Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Inzego za Leta ziravugwa mu micungire mibi y' isanwa y' Inteko ishinga amategeko


posted on Feb , 19 2011 at 08H 48min 27 sec viewed 18941 times




Minisiteri y’ Imari n’ igenamigambi, Minisiteri y’ Ibikorwa remezo ndetse n’ Inteko ishinga amategeko ni zo nzego za Leta zitungwa agatoki mu kugira uruhare mu micungire n’ imikorere mibi yagaragaye mu isanwa ry’ Ingoro y’ Inteko ishinga amategeko.

Ibi ni ibyagaragarijwe inteko rusange y’abadepite kuri uyu Gatanu muri raporo ya komisiyo idasanzwe yashyiriweho gukurikirana iby’iki kibazo, iyi ikaba iyobowe na Depite Nyandwi Desire.

Amakuru dukesha Orinfor avuga ko iyi komisiyo idasanzwe yari yahawe ishingano yo gucukumbura ibibazo byagaragaraga mu isanwa ry’ ingoro y’ Inteko ishingamategeko, yanagaragaje impungenge z’ uko umuryango w’ Ubumwe by’ Ibihugu by’ I Burayi ushobora kutazongera gutera inkunga ibikorwa by’ isanwa ry’ iteko ishingamategeko y’ U Rwanda.

Ubwo Umuryango w’ Ubumwe by’ ibihugu by’ I Burayi waganiranga n’ iyi komisiyo idasanzwe, abawuhagarariye bavuze ko batazongera gutanga inkunga kubera impamvu zo kutishimira ikoreshwa nabi ry’ inkunga isaga miliyoni 6 z’ amayero (Euros) yari yagenewe icyo gikorwa.

Ntabwo ari inzego za Leta gusa zivugwa muri iki kibazo, ahubwo iyi raporo inagaragaza amasosiyete y’ ubwubatsi ariyo Thomas & Piron, Fair Construction, Sosiyete RRI yari ishinzwe gukurikirana imirimo y’ isanwa hamwe na bamwe mu bakozi b’ inteko ishinga amategeko bihaye gukurikirana ibijyanye n’ ibikoresho byaguzwe kandi inteko itarigeze igira uruhare mu gushyira umukono ku masezerano y’ isanwa ry’ inteko ishinga amategeko.

Urwego rwari rushinzwe kureberera uko ibikorwa bigenda arirwo Minisiteri y’ ibikorwaremezo rwasobanuriye komisiyo ko bimwe mu byatumye ituzuza inshingano zayo ari imikorere mibi ya sosiyeti RRI yari yarahawe akazi ko gukurikirana imirimo y’ isanwa ry’ inteko.

Gusa abayobozi ba RRI bo batangarije abagize iyi komisiyo idasanzwe ko mu mirimo yabo bagiye bananizwa cyane n’ iyi Minisiteri (MINIFRA) aho bayigaragarizaga kenshi ko hari imirimo idakorwa neza, nyamara ngo abayobozi ba MINIFRA bakabumvisha ko bagomba gusinya kugira ngo Entreprise z’ ubwubatsi zihabwe amafaranga.

MINIFRA ariko ikomeza ivuga ko ikindi kibazo yahuye nacyo ari imikorere mibi n’ ubwumvikane buke bwagaragaye hagati ya sosiyete ebyeri z’ ubwubatsi Thomas & Piron hamwe na Fair Construction zatsindiye isoko ryo gusana inteko bakaba basobanuye ko batinye gusesa amasezerano yabo, kubera ko basangaga bishobora gutera Leta igihombo gikabije.

Ibi ariko izo sosiyeti zombi zibihakana zivuye inyuma, kuko zasobanuriye abagize komisiyo idasanzwe ko kutarangiza imirimo bari bahawe mu gihe cy’ amezi 15 kugera aho byageze mu mezi asaga 35, ngo byatewe n’uko imirimo bari bumvikanye yagiye ihindagurika kugeza n’ aho ibyari ugusana byaje kuzamo no kubaka aho Sena ikorera.

Ahubwo, izi sosiyete zikomeza zemeza ko imirimo zakoze ari myiza kuko hanabaye iyakira rya burundu ry’ imirimo yakozwe, kuri iki kibazo Minisiteri y’ Imari, iy’ Ibikorwaremezo ndetse n’ Inteko inshingamategeko nabo ngo bemera ko habayeho amakosa kuko bakiriye imirimo itarangiye kandi idakoze neza.

Iyo Komisiyo kandi yavuze ko Vincent Gatwabuyenge, wahoze ari umunyabanga mukuru muri MINIFRA nk’ umwe mu bantu bagombaga kugira ibisobanuro batanga itabashije kumubona kandi ngo yarasangaga ari ngombwa, ikomeza ivugako yageze aho yari atuye, bakababwira ko asigaye atuye muri Afrika y’ epfo.

Ruzindana RUGASA
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by josemu06 Posted 2011-02-21 10:00:10

leta ijya ikunda kumbeshya smiley ariko nzamenya ukuri kwayo nyuma yuko izitwara mu gukemura iki kibazo cy'inteko smiley smiley smiley smiley




 
by franck15 Posted 2011-02-20 15:10:04

Mininfra irambabaje rwose. Ngo hari ubwumvikane buke hagati ya T




 
by kabruno Posted 2011-02-20 07:58:59

Ariko wowe uvuga ngo ibyiza leta iba yakoze ntibirebwaho, ngo babyima amaso ngo bigire agaciro bishimirwe, ndagira ngo nibutse abasomyi ko kuzuza inshingano kwa Leta bitagomba mu bikorwa bimwe na bimwe bitaba urwitwazo rwo kunyuzamo hagakorwa amakosa harimo kunyereza ibigomba kubaka igihugu nk'aho baba bashaka kuringaniza ibibi n'ibyiza.

Kuzuza inshingano ntibigomba kubaho kugira ngo bizongere bishimirwe kuko iyo wemeye guhagarara mu mwanya runaka uba wemera kuzuza inshingano ushinzwe.
Amashimwe uba wayabonye mbere kuko uba wagiriwe icyizere. Rero ntabwo abanyagihugu bagomba gusenga kubahiriza inshingano ahubwo ni ibwiriza kandi nta gihembo kindi kigomba kubiherekeza kuko byose biba bigenwe n'amategeko kandi utazubahirirje haba hari amategeko agomba kubihana.

Sinumva ukuntu rero igihugu gikomeza gusahurwa ngo ariko hari n'ibyiza byakozwe, nibutse ko igitonyanga cya Fuel gihumanya Inginguru y'amazi.
Ahubwo inzego zibishinzwe zagombye kuba zaratangiye akazi kazo kuko bitari ibyo harimo icyuho cyo kuba abakoze amakosa bacika.

Ariko iyo urebye, kuki Senateur yagonganye n'imodoka kandi Accident zibaho akabibazwa hanyuma Miliyari zamirwa bunguri bukoko bikanyuzwa mu nzira ndende?

Nyamara wasanga ari bya tutiteranya, tutivamo ugasanga tubikurikirana natwe tugashyirwa ahagaragara ibyacu bikamenyekana!!!!!!!!!!!!!

Rwanda we!!!!!!

Abagabo bararya akitso imbwa zikishyura akabago




 
by nzaza76 Posted 2011-02-20 05:19:42

mubyukuri ibi bintu nabyo byari bikwiye kugira iherezo mbona harimo nagasuzuguro kuko HE Paul Kagame yabivuze tutaramutora ariko nanubu bose njye nabaha ikiboko ndi Paul KAGAME




 
by Mutabazisylvan Posted 2011-02-20 04:45:31

Muri iyi MAFIA, (nsanze ariko nabivuga) ubiri inyuma nta wundi wera wirabura utari GATWABUYENGE!!!! smiley smiley smiley smiley Abanyarwanda barakabya kugerekanaho amakosa! Gatwabuyenge niwe wariye umuhanda wa Kigali-Bugesera, niwe Wariye CND, niwe wafatanyije na Mutsindashyaka, niweeeeeeeeeeeeeeeee smiley smiley smiley Harya ngo IGUYE NTAYO ITAYIGERA IHEMBE?? IBISAMBO BISAHUZI BIRI HANO MU RWANDA, IKIBAZO NTIGIHABWA AGACIRO KUBERA KO MUYOMBA/ANKO(uncle) ARIWE UBIRI INYUMA! smiley smiley smiley




 
by Unknown Posted 2011-02-20 04:44:28

ni hakurikiranywe`imikoreshereze nisanwa ryiyi nyubako kuko uko bigaragara harimo amanyanga menshi cyane cyane barebe commission yari ishinzwe kushyiramo ibikoresho . abo nta nikintu nakimwe kigaragara cyaba cyarakoreshejwe ko kayabo kamafaranga yatanzwe !!!!!!!!!!!!!!!!




 
by anonymous Posted 2011-02-20 03:32:17

Uwiyise"Idi" ati:"Abadepite mujya mutwisekereza gusa".Nanjye nti:"Abigira inyaryenge ngo bazi byose baransetsa".Ntabwo abadepite ari urwego ruca imanza ahubwo n'urwego rushyiraho amategeko rukanagenzura ibikorwa bya guverinoma.Iyo Umutwe w'Abadepite umaze kugaragaza ibitaragenze neza mu mikorere ya guverinoma isaba inzego zibishinzwe gukosora vuba na bwangu ibyakozwe nabi kandi ugakurikirana ishyirwa mu bikorwa by'iyo myanzuro.None se muri ibyo bihugu by'i Burayi na Amerika y'amajyaruguru ngo harangwa demokarasi ntangarugero wari wumva Inteko z'ishingamategeko arizo zifata zigafunga kandi zigaca n'imanza?Muri make rero menya ko Abadepite atari abapolisi,abashinjacyaha,abacamanza cyangwa se abacungagereza.Ahubwo abadepite bashyiraho amategeko acunga ubuzima bwose bw'igihugu kandi bakagenzura ko yubahirizwa.Nyamara burya kubaza bitera kumenya!smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley




 
by Unknown Posted 2011-02-20 03:28:05

Hari abadacukira! Hakaba n'abagaya bakarenza urugero! Haba n'abatihanganira ko bagawa! Abo bose kuri uru rubuga mbabonaho! nkagira nti byose ni byiza! Ndibutsa ko abanyarwanda twagombye kwiga umuco wo kwihanganira kutumva ibintu kimwe. Hano iwacu biracyenewe. Bantu rwose NIMWUMVE KO KUTABONA IBINTU KIMWE BITAGOMBYE KUBA IMPAMVU YO KWITANA ABANZI B'IGIHUGU.




 
by lintambara40 Posted 2011-02-20 02:05:28

@crwabugiri,

Iyo wahawe inshingano runaka, it's an obligation guzuza inshingano uba wahawe. kuba rero leta hari ibyo ikora byiza, ibyo ndunva ntawe uba agomba kubitindaho kuko aba ari inshingano zayo ntanugomba kubiyishimira kuko iba itegetswe kubikora. Niyo mpanvu ubona amajwi menshi ariko ndavuga independent voices yibanda gusa mugushaka ikitagenda neza hanyuma bakayibaza impanvu ibyo bitagenda neza kugirango yisobanure. Ibisobanuro iyo bitanyuze, wabonye uko biri kugenda mubarabu. Niba rero wunva leta izajya yubaka umuhanda igahamaga abantu iti muze muvuge ngo urakoze mubyeyi only abantu batunva inshingano za leta nibo bazajya gukoma amashyi naho njye nzayibaza impanvu ahubwo hakiri indi mihanda y'ibitaka. Inama rero yatuma amajwi ayinenga agabanyuka nugukora iyo bwabaga mukuzuza inshingano baba basezeranyije abanyagihugu niba baba bemera ko baba bashyizweho nabo???????????????no kwihutira gukosora aho baba bamaze kunengwa naho nibajya bavunira ibiti mumatwi, they are not building sustainable Rwanda.




 
by Unknown Posted 2011-02-19 17:54:20

Uyu musaza ngo ni Nyandwi noneho amenye kuvuga ra? Yakwicecekeye ko ayo masosiyeti ari aya musanzire wanjye!!!!




 
by ndinde Posted 2011-02-19 12:18:26

Abo bakozi b'inteko bijanditse mukunyereza imari ya Leta ni bande ngo tubamagane, cyangwa ni ba Nyakubahwa bavugwa commission ikaba yarashatse kubakuingira ikibaba. Ikizwi cyo nuko itangwa rya ririya soko ryo gusana inteko ryatangiye nabi, leta yihitiramo amasosiyete yagombaga kuripiganira kandi ryari rifunguye(appel d'offres ouvert).




 
by crwabugiri Posted 2011-02-19 09:04:39

hari abantu basamira hejuru ibintu maze ugasanga baciye igikuba ngo byacitse ariko wareba comments zabo niba hari n'umuti cyangwa inama batanze ugaheba !ukibaza mu kunenga kwabo icyo baba bagamije bikakuyobera;ugasanga bashatse gushyira ibikorwa bya leta mu gatebo kamwe n'amakosa aba yagaragaye maze kuribo akaba aribyo bitanga isura yose y'igihugu ariko ibyiza byo ari nabyo byinshi bakabyima amaso. gushyira ahagaragar kiriya kegeranyo haba hagamijwe gukosora amakosa aba yarabayemo ndetse byagaragara ko habayemo kwica amategeko nkana;amategeko agakurikizwa;simbona igitangaza kirimo rero!




 
by Unknown Posted 2011-02-19 06:09:54

IBYO TUBWIRWA BYO NI UKO MU RWANDA NTA MICUNGIRE MIBI IBAYO. NONE TURUMVA YARAHEREYE HEJURU. NYAMARA GITIFU UBUZE IKIRO CY'IMISUMARI YISHYURA ICUMI. NAKABONYE INKUBIRI YO KWIGIZAO AMWE MU MASOSIYETE Y'UBWUBATSI MURI GIHE BITEGURAGA GUTANGIZA ZIRIYA NYUBAKO. BIZWI NA HONORABLE GATETE N'ABANTI NTAVUZE ! RUBANDA IRARIKAAA !




 
by idi Posted 2011-02-19 05:25:40

Nyuma yo gushyira abajura ku mugaragaro harakurikiraho iki?abadepite mujya mutwisekereza gusa




 
by Unknown Posted 2011-02-19 03:55:30

ikizwi cyane ni uko ayo masosiyete y'ubwubatsi yakoreshwaga na bamwe mu bayobozi bakuru b'igihugu bagamije inyungu zabo cyane cyane fair construction




 
by Gabin Posted 2011-02-19 02:59:46

Ubwo kandi ari ibyo muri Leta biragarukira aho...abafitemo uruhare bose bagombye guhingutswa mu butabera abo bifata bakabihanirwa.Abo se murumva ataribo ahubwo bahungabanya umudendezo n'isura y'igihugu imbere y'andi makungu. Aho tuzahabonera igipimo cy'ubuyobozi bwacu uko gihagaze.
Ariko buriya byose bizakorwa mu bushishozi da.




 
by juniorka2 Posted 2011-02-19 02:16:37

IMICUNGIRE MIBI? MAZE NGO NO MURI USA SENATORS BARANYEREZA (BACUNGA NABI)NKANSWE IN AFRICA! HANO TURACYARI KU ISI MY FRIENDS....




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com