Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Madamu Louise Mushikiwabo, yatangaje ko kuba Alain Juppé yaragaruwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa byatunguye u Rwanda ndetse ntirwabyakira neza.
Tariki 27 Gashyantare uyu mwaka Alain Juppé yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa asimbura Michele Alliot-Marie wari umaze kwegura nyuma y’aho byari bimaze kugaragarira ko yaruhukiye muri Tuniziya mu gihe gishize ubwo hari imyigaragambyo yo kwamagana Ben Ali, ibi bigafatwa nka sikandali.
Hagati y’umwaka w’1993 n’1995, Alain Juppé nabwo yari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa ubwo nyakwigendera Francois Mitterand yari akiri Perezida w’icyo gihugu. Juppé ni umwe mu bashyizwe mu majwi na Raporo ya Komisiyo Mucyo ku kuba yarafashije bikomeye abakoze jenoside. Komisiyo Mucyo yari igamije gukora iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Usibye Alain Juppé , hari abandi banyepolitiki n'ingabo b’Abafaransa bagera kuri 33 bashyizwe mu majwi na Raporo Mucyo ku kuba baragize uruhare mu gutera ingabo mu bitugu abagize uruhare mu gushyira Jenoside yakorewe Abatutsi mu bikorwa barimo uwari umukuru w’igihugu Francois Mitterand, Hubert Védrine, Edouard Balladur, Dominique de Villepin, François Léotard ndetse na bamwe mu bayobozi b’ingabo.
Minisitiri Mushikiwabo Louise yatangaje ko kuba umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa warongeye ugasubirana kuva mu mwaka w’2009, byaturutse ahanini ku kubwizanya ukuri no kwizerana hagati ya Perezida Paul Kagame na Perezida Nicolas Sarkozy, n’ubwo hari ibibazo byinshi kandi bikomeye byari bitarabonerwa ibisubizo.
Mushikiwabo yatangarije The New Times ko kugirango umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa ukomeza utere imbere, Bwana Juppé bizasaba ko agira icyo akora, we nk’umuntu ngo wagize uruhare rukomeye mu byabereye mu Rwanda. Yavuze ko kubwa Leta y'u Rwanda, igikekwa ni uko yakomereza aho abamubanjirije bari bagejeje, ndetse agakurikiza umurongo washyizweho na Perezida Sarkozy.
Evode Kalima yacitse ku icumu rya Jenoside, kuri ubu ni Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Avuga ko kugaruka kwa Juppé ku mwanya yahozeho mu gihe cya Jenoside biteye kwibaza. Agira ati: “Kugaruka kwe kuri uriya mwanya biteye ikibazo kuko Alain Juppé ni umuntu ugira imvugo y’ubwiyemezi, udashobora kwicuza ibyo yakoze kandi urangwa no gushaka kwihorera”.
Kalima yavuze ko atewe impungenge no kuguruka kwa Alain Juppé muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa, ngo kuko ashobora gushaka guhangana na guverinoma y’u Rwanda aho kurushaho gushimangira umubano mwiza.
Nyamara n’ubwo yakomeje kujya ashyirwa mu majwi, Minisitiri Alain Juppé ahakana ibyo kuba yaragize uruhare mu gutera ingabo mu bitugu abicanyi bakoze Jenoside mu 1994 (Kanda
hano usome inyandiko yiyandikiye yisobanura), ahubwo we akavuga ko ntako u Bufaransa butagize kugirango burokore bamwe mu baturage bari mu kaga.
Mu kiganiro Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Laurent Contini yagiranye na Contact FM, yavuze ko u Rwanda rudakwiye guterwa impungenge no kuba Alain Juppé yaragarutse mu mwanya nk’uriya ngo kuko umukuru w’igihugu ari Sarkozy, kandi uyu akaba yaramaze kubona neza icyerekezo cy’umubano ukwiye kubaho hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.
Kayonga J.