Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Paris: Urubuga rwa internet lanuitrwandaise.net ruraregwa n'abofosiye b'u Bufaransa bashinjwe uruhare muri Jenoside ya 1994


posted on Mar , 02 2011 at 08H 03min 28 sec viewed 31782 times



Umucamanza Zimmermann w旦rukiko rwisumbuye rwa Paris amaze igihe akurikirana ibikorwa by置rubuga rwa internet lanuitrwandaise.net, nyuma y誕ho uru rubuga rwari rwaregewe na bamwe mu bahoze ari abayobozi muri leta n段gisirikare by置 Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Abo bafaransa bakaba barashinjwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nk置ko bigaragara muri raporo ya Komisiyo yashyizweho na leta y置 Rwanda ngo icukumbure ubuhare rw置 Bufaransa muri Jenoside (Komisiyo Mucyo). Iyo raporo yashyizwe ahagaragara tariki 16/11/2007, nyuma yaho gato isohoka kuri urwo rubuga rwa internet lanuitrwandaise.net.

Muri bamwe mu bafaransa bavugwa muri iyo raporo harimo Alain Jupp wigeze kuba minisitiri w段ntebe w置 Bufaransa, ubu akaba ari minisitiri w置bubanyi n誕mahanga muri Leta ya Sarkozy. Abandi ni abofisiye benshi bari mu Rwanda mbere gato no mu gihe cya Jenoside, ndetse n誕bakoreraga minisiteri y段ngabo y置 Bufaransa, ariko bakaba barakurikiraniraga hafi ibyaberaga mu Rwanda muri icyo gihe.

Bamwe muri abo bakaba barareze urwo rubuga rwa internet kuba rwarabasebeje ku karubanda (diffamation publique), cyane cyane Colonel Jacques Rosier, uvugwa muri Raporo Mucyo nk置waretse abatutsi bari bahungiye mu Bisesero bakicwa. Abandi bitabaje urukiko ni Colonel Jacques Hogard, G駭駻al Lafourcade, na Colonel Jean-Jacques Maurin. Hari na Lieutenant-colonel Michel Robardey, wakurikiraniye hafi ubwicanyi bwabereye mu Bugesera mu 1992 bufatwa nk段geragezwa rya Jenoside, Capitaine Etienne Joubert, Colonel Ren Galini, G駭駻al Christian Quesnot, na Colonel Bernard Cussac.

Nyuma y段cyo kirego rero, umucamanza Zimmermann akaba akomeje gukurikirana urwo rubuga rwa internet, akaba ashaka kumenya umukuru warwo, igihe iryo tangazo rivuga ko raporo yasohotse ryashyiriweho n'uwarishyizeho. Abashinzwe urwo rubuga nibanga gusubiza umucamanza ibyo abasaba, bashobora gucibwa amande agera ku mayero 3750, kandi bagakomeza gukurikiranwa kuri icyo cyaha cyo gusebanya.

Mu gihe hari abumva abareze barakoresheje uburenganzira bwabo, hari abibaza ukuntu urubuga rwakurikiranwa kubera itangazo rwashyizeho, rutanditse, bakaba basanga ari uguhohotera uburenganzira bwo gutangaza amakuru, dore ko 砥vuze ko nyir'urugo yapfuye atariwe uba wamwishe.

Hejuru ku ifoto: G駭駻al Jean-Claude Lafourcade, wayoboraga Op駻ation Turquoise mu 1994 (Foto Ina.fr)

Olivier NTAGANZWA
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy置rukiko rw誕rusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry段nama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y置butabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z誕banyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page:1 | | 2|
AuthorsComments
Page:1 | | 2|
by kam Posted 2011-03-21 05:52:20

Ruhumuriza ntabwo iryozina rigukwiriye harya ngowarumuja waba faranca usebeje abanyaryanda bitwa iryozina erega gushaka amaramuko ntabwo aricaha ariko yashake mubwenge ariko umunye ko iwanyu ariwanyo numuvandimwe wawe arumuvandi birababaje ushobora kuvuga ko abafaranca ntaco bakoze kandi amakaseti aribobayifatiye akaba arinabo bayiyerekanira erega abantubose ntabwobaba bafite imitima imwe habaho abanyampuhwe ninkuko bavuga ngo abahutu barishe ariko ntabo aribose harinabahishe abantu kuvaintambara itangira kugeza ishira batashoboraga kurya muribyo bintu.




 
by Unknown Posted 2011-03-13 04:53:12

mwese muabeshya




 
by sebagaboa Posted 2011-03-08 03:17:35

Niko turapfa iki mwa bantu mwe!ibyo twaciyemo ko twabiciyemo!mwaretse tukareba imbere tukareka kuba abacakara b'ibihe byahise!abo bazungu ko atari uko badukunze!bo bari bafite intego yabo kandi ntibayigezeho nicyo kimwaro bafite,mureke rero tubareke twe turebe ibitureba twiteza imbere,niko mujya murebsa aho bageze?!nuko rero bari kudushuka kandi turangazwa nabo?niko twaberetse ko tutabitayeho!uhh@!ko urwanda twifitiye amahoro uretse bamwe batayifuza!kdi batemera usibye abantu nkabo ari bo kujyana kwa muganga!murakoze SAMUSANG!




 
by faidaju Posted 2011-03-03 13:07:39

Jye nitwa Justin FAIDA.

Nkomoka mucyahoze cyitwa GISUMA I CYANGUGU.
Njye icyo nenga Abafaransa ba Opテゥration Turquoise ni uko baje bitinze.
Iyo baza rugikubita umuryango wanjye kimwe n'abandi baguye muri kariya gace katabawe n'Abafaransa yemwe wenda n'ahandi hose mu gihugu ntibaba barishwe urw'agashinyaguro.
Icyakora nanone ntabwo nabatera ibuye ,bategereje kuza bafite uruhusa rwa l'ONU.ONU kandi mwibuke ko abari ku isonga mu kugira ijambo rikomeye harimo Ubwongereza na Leta z'unze ubumwe za Amerika .
Kugeza amagingo aya kandi amakuru avugwa hanze aha ni ubwo nta manza ziraba ,ibyo bihugu nabyo bishyirwa mu majwi kuba byaragize uruhare rukomeye muri ariya mahano .Kagame rero icyo apfa n'Abafaransa kirazwi,mbabazwa gusa n'abashinja ibinyoma kandi babizi ehe ngo ni ukugirango barebwe neza da!Ubu ugirango bamwe ntibatangiye kubyicuza?U smiley rugero rutari kure ni BISENGIMANA Elisテゥe byapfiriye ubusa.
UZARAMA AZARORA

Justin FAIDA





 
by Unknown Posted 2011-03-03 11:48:39

mwese mureke uwiteka azakore akazi ke kuko twese ntitubizi neza




 
by Unknown Posted 2011-03-03 08:17:32

uhumgh!!!! mwese uwarokotse nashimire Uwiteka Imana Ibindi mwicecekere bifite abo bireba mwe ntimuzi iyo bigana.




 
by semueddie Posted 2011-03-03 05:38:24

yemweeeeeeeeeeeeeeeee muri mubiki mwese mujye mwiragiza uwiteka wenyine sibyo




 
by RUHUMURIZA Posted 2011-03-03 02:45:18

@iy,

Nge Ruhumuriza nakoreye abafaransa muri Turquoise, mbisubiyemo ndebe icyo untwara! Mbe ko mutavuga ibihumbi n'ibihumbi by'abatutsi bari mu nkambi ya NYARUSHISHI? mujye muvuga ukuri mwabonye! ko nta batangabuhamya baharokokeye njya numva?? (kubera ko iriya nkambi yakozwe n'abafaransa, bakajya bahazana abatutsi bose batoraguye hirya no hino mu gihugu! Murakabya kuba intagondwa!

Ukuri kuzavugwa, ABANTU BAZAGEZA IGIHE BASHYIRE KUMUGARAGARO IBYO BAZI BABONYE!




 
by iy Posted 2011-03-03 00:08:50

Nimutabare mwakanyagwa mwe umuntu witwa Ruhumuriza nimusome message mwumve, ngo yakoreye abafaransa!!!! baramuhembaga se cyangwa yagendanaga nabo muri gahunda? natwe twari ku rugamba duhanganye nabo ibyo bakoze twarabirebaga, si kwari gutanga inzira kuri babyara bacu se ngo bambuke ntibari bamaze kubashakira muri Congo aho bazacumbika mwagiye mureka ariko! i kibeho ibyahabereye ninjye ubizi ariko Ruhumuliza we azanabasabe bamwitwarire kuko nubundi menya ariho ari si gusa. Uyu mu type nawe ari mu babuza bantu kwiyunga kabisa.




 
by Unknown Posted 2011-03-02 22:45:07

Cyomoro isubirire muli congo amazi si yayandi. cyangwa se ugende abafransa baguhake dore ko babikunda




 
by roger Posted 2011-03-02 18:44:57

Ndashimira President niba koko yarasubitse urugendo yateganyaga gukorera mu Bufransa, kuko ntacyo byari kumara nyuma y'aho Alain Jupe abereye ministre w'ububanyi n'amahanga,ndibwira ko atanatinyuka no kubonana na President kandi ashinjwa uruhare rwe muri genocide.Keretse niba byarakozwe ku bushake ngo bakure agahu ku nnyo, bamaze kubona ko kubindikiranya byananiranye.




 
by Unknown Posted 2011-03-02 17:35:05

Esemweseibyo mulimo muvuga ko nkeka ko mutabizi abafransa baje ndeba nali kugikongoro aho nali nahungiye mbese hali hateraniye urwanda rwose ubwo rero kwicana byali bimeze nkibirangiye uretse abo interahamwe zahooteraga zikica twali tumaze gushberwa tuzi konatwe abali ku gikongoro tugiye gushira nta muntu banaomerekeje ahubwo iyo bataza kali katubayeho ntimukagaye uwabagiliye neza kuko ubamba isi alitonda murababeshyera ibyo byose mubavuga smiley smiley smiley smiley




 
by ruhuga Posted 2011-03-02 11:23:45

nyamara abafransa mushatse mwabafasha hasi.Bararengana ntibigeze basyhigikira ubwicanyi.jye nemeza ko bamfashije kurokoka aho nari nihishe interahamwe.mujye muvugisha ukuri nta bwicanyi abasilikali ba France bakoze.




 
by mobailo Posted 2011-03-02 10:00:23

Uyu ''uknown'' usubiramo ibyo Perezida Kagame yavuze akeka ko atari ukuri? Aho aganisha harumvikana ariko ndagirango musubize: Bariya bicanyi bari bavanzemo Inzirabwoba,Interahamawe n'abicanyi b'abaturage basanzwe bari bafite intwaro ari nazo bicishaga abatutsi. Wari kubahagarika utarwanye nabo? Cyangwa wari kubabwira uti "mwatubabariye mukareka kwica abantu ?" Nta kimwaro ariya magambo ateye ndetse ni ubutwari ahubwo nk'uko Perezida Kagame abusanganywe.Yanabivugiye ku mugaragaro kuko azi nyine ko ari ukuri kandi ntatinya kukuvuga. No mu mategeko,bariya Droit International Humanitaire/ International Humanitarian Law( ariyo mategeko akurikizwa mu ntambara) ibafata nk'abarwanyi ntibafata nk'abasivili basanzwe arinabo irengera. Kagame kandi ntiyigeze avuga abaturage, yavuze ''ABICANYI". Ahubwo baraducitse nyine kubera abafaransa ari nacyo cyari kibazanye bamaze kubona ko bitagishobotse ko babafasha kudatsindwa urugamba.Ibi ntawe ugomba kubisabira imbabazi, naho bariya basirikare b'abafaransa ni ikimwaro bafite cyo kuba barashyigikiye abantu bakoze amarorerwa ameze kuriya ndetse n'ipfunwe ry'uko abo bashyigikiye batsinzwe,naho ''honneur'' yo bayitakaje kera igihe bashyigikira abagenocidaires kandi babizi.




 
by anonymous Posted 2011-03-02 09:32:49

Ahubwo bongeye kugwiza ingufu kubera ko minisitiri mushya w'ububanyi n'amahanga w'Ubufaransa nawe ari mubatanze inkunga itagira umupaka kuri Leta ya MRND na Leta y'Abatabazi!Birabe ibyuya ntibibe amaraso! smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley




 
by waragi Posted 2011-03-02 09:08:56

ariko se mwaretse hakagaragara uwahanuye indege ya Habyalimana ariyo yabaye imbarutso y`amahano yagwiriye u rwanda, kumushyira ahagaragara bibatwaye iki? buretse alain jupe abashyire hanze,

ukuri guhora ari ukuri,




 
by jackinga Posted 2011-03-02 08:56:16

sha murabesha abafransa tuzabanesha




 
by Ruhuka Posted 2011-03-02 08:37:00

Niba byaratangajwe biramaze; icyingenzi ni ugusesengura uruhare rw'abantu bose batumye hatikira inzirakarengane z'Abatutsi. Ahubwo nyine Abo bafaransa nibakore akazi kabo bo gukomeza gucumbikira abagize uruhare mu kurimbura inyokomuntu be it French or Rwandan.




 
by pafu Posted 2011-03-02 08:17:59

Abafaransa ntibakajye babeshya!! jye narabiboneye muntambara, barikumwe na ex FAR.keretse niba hari undi muzungu wagiraga ingofero z'umutuku. wenda cyokora ashobora kuba umufaransa, cyangwa umubirigi. ariko bose ni kimwe nta gikongoro nta Nyamagabe!!




 
by Blackpanther Posted 2011-03-02 07:54:20

Mu bufaransa nta bwisanzure bw' itangazamakuru buhaba. Kuko umunyamakuru utinyutse kuvuga amabi leta yabo yakoreye mu Rwanda, bamureba nabi cyangwa agashyirwaho igitugu ngo aceceke. Nonese lanuitrwandaise.com ko yatangaje ibyavuzwe n'abandi irazira iki? Ahubwo bavuga ibigoramye imihoro ikarakara!




 
by Unknown Posted 2011-03-02 07:48:20

Erega icyo duhora tuzira ni ukwizera abazungu ngo baradukunda. aya ni amakinamico nabo baba bari gukina. Genocide yabaye abafaransa bari mu rwanda. Koko akenshi bagaragaje ko batitaye ku gukiza abantu kubera ya nyamaswa y'abazungu yitwa "rules of engagement". Cyakora hari aho bakoze ibikorwa byiza byo kurengera abanyarwanda nka za Nyarushishi, Rubengera n'ahandi. Ntitwababazwa nuko bahungishije interahamwe kuko izo bahungishije aho ziri ubu ntizimerewe neza cyane kuko zihigwa bukware. Cyakora abarega abafaransa sinibaza ko bakagombye kuvuga ngo kanaka niwe wakoze iki. Ubufaransa ntibwitwaye neza mu Rwanda muri rusange, ariko nta cyaha gatozi ku muntu numva bakoze.




 
by Ruhumuriza Posted 2011-03-02 07:23:58

Njye nakoreye abafaransa muri iriya Operation TURQUOISE, nta mututsi bishe murababeshyera! Iyo ni PROPAGANDA ya FPR ntimukabeshye siyo yonyine yari muri iki gihugu! Ntimukanywe ibirohwa muzi ukuri mufite n'amazi meza afite isuku. FPR ifite ibyo ipfana n'abafaransa, nuko ubufaransa bwo bwanze kuyegugira nk'uko bimeze ku Bwongereza na America! Abirirwa musakuza muvuga ibyo mutabonye mujye mubaza abanya Cyangugu, abanya Kibuye, n'abanya Gikongoro barokowe nabo! Igihe kizagera INDIMI GIHAMBUKE ABANTU BAVUGE IBYO BAZI BYOSE KUBYABAYE NTAWE BIKANGA.




 
by Unknown Posted 2011-03-02 07:12:23

窶 Harya baravuga ngo twarabishe, barabeshya nta bikoresho twari dufite bihagije, ndicuza impanvu baducitse窶-Kagame




 
by Unknown Posted 2011-03-02 07:09:02

wowe Cyomoro,urumva u Rwanda rusebejwe nuko abafaransa bashaka kurega abanditse ko bagize uruhare muri genocide???




 
by dancillag Posted 2011-03-02 05:07:20

Rwose ntimugahutireho musebya cyangwa munenga ubucamanza n'igihugu byacu! umwe ati nibura ubucamanza bw'abafaransa... undi ati rwanda urasebye! Ubwo se mushingiye kuki? Ese mushyigikiye abo bafaransa kandi ko njye mbona hari byinshi bakoze muri gテゥnocide y'abatutsi bibi??? Ikindi kandi: uru rubuga rwa internet ndavuga Lanuitrwandaise.fr ou .com, ntabwo rugizwe n'abanyarwanda gusa yewe ubanza abiganjemo ari abafaransa nyirizina, b'inyangamugayo, bashinja benewabo mubyabaye mu Rwanda.....! Rero mujye mureka gushyanuka.




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-ァク
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry置buzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com