Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Karegeya yatangaje ko nta bufatanye burangwa hagati y’ ihuriro rye na bagenzi be(RNC) n’ umunyemari Rujugiro


posted on Feb , 28 2011 at 18H 55min 07 sec viewed 46681 times





Nyuma y’ iminsi havugwa ko umunyemari Rujugiro Ayabatwa Tribert yaba akorana na FDLR, ubundi agafatanya n’ umutwe wa Politiki waremwe n’ itsinda rya bane-RNC (Kayumba, Karegeya, Gahima na Rudasingwa), ababivugwamo ntibigeze babyemeranywaho n’ ababibavugaho. Karegeya nawe yashyize arerura, avuga ko nta mikoranire ndetse nta n’ ubufatanye biri hagati ya Rwanda National Congress– RNC n’ umunyemari Rujugiro.

Mu ijwi rye ryumvikanye kuri BBC (mu makuru y’igifaransa), Patrick Karegeya yavuze ko nta cyo bahuriyeho na Tribert Rujugiro mu bijyanye n’ imikorere n’ imikoranire. Yagize ati: “Nta n’ ubwo tujya duhura, na General Kayumba aheruka kuvugana na Rujugiro akiri mu Rwanda”.

Ku bwa Karegeya, akomeje kwita ibibavugwaho byose mu rwego rwo kubasebya, ko ari ikinamico ikorwa n’abagambiriye kubanduriza izina.

Mu rwandiko rufunguye Rujugiro aherutse gushyira ahagaragara kuwa 24 Gashyantare 2011, yavuze ko nta mutwe n’umwe urwanya Leta y’u Rwanda akorana nawo, kandi ko nta n’ibyo ateganya. Ibi yabivuze nyuma y’aho Abraham Bisengimana wahoze ari umurwanyi wa FDLR atangarije ko Rujugiro ari umwe mu baterankunga b’ imena ba FDLR. Muri urwo rwandiko na none Rujugiro yari yavuze ko atari yabonana na Kayumba na bagenzi be, nyuma y’aho baviriye mu Rwanda.

Karegeya na bagenzi be bahakanye imikoranire na Rujugiro nyuma y’ igihe kitari kirekire bavuze ko ntaho bahuriye na FDLR, ifite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

John Williams NTWALI
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page:1 | | 2| | 3|
AuthorsComments
Page:1 | | 2| | 3|
by Unknown Posted 2011-03-08 06:55:53

Hashingiye ku nkuru ya Karegeya yatangaje ko ntabufatanye burangwa hagati y'ihuriro rye n'abagenzi be(RNC)n'umunyemari RUJUGIRO Tribert,
Niba ar'ukubabeshyera nibitahire bareke gutakaza igihe mu bibatesha umutwe.Ahubwo bafatanye n'abandi banyarwanda gushaka uko u RWanda rwarushaho gutera imbere .

smiley Naho uwo mushora mari Rujugiro ,ukuri kuzagaragara kubera ko abanyarwanda turi maso. Dushingiye ku mateka yaranze Urwanda twize gushaka ukui kw'ibigwa .

Ku bijyanye yuko ntaho bahurira na FDLR, niki cyabihamya ,aho birirwa, bakarara nibo bazi ibyo bakora . Nibareke rero kwiregura ,ahubwo baze basabe imbabazi abanyarwanda kumugaragaro.

Abanyarwanda ntamwanya dufite yo kwiruka inyuma y'abandi banyarwanda badashakira igihugu umutekano n'iterambere rirambye.
Dushoje tubagira inama yo kudakomeza gutakaza igihe cyanyu hamwe na FDLR ifite ibirindiro Muri RDC.




 
by Unknown Posted 2011-03-06 11:35:13

KWIYEMERA NAGASUZUGURO NIBYO BYISHE IKI GIHUGU




 
by uwam46 Posted 2011-03-05 05:42:10

PLEASE,Amahoro,,,,PAIX,PEACE,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,TWE TURASHAKA AMAHORO,AMAHORO,,,,,,,,,,,,,,AMAHORO,AMAHORO BA NYAKUBAHWA BO MURI RNC na FPR.




 
by sugira-usagambe Posted 2011-03-04 21:54:30

ko mumwihakana se kandi ejo bundi yaranditse yerekana ko ari umunyamahoro? smiley smiley ibyo mu Rwanda nabyo ni AMAYOBERA. smiley smiley




 
by Unknown Posted 2011-03-04 01:31:37

MWIHANE MUTAHE N'INTERAHAMWE ZASIZE ZIYOGOJE IBINTU ZARABABARIWE, NKANSWE MWEBWE MWARI INKORAMUTIMA ZA NYAKUBAHWA. UBWORERO INAMA NABAGIRA NUKO MWAKWIYUNGA N'ABAVANDIMWE, KUKO UBUHUNZI SI IKINTU KANDI SI IBYO MBIGISHA MURABIZI, TWAMAZE IMYAKA MYINSHI HANZE BAVANDIMWE, TURUHIJWE, NONE MWIKOMEZA KWIRAGA UBUHUNZI. JYEWE SINZIGERA NONGERA GUHUNGA NARABIBONYE AHO UHABWA IMPAPURO ZIKUBUZA KUJYA IWANYU. BIRABABAJE. IGIHUGU NI ICYA TWESE NIMUGARUKE TUBANE MU BWOROHERANE.




 
by Unknown Posted 2011-03-02 08:45:47

aba bagabo babonye twa kashi mugucura imigambi mibisha, ababikora bose ni deal y'amafaranga, ariko bazageraho bananirwe gestions y'udufaraganga abagome babaha ubundi basubiranemo nukuri kandi simbabeshya. nibakore ibikwiye byubaka urwanda naho11 millions ntabwo bazazirusha imabaraga ndetse ngo bazikange wapi kabisa- tutawakamata na tutawafunga ubundi abanyarwanda bibanire amahoro
Amahoro kuri mwese Inshallah..




 
by Unknown Posted 2011-03-02 08:32:17

oya sha nimurekeraho, sinzi niba ibyo mbona ariko namwe mubibona.
mwese uko muri bane ( kayumba n'abandi)iyaba mwibukaga ibyuya mwabize mwe nabo bose muhanganye ngo murutahe!mwe n'imiryango yanyu!! ntimwakwi PFUSHIJE UBUSA mwiha rubanda nkuku kose.

imbaraga zanyu twari tukizikeneye nk'abanyarwanda twese kugirango turenge aha tugeze, muri abavandimwe simbubahuka ariko ndabagaya,simbona ko kwitandukanya aricyo cyari gikenewe.mwe ubwanyu murabizi kundusha ko ICYO MUPFANA KIRUTA ICYO MUPFA.sinzi UWO bikenewe ko asaba UNDI imbabazi ariko bikozwe byaturengera twese.kandi burya ngo UBUGABO butisubiraho bubyara UBUBWA. turashaka gutera imbere ariko ingero muduha sizidufasha, mwaretse kurengera inyungu zanyu bwite mukongera mugasenyera umugozi umwe ko mwese Rwabavunnye koroherana birafasha ( kandi ng'uduke tw'ineza turuta byinshi byotsa amatama)SIMWE MWAGAHAGAZE KUKARUBANDA NGO MUTERANE AMAGAMBO.Sinzi ko mwembwira iyi sms izabageraho ariko rwose.....




 
by umulisa Posted 2011-03-02 08:04:46

imana niyo nkuru




 
by nizalfa0123 Posted 2011-03-02 07:00:45

NEVER TALK MUCH ABOUT POLTICAL




 
by Unknown Posted 2011-03-02 02:58:05

amayeri yanyu mwabahezanguni mwe.icyo mwokeje kizashirira muturamye mucura imigambi mibisha kdi Abanyarwanda twarabavumbuye imigambi yanyu ntawayubakaho ahubwo mugaruke muterwe icyuhagiro maze mushakire abana ibirayinko mwongere murobe amafi meza dore ko udufi duto mwaturiye kera Ayabatwa yiha amasoko meza aryarya abacuruzi.nako nimuze mwoge vraiment




 
by Unknown Posted 2011-03-02 02:54:22

amayeri yanyu mwabahezanguni mwe.icyo mwokeje kizashirira muturamye mucura imigambi mibisha kdi Abanyarwanda twarabavumbuye imigambi yanyu ntawayubakaho ahubwo mugaruke muterwe icyuhagiro maze mushakire abana ibirayinko mwongere murobe amafi meza dore ko udufi duto mwaturiye kera Ayabatwa yiha amasoko meza aryarya abacuruzi.nako nimuze mwoge vraiment




 
by Unknown Posted 2011-03-01 21:49:03

MWAKWIZERA IBYA KAREGEYA CYANGWA IBYINTERAHAMWE? BOSE NI KIMWE. MPEMUKE NDAMUKE IBYO NDAKIBAZO. ABASHISHOZI VUGUZIGA NI UMWANA W'UMUNYARWANDA




 
by Unknown Posted 2011-03-01 21:45:51

VUGA UVUYAHO




 
by Unknown Posted 2011-03-01 13:27:34

Turasaba igihe.com ko niba bishoboka izi nkuru zirebana na Kayumba n'itsinda rye ko bitakongera guca hano kuko biraturangaza Nibo bonyine hamwe na Prezida Kagame bazi icyo bapfuye,bidushyira mu bibazo byabo rero ntituzi aho bamenyaniye n'uko bakoranye.bareke kuducanga dukeneye kwiteza imbere.Murakoze.




 
by Unknown Posted 2011-03-01 11:04:08

mu nama yabereye mu bubiligi; gahima yabanje guhakana ko nta ntambara bashaka ko ntayo bazakora.... Bashyize karegeya kuli telefone atangaza yivuyeyo ko izaba ko bazarwana. Ibyo byabereye mu nama imwe; umunsi umwe; ahantu hamwe; imbere y'abantu bamwe.
None ngo karegeya yavuze; yanditse, yabeshyuje!!! Ali we ; ali uwo avugira bombi ni abanyabinyoma kabisa...Batangiye no kuturambira pe...
Bakoze ibintu babihubukiye; nibemere kandi bitegure n'ingaruka zabyo.




 
by murestin15 Posted 2011-03-01 09:52:37

biababaje cyane kubona abavandimwe bahigana bukware!MANA TABARA urwanda wacu tutamarana.amahoro oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!




 
by kiporoporo Posted 2011-03-01 09:31:46

umurengwe nubusambo bwa banyarwanda nka kayumba na karegeya bazabwicuza amazi yararenze inkombe kukwo umuvudukwo wurwanda rugenderaho ubu,ntawutabirushimira cyeretse utazi aho ruvuye!imibereho yinyuma yintambara ya 1994 uyigereranyije nimimbereho y'umunyarwanda uri murwanda ubu! igisubizo wahita ukibona rwose!nutarabaga murwanda yararubwirwanga.




 
by Unknown Posted 2011-03-01 08:57:58

Karegeya na bagenzi bawe muduhe amahoro.

U Rwanda iyo urebye amateka yarwo, abanyarwanda ubu dufite amahoro ahagije, ku buryo nta gishya tubategerejeho. Ndabona amaco y'inda mwayareka mukaduha amahoro. Kweli n'iki Kagame atakoze, ko abantu turi indashima. Abirirwa basakuza ko nta kuri tubaziho, isomo bashaka kuduha ni irihe kweli.

Muduhe amahoro, ibindi birashakwa.




 
by Unknown Posted 2011-03-01 08:15:11

smiley mureke amatiku twubake igihugu ibindi ubundi




 
by nemeye Posted 2011-03-01 07:34:06

Ibya karegeya,rujugiro, kagizegate.. byibatesha umwanya. Bakorana na rujugiro batakorana byose ntacyo byabagezaho uretse kwiyanduza no kwitega imitego yabaturikana isaha iyo ariyo yose. Uwo musaza rujugiro nawe ubwo nyine niba abafasha yahita ajya mu gatebo k'ibindi bigarasha kandi wa mugani jya ureka gusaza utanduranyije cyane; niba hari n'ibyo wahemutseho ntarirarenga ra, waza bakaguroragoza bisanzwe!




 
by bmlak Posted 2011-03-01 06:44:08

aha mufite igihe




 
by bizimanaslyvain Posted 2011-03-01 06:38:29

laisser les politiciens jouer leur politique
car nous ne savons pas ce que veut dire
"LA POLITIQUE"
merci pour la compréhension : .




 
by Unknown Posted 2011-03-01 06:24:47

uretse na rujugiro se uyu mugabo ntiyasohoye repport ko akorana na FDLR;none nayo ikaba ikomeje gushishikarizwa gutaha kuko icyo barwanira ari ntacyo!none we na rujugiro nibo barimo bashaka kubazirikira muri ariya mashyamba bashukisha uduhenda abana
none uriya mugabo ubeshya nka semuhanuka mwamwishinga?




 
by kagaba Posted 2011-03-01 05:58:00

Amagamboyabaye make ra!ko u Rwanda rutakita kubanyamagambo nkamwwe ese ubundi muturamye haza aho mukora iki?nkuwo musaza wadagazwe ngo bamuvuze yaretse kwanduranya ashaje koko!Rujugiro wahoze ugira umutima ugaragaza ko ushaka gutabara no gufasha abanyarwanda ariko burya byari amaco y'inda ngo Leta ikubone neza!hanyuma ubune uko utera inkunga izo nkoramaraso z'interahamwe n'abo bagabo bagiye muri picnick muri RSA bamaze kurengwa!!
Mwarengwa gitwa murakanyagwa puuuu!!!




 
by muhetoalpha Posted 2011-03-01 05:29:44

mbajye mbauvuga ibyo bahagazeho izo shuti za banyarwada.naba teranya




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com