Komite nyobozi y' Umuryango IBUKA yahinduwe yose(Inkuru irambuye)
posted on Feb , 28 2011 at 07H 50min 00 sec viewed 39112 times
Kuri iki Cyumweru tariki 27 Kongere y’ Umuryango Ibuka uharanira inyungu z’ Abacitse ku icumu rya Jenoside yarateranye itora abagize komite nyobozi y’ uwo muryango bashya. Theodore Simburudari wari umaze imyaka ine ayoboye uwo muryango yasimbuwe na Dr Dusingizemungu Jean Pierre ndetse n’ abandi bari muri Komite Nyobozi bose barasimburwa.
Komite Nyobozi yatowe ku buryo bukurikira:
Perezida w’ Umuryango Ibuka: Dr Dusingizemungu Jean Pierre.
Visi Perezida wa Mbere: Nkuranga Egide,
Visi Perezida wa Kabiri yabaye Gatayire Marie Claire naho Umunyamabanga Mukuru aba Kimonyo Theophile.
Abagize amakomisiyo 5 ni aba bakurikira:
Komisiyo y’ Ubutabera:
Ngarambe Raphael,
Kayitare Dieudonne na
Kayiranga Wellars
Komisiyo y’ itangazamakuru:
Mutesa Jean Marie Vianney(Umunyamakuru kuri Contact Fm),
Kalisa Frank Emmanuel(Umunyamakuru kuri Contact Fm),
Ntamuhanga Ningi Emmanuel Umunyamakuru mu Kinyamakuru Izuba Rirashe
Komisiyo y’ Imibereho myiza:
Uwanyirigira Claudie,
Mukamusoni Dative na
Ngoga Aristarque
Komisiyo y’ Ubukungu igizwe na:
Nkuranga Jean Pierre,
Rugero Paulin na
Nsabimana Sylvain
Komisiyo yo Kubika no Gushyingura inyandiko:
Gakwenzire Philibert,
Mutanguha Freddy na
Mzee Rwasamirira Jean Damascene
Hatowe kandi Inama ngenzuzi igizwe n’ abantu batanu:
Mukarubuga Ancille,
Muhorakeye Eugenie,
Kabasinga Chantal,
Kalisa Etienne na
Ntamakemwa Remmy
Iyi komite ikahura ku Cyumweru gitaha kugirango yitoremo abayobozi(bureau).
Dr Dusingizemungu Jean Pierre uyoboye uyu muryango, yahoze ari Komiseri muri Komisiyo y’ igihugu yo kurwanya Jenoside ndetse n’ umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’ U Rwanda I Butare.
Ubusanzwe Komite Nyobozi y’ Umuryango Ibuka yari igizwe na Perezida ariwe Simburudari Theodore, Visi Perezida wa mbere Mukankusi Immacullee, Visi Perezida wa kabiri yari Eugene Gashugi (weguye muri Kamena 2010) naho Umunyamanga Mukuru yari Mutanguha Freddy.
Ubusanzwe itegeko rivuga ko abantu barangije bashobora kongera kwiyamamaza ariko muri Komite nyobozi nta muntu n’ umwe wari usanzwemo wasubiyemo cyokora bamwe mu bari mu makomisiyo atandukanye bo bagiye basubiramo.
Ubwo twaganiraga n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Forongo Janvier yagize ati: “Itegeko rivuga ko iyo umuntu abishatse yongera akiyamamaza ariko kuba batariyamamaje byaturutse ku bushake bwabo, ibo babishaka baba bariyongeje”.
Forongo yakomeje adutangariza ko iyi Komite icyuye igihe yakoze ibikorwa bitandukanye birimo gukora ubushakashatsi ku nzibutso za jenoside, gukora ubuvugizi ku itegeko rigenga inzibutso, hubatswe icyicaro cya Ibuka I Nyanza ya Kicukiro, bakoze kandi inama zitandukanye zo kurwanya jenoside, bashyize aharagara abantu bahishe Abatutsi muri jenoside, habaye ho ibikorwa byo gukurikirana imirimo y’ inkiko gacaca, bakora ubuvugizi ku kibazo cy’ imitungo y’ abana b’ imfubyi n’ ibindi bitandukanye.
Naho iyi Komite igiyeho ngo izakomeza ibyari byaratangiye gukorwa na komite icyuye igihe yibanda ku kugarura isura ya Ibuka inashyiraho gahunda zihamye, izarushaho kandi kwegera abacitse ku icumu kugera ku nzego zo hasi, gukomeza gushakisha abaterankunga mu bikorwa bitandukanye n’ ibindi.
Kongere itora iba igizwe n’ abantu 9 bo mu Kanama ngishwanama, abantu 35 bo mu nama y’ Ubutegetsi, abantu 30 bahagarariye Ibuka mu turere ndetse n’ abahagarariye Ibuka mu mirenge 35 igize Umujyi wa Kigali bose hamwe bakaba 109 ariko abatoye kuri iki cyumweru bari 85.
Kayonga J. na Ruzindana Rugasa
|