindutse neza bigeze hehe, kuburyo ikibazo nyamukuru ubu cyaba Alain Juppe ???


(Nanjye ndatayanjwa ngo ndabaza, umenya IBUKA ndimo kubaza atari yo nibwira)

Gusa icyo nabibwirira niba guhagarira inyungu z'abacikacumu bibananiye, icyiza ni uko mwakwicecekera byaruta, aho gukomeza kuba abambassadeurs ba FPR muri IBUKA.

Rimwe na rimwe njya nibaza niba koko abacikacumu babahangayikishije????

Birababaje kuba nyuma y'imyaka 17 hari abantu bakinyagirwa, abantu batabona uko bivuza,abanyagirwa, abicwa n'inzara,naho mwebwe

Muricaye muri mu boyobozi, Muguwe neza, muratumirwa mu manama yose aho mwirirwa mushimashima,mwingingaaaa, mufatafata ngo aha ngo mudakanga rutenderi FPR!!!! smiley smiley smiley smiley
ubwo se muhagarariye iki???

Ibi ndabivuga nk'ubizi kuko n'ejo bundi mu cyunamo tuzumva ariyo mvugo musubiramo ngo imfubyiiiii,ngo abapfakaziii, ngo amazu, ngo Alain JUPPEE, ngo abatishoboyeeeeeeee...
nk'aho uwo muganyira atamaze iyo myaka yose(17) abibona atabyitayeho.

Yewe reka nongere mbibarize??? Tuzaba abacitse ku icumu batishoboye kugeza ryari??? cg ni ugutinya ko twakwitwa ukundi mukabura icyo mushyira inyuma y'ishati??? smiley smiley smiley smiley smiley

Ese iyo murebye abavuye TINGITINGI muri 1996,ko nabo baje batishoboye , ari ba nyagupfa, ubu bageze he? babayeho bate?
sibo bafite amamodoka ahenze? sibo bacuruzi bakomeye?? Sibo bafite ubuzima bwiza cyane, hari n'umwe ukicira isazi mu jisho????

oya nimunsubize. Hari uwigeze abafasha se?

none kuki twe nyuma y'imyaka 17 tukirimo benshi cyane batishoboye????
Umva muradushuka kaandi muraduhemukira bikomeye! Mwarangiza ngo muraduhagarariye, naho mwibereye mu byanyu.

Bamwe mu bacikacumu barabatahuye,babima amatwi hakiri kare, bamenya icyo gukora, none ubu bibereyeho neza cyane mu buzima bwiza kuko babateye umugongo,bakima amatwi ibyo binyoma byanyu

naho twe mwirirwa mutubeshya, mutubibamo urwango, mwarangiza ngo muhagarariye IBUKA, naho mwemeye kuba haut parleurs za FPR gusa mwibereye muri politiki ngo bucye kabiri!!!

Ariko Mana! ubu koko muzabona ryari ko mumeze nk'isahani bariraho barangiza bakayoza bakabika, nuko nuko ikagumana umwuma n'inzara yahoranye!!!

Nababwira iki nimwamagane ibyo mwamagana, politiki muyirimo kubera inyungu zanyu, ibyo birabareba,
icyo nzi ni uko twe tutabari inyuma, tuzimenya n'ubundi aho tugeze simwe muhatugejeje kuko mutatwitayeho, n'ubundi twarokotse ku bw'Imana si mwe mwaturukoye mwa nkundamugayo mwe!


@ igihe.com

Comment yanjye nimuyireke ihite dii! ibiriho biravugwa kandi ngo ukuri kuraryana.




 
by Unknown Posted 2011-03-08 02:00:21

Mwaragaragayeeeeeeeeeeee smiley smiley smiley smiley smiley smiley !!!!




 
by Unknown Posted 2011-03-08 01:41:55

Iki nibazo gikomeye , kandi sicyo bagushyiliyeho , turasaba leta ko twajya dutora umuyobozi wa ibuka twe akorera akanarengera inyungu zacu , ubu turimo gutegura imyigaragambyo rwihishwa aliko ndabivuze yo gusaba reta
ko tudashaka uyu mugabo bashyizeho ngo ahagaralire inyungu z'abacika cumu ,

N'umugaba mukuru w'ingabo aha amapeti aba genocidaire baduhekuye ,badupfakaje none bakaba basa nabalimo kugororerwa na n'igisilikali cyacu , bamaze abantu 94 bagaruka arabacengezi batsemba abasigaye ,muli Congo abo ba FDRL BAHAKORA MARORERWA , NONE NGabo nibo bayoboye ingabo zacu zali zabatsinze , turabyamagannye , byateje ihahamuka kuli benshi .

Muturenganure , muturenganure , turabinginze .




 
by Unknown Posted 2011-03-08 00:04:58

IBUKA MUBANZE MUKEMURE IBIBAZO BY'ABACITSE KU ICUMU MWIRIRWA MUCURUZA KUGIRA NGO IBIFU BYANYU BYUZURE




 
by damiangerv Posted 2011-03-07 11:50:08

yegoko MANA nogutanga igitekerezo bibaye ikibazo??????




 
by ndezefx Posted 2011-03-07 11:47:06

Ni igitutsi n'igisebo kwumva Ibuka yivanga muri politiki y'amahanga! Yarikwiye kubazwa impamvu zabyo n'abayiri inyuma muri ibyo!




 
by niyonkuru Posted 2011-03-07 11:45:37

Baca umugani mu kinyarwanda ngo "wishinga innyo yundi iyawe ikarangara".Abafaransa bari mu byabo, bapanga guvernoma yabo bakurikije inyungu z'igihugu cyabo. None rero natwe turebe icyatez'imbere igihugu cyacu, tureke kwivanga mubitatureba.None se Ibuka/abao bayihagarariye niba atari ugushaka kwiyerekana, babona kwamagana ishyirwaho rya A J aricyo kintu kihutirwa kurusha ibindi bagombye gukemura. Mwikwiha rubanda.




 
by habanabashaka Posted 2011-03-07 10:44:54

Yewe Birababaje pe none se uyu mugabo siwe batoye ejobundi muri i Buka nange ni unze muryamugenzi wange Hatari nabandi banditse Alain Jimpe ageze ate mubibazo abacikacumu dufite muri iyi minsi kubwange aho gutandukira tugaya ibyibindi bihugu twakagombye gutangirira iwacu, kandi ubucamanza bugira uko bukorwa hari ibimenyetso nibindi nibindi igihe rero ntabimenyetso utanga ibi tubyita kwivanga muri politic kandi abacikacumu baragushyiriyeho kubavuganira tangirira kubari hafi naho Alain jumpe Rwose ni uguta igihe none se uyu munsi abaturage bamaganye umuministre wacu haricyo abanyarwanda byatubwira byose rero nkugiriye inama witandukira banza ukemure ibibazo dufite biri mugihugu nubirangiza uzabone ujye mubindi bihugu ese ko hari interahamwe nyinshi ntavuze wabaye arizo uheraho kandi zikwegereye




 
by Unknown Posted 2011-03-07 07:17:43

Bene mama bavandimwe , aha byerekane ibintu byinshi muduhisha !! none se ko ahubwo uyu muminisitiri bivugwa ko aliwe utahiwe kuba prezida w'ubufransa !! bizagenda gute , muratandukira cyane , bigaragara ko aboyobozi bacu batangiye kwivanga cyane aho bivanga mubindi bihugu , gusa muratuma babibazaho byinshi , aha ndavuga ibindi bihugu bisoma cg byumva iyi nkuru !!!! abanga baona ko halicyo muziranyeho nuyumugabo mudashaka , Mufunge rero ambassade cg mukure ingabo muli Sudani !! !




 
by Unknown Posted 2011-03-07 03:13:43

BBANZUBAZEPETER nsomye ibitekerezo byawe nsanze urimo kuganisha kukuri naho abandi ni amarangaaaaa gusa. Ariko ikintu kimwe ni iki hari agahishe mu ngoma kazwi n'umwiru na nyirayo ariko ndahamya ko kagiye kujya ahagaragara ubwo iriya report ya TREVIDIC izaba isohotse kandi nisohoka ntihazagire uzongera kuvuga ibya mama wararaye kuko buriya ari Perezida Kagame azi ukuri ku ibintu ari ibiri muri report nabyo bizagaragaza ukuri. Erega tureke gusesa imigeri twabaye ibyatsi by'aho inzovu zarwaniye ariko rero report nisohoka ntabwo dukeneye izindi report za nyirarureshwa zigamije kuyobya uburari no gukomeza gusunika iminsi hashakishwa ibindi binyoma byo kubeshya.

Ntabwo ndimo gusonga abo muri IBUKA cg abandi bifitiye agahinda runaka kuko nanjye nabuze abantu muri Genocide kandi bishwe n'interahamwe bajugunywa muri Nyabarongo ariko nanze guheranwa n'agahinda ariko noneho turifuza UNITY




 
by rwivanga Posted 2011-03-07 00:12:53

Forongo twumvikane rwose ubyumve ubyiteho niba ari icyo uje kumarira abacitse ku icumu utange imihoho.Ubwo urumva icyo kibazo aricyo kihutirwa muri ibuka cyangwa nawe watangiye gucinya INKORO.Imfubyi ntiziga , abasenyewe ntibarubakirwa, inzibutso zarenzwe n'isayo,Abakoze jenoside barigaragambya mu rwanda hose None ugiye gufasha Sarkozi gushyiraho Leta.

Nukomeza gutyo tuzakugayira abanyarwanda.




 
by muvunandinda Posted 2011-03-06 14:06:00



Genocide 1994-2011, igihe kirageze ngo mwe gukomeza kurangaza abanyarwanda, pas d'importance!!




 
by hatari Posted 2011-03-06 06:29:52

mbanje kubasuhuza nagirango ntange inama nagirango ntange inama burya ngo abajyiye inama IMANA irabasanga kandi baravugango uhishira umurozi akakumaraho urubyaro.
niko njye nihereyeho nd'umucikacumu pee nabuze ababyeyi banjye ndi muto mbura bao tuvukana ndi muto ibyo bintera igikomere mumutima kuburyo umuntu wese wagize uruhare muri GENOCIDE agomba kubibazwa
ariko rero kandi hari n'ibindi bijya binyobera ndahamya ko umuntu wagize uruhare wese kabone naho yaba ari umuyobozi w'isi dutuyemo ariko ari umuntu yabibazwa n'amategeko. ariko ikibabaje twe abacikacumu twananiwe gukemura ibibazo bitureba hano iwacu twumva ko twacyemura ibya abandi? ubuse kuvugako Juppe yagize uruhare muri Genocide akaba abaye minister w'ububanyi n'amahanga twahereye i wacu nibangahe bari mubutegetsi bw' urwanda kandi bagize uruhare? nibangahe bari mungabo banakomeye kandi bagize uruhare? ese nibangahe bari mubantu bafata ibyemezo kugihugu cyacu kandi bagize uruhare muri GENOCIDE Kandi noneho banatuyobora mugihugu cyacu? mwumve nshuti zanjye basangirangendo tureke kwivanga muri politique nibo babidukoze baratwica batugira imfubyi bano bagabo hagati yabo ubwabo hari ibanga badashaka ko tumenya abanyapolitique babifitemo inyungu none barimo kudukoresha ngo kugirango ONU ibyumve!!! FRANCE n'igihugu cyigenga ntampamvu yo kwivanga muri politique yabo ikindi n'uko FRANCE ntacyintu twayikoraho kugera uyu munsi ntago irasaba imbabazi ntanizo izadusaba kuko ntacyo badukeneyeho twe twicyemurire ibibazo byacu tureke kwirirwa dusetsa rubanda banatwumvira ubusa icyambere buriya amahanga ubwayo araduseka mbega n'akumiro burya inda nimbi ubwo rero Leta ifite ubwoba bw'ibyo tutamenye batangiye guhimba imitwe ngo badushore ubuse abana barara hanze babuze aho bataha imvura ibanyagira ntitwirirwa tubabona bavuga ngo barabubakira ejo inzu ikaba yasenyutse nigute inzu isenyuka nyuma y'umwaka yubatswe n'uko baba bapfunyikiye amazi bo bivaniyemo ama JEEP bagendamo ahenze hamwe n'amazu meza abana babo biga i burayi n'Amerika ahaaaa uwavuga ntiyarangiza murabeho nzaba mbarirwa nyamara hari igihe agahinda dufite tuzagasuka hasi na kadafi ntawemeraga ko yata umutwe sha buretseeeee




 
by Blackpanther Posted 2011-03-05 16:48:58

Interahamwe n'amashumi yazo ibuka yarabamaganye, irimo irabamagana, izanakomeza kubamagana, aho bari hose, kandi abatabizi nibo bicwa no kutabimenya.




 
by Unknown Posted 2011-03-05 14:14:47

Ntimukivange muri Politike z'ibindi bihugu. Ko ntawe uravuga kuri Rwarakabije, Gatsinzi, Rucagu cg Harelimana Fazir n'abandi. Ntimuzi ukuntu abanyapolitiki ari abagome nimurebe uko kayumba yarabaye. Arazira iki?Amabanga afite.Cg Sendashonga, Lizinde bazize iki? amakuru bari bafite.Twese tuzi icyateye Genocide. Iyo itaza kuba bamwe ntabwo ubu aba ari ba ministre n'abandi.MUjye mwicecekera mureke abanyapolotike ni babi cyane.None se hari uwari uzi ko FPR yacimo ibice? Byose ni inda nini kuko iyo baza kumvikana bagasangira ubutegetsi, Ikinani ntigihanurwe ubu nta Bisesero cg Gisozi biba bivugwa. Mugire amahoro.




 
by Unknown Posted 2011-03-05 11:54:15

Nyamara hali abantu b,inaralibonye,bazi gusesengura za political situations baduha inzira yo kubana n,ubufaransa tudahanganye twitana bamwana kuli genocide kandi uko twabigenza kwose abacu bapfuye batazagaruka, aliko abasigaye bagakomeza kubaho no kubana. Nka prof Rwanyindo,pasteur Antoine,Musenyeli Nzakamwita, Dr ambass Ndagijimana E.,gouverneur Kanimba,Dr munyandamutsa, pasteur liliose tayi ndetse nabandi banyuranye badakoresheje amaranga mutima




 
by Unknown Posted 2011-03-05 08:43:17


Ariko IBUKA iransetsa koko! Mubura kwamagana aba FDLR bahora binjizwa mu ngabo z'igihugu cy'u Rwanda, ari nabo bitirirwa jenoside, mukabura kwamagana interahamwe nka ba Camarades na bagenzi be bazanwa mu gihugu kubigamba hejuru, mukirirwa musakuza ngo Alain Jupé? Muve ku giti umuntu muramuzi!




 
by kayitarerowgera Posted 2011-03-05 07:46:20

Mureke duharanire kubaho naho jupe ntacyo twamukoraho keretse nitwegeranya ibimenyetso tukamurega Ngoga zabidushoboza!!




 
by unknown Posted 2011-03-05 05:50:03

Intare ipfuye irutwa n'isazi nzima




 
by kateye Posted 2011-03-05 05:09:50

Mbibuba!!!!!Deux Poids,2 Mesures...La Politique...a hungry man approach every problem with an open mouth...rwose mwagiye mu menya igihe cyo gukora ubuvugizi !!Twe twarumiwe ariko biragaragara ko mukwamagana abicanyi hazamo selection tutazi ikiyitera(mu bicanyi harabasa nabahawe imunite!!!..Abarescapes bafite ibibazo byinshi (kwishyurwa,ubutabera,kuvuzwa,kutagira aho baba,amazi yo mu mpapuro) muvuga mushya nkabatamiye ikirayi gishyushye ,nicyo mushinzwe gukora(ubuvugizi)mbere yo gukora politique...Please abacitse ku icumu bafite ibibazo byinshi,laisser la politique aux politichiens..
Avant d'ecrire quoi que ce soit demandez-vs d'abord si c'est utile aux rescapes...Imana ibayobere...kuko ndabona twarahungabanye.





 
by Unknown Posted 2011-03-05 04:51:46

Iyo ibuka iba yabuze icyo ikora! Ko itamagana se iyinjizwa mu ngabo ry'abakoze iyo genocide ahubwo mukajya kwiyenza gusa. Muzajya mwirirwa mwihagahaga ngo muramagana abafransa ari uguhishira ububi bwanyu gusa.




 
by olismu Posted 2011-03-05 03:12:14

Ariko sha ko numva hano ku gihe.com mwese mwashyigikiye abafaransa na Alain Juppé wabwo baba se ari ba so wanyu tukaba tutabizi?mubabarire ibuka, kwamagana Alain Juppé ni uburenganzira bwayo kabone n'ubwo itagira icyo ibihinduraho.Tutamwamaganye yagira ngo ntacyo tuzi!!!Kubavuga ngo kuki tutamagana Rucagu, Gatsinzi na Rwarakabije Ibyo byarakozwe sinzi niba mutabizi cg niba ari ukwigiza nkana,impaka zabereye mu nteko kuri Rucagu mu myaka ya za 1997-1998-1999 ntimuzibuka.Kugeza ubu ikibazo ntikiri kuri Ibuka kandi yo ikora ibyo ishoboye(kwamagana)ariko siyo ifata imyanzuro haba mu bufaransa no mu Rwanda.Abadukina ku mubyimba bakingira ikibaba abajenocidaires ntibari mu bufaransa gusa no mu Rwanda barahari.Kereste niba icyo muhora ibuka ariko nta mbunda ifite ngo irwane.
Kwamagana abicanyi n'abafasha babo birakorwa kandi bizakomeza gukorwa.Amaraso y'inzira karengane ntazatuma duceceka ariko ntibizahora gutya.




 
by Unknown Posted 2011-03-05 02:50:56

Ariko muransetsa. Umunsi bavuze ngo ngo Kagame ni president wu Rwanda ntibamushaka muzamukuraho. Ngaho rero barabivuze kenshi ko akora amakosa naveho, nuwo muministre aveho turebe. Agahwa kari kuwundi ngo karahandurika, Ikindi kandi ngo mbere yo gutokora ikiri mujisho rya mugenzi wawe banza utokore ikiri muryawe. RWANDA URI NZIZA HUMEKA AMAHORO IBIBI BIKUVUGWAHO PRESIDENT NI BYINSHI CYANE NTIWABIVUGA NGO UBIRANGIZE




 
by Drink Posted 2011-03-05 02:04:13

Kubera ko ALLAIN JUPPEE akunda interahamwe birenze igipimo! Zikaba zaramutwaye umutima, namugira inama yo kuzisanga muri Congo zikamwigisha gufata abaturagekazi ku ngufu no gutera grenade! Uyu musaza JUPPE yari yarabaye indondogozi kubera kuvuganira abicanyi biyise interahamwe! Cyakora ashobora kuba yarakiriye agakiza agahinduka na Sauli yarahindutse! Reka tubitege amaso, tuzajya tunamusengera Imana imukuremo umudayimoni w'ubuterahamwe.




 
by banzubazepeter Posted 2011-03-05 00:06:00

Tujye tuvugisha ukuri. Alain Juppe abaye ikibazo kubera ko azi byinshi kuri jenoside yagwiriye u Rwanda kandi ntazatatira ukuri n' iyo byagenda bite. Imbarutso y' iriya nyazi jenoside yabahe ihanurwa ry' indege ya Habyarimana kandi abatohoza ukuri kuri iyo mpanuka bari hafi gusohora icyegeranyo cy'byo babonye kandi nibutse ko batashyizweho na Alain Juppe. Iryo saza ry' imigeri rero , rirategura uko u Rwanda ruzakira ibizava muri iryo perereza kandi ntagushidikanya ko rizazikura kwa kuri kwazinzitswe kukagirwa ibanda ntamenwa , n'ushatse kurikozaho agatoki akababwa kubera ikijisho kivuye i bukuru. Alain Juppe rero, afitanye amasinde na Leta ya Kagame, atewe n' uko raporo Mucyo imushyira muri ba kabuhariwe mu gukora jenosideri y' abatutsi. We rero abizi ukundi. Aha rero , ntihakwiye gutinywa Alain Juppe , hakwiye gutinywa ukuri aryamanye kandi ntikuzasohoka mu kanwa ke ahubwo kuzava muri ya Komisiyo y' itohoza kandi azayifasha gushyira mu ngiro ibyemezo izafata, ndashaka kuvuga mu gushimangira arrest warrants zizatangwa. Aho niho ubwoba n' urwango bya Juppe bishingiye , ibindi ni amagambo.




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com